Digiqole ad

Theoneste Bagosora mu bujurire…

Theoneste Bagosora, ufungiye ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, akaba umwe mu bagabo bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatusti mu 1994 azahabwa umwanya wo kujurira tariki 1 Mata uyu mwaka.

Mu kwezi kwa 12 muri 2008 nibwo urukiko rw’ Arusha rwari rwakatiye uwahoze ari umuyobozi w’ibiro muri ministeri y’ingabo za Ex FAR Col. Theoneste Bagosora, igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura, gushishikariza, no gukora Jenoside y’abatusti mu 1994.

We na bagenzi be Nsengiyumva Anatole na Maj Ntabakuze Aloys nabo, guhera tariki ya 30 Werurwe, bakazajuririra igihano cyo gufungwa burundu bakatiwe n’urukiko rw’Arusha nyuma y’ibyaha bya Jenoside bakoze.

Umuseke.com

1 Comment

  • Yegoko bagosora we ese aracyabaho ra?yewe rwanda genda uca inkoni izamba nkurikije ibyo uriya mugabo yakoze muri iyisi nkeaka ko atagakwiye kuba aiknahumeka!ariko nyine amategeko nicyo aberaho agomba kubahirizwa!courrage for Rwandan Government!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish