South Korea: Uwari atwaye ubwato yari umwiga
Ubwato bwarohamye kuwa gatatu muri Korea y’Epfo butwaye amagana y’abantu byamenyekanye mu rukiko kuri uyu wa gatanu ko bwari butwawe n’umwofisiye w’umwungiriza utari capiteni mukuru w’ubwatomu gihe bwarohamaga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umushinjacyaha mukuru yatangaje ko uwari utwaye ubwato ari umu ‘lieutenant’ wa gatatu atari umuyobozi mukuru w’ubwato nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Korea y’Epfo.
Kapiteni w’ubu bwato witwa Lee Joon-Seok yagawe cyane n’abafite ababo n’ubu bataraboneka, ko yari inyuma cyane muri ubu bwato ndetse akabasha no kuvamo ari muzima ubwo bwarohamaga.
Impamvu zateye iyi mpanuka n’ubu ntiziratangazwa. Gusa abari baburimo abenshi bavuga ko bumvise urusaku maze ubwato bugahita buhagarara, bishaka kuvuga ko ubwato bwaba bwaragonze ikintu kinini munsi y’amazi.
Abahanga mu bwikorezi bwo mu nyanja ariko nabo bakavuga ko bishoboka ko imodoka zigera ku 150 ubu bwato bwari bwikoreye ngo zaba zaravuye mu mwanya wazo zikajya mu ruhande rumwe maze hakabaho ubusumbane bw’ibiro uruhande rumwe rugahita rurohama.
Kapiteni w’ubu bwato ariko we yavuze ko ubwato nta kintu bwagonze. Kuri uyu wa kane akaba imbere y’itangazamakuru yarasabye imbabazi igihugu n’ababuze ababo kugeza ubu.
Ababyeyi b’abana benshi biga mu mashuri yisumbuye bari muri ubu bwato bagaya ibikorwa by’ubutabazi kuba ngo bitarahagereye igihe ndetse banahagera ntibabashe kubikora uko bikwiye.
Kugea ubu, imibare mishya iremeza ko imirambo 20 y’abapfuye ariyo imaze kuboneka, mu bantu 475 bari mu bwato, abarenga 300 bari abana b’abanyeshuri, 179 baratabawe bararokoka, 271 n’ubu nta gakuru kabo.
Iyi mpanuka y’ubwato yabaye nk’iyibagiza gato isi iby’impanuka idasobanutse y’indege ya boeing yagurukaga iva Kuala Lumpur muri Malaysia yerekeza Beijing mu Bushinwa, iyi ndege MH370 n’ubu nta kanunu kayo, kuva tariki 2 Werurwe 2014 ubwo yaburaga.
ububiko.umusekehost.com