
Joseph Habineza: Icyatumye negura!
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Joseph Habineza yagiranye
ikiganiro n’abanyamakuru bari benshi cyane, agirango abatangarize byinshi
ku bwegure bwe kuri Ministeri ya siporo n’umuco yarayoboye.
Muri iki kiganiro Joseph Habineza yatangaje ko ibyo kwegura kwe ntaho
bihuriye n’abari kuvuga kuri Internet ko yasezerewe na Leta y’ u Rwanda,
ahubwo we yeguye kugirango yoye kuba yahesha isura mbi leta y’u Rwanda.
Ati: “ngewe ni ngewe, na leta ni leta, gusezera kwange nukudatanga umwanya
kubashaka gusebya Leta bampereyeho”.
Yatangarije abanyamakuru ko impamvu nyamukuru itumye yegura ari abashatse
kumukoza isoni kumafoto yashyizwe kuri Internet aho yari yitabiriye
ibirori agafata umwanya wo kwidagadurana nabo yari yahasanze. Akaba
yashimangiyeko ntaho bihuriye nabashaka gusebya Leta y’u Rwanda ngo
yirukana abaministri uko ishatse.

Ati: “Njyewe nagenda ngakora ibindi, ariko ntatumye haruwanduza igihugu
cyanjye kiri mu nzira nziza”, Habineza Joseph.
Kanda hano wumve ibisobanuro Habineza Joseph yatanze
Umuseke.com
3 Comments
Kabisa Joseph yagize neza kwegura
Nundi wese wakora ibintu byatukisha gouvernement azajye ahita yegura
NTIYACIYE INKA AMABERE