Mu Ubuhinde bemeje igitsina cya gatatu
Mu gihe mu mategeko bimenyereye ko hemewe ibitsina Gabo na Gore, Urukiko rw’ikirenga rwo mu gihugu cy’Ubuhinde rwemeje ko abahinduriwe ibitsina , batitwa abagabo, ntibitwe n’abagore baba igitsina cya gatatu.
Abahinduriwe ibitsina bakaba ari abantu baba baravutse ari abagabo bagahindurirwa ibitsina bakaba abagore, cyangwa se bakavuka ari abagore bagahindurirwa ibitsina bakaba abagabo ku bushake (transgenre cyangwa se transgender) nk’uko bitangazwa na BBC.
Ibi urukiko rw’ikirenga rwo mu Buhinde rukaba rwemeza rukanashyigikira ko buri muturage wese afite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo igitsina cye, Gabo, Gore cyangwa iki cya gatatu cyemejwe.
Urukiko rw’ikirenga rwo muri icyo gihugu rukaba rwategetse ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu guha uburenganzira bungana abagore n’abagabo ndetse n’abo batari abagore ntibabe n’abagabo, mu mashuri, mu kazi ndetse no mu bindi byari bisanzwe byemererwa abagore ndetse n’abagabo gusa.
Aba bahinduriwe ibitsina, bafatwa nk’abantu batari abagore ntibafatwe nk’abagabo, ubu barakabakaba miliyoni zisaga ebyiri mu gihugu cy’ubuhinde.
Abaturage bo mu buhinde batangaza ko aba bahinduje ibitsina, batunzwe no kuririmba no kubyina, abandi bakaba batunzwe n’umwuga w’uburaya bakorera mu duce dutandukanye two muri iki gihugu.
Abanyamategeko bakaba batangaza ko aba bakunze guhabwa akato bikomeye, aho no mu bitaro bakunze kwanga kubakira, ndetse rimwe na rimwe bakaba bakunze no gutegekwa guhitamo igitsina gabo cyangwa igitsina gore, kandi ubusanzwe babarirwa mu batari abagore ntibabe n’abagabo.
Justice KS Radhakrishnan, uhagarariye urukiko rw’ikirenga akaba atangaza ko guha uburenganzira bungana aba batitwa abagore, ntibitwe n’abagabo, bakemerwa nk’igitsina cya gatatu mu gihugu cy’ubuhinde , ari ukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Aragira ati :’’ Aba bahinduriwe ibitsina nabo n’abaturage b’Ubuhinde, nk’abandi bose bagomba guhabwa uburenganzira bungana n’ubwabandi bose’’.
Akomeza avuga ko kamwe mu kamaro k’itegeko nshinga bashinzwe kubungabunga ari, ugutanga amahirwe angana ku baturage bose hatitawe ku bwoko ku idini ndetse no ku gitsina.
Urukiko rukaba rwabemeje nk’igitsina cya gatatu runabasabira guhabwa uburenganzira bungana, haba mu kazi, mu burezi ndetse no kwa muganga, aho bagomba kumenyerwa ubwiherero butandukanye nk’uko ku bagore no ku bagabo byari bisanzwe bikorwa.
Laxmi Narayan Tripathi wari umwe mubari barahinduriwe igitsina, ubu uri mu bafite igitsina cya gatatu cyemejwe mu buhinde , yatangaje ko anezejwe cyane no kwitwa umuhinde .
Yagize ati :’’ Tunezejwe cyane n’iki cyemezo urukiko rw’ikirenga rwafashe, kuko twari tumaze igihe turenganywa tunahabwa akato kubera ubujiji bwari mu bantu, ariko ubu turizera ko ako kato karangiriye aha, kubera iri tegeko”
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni ukuvuga ko Ubuhinde bufite 2 000 000 z’ Ibyontazi
? Ndumva iri ari ryo zina baba bahawe mu gihe hataraboneka izina rindi.
BARENZE KUBA IVYO NDAZI
Comments are closed.