Digiqole ad

Casa Mbungo yahise ahamagara abakinnyi b’Amavubi

Kuri uyu wa kabiri nibwo byamenyekanye ko Casa Mbungo André ariwe uba ufashe by’agateganyo ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mutoza warangije amasezerano ye muri AS Kigali yahise atangaza urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bagomba gutangira umwiherero.

Casa Mbungo André
Casa Mbungo André/Photo Umuseke

Casa uzungirizwa na Mashami Vicent yahamagaye abakinnyi barimo batanu b’ikipe ye ya AS Kigali, umunani ba APR FC na batanu ba Rayon Sports, ndetse n’umukinnyi umwe wa Espoir FC.

Kuri uru rutonde hagaragayeho kandi rutahizamu Daddy Birori umunyekongo wagizwe umunyarwanda ukina iwabo mu ikipe ya AS Vita Club yitwa  Agiti Etekiama Taddy.

ABAZAMU

NDAYISHIMIYE JEAN LUC – RAYONSPORTS FC
NDOLI JEAN CLAUDE – APR FC
MVUYEKURE EMERY – AS. KGL FC

 MYUGARIRO

SALOMON NIRISARIKE – ROYAL ANTWERP FC
TUBANE JAMES – AS. KGL FC
BAYISENGE EMERY – APR FC
NSHUTIYAMAGARA ISMAIL – APR FC
RUSHESHANGOGA MICHEL – APR FC
NGABO ALBERT – APR FC
SIBOMANA ABOUBA – RAYON SPORTS FC
MWEMERE NGIRINSHUTI – AS. KGL FC

ABO HAGATI

MUGIRANEZA JEAN BAPTISTE – APR FC
UWAMBAZIMANA LEON – RAYON SPORTS FC
BUTEERA ANDREW – APR FC
MWISENEZA DJAMAR – RAYON SPORTS FC
HABYARIMANA INNOCENT – POLICE FC
HARUNA NIYONZIMA – YANGA AFRICAN
MURENGEZI RODRIGUE – AS. KGL FC

BA RUTAHIZAMU

KAGERE MEDIE – RAYON SPORTS FC
NDAHINDUKA MICHEL – APR FC
BIRORI DADDY – AS. VITA CLUB
UZAMUKUNDA ELIAS – AS. CANNES
TUYISENGE JACQUES  – POLICE FC
LOMAMI ANDRE – ESPOIR FC
MBARAGA JIMMY – AS. KGL FC

Aba bakinnyi baraba batangiye imyiteguro y’umukino wa gicuti u Rwanda rwasabwe na Botswana, mbere y’uko bakina umukino w’amarushanwa yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa (CAN 2015) uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Libya tariki ya 18/05/2014 i Tunis muri Tunisie.

Aba bakinnyi bahamagariwe gutangira umwiherero w’imyotozo utangira kuri uyu wa 07 Gicurasi.

Agiti Etekiama Taddy muri Congo, Daddy Birori mu Rwanda
Agiti Etekiama Taddy muri Congo, Daddy Birori mu Rwanda/photo Kakule Msonda

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubu se nka Birori agarutse ate ko umutoza wese uje azana agashya ke? Ubu yari akenewe koko muri iyi kipe?Twizere ko bazashaka umutoza kuko n”ubwo Casa na Mashami bagerageza muri clubs zabo si abo gushingwa ikipe y’igihugu kabisa!

  • ndabona bahamagaye neza pe 

  • Iyi kipe ku bwanjye ndabona nta kibazo, gusa badushakire umutoza ushoboye uzabasha kugarura abafana b’amavubi kuri stade

  • Abarayon mube mwitonze casa yari yrategewe amavubi. Ubundi abarayon bagombye gusubira stade bakuriweho ibihano bahawe ku maherere, muzareke ntimwongere gufungwa ku busa. Televisiyo na radiyo zirahari

Comments are closed.

en_USEnglish