Digiqole ad

Andi matora mu mutuzo n’ubwisanzure

Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kuri uyu wa mbere biriwe mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’uturere uko ari 30.

Aba bajyanama batorwa nibo bazitoramo kuwa gatanu w’iki cyumweru abayobozi bu turere.

Nkuko tubikesha Radio Rwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ko ibiro by’amatora byari bifunguye isa kumi n’ebyiri nk’uko biteganyijwe, akaba yavuze ko hari icyizere ko abagomba gutora baba barangije isaa cyenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza, akaba yemeje ko amatora y`uyu wambere biteganyijwe ko ari buze kwitabirwa n`abantu bagera kuri Miliyoni 5.4.

1 Comment

  • iki gikorwa cy’amatora abanyarwanda bamaze kukigira icyabo aho usanga kiba mu mutuzo nta muvundo.iki ni ikimenyetso cya democracy imaze kugerwaho mu rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish