Digiqole ad

Huye: Urubyiruko rwasabwe kongera ingufu mu kurwanya umwanda

 Huye: Urubyiruko rwasabwe kongera ingufu mu kurwanya umwanda

Nyuma yo kwitabira itorero urubyiruko rurimo abasore n’inkumi  901  basabwe kandi bemera kongera uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu kurwanya umwanda, imirire myiza, kugabanya no guca ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukumira inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yasabye urubyiruko kuzamura imyumvire y’abaturage mu isuku, imirire myiza n’ibindi

Ruriya rubyiruko rwari rumaze igihe mu itorero Inkomezabigwi ikiciro cya karindwi  ryaberaga kuri site za EAV Kabutare n’Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana yasabye abitabiriye ririya torero kumva ko ari inshingano ya buri Munyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kuzamura imyumvire ya mugenzi we mu kugira isuku, kuzamura imirire myiza no  kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa kubica.

Avuga ko kandi ari inshingano z’urubyiruko n’ababyeyi kumva ko ari bibi ku Rwanda muri rusange no ku Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko kubona hari abakobwa baterwa inda zitateguwe.

Ati: “Turabasaba ko bazashyira ingufu kubyo bize hano cyane cyane ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage birimo isuku n’isukura n’ibindi byose bituma umuturage abaho neza.  bagomba ingufu zabo mu mihigo bihaye kandi bafatanije n’inzego zose kugira ngo bihutishe iterambere kandi  twiteze ko imbaraga bafite zizatanga umusaruro ufatanyije twese.”

Umwe mu bitabiriye ririya torero witwa  Elie Mugisha wo mu Murenge wa Ngoma avuga ko we na bagenzi be biyemeje kuzajya baganiriza bagenzi babo ku ndangagaciro bize.

Ngo bizafasha bamwe mu rubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge ndetse bizamure n’imyumvire y’ababyeyi mu kunoza imirire n’isuku.

Ati: “Nko mu murenge wacu tugiye kwibanda mu kuganiriza urubyiruko bagenzi banjye, abari baragiye mu biyobyabwenge mbabwire ububi bwabyo, kandi nizeye ko bazanyumva nka mugenzi wabo w’urubyiruko.”

Ubumenyi urubyiruko rwakuye muri ririya torero ngo bazabusangiza bagenzi babo mu midugudu 101 ni ukuvuga umudugudu umwe watoranyijwe muri buri murenge.

Iri torero Inkomezabigwi ryakorewe muri EAV Kabutare na GS Gatagara.

Mu karere ka Huye abitabiriye iri torero bose  hamwe ni 1425.

Urubyiruko rwemereye ubuyobozi ko rugiye kuzamura imyumvire y’abaturage kandi ngo bizazamura imibereho yabo

UM– USEKE/Huye

0 Comment

  • Kombona bameze nkaza ntore zohakurya y, Akanyaru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish