Digiqole ad

U Rwanda ntacyo rwikanga ku iterabwoba

U Rwanda ntacyo rwikanga kijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba ariko rugomba kugira ingamba rufata mu rwego rwo gukumira bene ibyo bikorwa bigaragara henshi mu karere ruherereyemo.

Ibyo byavuzwe na  Lieutenant Colonel Joseph NZABAMWITA, umuhuzabikorwa wa Rwanda Center for Strategic Studies kuri uyu wa kabiri mu nama y’umunsi umwe yateraniye i Kigali kuri uyu wa kabiri. Iyo nama yigaga ku buryo hashyirwaho ingamba zo kurwanya iterabwoba mu karere k’umugabane w’Afrika ndetse no ku isi yose.

Nyuma yo gutera grenade mu mugi wa Kigali, Igisirikare cy’ u Rwanda ndetse na Polisi bifatanyije kandi n’abaturage mugutanga amakuru, ingamba zo gucunga umutekano zarakajijwe ku buryo kugeza ubu, abanyarwanda usanga bakora gahunda zabo ntacyo bikanga nkuko kandi byanashimangiwe na  Lt Col NZABAMWITA.

Umuseke.com

en_USEnglish