Digiqole ad

29 bakurikiranyweho gutera ibisasu

Kuri uyu wa mbere abantu 29 bakurikiranyweho kugira uruhare mu iterwa rya za grenade  mu mujyi wa  Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu basabiwe gufungwa byagateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo .

Umwe muri aba bagabo niwe uhakana uruhare yagize muri ibyo bikorwa bibi. Abandi bose bakaba biyemerera ko bagiye batumwa n’umutwe wa FDLR ndetse bakaba ari gahunda yateguwe mu gihe kitari gito.

11 muri aba bagabo bakaba bakomoka mu karere ka Rusizi gahana imbibi n’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, ahari ndiri za FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Mu byaha bashinjwa harimo iterabwoba, guhungabanya umutekano  w’igihugu ndetse n’ubuhotozi, urubanza rwabo rukaba ruzakatwa vuba nkuko byatangajwe n’urukiko, nyuma yo kubasabira gufungwa by’agateganyo mu gihe hashakishwa ibindi bimenyetso simusiga mu makuru bitangiye.

Umuseke.com

1 Comment

  • Ariko bano bantu ubundi harya kubashyira ku giti ntibyemewe?

Comments are closed.

en_USEnglish