Digiqole ad

Gabon irahakana ko yishyuye Messi miliyoni 3,5 € ngo abasure

 Gabon irahakana ko yishyuye Messi miliyoni 3,5 € ngo abasure

Lionel Messi na Ali Bongo bamaze gushyira ibuye fatizo ahazubakwa Stade Port-Gentil

France Football yatangaje kuwa mbere ko Lionel Messi yishyuwe miliyoni 3,5 z’amaEuro kugira ngo akorere uruzinduko rw’amasaha macye muri Gabon ndetse anashyire ibuye fatizo ahazubakwa stade izaberaho imikino ya CAN 2017. Abayobozi b’iki gihugu bahakanye aya makuru kuri uyu wa gatatu bavuga ko uyu mukinnyi nta n’iripfumuye (ifaranga) yishyuwe.

Lionel Messi na Ali Bongo bamaze gushyira ibuye fatizo ahazubakwa Stade Port-Gentil
Lionel Messi na Ali Bongo bamaze gushyira ibuye fatizo ahazubakwa Stade Port-Gentil

Ambasade ya Gabon i Paris niyo yahakanye aya makuru ko Messi, wongerewe ikiruhuko n’umutoza wa Barcelona, yagiye i Libreville yabanje kwishyirwa na Perezida Ali Bongo wanagaragaye atembere n’iki cyamamare cya ruhago ku isi mu mihanda ya Libreville, mu ruzinduko rutunguranye yahagiriye.

Itangazo rya Ambasade ya Gabon rivuga ko uyu mukinnyi yaje ku butumire bwa Perezida Bongo ku giti cye kandi nta kiguzi runaka yishyuwe kubera uru rugendo.

Ali Bongo ni Perezida wa Gabon kuva mu 2009, yasimbuye se Omar wategekaga iki gihugu kuva mu 1967 yapfa agasigira umuhungu we.

Hamwe na Bongo, Messi yashyize ibuye fatizo ahari kubakwa Stade Port-Gentil imwemu zizakinirwaho imikino ya CAN 2017.

Gabon ni igihugu kiruta u Rwanda inshuro 10 mu bunini, gikungahaye cyane kuri Petrol gituwe n’abaturage miliyoni imwe n’igice.

Uyu mugabo yaje kwakirwa na ba nyakubahwa mu masuti aseruka yiyambariye ibutura. Ibintu bitavuzweho rumwe
Uyu mugabo yaje kwakirwa na ba nyakubahwa mu masuti aseruka yiyambariye ibutura. Ibintu bitavuzweho rumwe
Perezida ubwe yamutembereje mu mihanda y'i Libreville
Perezida ubwe yamutembereje mu mihanda y’i Libreville
Ba Minisitiri nabo imyifatire yabo kuri aya mafoto yatangaje benshi
Ba Minisitiri nabo imyifatire yabo kuri aya mafoto yatangaje benshi (uw’iburyo ni Minisitiri w’imikino)
Yasuye inzu y'umugore urera impfubyi witwa Alice boroheje cyane baramubwira ibyo bakora
Yasuye inzu y’umugore urera impfubyi witwa Alice boroheje cyane baramubwira ibyo bakora
Ibigezweho muri Gabo ubu; abasore bifata amafoto nk'aya bakayashyira kuri Internet bavuga ngo bagiye kureba Perezida wa Argentine. Uyu ni umuraperi wo muri Gabon witwa  Bung Pinze uzwi cyane muri Gabon, nawe ngo agiye kureba Perezida wa Argentine
Bigezweho muri Gabon; abasore ubu bifotoza amafoto nk’aya bakayashyira kuri Internet bavuga ngo bagiye kureba Perezida wa Argentine. Uyu ni umuraperi wo muri Gabon witwa Bung Pinze, nawe ngo agiye kureba Perezida wa Argentine

Photos/Internet

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Aka kagabo ngo ni Messi karadusuzuguye kbsa as Africans!
    kuko sinibaza ko yajya ku butumire bw undi mu president ku yindi migabane ngo aserukeyo yambaye kuriya!Never!!

  • Yarabasuzuguye wowe nande?

  • Ariko aka gahungu wagira ngo kari kagiye kuri Beach kweri?????????

  • Reba ukuntu uwo perezida yiziritse mu modoka.Injiji ziragwira.Polisi yagombye kumufata kuko sikuriya bambara umukandara.

  • Reba sha ukuntu African peoples basuzugurwa !!!!!! Ibaze nawe koko Utumiwe na President w’Igihugu ukagenda wambaye kuriya!!!!, reba ukuntu kifashe mu mifuko ariko barimo kugasobanurira ,bo bambaye ama Veste ntako batagize ngo bakire Umushyitsi w’imena. Uwigize agatebo ayora ivu koko!!!!

  • Reka ntabwo ari ugusuzugura! Iyo abanyamahanga bashaka gukora voyage, barabanza bakareba température iri mu gihugu bagiyemo! Byanze bikunze Lionel yararebye asanga muri Gabon hashyushye yiyemeza kwambara ibimurinda ubushyuhe! Tujye twirinda kuvuga no gutukana tutabanje kumenya impamvu!

    • Uruwambere kabisa urasobanuste kabisa nahobongabo ibyobavuga ntacyobazi njyendabona ntacyobitwaye

      • Reka Kuriya nugusuzugura ngo ubushyuhe ko nta na rimwe arajya gufata award
        yambaye indi myenda usibye costume gusa nuko ntazindi style azi cg nuko aba yabyubashye ntakindi ariya na amakosa ku buryo budasubirwaho rwose.

  • None se ko muvuga rutuku uriya ntimuvuge uriya Karekezi nawe wambaye ikaleso afashe ivarisi yerekeza ku kibuga cy’indege agana muri Argentine? Uyu Karekezi we arutwa na mwene madamu uriya wambaye ikabutura aho kwambara ikaleso. Ngo bigezweho? Wapi, ahubwo n’ukubura umuco. Jye ndi umwe mu bayobozi, ngiye ku kibuga kumutega nkabona aje kuriya, namubwira nti: subirayo kuko utaje muri sport inaha. Nibyo koko uwigize agatebo ayora ivu. Iyo wanga agasuzuguro urakamagana/urakarwanya.

    • Neemito uriya Karekezi ni blague ari gutera kubera ibyo bakoze president wabo abanyagabon bari kwambara nabi bakavuga ko nabo bagiye gusura president wa Argentine ariho Messi akomoka, si ukuvuga ko ariko bahora bambaye ahubwo ni blagues biterera…

  • Mbabazi, wowe biragaragara ko utaratembera! Nkubu muri Europe harashyushye cyane, kuburyo uhageze ukareba ukuntu bambaye wakwiruka! Utuntu tumeze nk’udukariso kandi yaba umwana, umukecuru bose niko baba bambaye! Noneho rero Afrika y’uburengerazuba(Gabon, Cote d’ivoire etc) haba hashyushye cyane, si kimwe n’igihugu cyacu gihoramo la fraîcheur!

  • Uyu mujinga iyo bamwirukanira kukibuga cy’indege aka nagasuzuguro gakabije ,ngo nubushyuhe icyata se yagendaga kuzuba? arusha agaciro President nabandi banyacyubahiro kuburyo asuzugura Africa bene aka kageni? amakosa saye n’ayabamureze n’abemeye kuganira nawe bakamuha ibyadakwiye barahemutse bazasabe imbabazi Abanyafurika twese!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish