Digiqole ad

"Umutoza mushya naba ariwe uhamagara abakinnyi bizantangaza," De Gaule

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane abakunda ikipe y’igihugu Amavubi bibaza umutoza mushya uzaza kuyitoza kandi atazi abakinnyi bo mu Rwanda mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire amajonjora y’igikombe cy’afrika, Nzamwita De Gaule we yavuze ko yatangazwa no kubona umutoza mushya ariwe uhamagaye abakinnyi.

Nzamwita Vicent de Gaule umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita Vicent de Gaule umuyobozi wa FERWAFA

Andi makipe y’ibihugu atandukanye ku mugabane w’Afurika yamaze guhamagara abakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2015.

Bitandukanye n’iby’u Rwanda kuko kugeza ubu ikipe y’igihugu amavubi itarabona abatoza bagomba kuyitoza, bitewe n’uko abayitozaga amasezerano yabo yarangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, umuyobozi w’ishyirahmwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaule yabajijwe niba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu uzatangazwa muri iki cyumweru ariwe uzatoranya abakinnyi b’ikipe y’igihugu izakina na Libya.

Gusa asubiza iki kibazo yavuze ko umutoza mushya abaye ariwe uhamagaye abakinnyi, na we ngo byamutangaza.

Umukino w’amajonjora ugomba guhuza Amavubi na Libye utegerejwe na benshi hagati y’amatariki, iya 15,16, cyangwa iya 17 Gicurasi.

Umuyobozi wa FERWAFA yagize ati “Nanjye byantangaza ariwe uhamagaye ikipe y’igihugu kuko hari abandi bazi neza ikipe, bashobora guhamagara ikipe.”

Ibi byatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza impamvu u Rwanda rwatinze gushaka umutoza ngo habe kwitegura neza cyane ko ruzaba ruhatana ku ikubitiro n’ikipe ya Libye iheruka gutwara igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu CHAN yo imaze n’imnsi yitegura.

Ubwo u Rwanda ruheruka gukina na Libya byari mu mikino ya gicuti aho umukino ubanza wabereye muri Libya, Amavubi yatsinzwe 2-0, ndetse no mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, Libya yatsinze u Rwanda 1-0.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Munyumvire igisubizo cy’umuyobozi wa FERWAFA? ni akumiro!!! kuki batashatse umutozi mushya hakiri kare se?

    • biratangaje peee!!!

  • Niba Umuseke utabeshyeye uyu mugabo, byaba biteye isoni n’agahinda kumva ariya magambo ava mu kanwa k’umuyobozi wa ruhago mu gihugu. N’umufana usanzwe ntiyasubiza kuriya. Ni ugutangirira hafi amazi atararenga inkombe.Ureste ko abazi neza uyu mugabo babivuze mu ikubitiro ko ntacyo yageza kuri ruhago mu gihugu cyane cyane ko yugarijwe n’ibibazo uruhuri. Abamutoye n’abamutoresheje ntibazatinda kubona ko bibeshye kuko byonyine management y’ibibazo bya za Rayon Sports na APR FC byagaragaje ko atari mu mwanya we!!!!

  • Uyu de gaule igihe cyose azaba akiri ku buyobozo bwa FERWAFA ntimuzategereze ibitangaza ku mavubi mbere yo gushaka umutoza w’amavubi mushya bagombaga gushaka umuyobozi mushya waFERWAFA twe abakunzi ba ruhago mu Rda De gaule twaramusezereye no mubafana ntitwamwemera bazamuhe akazi muri RDB ko kuga umu guide naho ibya ruhago byo iwe ni cwe!

  • No, njye ngiye gufasha De Gaule n`abo bakorana! Nubwo igisubizo yatanze kidakwiye nk`umuyobozi wagombye kuba yarafashe inyumbero itanga umuti kuri ririya hurizo ryo gutoranya abakinnyi, dore njye umuti namuha mukumufasha gukemura icyo abona nk`ikibazo. Niba bari basanzwe batoza Amavubi batagiriwe icyizerecyo gukomeza gutoza uko byari biri, njye nasaba ko umwe muri bo wenda nka Eric wari usanzwe ari umutoza mukuru nibura niba atagumanye uwo mwanya ugafatwa n`umutoza mushya wenda w`umunyamahanga, Eric yamwungiriza noneho mu ijonjora ry`abakinnyi bitegura kuzakina na Libya akaba ari we ubigiramo uruhare cyane kuko abakinnyi arabazi. Nta kibazo kitagira igisubizo iyo habayeho gukoresha inyurabwenge neza. Naho kuvuga ngo watangara umutoza mushya arai we utoranyije abakinnyi byo numva atari cyo cyaba gitangaje, ahubwo mwe mwimitse abatoza ikipe yarihp yose mukayikubura mu gihe nta minsi ihari uwo mutoza mushya yabona yo kugenzura abakinnyi bashya nimwe mwaba mutwumije! Keretse rero mugahaye Gomez wenda kuko we igihe yamaze hari abakinnyi azi n`abatoza b`amakipe bamufasha naho abaye umushya buri buri nta yindi solution uretse kungirizwa n`uwari usanzweho akabimufashamo!

    • Nangwe nawe. Uretse ko bahana u Rwanda, igisubizo cyiza nticyari gikwiye icyo kugarura Eric wananiwe (kuko nta musaruro yigeze agaragaza na muto), ahubwo Amavubi bakayashakiye umutoza bitonze, aya majonjora tukayareka tukitegura neza! Naho ubundi ni cash y’Abanyarwanda igiye guterwa inyoni mu gutegura no gukina imikino muzi neza ko natcyo izavamo!!!

  • None se ubwo umutoza aza ari uw’iki niba adashobora gutoranya abakinnyi? Iyo ni poor planning kuko FERWAFA yari izii gihe amasezerano y’abatoza azararingirira na gahunda y’imikino! Wagira ngo byarabatunguye!

  • de gaule muramurenganya kuko ari occupe kuri Rayon Sport naho iby’ikipe y’igihugu ntibimureba na gato yatsinda cg igatsindwa icyo akeneye nukubanza agahangana na Rayon kubikombe byose mu Rwanda. ubundi se muranenga ibyo yavuze kandi mbona yarabivuze nk’umufana nava mu bibazo na Rayon azaza nk’umuyobozi wa ferwafa, nabwo agire ibyo yangiza ubundi dukome mu mashyi ko twari twagerageje nk’uko bimenyerewe kuko nta mavubi ajya gutsinda ahubwo agenda agiye kugererageza.

    • birababaje kubantu bakuru nkamwe mutazi gusesengura ibyo umuntu agiye kuvuga.ubwo se murumva ataravugishije ukuri usibye gupinga no kubogama bitazava mu bantu.ndi wowe nari kubaza journaliste wamubajije amaze kumva igisubizo cye yariguhita amubaza impamvu avuze guryo n’umuti we abona nkumuyobozi ushinzwe umupira wamaguru mu rwanda.tujye natwe twishyira rimwe na rimwe mu mwanya wabandi mbere yo kubacira urwa pirato.umunsi mwiza

      • Kuri wowe wiyise inde:Ahubwo ndabona ari wowe ufite ikibazo. None se ko comments zishingiye ku nkuru yatanzwe wowe ibyo kubaza umunyamakuru ubizanye ute? Niba umunyamakuru ataramubajije impamvu avuze biriya bihita bimukuraho ikibazo cyo gusubiza ibintu bihabanye cyane n’umwanya ariho? Jyewe rwose ntabwo nakwishyira mu mwanya w’umuyobozi usubiza ikibazo kimureba nk’aho ari abandi bari kubikora, bivuga kwikuraho inshingano ze bita mu ndimi z’amahanga kuba irresponsable. Cyeretse niba ari ubuhubutsi kandi nabyo byaba ari ikibazo gikomeye…

        • Iyo dutanga comments tuzajye twirinda kwinjira cyane mu bintu tudafitiye amakuru ahagije tukagendera gusa kumarangamutima! Abakora commentaire bihaye gukora analyse y’igisubizo De Gaule yatanze ariko nta makuru bafite z’impamvu umutoza yashakishijwe bitinze nuwabigizemo uruhare! Ese ni FERWAFA cyangwa ni MINISPOC, mumenye ko iyo bigeze ku MAVUBI budget yose itangwa na MINISPOC bityo ikaba ifite uruhare direct kuri gahunda zose z’AMAVUBI. FERWAFA ishobora gutanga proposition ariko ni MINISPOC igomba kwemeza proposition yatanzwe na FERWAFA cyangwa bakabiganiraho bagamije kubona igisubizo kibereye…

          • Jyewe ndabona rwose wowe Prudence uzanye za hypothèses aho gukora analyse nk’uko wari ubitangiye. Icyaba cyarabiteye cyose ntabwo umuyobozi wa FERWAFA yari akwiye gutanga kiriya gisubizo, ntanasobanure. Keretse niba Umuseke bamubeshyeye, icyo gihe yabanyomoza cyangwa akabarega ko bamwandurije izina. Kubera ko comments zitangwa ku nkuru, simbona aho umuntu yahera ashyigikira kiriya gisubizo cya De Gaule, keretse niba hari amakuru arenze ayanditswe waturusha atari ugukeka ariko.

  • De Gaulle ati:Umutoza mushya naba ariwe uhamagara abakinnyi bizantangaza,” hahahahahahaha, nabonye liste yaratanzwe n’undi utari Eric (mushya).

  • Degaule azarangiza guhuzagurika mandat ye irangiye…singaha aho nibereye…

  • Muraho bsomyi b’umuseke??Nta mpamvu yo guterana amagambo kuri iyi nkuru.Gusa jye nibarize Bwana De Gaule,nonese ko uvuga ko umutoza mushya abaye ariwe uhamagaye ikipe byagutangaza,atayihamagaye yahamagarwa na nde??Nonese mwaba mumuhaye ikipe igomba gukina amarushanwa hanyuma ntahamagare ikipe kandi igomba gukina??Yaba se yabanza gutegereza akazabanza kumenya abakinnyi nyuma amaze kubamenya akazaba aribwo abahamagara??Igihe se ubwo cyabimwemerera??Nonese wowe nk’umuyobozi wa Ruhago mu Rwanda,uwo mutoza mwaba muzamusaba gutsinda kandi atazi na equipe agomba gukinisha cyangwa muzamusaba gukina gusa niyo yatsindwa ntakibazo??Ndibaza niba rero aruko bimeze,twaba tuvunikira iki dushaka undi mutoza wo kuza gutsindwa,mwarekeyeho abari bayisanganywe ko niba arugutsindwa nabo batsindwa??Ngarutse kuwavuze ko MINISPOC ariyo ihemba umutoza,reka tubyemere rwose,nonese ninayo imenya igihe amarushanwa abera??FERWAFA yaba imaze iki niba idashobora kugaragariza Ministere ibyo ibona ko bidafitiye umupira akamaro nko guha umutoza ikipe bazi ko nta usaruro bamutezeho??Muby’ukuri ndumva iki gisubizo kidakwiye umuyobozi.Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish