Digiqole ad

Kibogo nawe ngo yapfiriye Abanyarwanda ku musaraba kimwe na Yesu

 Kibogo nawe ngo yapfiriye Abanyarwanda ku musaraba kimwe na Yesu

Mu gitabo cyanditswe n’umunyamateka witwa Nyirishema Celestin kitwa “Ibyatahuwe ku mateka y’u Rwanda” hagaragaramo inyandiko ivuga ko umugabo witwaga Kibogo yavuye mu ijuru akaza ku Isi (Abanyarwanda ba kera bari bazi ko Isi yose ari u Rwanda) gupfira abantu (Abanyarwanda).

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Celestin Nyirishema kuri uyu wa kabiri yemeje ko Kibogo yabambwe ku musaraba kugira ngo Abanyarwanda babone amahoro.

Nta bihe bizwi byanditswe ko yabayeho, amateka ya Kibogo ari ‘mythologique’, bivugwa ko yakomokaga kuri Gihanga Ngomijana, Kibogo uwo nawe akaba mu bantu b’ibimanuka.

Umunyamateka Prof Nyagahene we yabwiye Umuseke ko ubusanzwe mu migenzo ya kera ahantu hose ku isi igiti cyangwa umusaraba byari ikimenyetso cyerekana gutabarwa cyangwa agakiza.

Kuri we ngo ntabwo umusaraba ari umwihariko w’Abayahudi n’Abakirisitu gusa ahubwo ngo n’abanyarwanda bari bawufite.

Prof Nyagahene yavuze ko n’ikimenyimenyi icyo abanyarwanda bita ikimenyetso cy’umusaraba abanyarwanda nabo bakigiraga.

Mu gihe Abakirisitu b’ubu bavuga ngo: “Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”.

Abanyarwanda ba kera bo bagira bati: “Ku gahanga k’indahangarwa, mu Gituza kigutuza mu Rwanda, no ku rutugu rugutura abanzi.”

Abanyamateka baganiriye n’Umuseke bemeje ko umwihariko w’amagambo Abanyarwanda bavugaga ari uko yabaga aturutse mu kanwa k’umubyeyi wabaga yifuriza umwana we umugisha agiye ku rugendo cyangwa se ku rugamba kugira ngo azagaruke amahoro.

Nubwo aba banyamateka batemeza ko Kibogo uwo ari nka Yezu cyangwa Yesu, biragaragara ko Abanyarwanda bari bafite uburyo bwabo bwo gusenga cyangwa kwambaza Rurema bwihariye kandi bubabereye.

Habaye hari undi ufite ubumenyi bwisumbuye kuri iyi ngingo cyangwa indi yakungura ubumenyi Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko ku mateka y’u Rwanda yatwandikira kuri [email protected].

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Nukorata basore nibyo nonese kwimikabyo sibyaci urugero nuburyo bwamazina yabami

  • Iyi nkuru ntisobanutse, None se kibogo yabapfiriye habaye iki? mwavanze ibintu byinshi niba atari umuseke ni abo banyamateka bakivangiwe. Muhere ku mateka ya Kibogo, ni muntu ki? akomoka he? yabayeho ryari? yishwe nande? kubera ikihe cyaha? Nyagahene se we ni muntu ki? yakoze iyihe research? afite iyihe experience? Please dukeneye all details kuri iyi nkuru itandukanye n’ izo dusanzwe tuzi. Abemera Nyagahene na Kiboga ko yabapfiriye ibyo ni ibyanyu ariko ukuri kwa Kristo kuzakomeza kuba ukuri kugeza iteka ryose. Niba Kibogo ariwe mucunguzi wanyu nimumwizere, Ariko jyewe n’ inzu yanjye tuzakorera Uwiteka iteka ryose.Amen! Ndabikwifurije nawe nshuti.

  • Hanyuma se yapfuye ate yishwe na nde yazize iki

  • umuseke noneho rwose mutubwiye inkuru yigicepe

  • demagogy !

  • Byaba byiza Nyagahene ayo mateka ayavuye imuzingo.

  • IGITEKERZO,CYARI INCOMPLETE SO WE NEED TO KNOW MORE

  • njye uyu mwanditsi arancanze kabisa, reba paragraph ibanziriza iyanyuma uko yanditswe :Nubwo aba banyamateka batemeza ko Kibogo uwo ari nka Yezu cyangwa Yesu, biragaragara ko Abanyarwanda bari bafite uburyo bwabo bwo gusenga cyangwa kwambaza Rurema bwihariye kandi bubabereye.
    ubuse ibiri kuri titre ko bivuguruzanya niyi paragraph, banyamakuru birabasaba kugira professionalism mubyo mukora guyz.
    mythe: nta proove iba ifite so baba bagenekereza aho ikintu runaka cyaturutse ariko ntibiba arukuri so mythe buri wese yayigaragaza uko abyumva.

  • Uyu Kibogo uvugwa na Nyirishema jye simuzi, yewe nta n’ubwo nzi ko Gihanga yigeze abyara umwana witwa Kibogo! Abana ba Gihanga nzi ni: Nyirarucyaba, Kanyarwanda Gahima, Rutsobe, Kanyandorwa Sabugabo, Kanyabugesera Mugondo, Kanyabungo Ngabo, Gashingo na Gafomo; abandi ntabo nzi!!! Gusa icyo nzi, nyuma y’iyicwa ry’Umwami w’u Rwanda Ndahiro Cyamatare, se wa Ruganzu Ndoli, wishwe n’Ingabo z’Abakongoro ba Nzira ya Muramira, zatabaranye n’iz’Umwami w’u Bunyabungo; Murira Muhoyo, wari wateye u Rwanda aje kwihorera (….ibi ni birebire sinabivuga ngo mbirangize…), zikamurasira ku musozi wa Rugarama, mu Karere ka Ngororero, za Kibulira iyo, ahaje kwitwa I Rubi rw’i Nyundo, u Rwanda rwamaze imyaka igera ky 10 rutagira umwami (rwararaye nze), nuko muri ibyo bihe hatera amapfa akabije, ayogoza u Rwanda, akanda kandavuza imfura, ababyeyi bata ibiheko!!!.

    Abanyarwanda batekereje ko ari umuzimu wa Ndahiro Cyamatare ubiteye/ubagarutse, maze niko gushaka intsinzi, bahitamo umuhungu we KIBOGO, ngo apfe, maze ajye gutakambira se (bakekaga ko yagiye mu ijuru bitewe n’urupfu yapfuye…..).

    Kibogo cya Cyamatare rero yarafashwe, arabohwa, aranigwa amaze guca, bamuzirika ku giti, maze baramutwika, agaramye amaso areba mu kirere (ku ijuru). Mu gihe gito, imvura yarisutse, si ukugwa irarindimuka, iyogoza ibintu, maze Abanyarwanda bahita bemeza ko UMWOTSI wa Kibogo ari wo ubiteye, ukaba warazamutse ugana mu ijuru, ugira akamaro ko kugusha iyo mvura y’indindimuke!!! Uyu Kibogo bamutwikiye ahitwa Kigorora; mu Karere ka Kamonyi, ni hagati ya Mugina na Nkingo (Gacurabwenge)!!!

    Kuvuga amateka rero bisaba ubushakashatsi bwimbitse (deep and practically scientific research), hakagaragazwa ibimenyetso kandi hakirindwa amarangamutima, gushaka amaramuko no kuvuga ibyo umuntu atasubiramo!!!!

    Muragahorana Imana, amahoro, ishya n’ihirwe!! Yari JK, Alias NM UP!!

  • Sorry, ntabwo ari “Kibulira” ni KIBILIRA!! Ntabwo umwana wa Gihanga ari Gashingo ahubwo ni GASHUBI!!! Gashingo yari umwuzukuru we!! Murakoze.

  • Mu by’ukuri njyewe Nyirishema Celestin nta kiganiro nzi nigeze ngirana n’Umuseke, byongeye kandi usomye no mu bitabo bya njye ibya Kibogo ntabwo mbivuga nk’uko babinyitiriye muri iyi nyandiko. Ndabashimye.

  • u Rwanda rwamaze 10 ans nta mwami nyuma yaje kujyaho gute?

  • Nkurikije ibyo uwiyise TUZA SEM yanditse mu nkuru ndende aho agira ati:. Uwanditse ko kibogo yapfiriye abanyarwanda ni aha yabikuye, gusa nt’amakuru ahagije yarabifiteho.Tuza sem urakoze kuko utanze imvo n’imvano yabyo

  • amateka arahari ariko abantu nibareke kuyavuga uko bashaka , umwanditsiyashatse kubashotora ngo abafite icyo bazi kuri kibogo bakivuge , ario nibwir ako nawe abizi ko ibyo yanditse atari ukiri, reka dushimire TUZA SEM , nukuri utanze ibyo uzi kandi bifite akamaro , ahubwo uyu munyamakuru yagakwiye kugushaka ubutaha aka zadusangiza kubyo wamuhaye kandi bifite ibihamya, naho guhimbira abantu nkaba nyirishema celestin ngo baravuganye , bo ubwabo babihakana , arakora makosa rwose , nashake abantu , avugane nabo babimwemerere ba mubwire amateka , azashake umugabo witwa Muyange wo kugikongoro wigishaga ikinyarwanda n’amateka uwo azamukuraho amakuru mesnhi ashake TUza SEM , n’abandi murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish