Kuri uyu wa 26 Kanama i Cairo mu Misiri, Israel na n’abanyepalestine bo mu mutwe wa Hamas bumvikanye guhagarika imirwano ku buryo bw’igihe kirekire nkuko bitangazwa na AFP. Iyi mirwano imaze igihe cy’ibyumweru birindwi isize ihitanye ubuzima bw’abantu 2 200. Guhagarika imirwano byatangiye gushyirwa kuri uyu mugoroba kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe ku […]Irambuye
Igihugu cya Iran cyatangaje kuri uyu wa mbere ko kigiye gushyira umurego mu gikorwa cyo guha Abanyapalestine intwaro mu rwego rwo kwihimura ku gikorwa cya Israel cyo kohereza indege y’ubutasi mu kirere cya Iran ndetse ikaba yaraye irashwe n’igisirikare cya Iran. Gen Amir-Ali Hajizadeh ukuriye ingabo zirwanira mu kirere yagize ati “Tugiye gushyira umurego mu […]Irambuye
Itsinda rigizwe n’ingabo kabuhariwe za USA ndetse n’abashinzwe ubutasi muri MI5 (Ibiro by’ubutasi by’Ubwongereza) ryoherejwe ejo muri Iraq guhiga uwishe umunyamakuru w’Umunyamerika witwa James Foley wishwe aciwe umutwe n’umuntu wo muri ISIS wavugaga Icyongereza nk’abongereza wahawe agahimbano ka “John”. Izi ngabo z’Abongereza zikoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga zirahigira hasi kubera hejuru uriya “John”, uvugwaho kuba ari Umwongereza w’umusilamu wagiye […]Irambuye
Ingabo z’Abakiride zifatanyije n’iza USA ziri kwirukana abarwanyi ba ISIS bari barigaruriye umujyi wa Mosul mu Majyaruguru ya Iraq. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urugamba rukomeye kandi rwugarije ISIS rwatangiye ahagana mu sa kumi n’imwe ku isaha y’iwabo. Guhera ku italiki ya 7, Kanama, ISIS yagaruriye umujyi wa Mosul ukize ku bikomoka kuri Petelori […]Irambuye
Uwahoze ari umukuru w‘Inama y’igihugu y’umutekano ya Israel Maj.-Gen Ya’acov Amidror yabwiye Ikinyamakuru The Jerusalem Post ko niba ibiganiro hagati yabo na Hamas biri kubera muri Misiri bitagize icyo bigeraho, Israel izaba ifite ibisubizo bibiri: Gukomeza kurasana na Hamas nk’uko bisanzwe cyangwa se IDF igatera ibitero simusiga ikigaruririra Gaza mu buryo budasubirwaho, ikaba kamwe mu […]Irambuye
Koreya ya ruguru iyobowe na Perezida Kim Jong iratangaza ko uburenganzira bwa muntu mu gihugu busesuye ndetse abavuga ko ntabuhari bigiza nkana. Batangaje ko bagiye gukora raporo yabo ibeshyuza iya Loni iherutse gusohoka. Raporo ya Koreya ya Ruguru ivuga uko uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu buhagaze irasohoka nyuma y’amezi atandatu akanama ka Loni gasohoye […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Israel irohereza mu Misiri abayihagarariye mu biganiro by’amahoro hamwe na Hamas. Ibi biraba nyuma y’iyumvikanwaho ry’agahenge k’amasaha 72 katangiye gukurikizwa guhera sa sita z’ijoro ryacyeye. Intambara hagati ya Israel na Palestine imaze guhitana abantu 1 977 ku mpande zombi bamaze kugwa muri iyi mirwano kuva yatangira tariki 08/07/2014. Ministeri y’ubuzima ya […]Irambuye
Kuva ingabo za IDF zatangira kuva mu birindiro byazo muri Gaza kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bukuru bwa IDF hamwe n’abanyapolitiki cyane cyane abo mu Ishyaka Likud rya Minisitiri Netanyahu bari kwitegura uko bazasobanura ibikorwa byabo bya gisilikare muri Gaza bashinjwamo kwica abasivili barenga 1600 mu kwezi kumwe. Nk’uko bitangazwa na The Jerusalem Post, abakuru […]Irambuye
Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Afghanistan yarashe urufaya ku ishuri rya gisirikare ririnzwe n’ingabo z’Ubwongereza hanze y’umujyi wa Kabul kuwa kabiri, ahitana umusirikare wo ku rwego rwa Major General mu ngabo za America anakomeretsa abandi 15 barimo na Brigadier General ukomoka mu Budage. Maj. Gen Harold Greene, ni we weretswe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika […]Irambuye
Umuvugizi w’ingabo za Israel,Lt-Col Peter Lerner yaraye abwiye abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwitegura kuva mu birindiro byazo muri Gaza aho zimaze hafi ukwezi zirasa kuri Hamas. Uyu musirikare mukuru muri IDF avuga ko ingabo zabo ziteguye kuvaha mbere y’uko agahenge k’amasaha 72 kemeranyijweho karangira 5h00 ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga 7h00 ku isaha […]Irambuye