Digiqole ad

I Gicumbi ibihu n’imvura byishe umubyizi

 I Gicumbi ibihu n’imvura byishe umubyizi

Mu mujyi rwagati i Byumba ntiwabone uri muri 20m ngo umumenye

Ni igihe cy’imvura, ni igihe kiba kidasanzwe i Gicumbi mu bice by’imisozi miremire mu mbeho nyinshi n’ibihu. Nubwo hamaze iminsi haramuka ikibunda gikabije kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko byakabije, igihu cyatumaga umuntu atareba muri 20m imbere ye, imvura yahise imanuka ari nyinshi, amashanyarazi nayo aragenda…

Mu mujyi rwagati i Byumba ntiwabone uri muri 20m ngo umumenye
Mu mujyi rwagati i Byumba ntiwareba umuntu uri muri 20m ngo umumenye

Abahinzi mu nkengero z’umujyi bahise bahingura, mu isoko abacuruzi bamwe bazinga ibicuruzwa, mu biro bya naho bamwe karahagarara kuko nta muriro, ab’amaduka bacye bakomeza gukora, abatwara abantu kuri moto baraziparika.

Ni ibihe abo mu mujyi wa Gicumbi bamenyereye, akenshi iyo imvura iguye amashanyarazi ahita agenda.

Ibihu n’imbeho nyinshi byo mu bihe nk’ibi barabimenyereye, ariko iyo bimanutsemo imvura n’amashanyarazi akagenda, ubuzima busa n’ubuhagaze mu mujyi wa Byumba.

Kalisa Ndagije umwe mu baturage b’abacuruzi baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ati “Nawe urabibona ko ubuzima buhita buhagarara. Umubyizi nyine ubu urapfuye.”

Mukarugema Anonciata wari uri guhinga mu kagari ka Gisuna mu nkengero z’Umujyi ati “Duhise duhingura ubu ntakundi, ibihu byari byinshi cyane uyu munsi none n’imvura urabona ko imanutse.”

Imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo kigenda kigaragaza mu buryo bunyuranye muri iki gihe. Hari itandukaniro abakuru babona ry’ikirere cyo mu myaka 20 cyangwa 30 n’ubu.

Kureba imbere ni ikibazo
Kureba imbere ni ikibazo
Mu mujyi kuri Paruwasi
Mu mujyi kuri Paruwasi
Aha ni munsi y'isoko bamwe bari kuva mu mirimo bahunga iki kibunda n'imvura bikabije ku gasusuruko
Aha ni munsi y’isoko bamwe bari kuva mu mirimo bahunga iki kibunda n’imvura bikabije ku gasusuruko
Kuri Roind-Point mu mujyi uko hifashe
Abari mu mirima bo bahise bahingura
Abari mu mirima bo bahise bahingura

Photos © E.Ngirabatware/UM– USEKE

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

6 Comments

  • Ndabona hasa nabi nko muri bya bihugu by’IBWOTAMASIMBI.

  • Yampayinka! Ndabona hari burye ufite nyina gusa

  • Umunsi wabaye mubi hose ni I Rusizi wagira ngo bwije.hrasa nabi,imvura irimo iragwa,imbeho mbese ntibyoroshye

  • Bayita amashuka ya Perefe ☺☺☺☺☺☺

  • Aha ni ho navukiye, ibi bihu mbizi kuva ndi umwana wiga muri primaire, iyo ibihu byabaga byabuditse n’umuntu uzi ari muri m 1 ntiwamumenyaga keretse akwegereye hafi cyane, imodoka n’ubwo zari zitaraba nyinshi zagendaga zicanye amatara ku manywa ( mu myaka ya 1960…) Ibi rero ntaho bihuriye n’imihindagurikire y’ibihe y’ubu keretse niba yaratangiye icyo gihe!! Kuri Paroisse ya Byumba no ku Bitaro byaho niho hakonjaga kurusha ahandi amenyo agakomana!!! Ibi by’imipira yo kwifubika n’amakoti nta yo twagiraga, ndetse cyaraziraga ko umwana yota (kwegera umuriro)ni ukuvuga iyi mbeho aba ahandi ni bo bayumvaga ariko ba kavukire nta cyo yari ibabwiye!!Iyi mbeho kuri jye iri mu byiza nyaburanga abo muri Meteo bajye batubwira igihe hazajya hamera kuriya abantu bahasure ni heza peee!!

    • Nanjye nti ntyo! Njye nanga ibihe by’ubushyuhe bukabije.

Comments are closed.

en_USEnglish