Digiqole ad

Iya mbere Ukwakira 1990 Intwari zatabaranye n’ibigwari

Kuri iyi tariki y’uriya mwaka ubwo bamwe mu banyarwanda bafashe iyambere mu butwari bwinshi bakiyemeza kubohora igihugu, njye nsanga barimo n’ibigwari bimwe na bimwe.

Igice cyambere cy'urugamba cyararangiye. Intwari zacyo zirazwi
Igice cyambere cy'urugamba cyararangiye. Intwari zacyo zirazwi

Hamenetse amaraso menshi, intwari zimwe zipfa kwikubitiro, ariko icyazihagurukije izasigaye zikigeraho. Ariko muzageze ku cyari kigamijwe, harimo abari kwigaragaza nk’ibigwari.

Mu Kinyarwanda “Ikigwari” si igitutsi, ni ijambo rihwanye n’imigenzereze yawe. Kunyuranya n’urugamba muri Ingabo zimwe ni kimwe mu biranga ibigwari.

Gufata igihugu sicyo cyari iherezo ry’urugamba, kuko n’ubu rurakomeje, gusa bamwe mu barutangije ibikorwa by’ubugwari byabagaragayeho, binabaviramo kuva mu rugamba batangije.

Rudasingwa Theogene, Karegeya Patrick, Gahima Gerald na Kayumba Nyamwasa, ni kenshi bagarukwaho mu bitangazamakuru. Impamvu ni uko bari mu b’imbere mu rugamba, uyu munsi bari mu barwanya urugamba batangije (baravuguruza icyabahagurukije)

Kuri iyi tariki ya mbere Ukwakira 2011, Rudasingwa Theogene mu binyamakuru bitandukanye yagize ati: “Nyuma y’amezi atatu, Kagame ubwe yanyibwiriye ko ariwe wahanuye indege ya Habyarimana” Akabyita ukuri ku ihanurwa ry’iyo Falcon 50, 9XR-NN, nyamara ukuri kuri iyi ndege nti kuri kure cyane y’abazi umwuka wari hagati ya Habyarimana n’ibyegera bye (simbitindaho kuko Boite Noir hari abakiyifite)

Bwana Rudasingwa Theogene kandi ati: “ihanurwa ry’indege ya President Habyarimana niyo mbarutso ya Genocide, ntabwo yateguwe” mbese icyaha ni icya Kagame wahanuye indege. Nyamara imihoro yari yaraguzwe ntiyari iyo gutema amashara, imyiteguro y’interahamwe nayo ntiyari iyo kurwanya Inkotanyi kuko FAR zari inzirabwoba.

Rudasingwa uyu, niwe wari ushinzwe gusobanurira amahanga ko imwe mu impamvu FPR yafashe intwaro harimo ibiri gutegurwa mu Rwanda, uyu munsi ati:”Ntacyategurwaga

Uku yita Ukuri yatangaje kuri iyi ya mbere Ukwakira 2011, siko yitaga Ukuri muri Pan Africa Movement muri Uganda aho yari ubwo iyi ndege yahanurwaga, asobanurira amahanga impamvu agiye gutera u Rwanda.

Harya ngo politiki ni umukino wo kubeshya? Biterwa n’uwo ubeshya.

Bariya bagabo uyu munsi bakabaye bitwa Intwari, nkuko abariho n’abapfuye tuzibita. Narasesenguye nsanga nyuma y’urugamba barwaniye, baribwiyeko rwarangiye, nyamara rukiri rwose. Mubyo bashinjwa ni ugushaka kwikubira, kunyereza umutungo n’ibindi bidatunguranye ukurikije ububasha bari bafite ubwo igice cyambere cy’urugamba cyari kirangiye.

Uko ari bane, n’abandi. Numva kenshi bagaruka ku izina Kagame, uyu ntaho ndahurira nawe, mbona aho agejeje u Rwanda, nkumva ibyo avuga, nkamubona kuri television. Bariya bo babanye nawe cyane, baraziranye pe. Ndetse rwose aba bagabo umenya ntacyo bapfa n’abanyarwanda usibye ibi bashinjwa, ariko izina Kagame ntiryabaretse ngo bisanzure mubyo bashinjwa uyu munsi.

Aha nti:”niyo mpamvu barigarukaho kenshi” ndetse Rudasingwa we ati:”Kagame niwe ubwe warashe indege ya Habyarimana”.

Yaba Kagame, yaba na Rudasingwa ntawe nabajije, sinabibonera n’amahirwe byoroshye. Gusa icyo mbona ni uko basebya Kagame gusa, akenshi ntibasebya umurongo ajyanamo u Rwanda, kuko mbona atari mubi, umenya nabo ariko babibona.

Guhagarara witwa inzobere muri Politiki ukavuga ijambo rinyuranya kandi rirwanya cyane iryo wavuze kandi wemeraga, kubera ko kanaka yabangamiye gahunda zawe, maze ukamubisa ugahunga, njye nibyo nita ubugwari. Umugabo w’intwari n’uhagarara ku ijambo n’intego rimwe na rimwe cyangwa kenshi akanarizira.

Munyarwanda icyongusaba ni ugushishoza mubyo tubwirwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, wiba injiji ngo wongere wisenyere igihugu nta mpamvu nimwe, ushingiye ku nyungu z’abarwanya abababangamiye gusa.

Uyu munsi u Rwanda si paradizo, ibibazo birahari, intambara irakomeje, ariko si intambara yo gusenya, kumena amaraso, kuriza ibibondo n’abakambwe. Turarwana no kwibohora UBUKENE,  intego ni ITERAMBERE si ugufata Kigali.

Turwanye abadusubiza inyuma, NANJYE uvuga ibi, ejo nimvuga ibindi muzandwanye, ariko ndeke abandi bakomeze biyubakire u Rwanda.

Abakennye bazamuke, abantu bige, abantu bavurwe, abantu bakore, abantu babone amahirwe angana, abazaza imbere yacu ntitubarage kubaka ibyo twasenye, ahubwo bazakomeze ikivi.

Niko Lumpur, Londres na Los Angeles zubatswe.

Jean Claude IRINGIRIMANA
Umusomyi w’UM– USEKE.COM

42 Comments

  • ibyo bisambo byindashima byirirwa bisebya urwanda na perezida wacu kagame paul niki atabihaye koko? uretse umurengwe wabo nubwirasi nibareke amaco yinda batuze banyeko abanyarwanda atarinjinji babeshe abo bazungu baboshya

    • Perezida se atanga iki? erega ntabwo u Rwanda rugendera ku mategeko kuko ntabwo perezida atanga ibintu byose? ahubwo wenda yashyiraho system idashyira imbere bamwe ngo ikumire abandi kandi niko byimereye mu Rwanda ariko bizashira wenda igihe kizabitwereka

  • Ibyo Uvuga muli iyi nkuru nibyo koko..ariko biragaragara ko hari ibyo uvuga utanabizi. Ba Mugabe,Ruzibiza Ruyenzi,Rudasingwa n’abandi bavuze ku by’ihanurwa ry’indege se baba bose ari ibigwari.mureke amarangamutima dutegereze tumenye ukuli kuli iyi case kuko amaherezo bizagaragara.

    • mperuka abo uvuze barisubiye !!!! n’amayobera ariko uretse n’ibyo kuvuga ngo iki, indege yarasiwe he ra ? uzajye kuhareba s’i Kanombe ? ariko uribuka umuntu wari utuye i Kanombe ? uribuka za Bariere zari zihari kugira ugere muri kariya gace yarasiwemo !!!! none uyu ngo ni Kagame ubwe wayirasiye, ndatekereza ukuntu Kagame n’iriya ndeshyo ye yacengeye hariya akarenga ariya ma barieres yose y’aba GP n’imbunda irasa missiles, hamwe na missiles akarasa indege hahaahah …….biratangaje !!!1

  • mu rugamba rwo kubohora urwanda,abarurwanye bose siko bari babajwe n’ingoyi igice kimwe cy’abanyarwanda bari bariho,harimo abaje bagamije kwigwizaho ibisahurano nk’uko rudasingwa,gahima na kayumba babigaragaje,aho nyuma y’igihe gito bahereye ku busa bazamuye imiturirwa itagira uko isa kubera uburiganya no gukoresha ububasha bari bafite bakigwizaho ibya rubanda bari bashinzwe gucunga. ibyavugwa n’umwe muri bo rero biragoye kuba wabibonamo ukuri cyane ko ubunyangamugayo bwabo bugerwa ku kiganza.baba bishakira indonke nkuko ari nayo barwaniraga bikinze inyuma y’intwari zashaga kubohora urwanda.

    • Wowe uvuga IMITURIRWA ntago uzi abafite myinshi erega nta gahora gahanze. Utaravuye UG ntabwo abona akazi keza, nta mu General uri mu ngabo utari uwavuye UG cyangwa UMUHUTU wo mu Rwanda ubwo ni ukuvuga ko abana bavuye mu Rwanda bakajya gufasha abandi nta bushobozi bagira bwo kuba ba General se? ko tuzi n’abatazi gusoma no kwandika babayebo?

  • Jean Claude IRINGIRIMANA we,

    Uretse ko Politiki yo muri Africa henshi abantu bayijyamo kubera umugati no kureba ko umuntu yabaho kabiri, ariko ubundi ibyo nawe uvuze birimo ubushishozi buke! Ubu se ushaka kwerekana ko ibyo Rudasingwa yavuze ( sinakwemeza ko ari ukuri cg ngo mbihakane kuko iby`ihanurwa ry`indege byo until now nemera ko bikirimo urujijo nubwo hari abashobora kuba babizi kandi babifitiye gihamya ariko kubera inyungu za politiki bikaba bikiri ibanga kugeza igihe ntakubwira) bifite uburemere bw`amagambo bavuga Kanyarengwe yari yaravuze? Nyuma se byagenze bite? Mwagiye mureka tukicecekera tukareka abo biyemeje gukina politiki bakayikina, ahubwo niba abishoboka tukabasabira kugira ngo bajye mu murongo mwiza utuma twiberaho mu mahoro dore ko ari byo bifasha benshi muri duke baba babasha kubona ntawe bahutaje!!??

  • bigaragara ko ubogamye, reka amarangamutima cyane, none ubu abamennye amaraso yabo wenda bavutse babonako ayo maraso hari ibyo yahinduye urugero ndahera kuri rwigema ese ubu umugore we uziko abayeho? ababaye intwari bagezaho bibagiza ibyo barwaniye batangira gusahura igihugu no gufata igihugu nkakazu kazo,,

  • biragaragara ko inyandiko yawe yuzuyemo amarangamutima, jye nibaza niba uri umunyamakuru wabigize umwuga cg umufana( intore nibindi) ese wowe ubonako bariya bagabo bose ibyo bavuga ari ukubeshya? niba wemerako urwanda rugendera kuri demokarasi wakwemera nabatavuga rumwe na kagame bakavu kuko niko bigenda muri democratie, ese abatanze amaraso yabo, icyo bayatangiye cyagezweho? ubu aho ibintu bigeze abitwaga intwari bavugako baje guhindura urwanda ubu barugize akarima kabo si gusahura biva inyuma? none wowe wemerako umuntu wumuperezida afata icyumba muri hotel 15000euros kujoro rimwe udashyizemo abajyanye nawe nabamurinda kandi yitwa ngo agiye gusaba inkunga bazungu mugihe mu rwanda umuturage kugirango abeho biba bigoye? warangiza ukavuga ngo intwari zabohoye u rrwanda hari kera ubu zikurura zishyira mugifu cyazo

    • ese niba umukuru w’igihugu agiye mu ruzinduko amategeko ateganya ko aba ah’amafaranga angahe? ese aho yagiye hose ni ariya yatanze?aho yishyuye icyumba se ariya mafaranga uzi impanvu?kandi ko ihari?

  • mwagiye mureka cmt zabantu zigahita?kuki mushimishwa nizo njiji zogeza zidashaka kunva ukuri????

    • Ntago tuniga ibitekerezo byanyu, ahubwo mwongera mubyohereze kuko mushobora kuba mwibeshye, kuko ni iki nticyari guhita iyo tuba tubiniga. Tubashimiye ibitekerezo byanyu.

    • uwakwicecekera ubundi nkihigira inoti. ko bariya urebye ari ya ngwize yishe mutamu biruka inyuma. njye aho kurya amafiriti na humberger bankuyemo ibigambo, nakwirira akaunga nkarenzaho amata ariko ntari imbata ya ba rutuku

  • ukuri kuraryana nubusanzwe abavuga ko aba bagabo akenshi barangajwe cyane cyane ninda nini no gushaka kwikubira bitewe nuko bagiye bakura mu buto bwabo ntabwo babashije gushobokana na kagame kubera ko we yashyiraga imbere inyungu zabaturage kuruta izabantu kugiti cyabo rero uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba wamwishe mukomeze muduhe amakuru agezweho kuri abo bagabo bananniranye !!!!!!! turabikurikiye ijana ku ijana kandi turanagushyigikiye kutugezaho amakuru asobanutse

  • Rudasingwa ati: jyewe nari mu bayobozi ariko ntaruhare nagize mu ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana! ariko ndasaba imbazi! urazisaba nde se ko wumva nta ruhare wabigizemo? ahubwo ndumva wagakwiye gusobanurira ababuze ababo kuko ndumva ufite byinshi wagakwiye kubazwa kuko ntawusaba imbabazi y’ibyo atakoze! gusa ujye umenya gu controla amagambo uvuga yiganje mo gukunda kuvuga menshi gusa ariko byuzuyemo ubuswa bwinshi cyane!

    • nange binyobere!usaba imbabazi ute nta cyaha wakoze?ibi ni bimwe byo kwigira miseke igoroye no kwikundwakaza nta kindi,ari nayo mpanvu yo gushaka gusiga abandi ibizinga hanyuma we akiyambika igishura kera ariko yakirengeje ku mwanda umurimo.ni ubwibone nta kindi

  • Mwarakoze mfura mwe: bakuru bacu babyara bacu ncuti zacu. nziko abakiriho muri bace abandi ni ba kajorite. abihaye gutoba amaraso yanyu Imana izabibabaza. Rugamba umuhanzi twemera ati ” inda nini muyivume” PUUUUUUUUUUUUU!!!

  • ariko se ukuri ntikwigaragaza,ibintu byabaye muri 94 abivuze muri 2011 nabwo amaze guhunga,reba imyanya yabayemo muri leta atemera ra,ambassadeur,vice président wa FPR,yakuriye présidence…ahubwo abanyarwanda twarahuritse kuyoborwa nuriya muswa,inyangarwanda.

  • Ahubwo mwebwe iyo mubita ibisahiranda, kuko indanini yabo ariyo yatumye batoroka uRwababyaye, bakaba bakirimo komongana, uyumunsi. Niyo mpanvu erega bagenda basebya uRwanda na leta, kugira ngo bamenye ko aba bagabo bagiye ku maherere!! Nibashaka bitonde kuko twarabavumbuye, ntibakitubeshye! Nibakomeze bivugire ibyo babonye, gusa nziko nabo aho bari baziko batavugisha ukuri, ahubwo ari ukwishakira umugati!

  • Igihe kimwe ukuri kose kuzajya ahabona kuko guca mu ziko ntigushya.

  • Abanyarwanda murashimishije cyane ariko nyamara igihe kimwe ukuri kuzajya ahabona n,ubwo bitazagarura abacu.

  • Muraziniga ntimutuma zihita.

  • ahubwo jye mbona umuseke utazi kuniga!! ziriya nyangabirama ziba zifuza kuvug’iki?! nimba bifuza imidugararo nabagir’inama yo kujya muri Libya. mutureker’igihugu

  • Gahima yirirwa agurisha igihugu cyacu ku ba jenosideri!!!!!

  • Birababaje kubona abantu twatekerezaga ko bazazamura igihugu, akaba aribo barushaho gushaka kugisubiza inyuma muri jenoside. Ubona ngo bashyigikire FDLR, baze gutera za gerenade mu gihugu hagati, kandi harimo abanyarwanda benshi!! ubwose ubwo nibwo bumuntu buranga abenegihugu!?

  • Ubu rero Rudasingwa abafaransa bamuhaye udu Euros ngo ahimbe ikinyoma agikubite aho, ikibazo cy’indege kibe kibavuyeho!!!!!! twarabamenye sha, mureke kujijisha abanyarwanda. Indanini muyime amayira sha.

  • U rwanda rufite ibibazo kuko abantu bahakwa nibo batera ibibazo njyewe nagiye tingitingi nziko ubuhungiro buryana none abntu basigaye mi rwanda nibo bagambanira abandi kuko batababaye ndashaka kwiyunga n’umuntu wahungiye nshungerezi na nakivale muri 1959 kuko dutandukanye ariko twese twarababaye ariko dusangiye amateka y’ubuhunzi n’ubunyarwanda.

  • Utazi porotiki agira ngo iki?
    Mureke ibi mutazi icyo bivuga ahubwo mugandukire Imana

  • Hi, Njye ndasanga amagambo ya Rudasingwa ateye urujijo. Ni gute asaba imbabazi akavuga ko yiteguye no guhabwa ibihano ariko agahakana ko nta ruhare yagize mu ihanurwa ry’indege? Kuki se ubu aribwo abivuze? Kuki se igihe cyaba Abdul atabisobanuye? uyu mugabo njye amagambo ye afite byinshi biyihishe inyuma!!! Harimo nk’u Bufaransa bushaka ko isura yabwo yangijwe na Jenoside yaba nziza, harimo kandi no kumara imbaraga Pdt Kagame kandi biragaragara ko iyi declaration ifite byinshi izangiza!!!! Mwibuke ifungwa rya Rose Kabuye, ibi bintu nibyo gusengerwa pe.

  • sha mwa bahungu mwe n’abakobwa mujye mwitondera amagambo muvuga kuko ibintu bishobora guhinduka ukabura iyo ujya ahaa sha nta wamenya politiki iyo wiyemeje jya umenya ko n’urupfu rwaziramo politiki si ikintucyo kwisukirwa wabwirwa niki icyatumye bahunga ra shahu shahu ahanzabambarirwa

  • mushake imana kurusha ubutunzi kuko imana nibyose…

  • IMANA NIYO IZI UKURI KWOSE
    KANDI UBUTEGETSI BWOSE BUTURUKA KURI YO.
    IMANA NIYONKURU!
    MUGIRE URUKUNDO NO KWIZERA
    IBYIZA BIRI IMBERE!

  • HARABAYE NTIHAKABE

  • muve mumatiku! kuko twese turi bene kanyarwanda ! utazi urwanda azaze arebe aho rugeze, ahubwo nimuze dusenyere umugozi umwe tuzagera kuri byinshi kdi twerekeze umutima mubyo dukora, amakimbirane nurugomo, ubuhemu nubujiji ntacyo bya tugezaho ahubwo dukorere hamwe tuzagera kuribyinshi. kuko ibyabaye ni amateka kdi buri gihugu kigira amateka yacyo. nimucyo munyemerere duhinduke kdi tuzanahindure abandi bagifite imitima ikomeye

  • imana yarakoze

  • murakoze kutugezaho inkuru zigezweho
    thank you

  • mujye mwicecekera kuko ntimuzi uko umukino uteye sha.
    Buri mezi 6 hazajya hagurwa indege ni izanyu se? City tower niyanyu se? Inyange ni iyanyu se…..,
    Mwese ni inda sha.

  • sha mwagiye mureka;politike bisaba kuyibamo,iyo uyigiye inyuma iragusiga,wayigenda imbere kdi ikakugonga.gusa nihagira isasu ryongera kuvugira kubutaka bwiki gihugu,muzarimbaze.

  • nibura munyeretse agafoto munyibutsa nyakwigendera Bizuru,witabarukiye.

  • mujye mwitonda opposition ihoraho.

  • wangu yezu yavuze ati ibya kayizari mubirekere kayizari hanyuma nawe menya ibyawe ibyabandi ubireke kuko bariya bagabo nuzi aho bamenyaniye nuzi nicyo bapfuye so,mujye mureka gushakira amakiriro mu bintu byabateza ingaru

  • kagame ni intwari

Comments are closed.

en_USEnglish