Leta zunze ubumwe z’Amerika ubu ngo zaba zitakibasha gutumanaho n’abarwanyi zatoje mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwa Bachar Al Assad muri Syria nk’uko bitangazwa na AFP. Aba barwanyi batojwe n’Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe ubutasi bwo hanze, CIA, batorejwe muri Jordaniya ariko ubu ngo nta kanunu kabo. Aba barwanyi batorokanye ibikoresho bikomeye bw’intambara bahawe […]Irambuye
Raouf Abdul Rahman umucamanza wakatiye igihano cy’urupfu uwari Perezida wa Iraq Saddam Hussein, biravugwa ko mu cyumweru gishize yafashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ISIS bakamwivugana. Mu 2006 nibwo uyu mucamanza yakatiye igihano cyo gupfa amanitse Saddam Hussein, biravugwa ko yishwe n’aba barwanyi bamuhora ko yakatiye Sadam gupfa atyo. Ibyo kwicwa k’uyu mucamanza ntabwo Leta […]Irambuye
Imiryango y’Abanyamaleziya baburiye ababo muri ya ndege MH370 yatangiye guhabwa impozamarira. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imiryango itandatu y’Abanyamaleziya n’umwe w’Abashinwa bahawe ku ikubitiro amadorali ibihumbi mirongo itanu yo kubafasha kwiyubaka. Ibigo by’ubwishingizi birimo biriga ku busabe bw’imiryango mirongo itanu y’Abashinwa nayo yaburiye abayo muri iriya ndege. Abantu bafite benewabo baguye muri iriya mpanuka ngo bashobora […]Irambuye
Abagore,abakobwa n’abakecuru bo mu buhinde kuva muri 2012 barimo abagiye bafatwa ku ngufu abandi bakicwa nyuma yabyo ndetse bakanamanikwa mu biti, mu cyumweru kimwe gishize abagera kuri batatu bamaze kwicwa. Kuri uyu wa gatatu undi mugore yasanzwe mu giti yishwe, Polisi yahakanye ko uyu mukobwa w’imyaka 19 yabanje gufatwa ku ngufu. Uyu mukobwa w’imyaka 19 […]Irambuye
Umugore utwite ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 yatewe amabuye n’abo mu muryango we arapfa azira kurongorwa n’umugabo abo mu muryango we batemera. Abantu bagera kuri 20 bo mu muryango w’uyu mugore w’imyaka 30, hakaba harimo na se umubyara bafashe icyemezo cyo gutera amabuye umukobwa wabo kugera apfuye imbere y’urukiko rwo […]Irambuye
Umugaba mukuru w’ingabo muri Thailand yatangaje ko ingabo ubu arizo ziri kugenzura guverinoma guhera kuri iyi wa 22 Gicurasi nk’uko byemezwa na Bangkokpost. Gen Prayuth Chan-ocha akikijwe n’abandi basirikare bakuru, kuri televiziyo y’igihugu yatangaje ko bafashe ubutegetsi kugirango barinde ko hari abantu bakomeza gwa mu mvururu zihamaze iminsi. Iyi coup d’etat ibayeho nyuma y’iminsi bibiri […]Irambuye
Filimi irimo abakinnyi bagera kuri 200 iri gutegurwa n’uwitwa Rupesh Paul, muri Festival ya filimi i Cannes muri iyi week end yagaragaje agace k’amashusho gato muri filimi ari gutegura. Hashize ibyumweru 10 iyi ndege iburiwe irengero n’ubu nta kanunu. Mu mezi macye ari imbere iyi filimi iraza kugera ku isoko, mu gihe iyi ndege yavaga […]Irambuye
Ubwato bwarohamye kuwa gatatu muri Korea y’Epfo butwaye amagana y’abantu byamenyekanye mu rukiko kuri uyu wa gatanu ko bwari butwawe n’umwofisiye w’umwungiriza utari capiteni mukuru w’ubwatomu gihe bwarohamaga. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umushinjacyaha mukuru yatangaje ko uwari utwaye ubwato ari umu ‘lieutenant’ wa gatatu atari umuyobozi mukuru w’ubwato nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Korea y’Epfo. Kapiteni […]Irambuye
Updated 17 Mata 20h: Hashize iminsi ibiri habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 459, kugeza ubu imibiri y’abantu batanu bapfuye niyo imaze kuboneka, naho abandi bantu bagera kuri 290 ntibarabasha kuboneka. Mu baheze muri ubu bwato, abana b’abanyeshuri babashije kohereza ubutumwa kuri telephone zigendanwa ku babo babwira ko bamerewe nabi. Abantu barenga gato […]Irambuye
Mu gihe mu mategeko bimenyereye ko hemewe ibitsina Gabo na Gore, Urukiko rw’ikirenga rwo mu gihugu cy’Ubuhinde rwemeje ko abahinduriwe ibitsina , batitwa abagabo, ntibitwe n’abagore baba igitsina cya gatatu. Abahinduriwe ibitsina bakaba ari abantu baba baravutse ari abagabo bagahindurirwa ibitsina bakaba abagore, cyangwa se bakavuka ari abagore bagahindurirwa ibitsina bakaba abagabo ku bushake (transgenre […]Irambuye