Fencing, umukino mushya mu Rwanda watangijwe i Ruhande
Fencing, umukino njyarugamba ukoresha ibikoresho bya kizungu bimeze nk’inkota zorohereye watangijwe mu Rwanda mu karere ka Huye muri Gymnase ya Kaminuza muri iyi week end ishize.
Uyu ni umukino mushya cyane mu Rwanda, ukinwa n’abantu babiri barushanwa gukozanyaho izo nkota ahantu hagenewe gutsinda iyo uhakojeje mugenzi wawe.
Hategekimana Jean de la Paix umuyobozi mukuru wa Fencing mu Rwanda avuga ko uyu mukino ukinwa n’abantu bose, abagabo n’abagore.
Hategekimana niwe wawutangije bwa mbere mu Rwanda, avuga ko ari umukino ngororamubiri usbaa ubuhanga.
Abawukina bambara imyambaro yabugenewe, bagahagarara ku gatapis kabugenewe, hanyuma bakarushanwa gukoza iyo nkota mu mutwe (baba bambaye casque yabugenewe) no ku maboko, ahari imyanya bita “the box” ukozaho inkota kuri mugenzi wawe ukabona amanota.
Nyuma yo gutangiza uyu mukino i Huye, Hategekimana avuga ko mu byumweru bibiri bari bwerekeze i Rubavu kuwutangizayo, nyuma bajye i Rwamagana bazasoreze i Kigali. Intego yabo ni uko uyu mukino wamenyekana no mu Rwanda, abifuza n’abashaka kuwukina bakabona aho bawukinira.
Bizimana Jérôme
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Congratulation Jean de la Paix !
Comments are closed.