Digiqole ad

Nyakwigendera Mouammar Kadhafi ni muntu ki ?

Mouammar Kadhafi, yavutse tariki 19 Kamena 1942 mu nkengero z’umujyi wa Sirte mu majyepfo ya Libya, izina rye Khadafi, arivana ku bwoko avukamo bw’aba « Khadafa »

 Col Khadaffi bisigaye ari amateka
Col Khadaffi bisigaye ari amateka

Akiri muto, ntiyabayeho mu buzima bwa gikire kuko se na nyina bari abakene, kandi baba mu butayu hanze y’umujyi. Mu mashuri mato ya Sabha, yatangiye kugaragaza ko afite inyota yo kwinjira muri Politiki kuko ngo yakusanyaga udusore bangana tukaba nk’ingabo ze. Ibi ngo byaje gutuma bamwirukana atarangije amashuri ye.

Yaje kugira amahirwe yo gukomeza, maze yiga Amategeko muri Kaminuza, ahita yinjira mu ishuri rya gisirikare rya Benghazi afite imyaka 20 gusa.

Mu gihe yari umusirikare, bagenzi be bari bamuziho umurava, gukunda bagenzi be, no gukunda kubayobora. Ibi byatumye yihutishwa mu ntera agera ku ipeti rya Captain mu ngabo afite imyaka 24 gusa. Abasirikare bakuru nabo bakamukunda cyane.

We n’abandi basirikare bo ku rwego rwo hejuru nka General Gamal Abdel Nasser, tariki yambere Nzeri 1969, bahiritse ubwami bwa Idris wambere, mu gihe uyu mukambwe w’imyaka 80 icyo gihe, yari mu ruzinduko muri Tunisia.

Kuri iyi tariki yambere Nzeri 1969, ubwami buracibwa, hatangazwa Repubulika yambere, igikomangoma kirafungwa. Khadaffi vuba vuba yahise yihenura kuri ba General bafatanyije guhirika umwami, abifashijwemo n’abasirikare bato yari acuditse nabo, abazamura mu ntera, nawe yivana kuri Captain ajya kuri Col, bivugwa ko yakundaga cyane, kugeza yishwe akiririho.

Ubutegetsi bwa Khadaffi, umusore w’imyaka 27, bwari bwiganjemo ibyemezo bya huti huti kandi agasaba ko byubahirizwa igitaraganya.

Icyambere, mu 1970, yahise ashushubikanya ingabo z’ubwongereza zari zimaze imyaka 13 muri Libya y’umwami Idris, ibirindiro by’ingabo z’abanyamerika nabyo ategeka ko bifungwa bagataha nta nteguza. Abashinja ko ntakindi bakoraga uretse guhagararira ibihugu byabo mu kuvoma Petrole ya Libya. Urwango n’ibyo bihugu by’ibihangane ruhera aho.

Khadaffi yahise ahindura izina rya Leta ya Libya, ayita “Jamahiriya” bivuga Ubuyobozi bwa rubanda rwa giseseka, ahita azamura igiciro cy’akagunguru ka petrol bwambere mu mateka ya Libya.

Inshuti ya Idi Amin Dada

Khadaffi yatangiye kwigaragaza nk’umuyobozi ushishikajwe n’ibibazo bya Africa, mu 1979, yohereje abasirikare 3000 ngo zifashe inshuti ye Idi Amin Dada wayoboraga Uganda, igihe yari atewe na Obote afashijwe na Tanzania. Gusa ibi ntibyabujije Obote n’ingabo za Tanzania guhirika Amin Dada.

Yatekereje kera gukora igihugu kimwe cya Africa, mu 1974, yashatse guhuza Libya na Tunisia yategekwaga na Habib Bourguiba ariko ntibyakunda. Niko yakomeje kandi kwerekana ko abanyaburayi n’abanyamerika ko atishimira imbaraga zabo ku isi. 

Idi Amin Dada na Khadaffi hambere
Idi Amin Dada na Khadaffi hambere

Khadaffi mu iterabwoba, intambara na USA

Abanyaburayi n’abanyamerika batangiye kumushinja gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka IRA yo muri Irlande,  ETA yo muri Espagne na  Brigades rouges mu butariyani.

Nyuma y’ibitero bimwe na bimwe by’imitwe y’iterabwoba i Burayi, bashinjaga gufatanya na Khadaffi, muri Mata 1986, Ronald Reagan president w’Amerika, ategeka ko Tripoli na Benghazi biraswa hakoreshejwe indege “ Operation El Dorado” Ibisasu by’indege z’amerika byahitanye abasirikare be bakuru 45, bihitana umwana we w’umukobwa yareraga, ndetse nawe arakomereka, binangiza byinshi muri Tripoli na Benghazi.

Amaze gukubitwa akanyafu na Washington, yarahoze. Mu 1988, World Airways, indege y’abanyamerika yari ivanye abantu i Londres ibanjyanye i New York, yashwanyagurkiye mu kirere, ihitana abantu 259, n’abandi 11 yasanze hasi i Lockerbie muri Écosse. Amahanga ati: “Khadaffi ahoreye ingabo ze n’umukobwa we

Mu 2003, nibwo Libya ya Khadaffi yemeye koko ko yagize uruhare mu kurasa iyi ndege, inatanga miliyari 2$ ku miryango yaburiye abayo i Lockerbie.

Yakomeje kubana atyo n’uburengerazuba bw’isi, dipolomasiya na politiki bimufasha kubana nabo bacengacengana, kizira ko abagerera mu bihugu byabo.

Khadaffi yifuje ko habaho USA (United Stated of Africa)

Mu 2000, yumvishije abayobozi ba Africa ko Africa yakora igihugu kimwe, ifaranga rimwe, n’igisirikare kigizwe n’ingabo 2 000 000, akavuga ko aribwo Africa yagira amahoro arambye. Yagerageje kubisobanurira abandi bayobozi, nubwo bwose bamwe ngo babyumvaga ariko ibi ntibyashobotse.

Bivugwa ko, uyu mushinga wa Khadaffi wari mwiza, ariko ugakomwa imbere na bamwe mu bayobozi ba Africa babonaga ko imbehe yabo yaba yubamye. Bagashinja Khadaffi gushaka kuba umwami wa Africa.

Ni muntu ki?

Nyakwigendera, ibitangazamakuru byinshi bimuvuga nk’inkoramaraso, wahohoteye ikiremwamuntu mu myaka 42 amaze ku butegetsi. Ibitangazamakuru byo ku ngoma ye, byo byavugaga ko ari umugabo w’ukunda abantu, wanga akarengane, kandi w’umunyamahoro.

Umunyamakuru wa BBC Scott Brun mu 1999, yatangaje ko Khadafi isi imwibeshyaho. Nyuma y’ikiganiro kirambuye bagiranye mu ngoro ye. Yavuze ko ari umugabo ugira amahane menshi mu maso ye, ariko aterwa no kwanga ikibi n’akarengane.

Iyo yavugaga Amerika, Ubwongereza na bagenzi babo, ngo yagaragazaga ko atabakunda namba, akabashinja gutegekesha isi imbaraga zabo, no gushaka gutungwa n’ubukungu bw’abandi ku ngufu.

Khadaffi yari afite abana umunani; Mohamed Kadhafi, Saïf al-Islam Kadhafi, Saadi Kadhafi, Moatessem Billah Kadhafi, Hannibal Kadhafi, Aisha Kadhafi, Saîf al-Arab Kadhafi na Khamis Kadhafi. Yababyaye ku bagore babiri batandukanye; Fatiha al-Nuri batanye mu 1970 babyaranye imfura ye Mohamed Kadhafi, utaragaragaye mu bya Politiki ahubwo mu ikoranabuhanga, ubu yahungiye muri Algeria.

Undi mugore ni Safia Farkash, nawe yahungiye muri Algeria, uyu babyaranye abandi bana barindwi.

Abarinzi be bo hafi bari abakobwa, yatangazaga ko bimworohera cyane kubizera kurusha basaza babo, ko ntayindi mpamvu iri inyuma yo kumugenda inyuma aho ari hose.

we na Fidel Castro, impirimbanyi za Revolusiyo, abanzi bakomeye b'Isi y'Uburengerazuba
we na Fidel Castro, impirimbanyi za Revolusiyo, abanzi bakomeye b'Isi y'Uburengerazuba

Urupfu rwe

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi nibwo inkuru yabaye kimomo ko mu mujyi avukamo wa Sirte, Khadaffi yarashwe akicwa. Yakiriwe ku buryo butandukanye mu mitima y’abantu ku isi.

Ugerageje gusesengura ibitangazamakuru bikomeye ku isi byanditse kuri iyi nkuru, urumvamo akantu kajya kumera nk’ibyishimo.

Naho muri Africa, rubanda rusanzwe kuri za Facebook, twitter, ku maradiyo ndetse n’aho abantu bari kuganirira urabumvamo akanunu k’agahinda, ndetse kuri benshi bo birababaje rwose. Bati : “Africa bayibujije umugabo wayikundaga

Khadaffi yafashije imishinga myinshi y’iterambere muri Africa, akibanda cyane mu kuzamura idini rya Islam aho ritari rifite imbaraga. Mu Rwanda naho, abakuru bamwibuka afungura umuhanda wamwitiriwe uva Nyabugogo ukagera i Nyamirambo ku musigiti nawo wamwitiriwe. i Kampala umuhanda wa Km3 n’umusigiti mwiza hafiya Jinja yabyubakiye Uganda, ndetse n’ahandi hatandukanye kandi henshi muri Africa.

Nguwo nyakwigendera col Mouammar Khadaffi wishwe amaze gushinyagurirwa, mu gihugu yayoboye imyaka 42, yari yararahiye ko azakigwamo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

77 Comments

  • Ayiweee!!ubusedisi apfuye yihannye??nigihombo gikomeye.

    • yihana iki yakoze ikihe kibi iririre apfuyiriye igihugu nkuko harinabandi bagipfiriye

    • Reka sha ntabyo kwihana yaba yihana ibiki se ko azize imbaraganke zabanyafurika. Iyo inyungu zihindutse abazungu bakugira imbwa

  • birababaje Afr4ica ntago izongera kubona umugabo uyikunda nka Kadafi naho kuba hari amakosa yakoze nta muyobozi udakora amakosa kugirango akosore ibindi. abamwishe bo se ni shyashya? uzabaze amateka y’Amerika n’ubufaransa icyo bwakoze mu Rwanda yewe n’ubwongereza mu buhinde urasanga Kadafi yari Impano ya Africa none aragiye nibe turamuririye, abandi se?

    • UMUGABO W’IBTEKERZO YATIVUYEMO ARIKO NTIDUCIKE INTEGE

  • rip muzee wetu kadafi wabashije gukora ibintu abandi baperezida bo muri africa batabasha gukora

  • Ibi bibaye kuri Africa byabaye niburayi hagati 1814-1818 aho president wa USA witwaga WOODROW WILSON yatanze ibyifuzo 14 byazana amahoro ku isi barabinenze nubwo byari byiza.ingaruka bahuye nazo ninyinshi aho amakimbirane adashira yaranze isi kugeza nanubu.none KHADAFF hejuru yigitekerezo cyo kubaka UNITED STATES OF AFRICA no kwerekana amakosa yibihugu byibihangange yitwe umwicanyi?afurika dukwiye gukanguka ntidukomeze kuba mirror z’amahanga.

  • ina illah wa ina alayihi lajiuna mukuri twse twaviye kumana kd iwayo nihotuzasubira mubyukuri umukene umukire umutegetsi ndetse numutegekwa bose bazapfu gusa buriwese ureba aho asi igeze yarakwiya kuba yababazwa nurupfurwa khadaf kuko numugabo kd ndahamyako yazize ukuri kd nintwari kd imana imwakire mubayo urwe yarurandije gusa amaherezo ya politike kubayizi ntabwo intwarinkiyi yamfa izize ukuri ngo abashoboye bakomeze bicare kd ndababwiza ukuri ko muzabona ingaruka yurupfu rwa khadaf kubanyaribiya murirusange ndetse nisi yose khadaf imana imuhe iruhuko ridashira

  • yooooooooooooooo.afri, ubuze umugabo wintwri pe.

  • niyigendere our president we will remember him for ever . imana imwakire mu bayo azize gukunda africa .

  • Yari yaratinze kwicwa,kuko abo yishe nabo bavuye amaraso! Azabazwe amaraso y’inzirakarengane yamennye!

    • rindira urebe agiye kumeneka

    • Sha mwicecekere Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

  • birumvikana ko khadafi yishwe ariko jye ndumva tutakabaye twishimira urupfu rwe,kuko ndibwira ko ntakibi yadukoreye.ababyishimiye jye sindikumwe nabo.

  • UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE NDAMUTSE NDEBYE UIBITEKEREZO KHADAFI YARAFITE NTAWUNDI NARI NABONA UBIFITE KANDI KUNYUNGU ZA BENSHI KHADAFI JYE MUFATA NK’INTWALI Y’AFURIKA NTIYIHANGANIYE AKARENGANE ABAZUNGU BAGIRIRAGA ABIRABURA NDETSE AKABA ARINABYO AZIZE NTIYIGEZE YEMERA KO ABAZUNGU BAMUVUGIRAMO NIYO MPAMVU BAREBA UMUNTU UGIYE GUHUZA AFURIKA BAKAMUKURAHO KUKO BABA BABUZE AHO BAKORERA AMAKOSA YABO ARIKO IYO ABANTU BAVUGA NGO KHADAFI YARASHE ABASIVILE ABASIVILE BARASA BABAHO NONE RERO YARWANAGA N’UMURWANIJE NA CNT IRYE IRI MENGE .CYOKORA UMUGABO NINKURIYA YIYEMEZA IKINTU AKAKIGERAHO.YAVUZE KO AZAGWA MURI LIBYA YARABIKOZE .KANDI INKUNDARUBYINO Z’ABANYAFURIKA NGO BASHYIGIKIYE KO KHADAFI AVA KU BUTEGETSI ESE UMUNSI MWE BABIBAKOZE MUZAJYA HE KO BATADUKUNDA?.MUJYE MWIBUKA KO KHADAFI YARI UMUGABO NIBYO YAGEZEHO ABABIGERAHO SE NI BANGAHE .ICYO MUNENGA NUKO YAGUNDIRIYE UBUTEGETSI NAHO IBINDI NABANDI MURABIKORA HAGIRE UMUTERA IBUYE TUREBE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • yewe Africa ihombye umugabo winyanga mugayo winwari uyikunda !!!! jye byambabaje pe ! nahoraga nsenga ngo abashe kurokoka ibitero bya bariya baburagasani ariko baranze baramwishe ibitekerezo bye tuzahora tubizirikana kandi tuzashinga ikirenge mucye abanyamerika abanyaburayi ubisambo Kwikunda na agasuzuguro, bafatanyije na bambari babo baturimo(Africa) sawa abamukundaga mwihangane turikumwe nituzamwibagirwA

  • Twese nti tuzi iyo tuzajya nidupfa ariko nkurikije amateka y’isi, apfuye neza nk’Umugabo w’umusirikare wakundanga igihugu cye. Bazamwifuza batakimubona. kwisi aho nabashije kugenda sinigeze mbona umunyalibiya ukora ubuzi buciriritse nkatwe twese abanyafika yabirabura ndetse niyabarabu bigaragara ko nubwo bamutamitwe na banyaburayi ntacyo bari babuze. naho ibyo bya democracy byo naho yigeze biterwa nicyo umuntu amenyereye. R.I.P

  • mana imuhe iruhuko ridashira. jye na kunda ga ibitekerezo bye. uwishyima ko kadafi yapfuye, sibyiza nagato.

  • Nyakwigendera azize guharanira uburenganzira bw’abanyafrika,nkuko Martin Luther King yazize guharanira uburenganzira bw’Abirabura bab’Anyamerika.Ubwo se Obama azongera kwiridwa ababazwa n’urupfu rwa Martin Luther King? Kandi muli Banyirabayazana b’urupfu rwa Khadafi yaba arimo?

  • Ntakundi Lybia yikozeho!!! igiye kujya mu bihugu bidafite ikizere cyo guter’imbere… Aba bazungu baz’ubwenge pe!! Batubony’amatwi ariko rero benshi mu banyafrica n’imbeba!

  • gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka IRA yo muri Irlande, ETA yo muri Espagne na Brigades rouges mu butariyani.

    Nyuma y’ibitero bimwe na bimwe by’imitwe y’iterabwoba i Burayi, bashinjaga gufatanya na Khadaffi, muri Mata 1986, Ronald Reagan president w’Amerika, ategeka ko Tripoli na Benghazi biraswa hakoreshejwe indege “ Operation El Dorado” Ibisasu by’indege z’amerika byahitanye abasirikare be bakuru 45, bihitana umwana we w’umukobwa yareraga, ndetse nawe arakomereka, binangiza byinshi muri Tripoli na Benghazi.

    Amaze gukubitwa akanyafu na Washington, yarahoze. Mu 1988, World Airways, indege y’abanyamerika yari ivanye abantu i Londres ibanjyanye i New York, yashwanyagurkiye mu kirere, ihitana abantu 259, n’abandi 11 yasanze has i Lockerbie muri Écosse. Amahanga ati: “Khadaffi ahoreye ingabo ze n’umukobwa we”

    Mu 2003, nibwo Libya ya Khadaffi yemeye koko ko yagize uruhare mu kurasa iyi ndege, inatanga miliyari 2$ ku miryango yaburiye abayo i Lockerbie.

    Yakomeje kubana atyo n’uburengerazuba bw’isi, dipolomasiya na politiki bimufasha kubana nabo bacengacengana, kizira ko abagerera mu bihugu byabo.

    Khadaffi yifuje ko habaho USA (United Stated of Africa)

    Mu 2000, yumvishije abayobozi ba Africa ko Africa yakora igihugu kimwe, ifaranga rimwe, n’igisirikare kigizwe n’ingabo 2 000 000, akavuga ko aribwo Africa yagira amahoro arambye. Yagerageje kubisobanurira abandi bayobozi, nubwo bwose bamwe ngo babyumvaga ariko ibi ntibyashobotse.

    Bivugwa ko, uyu mushinga wa Khadaffi wari mwiza, ariko ugakomwa imbere na bamwe mu bayobozi ba Africa babonaga ko imbehe yabo yaba yubamye. Bagashinja Khadaffi gushaka kuba umwami wa Africa.UTARAGIZE ICYO AVUGA CYO GUTABARA IGIHUGU CYACU MUGIHE CYARIMO GISHYA NTAZAGIRE AMAHORO!!!

  • baramurenganyije sana

  • upfuye uri intwari ,tuzahora tukwibuka
    kubera ibyiza wagejeje kubatuye isi cyane cyane abo muri Africa ,ubuse iyo utaza kubaka Centre mu Rwanda mba narize kweri cyangwa mba ndi icyo ndicyo uyu munsi ,umutima wanjye wuzuye agahinda namarira menshi ariko ndizera ko Imana izakwakira mubayo beza ,niba kandi hali namakosa wakoze nkumuntu Imana izakubabarire kuko ari Nyirimbabazi ,Amahoro yImana nabe kuri wowe igihe cyose .

  • Congs Umuseke.com, iyi nkuru ikoze neza cyane kdi iraryoshye. Anyway Kadhaffi niyigendere ibyiza yakoze turabimushimira nubwo nta byera ngo de ariko ibibi nabyo yaba yarakoze tubimubabairire

  • Urwishigishiye ararusoma!!uwicishijwe inkota niyo azira.Gusa n’abandi bararye bari menge!!

  • niko byagombaga kumera abazungu ntiba dukunda habe nagato twadukwiriye gusenyera umugozi umwe nkaba nya africa

  • aphiriye africa ahubwo nahu bundi ninintwari ahubwo ntibashima amahanga azajya adufatira imyanzuro ariko ntawubishigikiye habe namba ubuse onu imaze iki? imana imuhe imwongere mu bayo

  • Imana imushire mubayo.

  • Yari intwari nuko abantu batumva.Ntawamuhiga rwose yakundaga igihugu cye ndetse n’africa .Erega nta ngoma itamena amaraso nibisanzwe mwikwirirwa rero mwiha khadaffi.Iyo umuntu apfuye bamuvuga byinshi niko biri ariko yari umugabo ukunda afrrica mbese akunda umwirabura muri rusanga,yashakaga ko africa igira agaciro pe.Ariko ndizera ko na Muzehe wacu ariko ameze kuko nawe akunda agaciro k’igihugu cye ndetse n’abanyagihugu muri rusange.

  • Rest in peace col. khadafi

  • YARI UMUGABO NIYIGENDERE IMANA IMWAKIRE NONE SE YAKOZE BIBI BIRENZE IBYA BUSH MURI IRAK?ESE MURISYRIA NA YEMEN HO KO OTAN IDATABARA?IMANA IMWAKIRE KDI IFASHE UMURYANGO WE NAHO UBUNDI CNT IZICUZA!

  • akurikiye inzirakarengane nyinshi
    zaharaniye agaciro ka africa

    we will never forget his passion

  • Ahowe ubutwari bwe nk’uhowe mungu!
    Bariya bagabo bazibonera kuko uwitwaje inkota yicwa nayo (bitwaje gusahura ubukungu bw’intwari yacu ariko buzabayoyokana hamwe n’ibyabo byose).
    BanyaKigali dushireho umunsi dukore urugendo rumwibuka ruva Nyabugogo tujye Nyamirambo.
    Khadaffi we urintwari ya Africa, Imana ikwakire.

  • Kadhafi yari intwali ya africa na mwemeraga cyane.ariko nta cyibazo imana imuhe iruhuko ridashira.

  • yari intwali ya Africa!ntabwo tuzigera tubona undi nkawe!!!!!!!

  • kwibuka intwari ntibyibagiranwa nawe ni intwari yafrika tuzahora tumwibuka kugera kurupfu rwaburi munyafrika byumwihariko abemera mana issiram, ntarusha bushe kwica ntarusha salokozi kubangamira abaturage.

  • ntakindi narenzaho byatubabaje iMANA izamwakire mubayo kandi turambiwe igitugu cya bazungu bajye bamenya ibihugu byabo

  • HORRIBLE!!!!!!!!!!!!!!!
    i think every body is a death candidate,but let us think deeper “if a STRONGEST politician like KADAFI DEAD,POLITICS=TO DEATH,AND I ALSO PREFER TO DIE FIGHTING FOR MY MOTHER COUNRY BUT NOT A STRONGEST ONE BUT MEDIUM ONE,THE MIDDLE LEVEL, SO THAT I’LL NEVER BE ARRESTED FOR CRIMES…. GREETINGS TO ALL RDF SOLDIERS PEACEMAKERS.THANKS

  • always afrika down am I wrong brothers please correct if i am so

  • Azize ubukoroni bw abazungu.nabo niyo bajya twese turi abakandida barwo.nibure nawe afpuye ari intwari!

  • Twese turi abakandida ntampamvu yo kumwishima hejuru.

  • Africa yose ikwiye kubabazwa n’urupfu rwa nyakubahwa col. Kadhaffi wayikundaga kandi akanga urunuka igitugu cya bagashaka buhake.

  • Ni AGAHINDA GUSA AKAJE KAREMERWA IMANA IKOMEZEZE KURINDA FAMIILLE YE.

  • Gusa twese tuzapfa kandi ntawe uruhunga, ariko byaba byiza tutanduranyije cyane. Imyaka 42 urya ku mafaranga yo muri Perezidansi, byaba byiza uetse n’ abandi bagakorera igihugu niba wemera ko mugifitanije

    soon

  • Khadafi is a big man and an African hero.

  • maze kubona amafoto ya nyakwigendera,amarira aragwa,ibintu bibiri ni byo bitumye amarira atemba,ku mukuru w’igihugu uyoboye imyaka 42 ntago ari gutya yari akwiye gushimirwa n’abo yayoboye,Muri rusange Libiya yari ibuze iki?abaturage babuze iki?abana ntibigaga?abaturage b’iki gihugu ntibaryaga?kumwica bamukojeje isoni ntago ari yo mperekeza yari akwiye kubona ku munota wa nyuma.icya kabiri,abadushuka kubera inyungu zabo ngo twihekure nidukomeza kubumvira ntaho tugana.kadafi,ibyiza wabashije kugeraho Imana ibiguhembere,ibibi wakoze Uwiteka abikubabarire,KANDI NYAGASANI AKURINDIRE UMURYANGO WAWE USIGAYE.MAY CRIST’S BLOOD PROTECT YOUR FAMILY.komera africa

  • Abazungu banga ko abanyafrika babaho badasabiriza.Ni cyo bahoye kadhafi umugabo wihaye kandi akanga ko bamurira utwe ku busa.Niyiryamire aruhuke kandi na bariya bamwishe,bazamusangayo.Kadhafi wowe ntwali ibasumba,nzahora ngushimira ubutwali bwawe.

  • Kadhafi naryame aruhuke kandi ntihakagire uwishimira ko undi yapfuye kuko ni imva ye aba asibye naho uwishima imva ye iba isigaye irangaye.

  • LIBYA UNDER KADDAFFI 1-Electricity in every household is free! 2 – Running water is free! … 3 – The price of a liter of gasoline is 0.08 EUROS! … 4 – The Libyan banks make loans without interest! 5 – Citizens do not have to pay taxes, and VAT does not exist! 6 – Libya is the last country in the list of countries in debt! Government debt is 3.3% of GDP! In France it is 84.5%! To US, 88.9%! In Japan at 225.8%! 7 – The price for the purchase of a car (Chevrolet, Toyota, Nissan, Mitsubishi, Peugeot, Renault …) is at factory prices (cars imported from Japan, South Korea, China, U.S. …)! 8 – For each student wishing to study abroad, the “government” grants a scholarship for 627.11 Euros a month! 9 – Any graduate student receive the average wage of the occupation of the curriculum acquired if unemployed! 10 – When a couple marries, the “State” pays the first apartment or house (150 square meters)! 11 – Each family Jamahiriya, on presentation of a family book, receives support from EURO 300 per month! 12 – For any employee in the public service, if requires mobility across Libya, the State provides a free car and a house. And some time after the goods are theirs to keep. Gaddafi was a revolutionary, Africa how many more will you let them kill??how many more of your children are gonna perish before we OVERstand??

  • niyigendere kuko intwari ntawuyikunda bahishirabicanyi na dictater bakic,intwali nka kcadaf buriya abanya libya aya basekeshaga bazarira nkuko byagenze irwanda twashats,impundu tubon,amarira twanga habyara ngo navaho impundu zizavuga none n,amarira nino saha.imana imfubyi n,abapfakazi zipfakajwe nabazungu umu african uz uzubwenge atangye kubona benefity y,abazungu muziko nirwanda amerca niyo nyirabayazana.mumbabarire itambuke coment yange murakoze

  • Ararangiye daaaaa,buri igihecyari kigeze kuko,ntawurusimbuka iyo cyageze gusa abasenga mumusabire kuri ALLAH amwakire amwishimiye naho ntacyo twahindura isi n’ ibiyirimo bifite formule imwe bigenderako kandi hari n’ ubigenga.

  • ribiya nigende yabuze intwari gewe mbona ntanundi bazabona umeze nkakadafi kandi ngirango ubu batangiye kwucuza impamvu bamwishe kuko ntanu munsi numwe bazigera babona amahoro abanyabiryogo twese tuzahora tumwibuka

  • abayobozi bose bari bakwiriyeura isomo kuri uyu mugabo ,mu buyobozi bwigihugu ,ntibiyegereze abana babo gusa .Kandibakumva ko abantu bose bagira ubwenge.

  • Abafaransa baca umugani ngo:on se souvient de la valeur des fesses lorsqu’on veut s’asseoir.Bivuga ngo Wibuka agaciro k’ikibuno iyo ushatse kwicara.Abanya Libya harigihe bazabona agaciro ka Nyakwigendera KHADAFI ikibabaje nuko bazaba batakimubonye.

    Njya nibaza ku bayobozi ba Afrika bareba ibintu nka biriya abanyaburayi n’amerika bakora bakabishyigikira icyo baba batekereza.Ese niba murebera akarengane gakorerwa abandi banyafrika mugaceceka arimwe muri mumyanya ifata ibyemezo,umunsi byababayeho mwe muzarengerwa na nde???
    Inkoni ikubise mukeba yarikwiye kurenzwa urugo,none mwe murayisiga mukayinogereza,mukayibika kure(ahatagerwa n’abana ngo batayita),ariko mwibuke ko ubutaha arimwe izatsiburwa.

  • rwose tubuze intwali ikomeye ,so abasigaye bo bazakora icyi?

  • TUBUZE INTWARI PEEE!!!??

  • NDUMVA BOSE BAVUGA IBYIZA GUSAAA KO NTAWAMURWANIRIYESE?GUSA ICYO NAMAZE KUBONA NUKO IYO UMUYOBOZI AKIRIHO NTIWABASHA KUVUGA IBIBI BYE UBIVUZE WAHAGWA.NONESE NTIMUZI BIRIRWA BARIRIMBA MURI ZA ANIMATION NGO UMUBYEYI HABYARIMANA?YARI UMUBYEYISE KOKO?CYANGWA YARI INKORAMARASO.KADHAFI NAWE NTIWAMENYA NIBA IBYO YAVUGAGA BYARI BIRI KUMUTIMA.IYO AREKURASE NYUMA IBITEKEREZO AKABITANGA NKABANDI BANYAGIHUGU?GUSA ABAZUNGU NDABASHYIGIKIYE KANDI NZABASHYIGIKIRA KUKO BAZI DEMOCRACY BAZAZE HUBWO BADUKURIREHO NABASIGAYE NKA MUGABE WISHE IGIHUGU AKIGIRA AKARIMAKE.NUBWO WABA UKORA NEZA AMARASO MASHYA ABA AKENEWE KUKO NTUSHOBORA KUBURA AHO WIBESHYA BIKAGIRA ABO BIBANGAMIRA.KADHAFI RERO YAZIZE GUKUNDA UBUTEGETSI.NTIYAKUNDAGA ABATURAGE HUBWO YAKUNDAGA UBUTEGETSI.NIBA YARABAKUNDAGA KUKI YIFUZAGA GUHORA HEJURU YABO?AKAZASIMBURWA NUMUHUNGU WE GUTYO GUTYO.NAPFE RWOSE NABANDI BAFITE IBITEKEREZO NKIBYE NABIFURIZA KUZAHANWA NKA KADAFI.

    • nagirango mbwire yambabariye ko niba na khadafi yarakundaga ubutegetsi, kuba bazungu baramukuyeho si urundi rukundo, kuko iyo biba ibyo muri intambara ya somalie, genocide yo murwanda, intambara mu burundi na congo , ndetse tutibagiwe na zimbabwe, ntibiba byarageze hariya!!! ngirango nawe ntri umwana impamvu urayizi.

  • mubyukuri khadhaf yari intwari kuko yari amaze gutanga igitekerezo cyuko afrika yazamura satelite yayo. basabaga afurika gutanga $500,000,000 we kugite cye yariyemeye gutanga $400,000,000 ibindi bihugu bikazana asigaye ubwo se hari uko atari yagize ngo twigenge??? nibyinshi gusa icyo mugomba kumenya nuko atazize izindi mpamvu zita izo kubangamira abazungu.

  • niyitahire amahoro yakoze byinshi byiza Imana imuhe iruhuko ridashira

  • plz kadhafi numwe mubanze bagashakabuhacye muri africa yacu nitompamvu mufata nkimwe muntwari za africa niryari twumvise libye ishonje iri muntambara nikihe gihugu gihemba abashomeri nagende imana yirengagize ibibi yakoze imuhembere ibyiza yaharaniye

  • NIMBA KAGHAFI YARI INTWARI KUKI ASIZE FAMILLE N4 IGIHUGU MU BIBAZO,
    NONE SE TUMUGERANYE NA MANDERA?
    ANALYSE ZACU NTIZIKAGARUKIRE HAFI
    TUJYE TUJYA MU MATEKA…………

  • ibi byose mubibona nkabanyarwanda none se kuki abaturage ba Libiya bamwanze ndetse n’umuhunguwe ubu akaba amerewe nabi? Niyo waha abantu ibingana gute ariko nyubahe kwishyira ngo bisanzure barakwanga, kwishyira ukizana biruta ubukungu buboshye nyirabwo.

  • Banyafurika biteye isoni na Gahinda iyo ubona twirirwa turata dukora n iminsi mikuru ngo twibohoje ingoyi ya gihake !!!!!!!!!!!!! bakanatanga konji ye !!!!!!!! njye uwo munsi nzajya nirirwa ku kazi !!!! ubu se koko turigenga ????? kubona abazungu birirwa mu bibazo byacu bakabyikemurira uko bashaka ntihagire nu muyobozi numwe ukoma na union africaine nayo ikicecekera bakaza bagakuraho uwo bashaka byarimba bakamwica , ibi byose najyaga mbibona ariko aho biciye Kadafi nahise mbona ko ntaho duhagaze pe . umuntu yayoboye igihugu neza ubutegetsi abuha abaturage comité du peuple nizo zafataga ibyemezo ndibuka nigeze kujya muri Libya abanyeshuri bakora imyigarabyo bafunga umuhanda wa hafi ya hoteli twari turimo ngira amatsiko mbaza ipmanvu barambwira ngo impanvu ni uko parking yo kwishuli ni nto babura aho ba parka amamodoka yabo baje kwiga aho ni muri ecole secondaire ngaho nawe nyunvira no muri USA sinzi ko aricyo kibazo bagira prioritaire mu guharanira !!!
    Igendere MOUAMMAR KADHAFI wari warabibonye mbere ko abazungu batubeshya

    Mugabo Africa

  • kadafi imana izamwibuke mubayo kuko yakoze byinshi byateje libiya imbere.na africa muri rusange.

  • nukuri nukuri africa ibuze umuntu wagaciro sukushya nabwo azibagirana mu mitima ya buri wese nuwa byirengagiza wese azi neza ko hari hari yakoze nawe n`ikwari kuko hari ibyo yaganga ko bitugereho twese,ariko nizeye neza hari abasa nawe bamusigariyeho,basomyi mwese ndabakunda kuko mu kunda ukuri(imana imwakire mu bayo).

  • twaramukundaga agire iruhuko ridashira

  • kadhafi yarambabaje kuburyo utakumva
    biriya ni nyungu za bazungu, zikoresha Africa mu bintu bitari ngombwa,dusigaranye MUGABE. EUROPEANS barashaka gukizwa na Africa.
    thanks….!

  • Hari byinshi twakwigira ku rupfu rwa Kaddafi: 1.Uwavuga ko ari intwali ntiyaba abeshye kuko nubwo yarwaniye ubutegetsi ashaka gukora ibyiza,kandi ikigaragaza ko yari patriote n’uko yemeye no gupfira mugihugu cye aho guhunga nk’abandi. 2. Aba presidents b’africa ntibakatubeshye ngo dukunde ibihugu byacu nabo ubwabo badakunda afurika nibaza ko iyo buri gihugu cyohereza ingabo ijana america yari gutinya gukurura intambara muri afurika yose.

  • Niyigendere yarintwari kandi ntawuzamusimbura pe,yarumugabo.

  • ICYO NAVUGA KURI KADAFI NUKO YARI UMUGABO NYAWE UKUNDA RUBANDA UKUNDA BOSE USHAKIRA AMAHORO BOSE ARIKO YAZIZE KWANGA GUHAKWA NKABAMWE.IKINDI NUKO KUBONA UNDI NKAWE BIZAGORA NYUMA YA BENSHI TUZI AMATEKA YABO KUKO WE YARI AFITE URWORUKUNDO RWAFURIKA KDI YARI AFITE NUBWO BUSHOBOZI,SO DUKUNDE UKURI DUKUNDE BAGENZI BACU,KDI DUTEKEREZE KURUKUNDO IMANA IDUKUNDA.MURAKOZE

  • imana iramuzi ariko se abamwishe bo bazajya he ko ikuzimu nta kumenya kubayo

  • basi ko ntacyo namufasha imana imwakire kdi imushyire mu bayo

  • hapha umuntu ntihapfa ibitekerezo. Gusa igihe kizagera abanyafurika bamenye icyo bagombaga gukora mbere y’uko Khadafi apfa bakagikora; kandi abazungu ntabwo bari gutinyuka kwinjirira Afurika.

    jye ndagifite ariko igihe ntikiragera
    ok Imana imuhe iruhuko ridashira

  • wagiye tukigukeneye ariko hapfa umuntu ibitekerezo biracyahari.Abazungu bo nyine…ukuruta agukubita wicaye!

  • Kadhafi, Bagbo, Bemba, Taylor, Bashir, wade, kinani,Assad, bose nibo bikozeho!uwiyishe ntaririrwa. hari n’abandi ndimo kubona nibadakuramo isomo birabareba. Ariko se buriya Sarkozy we..?

  • mbabazwa nabavugako habaho abazungu cg abirabura ibyo nukubeshya turiho turabantu hanyuma wowe kugiti cyawe wakwiga kubana na mujyenzi wawe uwakure cg uwahafi nunaniranwa nakanaka suko azaba arumuzungu cg umwirabura tujye twiheraho ubuse dupfako bamwe arinzobe abandi ibikara kuruhande rwanjye numva arukwiga kubana naburi wese

Comments are closed.

en_USEnglish