Digiqole ad

Mu mayeri akomeye Mossad yafashe Adolph Eichmann wateguye Jenoside y’Abayahudi

 Mu mayeri akomeye Mossad yafashe Adolph Eichmann wateguye Jenoside y’Abayahudi

Adolf Eichmann yaburanishirijwe muri Israel nyuma yo gushimitwa akavanwa muri Argentine

Eichmann yari umwe mu basirikare bakuru ba Adolph Hitler ufatwa nk’uwateje Intambara ya Kabiri y’Isi akaba yari akuriye ishyaka rya Nazi mu Budage. Uyu ari ku isonga ry’abateguye Jenoside y’Abayahudi, mu mayeri akomeye cyane Mossad yaje kumugwa gitumo aho yari yarihishe muri Argentine imutwara nta urabutswe imuburanishiriza muri Israel nubwo yari Umudage.

Adolf Eichmann yaburanishirijwe muri Israel nyuma yo gushimitwa akavanwa muri Argentine
Adolf Eichmann nubwo yari Umudage yaburanishirijwe muri Israel nyuma yo gushimitwa akavanwa muri Argentine

Yari Lt.Colonel Eichmann ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi guhera muri 1935 kugeza muri 1945.

Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye, bamwe mu bari abayobozi mu butegetsi bwa Hitler bahungiye mu bihugu byategekwaga na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, abandi bagana muri Amerika y’epfo.

Mu buryo bugoranye cyane kandi bwasabye igihe kirekire, Eichmann yaje gufatwa n’urwego rw’iperereza Mossad rwa Israel, nyuma y’amayeri menshi akatirwa igihano cy’urupfu aricwa.

Adolph Eichmann yahungiye muri Argentine. Agezeyo yibera umuturage usanzwe arahinga yibanira n’umugore n’abana, abaho biciriritse nubwo yahoze ari igikomerezwa mu Budage bwa Hitler.

Mbere, nta muntu washoboraga kumenya ko ari we wateguye urupfu rw’Abayahudi biciwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Belsen na Austchwitz (muri Pologne).

 

Urugendo rwaganishije ku gufatwa kwa Adolph Eichmann

Umusore (ubu ageze mu zabukuru) witwa Rafi Eitan wari ufite imyaka  24 wakoreraga ibiro by’ubutasi bwo hanze muri Israel byitwa Mossad ari mu bagize  uruhare rukomeye mu gufatwa kwa Eichmann.

Uyu mukambwe yabwiye The Daily Beast.com ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi yasubiye mu Budage yitegereza ukuntu Abayahudi bishwe n’ukuntu imitungo yabo yangijwe indi igasahurwa bituma afata umwanzuro wo kuzahiga abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yabakorewe.

Israel ikibona ubwigenge muri 1948, abashinzwe ubutasi bagize ikibazo cyo kwakira Abayahudi benshi batahukaga, bakibaza niba nta za maneko z’Abasoviyete zibarimo.

Icyakurikiyeho ni ukwiga umwirondoro wa buri mpunzi yose yatahutse bakamenya ibyayo kugira ngo itazaba ari umugome ikangiza igihugu cyari kigitangira kwiyubaka.

Icyo gihe kandi Abasoviyete bari bafatanyije n’Abarabu mu kwanga Abayahudi bityo ubwoba kuri Mossad bwari bwinshi.

Eitan avuga ko Mossad yari ihangayikishijwe cyane n’aba ba maneko bashoboraga kwinjira mu gihugu, ibyo gukurikirana AbaNazi ntibyari biri mu byihutirwaga.

Icyo gihe Mossad ni yo yonyine yari ishinzwe ubutasi imbere  mu gihugu no mu mahanga ariko nyuma gato Israel ishyiraho n’urwego bita Shin Bet rutata imbere mu gihugu, Mossad igacunganwa n’ubutasi bwo hanze.

Eitan yakomeje kumvisha abakuru ba Mossad ko n’AbaNazi bagomba guhigwa.  Nyuma yaje kumvwa, bityo atangira gukusanya amakuru y’ahantu Eichmann yahungiye n’uko abayeho.

Amakuru y’ibanze yayahawe n’Umudipolomate wo muri Autriche witwa Wiesenthal hari mu 1953.

Uko imyaka yahitaga, ni ko Israel yakomezaga kugira ingufu mu karere iherereyemo, Abarabu barayitinya ndetse na Mossad itangira kumva ko nta maneko w’umunyamahanga wayinjirana mu gihugu.

Ibi byatumye abategetsi bakomeye batangira kumva ko igihe kigeze ngo bahige bukware AbaNazi aho bari hose ku Isi. Uwa mbere yabaye Adolph Eichmann wari waratuye muri Argentine.

 

Uko gufata Adolph Eichmann byakozwe

Mbere gato y’uko amabwiriza yo guta muri yombi Eichmann atangwa, hari habaye inama yahuje Umushinjacyaha mukuru mu gace kahoze ari ak’u Budage bw’Uburengerazuba, witwa Fritz Bauer hamwe n’Umuyahudi wari uhagarariye ibikorwa byo kwishyura indishyi witwa Felix Shinar bemeranywa ko koko Eichmann ari muri Argentine.

Nyuma bibajije uko bazamugeza imbere y’ubutabera kuko batemeraga ko Argentine yamuburanyisha kandi bagakemanga ubutabera bw’u Budage.

Bemeranyijwe ko abakomando bazamufata maze byihuse cyane bakamwuriza indege bakamujyana muri Israel akazaba ariho aburanishirizwa. Bahise biga kandi uburyo bazamugwa gitumo nta muntu n’umwe ubimenye.

Undi muntu wari uyoboye  itsinda ry’abakomando ryo gufata Eichmann yitwa Harel, na we yatangiye gusoma ibitabo n’inyandiko zivuga ku buzima n’ibikorwa bya Eichmann.

Amakuru yabonye ni uko uriya mugabo yakuze yanga Abayahudi kandi akaza kubishyira mu bikorwa nyuma ubwo yategekaga ko bicwa bagashira. Byatumye nawe yinjira cyane muri guhunda ikomeye yo kuzafata Eichmann  mu cyiswe Operation Eichmann.

Harel wari warahawe kuzayobora kiriya gikorwa yakomeje gukusanya amakuru kuri Eichmann abifashijwemo na Bauer twavuze haruguru.

Kugira ngo amakuru ajye agera muri Israel mu buryo buziguye, byabaye ngombwa ko Harel yohereza indi maneko mu Bufaransa kwiga imyuga ari na ko ikusanya kandi igasesengura amakuru yahabwaga na Bauer na we akayoherereza Harel.

Iyi maneko yitwa Shaul Daron akaba yaravugaga indimi nyinshi zivugwa mu Burayi. Mu Ukwakira 1957 Daron na Bauer bahuriye Cologne mu Budage bahana amakuru kuri Eichmann kandi bituma umwe abonana n’undi imbonankubone ku nshuro ya mbere.

Bauer yabwiye uriya musore wa Mossad amakuru iyakura ku Muyahudi uvuka muri Argentine ariko yirinda kumuvuga amazina kuko yashakaga kumurinda ibyamubaho cyane cyane ko yari akimuha amakuru (informant).

Bauer yabwiye Daron ko amakuru ahabwa ahura neza n’ibyo yari asanzwe azi, urugero nk’ikigero cy’imyaka y’abana be (Eichmann) bavutse nyuma y’uko umuryango we uvuye mu Budage, gusa umugore we bakaba baratandukanye akishakira undi mugabo.

Uwahaga amakuru Bauer yabwiye Daron ko ‘uwakekwagaho kuba’ Eichmann yari atuye ahitwaga 4261, Chacabuco Street  mu gace ka Olivos, mu nkengero z’umurwa mukuru Buenos Aires.

Muri Mutarama 1958, Harel yasabye umwe muri ba maneko be witwa Yael Goren kujya muri Argentine akagenda ari kumwe n’umushakashatsi ku ruhande.

Bagezeyo ngo yaricaye yiga neza niba amakuru bahawe na Bauer y’aho Eichmann atuye ahura neza n’aho bari bari. Bagezeyo bize agace babarangiye basanga byagorana kwemera ko umusirikare mukuru wahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo zihariye za Hitler yatura ahantu nk’aho.

Ngo kari akazu gato k’akaruri kari hafi y’umuhanda utarimo kaburimbo n’ibindi bikorwa remezo. Muri icyo gihe abantu bumvaga ko abahoze ari abategetsi mu BaNazi bahunganye amafaranga n’ubundi  butunzi ku buryo bari babayeho neza aho bagiye kwihisha.

Bariya ba maneko boherejwe na Harel bafashe iminsi biga ku bantu babaga muri iriya nzu, ndetse n’abashyitsi babasuraga.

Ku ikubitiro babonye hari umugore ukunda kuhinjira ariko babanza kumwibazaho kuko Eichmann amakuru bari bafite ari uko yari yaratandukanye n’umugore.

Uyu mu maneko yasubiye muri Israelcg atanga raporo y’uko amakuru y’aho Eichmann atuye bahawe na Bauer atakwizerwa, gusa Harel we yabyemeye atabyemeye.

Ibi byatumye nyuma asaba Daron kuzasubira kubonana na Bauer akamusaba kumubwira neza amazina y’umuntu uba muri Argentine uvuga ko azi aho Eichmann atuye bityo Mossad ikaziga ibye neza.

Baje  guhura ku italiki ya 21 Mutarama, 1958 bahurira  Frankfurt mu Budage, Bauer abwira Daron ko umuha amakuru yitwa Lothar Hermann utuye ahitwa Coronel Suarez mu bilometero 300 uvuye Buenos Aires.

Bauer nk’umuyobozi ukomeye mu Budage yahaye urwandiko Doren rumuhesha uburenganzira bwo guhabwa amakuru kuri Hermann kandi ngo yagombaga kurugeza ku mupolisi wo muri Argentine wari ushinzwe iperereza witwa Efraim Hofstaetter  uyu akazaba ari we ujya kureba wa muturage wahaye amakuru Bauer.

Bidatinze Efraim Hofstaetter yafashe Gari ya Moshi agana aho Hermann atuye, agezeyo arakomanga undi amuha karibu iwe mu nzu baraganirira.

Hermann yabajije uriya mugabo icyemeza ko yoherejwe n’ubuyobozi ngo amuhe amakuru undi amwereka urwandiko rubimwemerera.

Kubera ko Hermann yari afite ubumuga bwo kutabona neza (low vision impairment), byabaye ngombwa ko umugore we ari we umusomera.

Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru yabwiye uriya mupolisi ko ubusanzwe ari Umuyahudi ariko ufite n’amaraso yo mu Budage nubwo atuye muri Argentine kuva kera.

Avuga ko batuye muri kariya gace kuva kera ariko ngo mu minsi yashize umukobwa we yatereswe (gutereta) n’umusore witwa Nicolas Eichmann.

Uyu Nicholas Eichmann ngo ntiyari azi ko uriya mukobwa ari Umuyahudikazi. Muri urwo rukundo, Hermann yajyanye n’umukobwa we Sylvia  gusura Nicolas Eichmann aza kubona ko muri salon yabo hari amagambo yemezaga ko kuba Abayahudi bararokotse ari ikosa rikomeye.

Nk’uko byumvikana ngo Eichmann yari yarahinduje amazina ariko abana be barayagumana.

Urukundo rwa  Sylvia na Nicholas Eichmann rwateye amakenga Se wa Sylivia biba ngombwa ko abimenyesha Bauer ngo ajye akurikirana ibyabo.

Nyuma Sylvia yaje kumenya ko Nicholas ashobora kuba ari umuhungu w’UmuNazi wabamariye umuryango yiyemeza kuzamufasha kumuhiga bakamenya neza niba ari we koko, aho atuye bityo agafatwa.

Rimwe baje kujyana gusura Nicholas Eichmann bari kumwe kugira ngo umukobwa aze kumurebera, bityo Hermann arebe n’ubucuti bwabo uko buhagaze.

Barahageze barakomanga haza umugore kubakingurira bamubaza niba ari mu muryango wa Eichmann ariko atarasubiza haba haje umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wambaye amataratara.

Uyu mugabo yabajije icyo bifuza, bamusubiza ko bari baje kureba niba Nicholas ahari, undi abasubiza ko yagiye ku kazi.

Sylvia ngo yamubajije niba ari we Se undi arabyemera ariko ahakana ko yitwa Eichmann. Sylvia yemeje ko uriya muryango ugizwe n’abana batanu batatu baravukiye mu Budage naho abandi babiri baravukiye muri Argentine.

Ikibazo cyo kumenya niba abana koko ari aba Eichmann cyateje impaka nyinshi muri ba maneko bibaza niba ariya mazina batarayakuye ahandi cyangwa se bakayitwa mu bundi buryo.

Mossad yahisemo kureka ibyerekeye amazina y’abana ahubwo ishyira ingufu mu gushaka uko uwo musaza waje gusuhuza Sylvia na Se yitwa, ifoto ye, inyandiko yihariye imuvugaho cyangwa kureba ibiranga ibikumwe bye n’ibindi.

Dorem wahawe iriya mission  yasubiye muri Israel  abwira Harel ibyo yakuye muri Argentine ariko akavuga ko Hermann akabya cyane ariko ko umukobwa we Sylvia aca bugufi bityo ko ashobora kumugeza ku bintu byinshi.

Yasabwe gukomeza kumugira umuntu we, wenda yazabageza kuri Adolph Eichmann nyirizina. Byaje kugera ku rwego rwo kumenya ko mu rugo bakekagamo Eichmann harimo inzu ebyiri, rumwe rubamwo umugabo ukomoka muri Autriche wiwa Francisco Schmidt mu gihe indi  nzu yabagamo uwitwaga Klement.

Umusaza Hermann yageze ku mwanzuro w’uko Schmidt agomba kuba ari Eichmann ariko umwe mu bashakashatsi ba Israel baba muri Argentine aza guhakana ibyavugwaga na Hermann.

Nyuma byaje no kuvugwa ko Eichmann yahungiye muri Koweit ndetse byabaye ngombwa ko Isreal yoherezayo abantu ariko baramubura. Ibi byatumye Harel agira impagarara ko Eichmann yazamenya ko Mossad imuhiga bigatuma akomeza kwihisha.

Mu Ukuboza 1959, Mossad yohereje undi maneko witwa Zvi Aharoni muri Argentine kubaza amazina y’ababaga muri ya nzu twavuze haruguru, arabamenya ariko ikibazo kiba kumenya niba hari Eichmann waba warahinduje izina.

Hermann twavuze haruguru yaje kumenya ko izina Eichmann yiyise ari Klement. Aharoni yarabimenye abibwira Harel na we abibwira Minisitiri w’Intebe wa Israel icyo gihe wari nyakwigendere Ben Gurion.

Ben Gurion yabwiye Harel ko nibasanga uwo bakeka ko ari Eichmann ari we koko bazamufata ari muzima bakamwuriza indege akaza kuburanishirizwa muri Israel.

Aharoni yatoranyirijwe gukomeza ubutasi bwe muri Argentine kubera ko yari Umuyahudi wavukiye mu Budage, akaba yarahungiye muri Palestine kandi agakora mu gisirikare cy’u Bwongereza ashinzwe iperereza ku bakekwagaho uruhare muri Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi).

Asubiyeyo bwa kabiri yagiye afite andi mazina, afite passport y’abadipolomate kandi avuga ko akora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu ishami ry’imari, ubwo hari taliki ya 01 Werurwe, 1960.

Mu rwego rwo gushaka uko yamenya neza ibya Eichmann, Aharoni yize ubwenge bwo gushaka uko yazamenya iby’ababa kwa Eichmann yibuka ko umwe mu bahugu be yiteguraga kuzizihiza umunsi w’amavuko, ashaka ukuntu hazagira umukoranabushake yazaha impano akayijyanayo bityo akamenya neza abahaba cyane cyane mu gihe cy’ibiganiro, gusa ngo ntawagombaga kumenya icyamuzanye n’umwirondoro we.

Yakije imodoka agezeyo abura umuntu wakwemera kumukorera akazi (mission),  ariko aza kubona abagore bakuburaga umuharuro  arababaza ati: “Mwamenya umugabo witwa Klement aba muri uru rugo?”

Bombi bati yego! Umwe muri bo yungamo ati: “Uravuga ba Badage!?” Undi ngo yabasubije ko atazi ubwenegihugu bwabo yanga ko hagira ‘umukeka amababa’.

Umugabo wari ku ruhande abaza Ahironi wari warahinduye izina akitwa Juan niba avuga umugabo ufite abana batatu bakuru n’umwe ukiri muto, undi amusubiza ko atabizi gusa yifuzaga kumenya niba ahari kugira ngo amushyikirize impano yari amuzaniye.

Uyu mugabo yasubije ko yari ahatuye ariko ko ubu yimutse mu minsi 15 na 20 yashize, ariko ko azi aho bimukiye.

Mu gihe yarimo yibaza uko ari bubigenze, uriya mugabo yabwiye Ahironi ko ashobora kumurangira aho Klement yimukiye aho hakaba ari ahitwa San Fernando mu nkengero za Buenos Aires

Mu rwego rwo kwirinda kuzahayoba, bagiye kubaza umwe mu bana bo kwa Klement (uyu ni we bakekaga ko ari Eichmann) ngo abarangire neza.

Uriya musore wari wambaye nk’aba mekanisiye yabajije Juan igituma ashaka kumenya iwabo ndetse n’uwamuhaye impano ngo ayizanire umuryango we.

Undi amubwira ko nta kindi cyabiteye uretse ko yari azi ko umwe muri benewabo afite anniversaire bityo akaba yaje kumuha impano.

Juan yahise ayiha uwo musore witwa Dieter Eichmann ngo aze kuyiha mwene Nyina. Ubwo aho ba Eichamann babaga hari hamaze kumenyekana.

Mu rwego rwo kumenya neza ko hariya ariho baba, Juan yagarutse aho Dieter yakoraga amubwira ko yamenye ko impano yamuhaye ngo ayihe umuvandimwe we itamugezeho undi yisobanura ko rwose impano yayihaye nyirayo ndetse ngo witwa Nicholas Eichmann.

Juan aba aritaye mu gutwi aragenda abibwira Ahironi na we amushimira ko yakoze akazi neza Aharoni yakomeje kujya ajya muri kariya gace inshuro nyinshi akaganiriza abahatuye mu buryo bwinshi kugira ngo hatazagira umukeka amababa.

Nyuma yaje kugwa ku nyandiko yanditswe n’umuhanga mu by’ubwubatsi yavugaga ko inzu iri mu kibanza 14 ahitwa Garibaldi Street ari iy’umuryango wa Veronica Cataria Liebl de Eichmann.

Ahironi rimwe yaje kwinyuza hafi y’urugo  aza kubona umugabo w’ikigero cy’imyaka 50 irengaho, ufite uruhara kandi utabyibushye cyane warimo ayora ibishingwe yarangiza agasubira mu nzu.

Ahironi atashye yihutiye guhamagara abamukuriye ababwira ko yiboneye umuntu usa neza na Eichmann, ko nta kabuza ari we. Yahise asaba ko yahita ataha akaza kwigira hamwe n’abandi uko bazamushimuta. Nyuma ariko yaje kwigira inama yo kubanza kumufotora, akazereka ba shefu be Eichmann bamutumye.

Umunsi umwe yahaye umushoferi w’ikamyo bazanagamo ubwatsi amafaranga amusaba ko yamuhisha muri shitingi akamujyana hafi ya rwa rugo.

Ahironi wari witwaje icyuma gifata amafoto yahagaze ahitaruye arimo kurya utuntu ari na ko areba hakurya niba wa mugabo yabonye kera atakongera ngo ahinguke.

Hagati aho yafotoye inzu n’inkengero zayo. Kugira ngo abashe gufotora Eichmann, yafashe camera yabugenewe ihishe muri malette ayiha umwe mu bakorerabushake ajya kuganiriza Eichmann ubwo yaganiraga n’umuhungu we Dieter.

Amaze kubafata amafoto ku italiki ya 09 Mata, 1960 Ahironi yafashe indege aca I Paris asubira muri Israel kubonana na Harel.

Harel yaramubajije ati: “Uzi neza ko uwo wabonye ari we muntu dushaka?” Undi ati: “ Nta gushidikanya na gato mbifiteho.” Yahise amwereka ifoto yafashwe na ya camera yari ihishe muri malette.

Harel amaze kubona ko amakuru yahawe na Ahironi yakwizerwa, we na Eitan  batangiye kwiga uko bazamufata. Eitan yatanze igitekerezo cy’uko hazashakwa inzu iteguye neza yo kuba afungiyemo nyuma bakazamujyana muri Israel ariko Harel we avuga ko byaba byiza ahise yurizwa indege akajyanwa muri Israel bidatinze.

Imbogamizi yabaye ko nta ndege za Israel zakoraga ingendo muri Argentine bityo byabaye ngombwa ko Israel ishaka impamvu z’urwitwao zo kujyanayo indege.

Ku bw’amahirwe byahuriranye n’uko Argentine yari bwizihize umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 150, ibyo Israel iba ibonye uko yakoherezayo indege.

Harel wari ukuriya Mossad akaba ari na we wayoboraga ibikorwa byo gufata Eichmann yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel gukorana bya hafi n’abakuru b’Ikigo cy’indege za Israel bakazabafasha muri mission yabo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Mossad byahisemo abantu bazaba bagize itsinda rizajya muri Argentine gufata Eichmann.

Eitan ku rundi ruhande yarimo areba icyakorwa iby’indege biramutse byanze, aza kureba ukuntu yazagezwa muri Israel biciye mu mazi kuko Israel yacuruzanyaga na Argentine.

Babonye ubwato bwari busanzwe butunda inyama hanyuma bafata icyumba kimwe muri ibyo byatwaraga inyama bagitegurira Eichmann.

Itsinda rya ba maneko ryageze muri Argentine mu byumweru bibiri mbere y’uko Ahironi ahagera. Buri wese yari afite za passports zitandukanye n’umwirondoro utari wo.

Ahironi yagarutse muri Argentine yarihinduranyije, afite ubwanwa buto, passport nshya ndetse n’imyenda mishya. Ubu kandi yari aje ameze nk’umushoramari muri kiriya gihugu.

Yari bubanze guhura na mugenzi we wari kumufasha witwa Avraham Shalom wari woherejwe na  Harel  kongera gusuzuma neza amakuru Ahironi yakusanyije bityo bakemeranywa ku cyo bazakora ngo biyegereze uwo bakekaga ko ari Eichmann.

Shalom yabanje guca hirya no hino mu Burayi harimo Paris, Lisbonne muri Portugal ariko mbere y’uko ajya muri Argentine aza kwibagirwa izina rye bari  bamuhimbye ry’ubutasi.

Kubera ko Passports ze bari bazimwatse ngo bajye kuzisuzuma, yahise ajya kureba niba batari bazijyana agezeyo abona iye bari banditsemo ‘rya zina rye’ araryibuka.

Ageze muri Argentine yahuye na Ahironi bitegereza kwa Eichmann n’umuhanda uhaturiye basanga ni ahantu heza ho gukorera operation nk’iriya, nta mashanyarazi ku muhanda kandi nta n’abantu benshi bahacaga.

Bahise bahamagara bamwe muri bagenzi babo bazanye mu kazi, batangira kujya bitegereza mu rugo rwa Eichmann. Batangiye kujya bamureba kenshi bamenya ibyo akunda guhugiramo.

Yakundaga gutega bus ajya ahari uruganda rwa za Mercedes, nimugoroba agatega  bus akagaruka agasigara hafi y’ikoni riri hafi y’iwe.

Umwe muri ba maneko ba Mossad witwa Peter Malkin yahawe amabwiriza yo kuzashimuta Eichamann. Harel na we yagiye muri Argentine gukurikirana uko igikorwa kizakorwa, yahaye kandi Eitan amapingu yo kuzashyira muri Eichmann ariko aba ari we usigarana imfunguzo zayo.

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwirinda ko Police ya Argentine iramutse imubatesheje yabasha kumufungura ako kanya hatabayeho imishyikirano.

Ku rundi ruhande ariko Eitan na Ahironi mu ibanga bemeranyijwe ko mission nipfa ahubwo barasa Eichmann aho kugira ngo abacike gutyo.

Kuri Eitan ngo kumwica ntibyari bubasabe intwaro iyo ariyo yose. Yagize ati: “ Uburyo bwiza bwo kwica umuntu nta ntwaro ni ukuvuna ijosi.”

Buri bucye ngo batangire akazi kabazanye, ba maneko bose bahuye na Harel ngo barebere hamwe niba biteguye kandi ibintu byose biri mu buryo. Buri wese yari afite ibyo ashinzwe kandi yaramaze kwitegura.

Harel yabwiye abahungu be ati: “Igikorwa tuzakora ejo kizatuma benewacu bishwe n’AbaNazi bahorerwa kandi abarokotse bahabwe ubutabera. Tugomba kugikora byanze bikunze! Tugomba kumugeza imbere y’ubutabera i Yeruzalemu .”

Yavuze ko kuba bagiye gufatira umuntu mu kindi gihugu bakamujyana iwabo ubusanzwe bitemewe n’amategeko mpuzamahanga ariko nta yandi mahitamo bafite keretse kubikora batyo Isi ikabona ko abishe Abayahudi aribo babafashe bakaba bagiye kubaburanishiriza iwabo.

Umwe mu basore yaramubajije ati: “Utekereza ko tuzamara imyaka ingahe mu buroko nidufatwa?” Undi  amusubiza ko ari mike cyane.

Bwarakeye bumaze kugoroba, bafata imodoka ebyiri z’amavatiri, imwe itwarwa na Ahironi. Iyi modoka kandi yarimo Eitan, Peter Malkin na Moshe Tavor.

Bumaze guhumana Malkin yambaye imyenda yijimye n’ingofero yambara n’uturindantoki. Malkin yaje kubwira kimwe mu binyamakuru byo muri Israel ko yambaye turiya turindantoki yanga gukoza intoki ze ku  nkoramaraso yishe Abayahudi b’inzirakarengane barenga miliyoni umunani muri  Jenoside yabakorewe.

Imodoka ya kabiri yari aho irimo ba maneko nka Shalom n’abandi bategereje ko hari ikintu kitagenda neza bakabona kuza gutanga ‘umusada’.

Bari kandi biteguye ko Eichmann namara kwegerana na Peter Milkin bahita bamucana amatara maremare mu maso agahuma undi agahita amufata akamwinjiza mu modoka bakanduruka.

Mu buryo butunguranye, Eichmann yatinze kuza ku isaha yari asanzwe azira, bibasaba gutegereza bihanganye.

Mu gihe Shalom yari asohotse gato yabonye umugabo wari uje agenda, ahita asubira inyuma abwira bagenzi be ko hari umuntu uje, Ahironi afata binoculars (jumelles) areba uwo ari we asanga ni we, nibwo abwiye Shalom ngo acane amatara.

Ayacanye basanga ni we bahita babwira Peter ngo yitegure. Amugeze iruhande, Peter yagize ati:. “Un momentito, senõr,”  bishatse kuvuga ngo “Mbabaze gato!?”

Undi yarahindukiye  Peter Malkin ahita amuta ku wa kajwiga baragundagurana muri ako kanya Shalom na Ahironi baza gutabara bafata Eichmann gutyo, bamwe bamufata amaguru abandi amaboko n’umutwe baterera mu ntebe y’inyuma y’ivatiri baramwandurukana.

Rafi Eitan umwe mu ntasi za Israel zabashije gufata uyu mugabo wari umwe mu BaNazi bakuru
Rafi Eitan umwe mu ntasi za Israel zabashije gufata uyu mugabo wari umwe mu BaNazi bakuru

Bari bashashemo ibiringiti ngo adakomereka, barangije bamushyiramo hagati baramujyana. Baramwunamishije umutwe we Eitan awufatira mu maguru ye baragenda bagera aho bagenzi babo bari babategerereje.

Bamujyanye mu cyumba bari bamuteguriye, umwe muri bo w’umuganga aramusuzuma ngo arebe niba nta burozi yaba yariye, basuzuma ibyo bari basanzwe bazi ku BaNazi bakuru basanga abyujuje.

Harel yasabye Ahironi gukora ibishoboka byose agasaba Eichmann kwemera ko ari we koko kandi undi yahise abimwemerera ko ari we Adolph Eichmann.

Bidatinze Ahironi na Shalom bagiye Buenos Aires guhura na Harel wari ubategereje bamubwira amakuru y’uko byagenze. Amaze kubimenya amarira yamuzunze mu maso, ibyishimo biramusaba.

Ku italiki ya 19 Gicurasi nibwo indege yari izanye  abari baje guhagararira Israel  muri wa munsi mukuru muri Argentine yageze ku kibuga irimo Ambasaderi wa Israel muri UN na Minisitiri w’Intebe David Ben Gurion n’abandi bayobozi bakuru.

Bivugwa ko Eichmann atigeze aruhanya ahubwo yemeye ko ibyo yakoraga yabaga akurikiza amabwiriza ya boss we Hitler.

Mbere y’uko bamushyira mu ndege ngo bamujyane, ba maneko bakomeje kujya basoma ibinyamakuru ngo barebe niba ntawamenye iby’ifatwa rye.

Kubera ko indege yatinze kuhagera byabaye ngombwa ko Ahironi atangira kwiga uko ikibuga kimeze akajya ajyayo kenshi ndetse amenyana na bamwe mu barinzi  b’ikibuga.

Kubera ko yari amaze kubonwa kenshi ari kumwe n’abarinda ikibuga, bamwe batangiye kumufata nk’umwe muri bo.

Ku munsi wo kujyana Eichmann, Ahironi yasuzumye ikibuga asanga kiratunganyije abwira Harel ko inzira ari nyabagendwa.

Eichmann bamwambitse imyenda ya bamwe mu bakozi b’indege ndetse na we arabemerera ntiyateza amahane yanga ko banamutera urushinge rwo kumusinziriza kuko ngo nta mahane yari guteza gusa barabyanze bararumutera n’ubwo rutamufashe cyane.

Bageze hafi y’indege bamukuye mu modoka, binjirana mu ndege kuko bose bari bambaye nk’abayikoramo.

Abamufashe si bo bamujyane ahubwo abamufashe bahise bashaka ubundi buryo bwo gutaha muri Israel mu minsi yakurikiyeho.

Uko byagenze mu gufatwa kwa Eichmann byagizwe ibanga mu myaka myinshi yakurikiye. Eichmann yagejejwe muri Israel araburanishwa akatirwa igihano cy’urupfu, aricwa ibye birarangira…

Adolf Eichmann yari umwe mu BaNazi bicaga Abayahudi ku mategeko ya Hitler
Adolf Eichmann yaje gufatwa ntiyaruhanya akatirwa urwo gupfa aricwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Inkuru iryoshye kabisa

    • HUM! NKIRI MUTO NIFUZAGA KUZAKORA MURI MOSSAD, C.I.A, KJB CYANGWA NIBURA F.B.I.
      NUBWO IZO NZOZI NAZIRETSE, NTIBIMBUZA NA NUBU KWITEGEREZA INDEGE (MOTERI ZAZO, IBYANDITSEHO,…), IMODOKA (PLAQUE ZAZO, AMAPINE, ABAZIRIMO,…), GUTEMBERA MU ISOKO,…, GUSOMA WIKILEAKS, PANAMA PAPERS,…, ETC.

  • jean pierre ugize neza kuduha inkuru irimo ubwenge.
    wakoze akazi keza. uri umuntu wumugabo rwose.

  • Ni ndende we,nari ngagaye

  • Coup de chapeau kabisa ku musore wakoze iyi nkuru icukumbuye kdi irimo ubuhanga. Gusa mbere yo kwa uploading inkuru mujye mubanza mu kore peer editing kuko harimo amakosa menshi cyane y, Ikinyarwanda

    • simbona nawe amakosa ayakora mwa ” y, Ikinyarwanda”

  • iyi nkuru iraryoshye gusa ni umuranzi wa serious!!!

  • murakoze kabisa

  • MOSSAD ndayemera cyane !
    Mu Rwanda natwe dukeneye service za maneko zadufasha , bakagerageza imikorere ya Mossad
    mu gufata abahekuye u Rwanda aho baba .

  • Dore inkuru nkaba umusomyi!!! Coup de chapeau Jean Pierre

  • Ndabonana Huussein yari yaragerargeje kuba nka Adolph Eichmann.nihashakwe n’abandi nka we rero

  • Good Job JP! U are the MAN!!!

  • EBANA MUNTU WATEGUYE IYI NKURU URU UMUNTU W UMUGABO WAFASHE UMWANYA WAWE KABISA URASOMA UKORA UBUCUKUZI WAKOZEKUDUSHANGIZA.

  • Ubundi maneko nizo ureke,maneko zo mu Rwanda bazinjirama mugihugu buri kanya
    Ni gute abo basirikare ba Congo binjira mu Rwanda banyuze i Rubavu cyangwa ukumva ngo FDLR yarasanye na RDF i Rubavu? ubundi uwinjira wese mu gihugu aho aciye hose agomba kumenywa hakamenywa ni kimuzanye naho azaba ari ni minsi azamara cyane cyane imipaka yibihugu bifitanye ibibazo nu Rwanda
    Ntimuzatangare hari aba maneko ba nkurunziza bibereye mu Rwanda
    Kumva rero ngo hari umusirikirake wikindi gihugu wafatiwe mu Rwanda ni biba byerekana Ko muri DMI akazi kabananiye

  • Kuva natangira gusoma ibinyamakuru kuri internet mbonye inkuru isobanutse .. kandi ifite icyo ivuze mubuzima bw”ikiremwa muntu ..
    uyu Munyamakuru mukuriye ingofero..
    Inkoni y”Imana izahana abamena amaraso bose ..

  • Mbega inkuru nziza kdi ndende, irasobanuye pe kdi n’ingirakamaro. Ubona ari ndende ariko ukuntu ari nziza kdi ifte akamaro nturambirwa kuyisoma, wumva ufite courage yo gukomeza gusoma ngo wumve neza kdi unasobanukirwe. Benshitwumvaga ngo aba NAZI batsembye abayahudi bibabaje ariko aha harimo amakuru meza pe. Bariya ba maneko bose bagize uruhare mukwitanga bagafata umwanzuro wo guhiga bukware bariya ba Nazi babicanyi Imana izabahembe bishimishije kuko baruhukije imitima y’ababuze ababo n’ubwo bitagarura ababo bishwe. Umugore we se n’abana bo babasigiy’iki ko bo bicaga bose batavangura ngo uyu n’umwana , n’umukecuru barashoreraga bakajyana munzu bacaniriye nk’itanura bagashya bose. Uzi kureba film y’ubu bwicanyi,

  • NABAHO NITWA JYE IYI NI INKURU NDAKACIRAKUNYONI!!!!!

    IYI NI MOTIVATION K’URWAGASABO MUREKE NATWE DUHIGE IMBESILE ZOSE ZAKARABYE INKABA YABANYARWANDA BASAGA 1 MILLION!

    BISHYIRE KERA NA KABUGA AZAKAMATWA TU! MOSSAD CONGZ NAHO RDF NAMWE IMBERE CYANE.

    NTARUNDI RUGERO RUSUMBYE URU MOSSAD IBAHAYE!

  • NSHIMIYE CYANE UYU MUVANDIMWE WANDITSE IYI NKURU, YEWE IRARYOSHYE NUBWO ARI NDENDE, UMUNTU ARANGIZA KUYISOMA IBIKANU BIGIYE GUCIKA ARIKO ICYIZA NUKO IRYOSHYE, MUJYE MUSHAKA AMAKURU ARIMO UBWENGE NKAYA, Many thanks

  • JYE NUMVAGA NDIMO KUREBA FILM NEZA NEZA,NABISOMAGA NDIMO NO KUBIREBA

  • Jean Pierre uri umunyamwuga kbsa. Ndakubuze ngo nguhe rimwe. Ba bandi bandika ibitagira umuromgo bakwigireho

Comments are closed.

en_USEnglish