Kuri uyu wa mbere, umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi na AVEGA, umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, bamaganiye kure igihembo cyizahabwa Paul Rusesabagina yagenewe n’umuryango Lantos foundation for Human Rights and Justice wo muri Amerika. Perezida wa IBUKA Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU yatangaje ko bamaganye iki igihembo uriya muryango ukorera […]Irambuye
Ni mu muhango wo kurahira kw’Abasenateri bashya wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wambere. Nyuma yo kurahira kw’Abasenateri bashya, ndetse n’umudepite mushya Mukamurasira Caritas hakurikiyeho umuhango wo gutora abayobozi mu mitwe yombi, Senat n’Umutwe w’Abadepite. Hon. Sen. Ntawukuriryayo,50, uva mu ishyaka rya PSD, wabaye Ministre w’Ubuzima, akaba Umuyobozi wungirije […]Irambuye
Abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baramutse babonewe ubuvugizi ku buryo bw’umwihariko byatuma umubare wabo umenyekana bityo bikaba bishobora gufasha muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa, kuko akenshi abakorewe bene ibi byaha bahitamo kwicecekera bitewe n’uko nta bufasha babona. Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya akarengane na ruswa Transparency Rwanda, hagamije kureba abakozi b’inzego zitandukanye bakorerwa ihohoterwa rishingiye […]Irambuye
Mu mpera z’uku kwezi abasirikare bo ku rwego hejuru bazateranira mu Rwanda mu mahugurwa y’icyumweru agamije gukarishya ubumenyi mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro no guhangana n’ibiza. Aba basirikare 300 bo ku rwego rwa Generals, na officiers bo kurwego rwo hejuru (other high ranks) baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda, bazateranira kuva tariki 17 […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Abadepite bateranye mu nama idasanzwe y’Inteko rusange, bamaze kugezwaho no gusuzuma ukwegura ku mirimo y’Ubu Visi-Perezida mu Mutwe w’Abadepite kwa Nyakubahwa Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene na Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis ; Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko bavuye burundu muri iyo myanya nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite nk’uko […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ashyizwe kuri uwo mwanya. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyuma yo kurahira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora. Perezida Kagame n’abagize Guverinoma Nshya Tubibutseko Bwana Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w’Uburezi […]Irambuye
Umukuru w’ishyaka FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yahamagariye abayoboke b’iri shyaka gukomeza umurego mu kubaka igihugu bagiteza imbere, aho ni kuri uyu wa 9 Ukwakira 2011 kuri Stade Amahoro i Remera. Iyi nama yabereye kuri stade Amahoro i Remera, Umukuru wa FPR ishyaka riri ku butegetsi Nyakubahwa Paul Kagame […]Irambuye
Umushinga wa YES RWANDA kuri uyu wa kane wahaye yatanze impamyabumenyi ku rubyiruko 50, rwahuguwe ku kwihangira imirimo iciriritse mu gihe cy’amezi atatu. Uru rubyiruko rukaba rwarahuguwe mu bijyanye no; Kwakira abantu neza, Gucunga umutungo, Kwiga imishinga n’ibindi. YES RWANDA ifatanyije na EDUCAT, iyi mishinga yombi yari imaze kubona ko kutagira ubumenyi ku rubyiruko rumwe […]Irambuye
Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo arizo iya 82, 83, 84 n’iya 85 ; ashingiye kandi ku itegeko ngenga no 02/2005 ryo kuwa 18 Gashyantare 2005 rigena imikorere ya sena cyane cyane mungingo yaryo ya 3 Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu cyumba cy’Inteko ya Senat, herekanywe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2009, ku ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo. Imwe mu ntego y’ubu bushakashatsi, yari iyo kugaragaza imyazuro ikwiye gushikirizawa Guverinoma, mu rwego rwo kugira […]Irambuye