Digiqole ad

Muhanga-Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR biyemeje gukosora amakosa yakozwe muri Girinka na VUP

 Muhanga-Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR biyemeje gukosora amakosa yakozwe muri Girinka na VUP

Kuri iki cyumweru, mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, abanyamuryango mu Turere twombi biyemeje gukosora amakosa yakozwe muri gahunda ya Girinka na gahunda ya VUP.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga.

Iyi nteko rusange yari igamije kurebera hamwe inshingano, imiterere n’imikorere y’umuryango ndetse n’uruhare rw’abanyamuryango mu kwihutisha gahunda za Leta  zitandukanye ziteza imbere imibereho y’abaturage.

Chairperson wa FPR akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Béatrice Uwamariya yavuze ko bibabaje kumva hari bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagiye bijandika mu bikorwa bibi bidahesha isura nziza umuryango n’igihugu muri rusange.

Uwamariya yavuze ko hari urutonde bafite rwa bamwe mu banyamuryango rugaragaza  bimwe mu byaha bagiye bakora muri gahunda ziteza abatishoboye imbere zirimo Girinka, VUP, n’imyubakire mu mujyi.

Yagize ati “Aho ntiyaba ari twe tugira uruhare mu kudindiza gahunda za Leta ari nazo z’umuryango? Twisuzume nk’abayobozi.”

Ku rundi ruhande, Thaddée Tuyizere, Chairperson akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, we yavuze ko kuba Umuryango FPR Inkotanyi ariwo moteri ya Guverinoma, abawurimo bagomba kubera abandi intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda zose za Guverinoma.

Hon. Alphonsine Manzi Mukarugema akaba n’umunyamuryango wa FPR wari witabiriye iyi nteko rusange,y avuze ko kurwanya akarengane ari imwe mu ngingo n’amahame uyu muryango ugenderaho, bityo ko abanyamuryango batari bakwiriye kuba aribo bakora ayo makosa, kuko ngo iyo bayakoze byitirirwa abanyamuryango bose ndetse bikaba bishobora gutuma abanyamuryango bashya bacika intege.

Yagize ati “Ntitwifuza kumva ko hari umuturage wongeye gusenyerwa inzu kuko inzu yubakwa inzego z’ibanze n’abanyamuryango bacu bareba, nta mpamvu n’imwe rero yagombye gutuma inzu zisenywa ziri hafi yo kuzura.”

Iyi nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga na Kamonyi yanzuye ivuga ko abanyamuryango bagiye gushyira ingufu mu kunoza ibikorwa by’iterambere bishingiye ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ibi bikaba guturuka ku rwego rw’utugari n’imirenge.

Thaddee Tuyizere, Chariperson w'umuryango FPR mu Karere ka Kamonyi.
Thaddee Tuyizere, Chariperson w’umuryango FPR mu Karere ka Kamonyi.
Chairperson Béatrice Uwamariya avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibiteza imbere abaturage.
Chairperson Béatrice Uwamariya avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibiteza imbere abaturage.
Aba banyamuryango bemeranijwe ko bagiye kurwanya amakosa yagiye aboneka muri gahunda ya Girinka na VUP.
Aba banyamuryango bemeranijwe ko bagiye kurwanya amakosa yagiye aboneka muri gahunda ya Girinka na VUP.
Kurwanya akarengane niyo ntego abanyamuryango ba FP biyemeje.
Kurwanya akarengane niyo ntego abanyamuryango ba FP biyemeje.
Bamwe mu bayobozi b'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi.
Bamwe mu bayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga-Kamonyi

5 Comments

  • Mudusobanurire neza niba girinka na VIUPI icungwa numuryango nako ishyaka FPR.Niba ariko bimeze nrero ubwo turi mwishyaka rimwe rukumbi nkuko batubwiraga kera.

    • Ariko umulyango w’ARF NI UMULYANGO NYINE ABANYARWANDA BOSE BASHATSE BAWINJIRAMO HAGASIGARA.ARIKO NTI BYASHOBOKA,KUKO HARI N’ANDI MASHYAKA MENSHI KANDI AFITE ABAYOBOKE BATARI BAKE. TUZI KANDI KO RPF ITSINDA KUBWIGANZE BW’AMAJWI. NONE URETSE KO YIFUZA GUSARANGANYA N’ANDI MASHYAKA’ISHATSE NTIYAKWIHARIRA UBUYOBOZI?
      NI MUREKE TWIYUBAKIRE IGIHUGU,ABANYARWANDA TWESE DUFITE UBURENGANZIRA BUNGANA.
      NDAGIRANGO NKUBAZE .GIRINKA NA VUP HARI IROBANURA RY’AMASHYAKA UBONAMO, NGO N’UKO ABAYOBOZI ARI ABA RPF? ICYO NICYO CYABA IKIBAZO .

  • Wowe urigiza nkana! Umeze nka wa wundi ubaza amenyo y’inkoko areba umunwa! Chairperson wa FPR muri Muhanga ni nawe muyobozi w’Akarere ka Muhanga! Chairperson wa FPR muri Kamonyi ni umucungamari wungirije mu karere ka Kamonyi! ba Meya,ba Vice Mayors, b’uturere twose n’umujyi wa Kigali ni FPR nsa nsa! Ibigenda nabi nibo baba babiyoboye, ibipfa n’ibikira byose nibo! Ikibazo ko VUP hafi mugihugu cyose itagenze neza nk’uko byakagombye kugenda amafaranga akaba yararigishijwe, ubu abakurikiranwa bari he?! Izo ntonde muvuga mufite kucyi zidashyikirizwa Parike abanyereje amafaranga ya VUP bagashyikirizwa inkiko mukabera igihugu cyose urugero?! Mwaranguza mukikomanga mu gituza ngo mwarakoze….!

    Mwitegereze nrza, aba bose bari ku mafoto nibo ba KIBAMBA mu nzego zose muri turiya turere twa KAMONYI na MUHANGA!Andi mashyaka azanyura he?! Si byiza kutagira ukuvuguruza muri Sosiyete! iyo uri intare iwawe ntawe ukopfora byinshi birapfa kubera ntawe uba wikanga ko akwereka ibitameze beza. Namwe rero kwirundanyiriza muri FPR ibibore n-ibizima byose ugashyira mu nkono ugateka sinzi niba bizatanga ibiryo biryoshye!

    Nshimye uko mwambaye mucyeye ariko nibinabe no ku biganza n’imitima byanyu! Mwirinde kujya mwijandika mu kurondera akari akanyu, kwikubira, kwigwizaho imitungo, kumva ko utabona ibintu kinwe namwe ari umwanzi w’igihugu, utemeranya namwe yakagombye no kwemererwa kuvamo akajya kubanengera murindi shyaka bitabaye ngombwa ko ahunga igihugu-burya iriya ndahiro yanyu mukoresha murahiza abayoboke banyu ni icyaha ubusanzwe mwagimbye gukurikiranwaho n’inkiko mu bihugu bifite demukarasi n’ubwisanzure busesuye….! murakoze

    • @Rukashoza, ubisobanuye neza cyane.

  • Icyo utumva se ni iki ko wigiza nkana ! Iyo bavuze ko FPR ariyo moteur wumva iki ! none se moteur itatse ikinyabiziga cyahaguruka ! Menya ko amashami yose aba ashamikiye ku giti n’amababi nayo akaba ateye ku mashami ariko ibyo byose bigaragaza ko igiti ari kimwe . (ubwinshi bw’amashami n’ubw’amababi ntibisubonura ko ibiti ari byinshi).

Comments are closed.

en_USEnglish