Digiqole ad

Gabon U20 iri i Kigali aho ije gukina n’Amavubi y’ingimbi

Ni abakinnyi bagaragaza igikuriro ugereranyije n’ab’ikipe y’igihugu Amavubi yabatarengeje imyaka 20 ,Gabon yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya FERWAFA kuri uyu wa 07 Gicurasi nimugoroba, yaje mu Rwanda guhangana  n’ikipe y’igihugu Amavubi U20 mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afrika cy’ingimbi kizaba mu ntangiro za 2015.

Abasore b'ikipe ya Gabon mu myitozo yabo ya mbere i Kigali
Abasore b’ikipe ya Gabon mu myitozo yabo ya mbere i Kigali. Uyu musore w’isunzu yagaragaje ubuhanga ku myitozo.

Uko bigaragara mu myitozo yabo, iyi kipe ya Gabo ni ikipe nziza ifite abakinnyi benshi bakina mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Gabon, ifitemo  n’abandi bakinnyi batadatu bakina nk’ababigize umwuga iburayi.

Umukino izakina n’ingimbi z’Amavubi uzaba ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2014 kuri sitade ya Kigali  i Nyamirambo, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Libreville mu byumweru bibiri biri imbere.

Umutoza  Richard Tard n’abakinnyi bamaze iminsi mu myitozo ariko nta mahirwe bagize yo gukina umukino wa gicuti barikumwe nk’ikipe yuzuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza Richard Tard  yavuze ko afite icyizere ko ikipe ye  ishobora gutsinda Gabon ntakabuza.

Tardi yagize ati “Nta mahirwe twagize  yo gukina umukino wa gicuti nk’ikipe yose turikumwe, twari twateguye  umukino wa gicuti na  Cameroun ntibyakunda. Gusa dufite icyizere ko tuzatsinda Gabon kuri icyi cyumweru.”

Rwanda na Gabon imwe muri zo izagira amahirwe yo gukomeza, izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Sierra Leone na Ghana, mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’afrika  umwaka utaha wa 2015 kizabera muri Senegal.

 

IMG_4958
Aba basore hafi ya bose bafite ikita-rusange cy’inyogosho n’imisatsi itangaje
IMG_4985
Barimenyereza kuregura umupira
IMG_4992
Baritoza gukinisha umutwe
IMG_4994
Ingimbi za Gabon mu myitozo i Remera

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aba ba types ko mbona bafite ibikabyo! Ariko abanyarwanda baravuze ngo inkoko iri iwabo ishonda umukara! Aba jeunes bacu ntibagire ubwoba tuzaba turi kumwe kuri Stade i NYAMIRAMBO.

  • umupira wo mu rwanda twarawuhararutswe pe ni ukujya twirebera uwi burayi nkuko na muzehe yabitwemereye

    • Nushaka uwurebe cg uwureke murezi, ubundi se kutawureba kwawe hari icyo bihungabanya?? Ese ubundi uravugira bande cg ubona ufire umunwa munini ukagira ngo…..ugizwe n’abantu 2 muri wowe?? Nanga umuntu uvuga ubusa… puu!

Comments are closed.

en_USEnglish