Digiqole ad

Amavubi yakoze imyitozo ya mbere y’itegura Botswana ku wa kabiri

Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri sitade Amahoro i Remera yitegura umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe yigihugu ya Botswana ku wa kabiri tariki ya 13/05/2014, umukino wo kubafasha kwitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Libya mu mikino ya majonjora y’igikombe cy’Afrika cya 2015.

Amavubi mu myitozo ya mbere kuri uyu mugoroba
Amavubi mu myitozo ya mbere kuri uyu mugoroba

Mu bakinnyi 25 umutoza Casa Mbungo Andre na Mashami  bahamagaye batandatu ntibakoze imyitozo ya mbere bitewe n’uko hari abakiri mu nzira, muri abo harimo; rutahizamu Dady Birori uri kuva muri Congo aho akina,Nirisariki Salomon ukina mu gihugu cy’ububirigi, Romami André wari utaragera i Kigali akina muri Espoir y’i Rusizi, Nshutinamagara Ismail wa APR FC nawe ntiyagaragaye ku myitozo ya mbere ndetse na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Niyonzima Haruna ukina mu ikipe ya Young Africans muri Tanzaniya.

Ni imyitozo yarimo ishyaka n’ubushake bwinshi ku bakinnyi 19 bayitangiye.

Abajijwe icyo akurikiza ahamagara abakinnyi runaka agasiga abandi yagize ati  “Ushobora kumbaza uti kuki wazanye Birori? Njye ndeba aho mfite ikibazo. Niba mfite ikibazo cyo gusatira ndashaka umukinnyi uzansubiriza ikibazo mfite mu busatirizi ndebe Birori aho kureba Mao Kalisa cyangwa Mbuyu, byose bitewe n’aho tubona dufite ikibazo.”

Umutoza Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko mu bakinnyi yahamagaye n’abo atahamagaye kuri bose imiryango yinjira mu ikipe y’igihugu ifunguye, avuga ko igihe agifite ububasha abonye hari undi mukinnyi ushoboye atahamagaye yamuhamagara kuko igihe yari yahawe cyari gito.

U Rwanda ruzakina umukino ubanza na Libya tariki ya 18 Gicurasi i Tunis muri Tuniziya, kuko umutekano muri Libya utarizerwa, Amavubi azabanza kwipima na Botswana  kuwa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2014, Botswana nayo izaba yitegura gukina n’u Burundi.

IMG_5002
Umutoza Cassa Mbungo n’umukinnyi Leon Uwambazimana
IMG_5004
Umukinnyi wo hagati Andrew Buteera
IMG_5016
Mwemere Ngirinshuti mu myitozo
IMG_5053
Mwemere Ngirinshuti wahamagawe muri ba myugariro akina muri AS Kigali akaba yarahoze muri APR FC
IMG_5035
Djamal Mwiseneza (iburyo ku ifoto) atera umupira
IMG_5060
Abouba Sibomana ukunze kuzamukira ku ruhande agasatira
IMG_5062
Emery Bayisenge na bagenzi be mu myitozo
IMG_5069
Imyotozo ya nyuma y’umukino
IMG_5074
Mu myitozo ngororamubiri
IMG_5080
Cassa Mbungo ahagarikiye imyitozo, umwungirije Vicent Mashami aragaragara kuri iyi foto atanga imyitozo ngororamubiri
IMG_5102
AS Kigali itozwa na Cassa Mbungo niyo ikunze kurangiza gahunda zayo ipfukama igasenga, aha ni nyuma y’imyitozo

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish