Digiqole ad

President Kagame muri Capital Talk

Kuri uyu wa kabiri, President Paul Kagame yagaragaye mu kiganiro cyamamaye
cyane muri Kenya ndetse no muri Africa yose kitwa Capital Talk kuri Television ya K24 TV.
Capital Talk ni ikiganiro kivuga kubya politiki kigatumirwamo ahanini
abayobozi b’ibihugu na za Gouvernoma bagize ibyo bageza kubaturage
bayoboye, ndetse ariko n’abandi bantu bagiye bakora ibintu bikomeye muri
politiki, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’ibindi.
Mu kiganiro cyatambutse ku mugoroba, President Kagame yabazwaga nk’umuntu
wakoze ibintu bikomeye ayobora igihugu cyari kivuye kure kikaba gifite aho
kigeze hashimishije ubu. Yabajijwe ku ngamba zafashwe kugirango ubumwe
n’ubwiyunge mu Rwanda bugerweho, ku byakozwe kugirango igihugu kibe gifite
umutekano uhagije nyuma ya Genocide ya 94, ndetse n’ibanga ry’umuvuduko
mu bukungu u Rwanda rugaragaza.
President Kagame yanagize ibyo avuga kubyerekeranye n’umuryango mushya wa
East African Community u Rwanda rwinjiyemo, kumutekano ndetse n’iterambere mukarere k’ibiyaga bigari.
Umuseke.com

en_USEnglish