Digiqole ad

Pakistani: Umugore utwite yicishijwe amabuye kuko yashatse uwo iwabo batemera

Umugore utwite ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 yatewe amabuye n’abo mu muryango we arapfa azira kurongorwa n’umugabo abo mu muryango we batemera.

Gutera amabuye umugore waciye inyuma umugabo we mu gihugu cya Pakistani bisa n'umuco
Gutera amabuye umugore waciye inyuma umugabo we mu gihugu cya Pakistani bisa n’umuco

Abantu bagera kuri 20 bo mu muryango w’uyu mugore w’imyaka 30, hakaba harimo na se umubyara bafashe icyemezo cyo gutera amabuye umukobwa wabo kugera apfuye imbere y’urukiko rwo mu mujyi wa Lahore, nk’uko bitangazwa n’umugenzacyaha muri polisi y’icyo gihugu Rana Mujahid.

Mu gihugu cya Pakistani kiganjemo abayoboke b’idini ya Islam, amagana n’amagana y’abagore bapfa buri mwaka bazira ibyo bita “Kuzizwa icyubahiro” cyangwa mu Cyongereza “honour killings”.

Aba bagore bicwa n’abagabo babo cyangwa abo mu muryango wabo babaziza ibyaha bita guca inyuma uwo bashakanye cyangwa indi myitwarire idahwutse, bakaba bicwa batewe amabuye, gusa akenshi ntibishyirwa ku mugaragaro.

Umugore witwa Farzana Parveen yafashe icyemezo cyo gushakana n’umugabo witwa Mohammad Iqbal nyuma y’uko uyu yari yapfushije umugore bari babyaranye abana batanu.

Gusa urukundo rwabo rwaje kutumvikanwaho na se w’umukobwa n’abo mu muryango we, maze se w’umukobwa witwa Mohammad Azeem, atanga ikirego mu rukiko arega umukwe we ko yamushimutiye umwana.

Ubwo bari bavuye mu rukiko rw’i Lahore, abo mu muryango w’umugore barimo na se bategerereje Iqbal n’umugore we Farzana imbere y’urukiko batangira kumukubitagura bamutera ibimene by’amatafari kugire ashizemo umwuka.

Mu gihugu cya Pakisitani umukobwa ashakirwa umugabo n’ababyeyi be cyangwa abo mu muryango, bityo kuba umukobwa yahitamo uwo ashaka kubana na we bifatwa nk’agasuzuguro ku muryango.

Icyegeranyo cy’abagore bishwe batewe amabuye bazize iyo mpamvu, nk’uko bigaragazwa n’umwe mu mpirimbanyi z’Umurenganzira bwa muntu muri Pakisitani, abagore 869 bishwa mu mwaka wa 2013.

Zia Awan, umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yagize ati “Ntaho ndumva ibintu nk’ibi aho umugore aterwa amabuye akarinda apfa, ikintu giteye isoni byabereye imbere y’urukiko.”

Akomeza avuga ko abakora ayo mabi akenshi inkiko zibagira abere cyangwa bagahabwa ibihano byoroheje bitewe n’uko Polisi idakora akazi kayo neza.

Mohammad Iqbal yatangarije ibiro ntaramakuru AP ko we na Farzana Parveen bari bamaze igihe kini bakundana ndetse bariyemeje kubana byemewe n’amategeko, ariko avuga ko abo mu muryango we bashakaga ko abaha amafaranga mbere y’uko ubukwe buba.

Yagize ati “Naramufashe tujya mu rukiko twandikisha ko tuzabana”, yongeraho ko byababaje abo mu muryango we.

Se wa Parveen yatawe muri yombi na Polisi ashwinja ubwicanye ariko yemera ko yishe umukobwa we amuziza “guhesha icyubahiro umuryango”.

Uyu mugabo udahakana uruhare rwe mu rupfu rw’umukobwa we wari ufite inda y’amezi atatu, yagize ati “Nishe umukobwa wanjye kuko yari yarasuzuguje umuryango wose ashakana n’umugabo tutumvikanyeho, kandi ntacyo nicuza kubyabaye.”

The Guardian

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • reka Abdullah araje atubwire ko ibi byari bikwiye. abagore bo muri biriya bihugu nabo gusengerwa

  • Mwaramutse?Ubundi mugomba kumenya gutandukanya icyo twita cultural islam na islamic culture. Ex: umukobwa utarashaka iyo asambanye akubitwa utunyafu 100 gusa(muri Islamic culture). Naho iyo umukobwa asambanye ashobora no kwicwa(cultural islam nko muri za Palestina, Kashmir…). Mumategeko ya Islam rero ntawe ugomba guhatira umukobwa kurongorwa nuwo adakunda, apfa kuba atari umukafiri gusa. Naho muri ibi bihugu bigendera kumuco gakondo wabyo aho ababyeyi bategeka abana babo abazabashaka, usanga haba ihohoterwa nkiri. Ibaze iyo mu Rwanda haza kuba hakiri wa muco wo kuroha abakobw abatwaye ibinyendaro. Abatumva Xty baba bakeka ko byanditse muri Bible kandi atari byo.Ikindi mumategeko ya Islam,ntawihanira. Ni umucamanza ubishinzwe ntabwo ari ababyeyi bafata icyemezo cyo kwica umuntu gutyo. Ubu ni ubunyamanswa kabisa. Ibi se bitandukaniyehe n’interahamwe zahaniraga abatutsi Kwica Habyara nkaho babihamijwe nubutabera?

  • Icyo nangira aba kaffiri: Umusimuukoze ikosa ryose ryitirirwa Islam. Umu kristo cg undi ukoze ikosa rikamwitirirwa. Nkubu se mwumvise aba babyeyi babikoze kuko basanze byanditswe muri Quran? 

  • Interahamwe ziragwira, aha ho bwemewe n’amategeko abogamye . Mbega ubujiji? Ko ari we urongorwa se ubu bamuhoye iki? Igitugu, ubwenge bucye! Iki ni Igihugu cga ni igihuru?Kwihekura!!!! Inkiko ntacyo zimaze bazazikureho n’ubundi. Kutamenya Yezu biragatsindwa, ngo bamenye uko yatabaye Madalina. None se ko bishe umugore gusa niba bombi barakoze icyaha kimwe? Uru ruhinja rwari mu nda rwazize iki?Islam ikwiye kwigwaho ku rwego mpuzamahanga birakabije. Boko Haram, Al Shabab, ibihugu biyoborwa n’impumyi……. Uyu mwana w’Umukobwa Nyagasani amugirire neza amwakire yabuze se mu isi, amwihoreze ubuziraherezo.

    • Umbabarire, ariko NTWA BWENGE ufite, niba ubufite ntubukoresha neza!!! Kintu se, wigeze wumva bavuga ko babikoze mu izina ry’ubusilamu? Ese ko Interahamwe mutaziyitiriye kandi zaratumazeho abantu? Muzazitirira nde? Ikindi, ugomba kwibaza kui quality ya journalisme y’u Rwanda. Nk’uyu source yatanze ntisobanutse “AFP” ? Hahaha. Muri Islam kirazira guhutaza abana n’abagore, igihano cy’urupfu kiri well defined in Islam, so please, stop calling muslims what they are not. 

Comments are closed.

en_USEnglish