Ku nshuro ya munani umwiherero uhuriza hamwe abayobozi b’u Rwanda iratangira i Rubavu kuri uyu wa gatatu. Intego nyamukuru y’uyu mwiherero ikaba ari “ingamba zo kwihutisha intego z’ikinyejana 2020” Muri uyu mwiherero hakaba hazigirwamo kandi hagafatirwa ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego z’iterambere rwihaye. Si umwanya nkuko benshi baba […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere abantu 29 bakurikiranyweho kugira uruhare mu iterwa rya za grenade mu mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu basabiwe gufungwa byagateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo . Umwe muri aba bagabo niwe uhakana uruhare yagize muri ibyo bikorwa bibi. Abandi bose bakaba biyemerera ko bagiye batumwa n’umutwe wa […]Irambuye
Igihugu cy’u Rwanda si paradizo, hashize imyaka 16 u Rwanda ruhanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Muri izo ngaruka iyo urebye usanga hari intambwe ikomeye yatewe mu guhangana nazo. Kugeza ubu ihungabana ryaragabanutse, leta yakoze ibishoboka ngo abarokotse bashobore kwiga, leta yakoze ibishoboka ngo n’abatararokotse ariko bagezweho n’ingaruka za Jenoside babashe kwiga barihirwa n’ikigega cyashyizwe […]Irambuye
Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Hilondelles, uwahoze ayobora komine Kivumu Gregoire Ndahima, urubanza rwe rurakomeje i Arusha muri Tanzania aho kuri uyu wa Gatatu hakomeje kumvwa ubuhamya bw’abamushinjura. Ku munsi w’ejo kuwa kabiri, hakaba harumviswe ubuhamya bwa Melane Nkiliyehe wavuze ko Gregoire yagerageje guhamagarira abantu bo muri komini yari ayoboye ituze, ariko ngo interahamwe zikamurusha imbaraga. […]Irambuye
Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kuri uyu wa mbere biriwe mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’uturere uko ari 30. Aba bajyanama batorwa nibo bazitoramo kuwa gatanu w’iki cyumweru abayobozi bu turere. Nkuko tubikesha Radio Rwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko ibiro by’amatora byari bifunguye isa kumi n’ebyiri […]Irambuye
Paul Rusesabagina mu kiganiro aherutse gutanga tariki ya 15 z’uku kwezi kuri University of Central Frolida muri USA, yahabarijwe ibibazo byinshi n’abanyeshuri bigeza aho yiyemerera ubufatanye bwe na FDLR yaramaze igihe ahakana ko ntaho ahuriye nayo. Uyu mugabo ahanini utanga ibiganiro yazinduwe no kuvuga kuri film “Hotel Rwanda” ariko akaboneraho gutanga ibitekerezo bye bisebya leta […]Irambuye
Theoneste Bagosora, ufungiye ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, akaba umwe mu bagabo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatusti mu 1994 azahabwa umwanya wo kujurira tariki 1 Mata uyu mwaka. Mu kwezi kwa 12 muri 2008 nibwo urukiko rw’ Arusha rwari rwakatiye uwahoze ari umuyobozi w’ibiro muri ministeri y’ingabo za Ex FAR Col. Theoneste […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Joseph Habineza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bari benshi cyane, agirango abatangarize byinshi ku bwegure bwe kuri Ministeri ya siporo n’umuco yarayoboye. Muri iki kiganiro Joseph Habineza yatangaje ko ibyo kwegura kwe ntaho bihuriye n’abari kuvuga kuri Internet ko yasezerewe na Leta y’ u Rwanda, ahubwo we yeguye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, President Paul Kagame yagaragaye mu kiganiro cyamamaye cyane muri Kenya ndetse no muri Africa yose kitwa Capital Talk kuri Television ya K24 TV. Capital Talk ni ikiganiro kivuga kubya politiki kigatumirwamo ahanini abayobozi b’ibihugu na za Gouvernoma bagize ibyo bageza kubaturage bayoboye, ndetse ariko n’abandi bantu bagiye bakora ibintu bikomeye muri politiki, […]Irambuye
U Rwanda ntacyo rwikanga kijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba ariko rugomba kugira ingamba rufata mu rwego rwo gukumira bene ibyo bikorwa bigaragara henshi mu karere ruherereyemo. Ibyo byavuzwe na Lieutenant Colonel Joseph NZABAMWITA, umuhuzabikorwa wa Rwanda Center for Strategic Studies kuri uyu wa kabiri mu nama y’umunsi umwe yateraniye i Kigali kuri uyu wa kabiri. Iyo nama […]Irambuye