IBUKA na AVEGA bamaganye igihembo cyagenewe Paul Rusesabagina
Kuri uyu wa mbere, umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi na AVEGA, umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, bamaganiye kure igihembo cyizahabwa Paul Rusesabagina yagenewe n’umuryango Lantos foundation for Human Rights and Justice wo muri Amerika.
Perezida wa IBUKA Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU yatangaje ko bamaganye iki igihembo uriya muryango ukorera i Washington wageneye Paul Rusesabagina, hagendewe kuri Filime mpimbano yise “Hotel Rwanda” uyu muryango ukaba uvuga ko Rusesabagina ngo yarokoye abantu 1,268, abacumbikiye muri Hotel des Milles Collines.
Lantos foundation for Human Rights and Justice hashize iminsi 3, uvuze ko uzaha iki gihembo Paul Rusesabagina tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka i Washington muri Amerika, imiryango ya IBUKA na AVEGA yandikiye uyu muryango iwusaba ko utahemba Rusesabagina wigize intwari kubera Film idafite aho ihuriye n’ibyabaye muri Hotel des Milles Collines.
Mu nyandiko yasohowe n’iyi miryango yombi, zimwe mu mpamvu z’uko Rusesabagina nta ruhare rugaragara yagize mu kurokoka kw’abantu bari muri Milles Collines ni izi;
- Intumwa y’Ubufaransa Bwana Bernard Kouchner ubwo yasuraga Leta yiyise ‘Iy’Abatabazi’ yayisabye ko itagomba guhungabanya abantu bari muri Hotel des Milles Collines, ko nibagira icyo baba Ubufaransa buhagarika inkunga yabwo bwahaga u Rwanda.
- Muri Hotel des Milles Collines niho hari icyicaro cy’ingabo z’abafaransa gishinzwe amakuru (French Military Communication Unit) cyari muri etage ya 5, ibi bikaba byaratumaga abicanyi batahavogera.
- Hotel des Milles Collines yari iya SABENA, Sosiyete y’ababiligi bityo ikaba yararindwaga kugirango imitungo yabo itangizwa cyangwa igasahurwa.
- Hotel des Milles Collines yari muri Zone yarindwaga n’ingabo za MUNUAR, bagendeye ku mishyikirano bagiranye na ingabo zari iza FPR bumvikanyeko impunzi zari muri iyi Hotel zagombaga kurindwa, nyuma gato jenoside imaze guhosha izi mpunzi (harimo na Rusesabagina n’umuryango we) zari muri Hotel zaje koherezwa muri zone yarindwaga n’inkotanyi.
Naho Tatien NDOLIMANA Miheto, umwe mu barokokeye muri Hotel des Milles Collines, yatangaje ko uretse n’abasirikari, nta muntu wundi wari kubasha kurinda impunzi zari muri Hotel des Milles Collines, nkaswe Paul Rusesabagina wari umukozi ushinzwe imirimo iciriritse muri hotel.
Yakomeje avugako ahubwo Rusesabagina akwiye kubazwa amafaranga yishyuje abantu ngo babashe guhungira muri Milles Collines, ati: “Njyewe ubwanjye natanze cheque kugirango mbashe kwinjiramo.”.
Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU ukuriye IBUKA, yavuze ko uyu Rusesabagina, adakwiye guhabwa igihembo mu gihe ari mu bantu batera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Madame Chantal Kabasinga Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, we yavuze ko anyomoza ibyo Rusesabagina agenda avuga ko afite Foundation ifasha abapfakazi n’imfubyi zarokotse Jenoside, yagize ati: “AVEGA AGAHOZO dufite amashami mu gihugu hose nta muntu n’umwe wigeze afashwa na Rusesabagina, turasaba isi yose kudaha agaciro ibyo avuga”.
Lantos Foundation ikaba yarashyizeho igihembo cya ‘Lantos foundation for Human Rights and Justice’ mu mwaka wa 2009 ivuga ko izajya igiha abantu baharanira uburenganzira bwa muntu mu mpande z’isi, ikaba yaragishyizeho mu kwibuka Tom Lantos umuyahudi warokotse Jenoside yabakorewe, akaza gutorerwa kujya muri Congress ya Amerika.
Abantu babiri bamaze guhabwa iki gihembo ni Nyakubahwa Dalai Rama na Elie Wiesel wigeze guhatanira (Laureate) igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
21 Comments
muri abantu b’abagabo cyane, ariko ntimwatubwiye ibibazo byahabarijwe n’ibisobanuro byahatangiwe uretse amajambo yavuzwe n’aba bayobozi b’iyi miryango.
Ikindi kandi ariya mafoto yambere ntabwo asa neza.
Mwakoze cyane
Oya erega uyu mugabo akwiriye kubazwa ibyo yakoze bareke gushinyagurira abanyarwanda
Nabasabaga e-mail za Rusesabagina Paul
uri hanze,murakoze.
Ariko abantu barasetsa koko! ubu rwesamadongo, niwe bashaka guhemba, ngo ngoho data hari icyo yakoze!! Arababeshya ahubwo yabyungukiyemo akajya yishyuza, abantu babaga muri Milles colines nabayabuze akabirukana. Kandi niyo interahamwe zashaka umuntu wihishe mo zamuhaga amafaranga, akaza kumusohora bakamujyana, bakamwica. None ngo barashaka kumuhemba?? niba bahemba ibisambo nkibyo rero na bandi bazabahembe, kuko ntaho batandukaniye!!!!!!!!!!!
ari utanga kiriya gihembo,ari ugihabwa,bose ni bamwe!kuko ntawigeze agira icyo akora igihe byari bikenewe,ikindi ni uko ntacyo tubatezeho kuko ibyo bakoze twarabibonye nta, mufa w’igikeri!
Interahamwe rwimbyi yirirwa inyuma y’abahekuye u Rwanda abafashiriza mu mashyamba ya kongo abaye intwari ate?4. Birababaje kubona umuntu nka Rusesabagina ugaragara kenshi mumihanda ashaka koreka no gusebya igihugu gifatiye runini abo yita ngo yararokoye ashobora kuba ari we wahembwa kubyo yiyitirira ko yakoze kandi bizwi ko bitandukanye n’ibyo yita ukuri! birababaje cyane cyane ku bacitse ku Icumu bamuzi nk’umugome n’umushinyaguzi wirirwa asabiriza yiyita uwarokoye abantu kandi ahubwo yarabicaga urubozo!turabyamaganye kandi nabeshye abandi twe turamuzi!
Intwari z’u Rwanda turazizi kadi twarazibonye kuko nanubu ziracyarurwanira ndetse ninazo kugeza nanubu zigifashe mumugongo abo Rusesabagina avuga ko yarokoye , kandi bazi ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse banabukurikiranye kuva babarokora! naho se uwo aravumvura ibiki ko ibye ari ukubunza igifu gusa! turamumenyereye! ariko ntamahirwe abifitemo ntibizamubuza guhera ishyanga inyuma y’ishyamba kandi ntanuwamubujije gutaha ahubwo ari ubwoba bw’ibyo yakoze.
1. Usibye no kuba yarakaga abahahungiye amafaranga ngo babashe kubaho , yanakoze ibikorwa byinshi bibi nko gushaka kwica izo mpunzi igihe kitaragera aho yashakaga kubicisha amazi y’ibiziba ayabaha rimwe na rimwe kugahato! Ubwo se nicyo yaba ashaka guhemberwa koko? cyangwa n’uko ari intyoza gusa! ntabwo ibyo twabyemera hari abo baba barimo gusonga no gukomeretsa bibutse ubugome bwe muri kiriya gikorwa cyo ku muhemba!
Niba hari ibigwali bibaho ni Rusesabagina! yakabaye intwari yaba afite ibikorwa bizwi bifasha abo yita ko yarokoye! none se ubuyaba azi niba abo avuga ko yarokoye wenda hari ibindi bamuziho usibye agashinyaguro!
ariko mwaretse bakamuhemba, ko atari amafaranga yanyu bamuha, murarwana niki? ubuse nibakimuha muzaba mutihaye rubanda. erega abazungu bafite amafoto yibyabaye byose nubwo batwihorera.baturusha kumenya ibyabaye murwanda n’inkomoko yabyo kuko bo ntibyabatunguye.
Amatiku gusa!Abonye igihembo se bitwaye iki ? niba mwaranze ko afasha imfubyi zo mu Rwanda se ubwo ni ikosa rye?Ndibaza ko abantu bakimuhaye batagendera ku mabwire nko mu Rwanda.Abantu yarokoye babitangiye ubuhamya kandi numva aribo bafite ukuri kuko bavuga ibyababayeho.Mbona ighe cy’amatiku ashingiye ku marangamutima gitagikwiye guhabwa umwanya umuntu yaba yakoze ikiza agashimwa yakora n’ikibi akagawa ariko bidategetswa n’umuntu kuko abanyarwanda twese turareba,turatekereza nta muntu ukwiye kudutwara buhumyi kuko ingaruka zo gutwarwa buhumyi twarazibonye usibye ko abanyarwanda dushobora kuba twibagirwa vuba.Munyangire imaze gucengera kabisa!
icyo ubonamo amatiku ni uki?rusesabagina yakijije abahe batutsi,yari uwuhe se?yakoresheje imbaraga zihe?uretse kuba yarasizwe ku izamu rya hoteli mu gihe ba nyirayo bari bagiye ubundi akigira umuhinza akagurisha n’ibitagurishwa akica agakiza yishakira indonke z’ababaga baje bahungiye ku ngabo mpuzamahanga zari zihafite ibirindiro?uriya mugabo ni igisambo kidasanzwe!yagurishaka amazi yo muri piscine ku mpunzi!,akishyuza abantu babaga baryama ku ma baraza,muri corridor,wayabura akaguteza interahamwe zikakwica,benshi bapfuye bazize iyo mpanvu,kuki bo atababazwa?kuki atasubiza ibyo yahuguje abari bahungiye muri iriya hoteli yishyuje kandi atabifitiye uburenganzira?ariko abo basangiye ingengabitekerezo barigaragaza,nibo usanga bamuhembera ko yashinyaguye akaba akinabikomeje.
none muhire ibyo uvuga waruhari ???mwaretse kugendera mukigari koko ibyo uvuga wabigararaho ese ko yaje i kigali bakamushima kagame akamwamamaza bakerekana film kuri stade nuko ibyo bavuga ubu batari babizi babyibutse ubuse???? urambabaje wowe ucyumva amabwire, uko bizagenda bizabara uzabibona
Bite Cyomoka, hakuna Joruzi wewe!
Cyomoka! ariko sha uba umuntu ki?
Ibyo ari byo byose nkeka ko mubo Rusesabagina yarokoye hari benshi babitangiye ubuhamye nkumva rero kuba agiye kubona igihembo si ikibazo niba agikwiye.
Ishyari.com, niba nta cyaha cya Geocide mumushinja ubwo muramuziza iki koko? Niba hari uwo yafadhe kungufu mumurege ajye imbere y’ubucamanza ariko mumureke yakire ibyo afitiye uburenganzira! Imana niyo imuzi ibindi ni amagambo!
Amatiku n’urwango biraza kuduteza ingorane!uwo batumvikanye nawe wese bamugerekaho ibyo byaha kd ntibihinduka(n’amacakubiri,ingengabitekerezo ya genocide, kubuza igihugu umudendezo, iterabwoba… bagamije gusa kumwikiza! Birababaje rwose namateka tuzi twanyuzemo kuko simbona Democracy icyo aricyo hano muRwanda! Abari kw’ibere bose n’abere ibyo bakora byose ni byiza 100%!nihagira uvuguruza barashaka bamukubite intahe mugahanga? Uko mbibona ndabona basigaje gushinja Genocide Gén. KAYUMBA na bagenzi be! Mugiramahoro!
abavuga ko ntawe Rusesabagina yakijije mubareke bivugire kuko iyo habaho wenda ba Rusesabagina bandi nka 10 nibaza ko nanjye ubu mba ntasigaye ndi nyakamwe.kuko nibura we yabatse ayo frs ariko babaho bangahe bayatanze kandi bagapfa?
Nange nongeye mubyabambanjirije, Munyangire yahawe intebe pe! Mbese mukekako ntabandi bari bafite amafranga babuze uwo bayaha?
Muraho neza,
UM– USEKE.com komera. Mbere na mbere ndagirango ntere mu rya KIM, aho asaba ko ifoto ibanza muyihindura. Ubusanzwe amafoto ya hano kuri runo rubuga ni indashyikirwa. Umuseke niwo wonyine wumvise ireme rya mbere mu itangazamakuru riboneye: „Kuvanga inyandiko y’amagambo n’amafoto meza kandi aboneye“. Muramenye rero mugume kuri uwo murongo mwiza. Jyewe ndemeza ko kuri urwo rwego musumba http://www.newtimes.co.rw kandi yenda muri rusange ibarusha igitugu!!!….
Ikindi nshaka kubwira abasomyi dusangiye ijambo ni iki:
Jyewe ubusanzwe IBUKA kimwe na AVEGA-AGAHOZO ndabemera kandi ndabakunda n’umutima wanjye wose. Kuri jyewe, cyane cyane AVEGA ni IGIHANGO. Kuburyo mbere yo kuvuga izina ryabo, mbanza ngakora ikimenyetso cy’umusaraba. Muri make ndabubaha cyane.
Que la bénédiction divine les accompagnent et les protègent à jamais……
Ariko*Ariko*Ariko. Jyewe Ingabire-Ubazineza, nkaba Ruhuma rwa Bisetsa. Yego nahumye amaso ariko sinahumye umutima, mama weeee!!!….
Kuva navuka nanga amazimwe, nanga urwangano, nanga amacakubiri hagati y’abavandimwe. Nimureke rero mbibarize.
Koko ubwo iyo mwishyize mu ruhu rw’abariya bantu bakuriye „LANTOS FOUNDATION FOR HUMAN RIGHTS AND JUSTICE“ murumva babigenza gute. Kuki mbese mwebwe ubwanyu ABANYARWANDA, mutabanza mukaburana maze mukumvikana. Ubwo koko, niba mufite impamvu nyayo igaragara, kuki mutareba umuntu w’inkoramutima mukamutuma kuri R– USESABAGINA Paul. Maze iyo ntumwa yanyu, ikamwumvisha ko agomba kureka icyo gihembo. Cyangwa Rusesabagina ntavuga Ikinyarwanda. Cyangwa na mwe mwibagiwe inshingano yanyu y’ibanze, noneho mugiye kwibera ABANYAPOLITIKI. Ahaaaa, murambone jyewe Ingabire-Ubazineza, nzarya duke tw’i Nduga kandi nzemera mpfe uko navutse. Ibintu, inka, urutoki, amahera, ibyubahiro nzabisiga uko nabisanze. Nzajyana umunezero w’abavandimwe, impuhwe n’impundu z’ababyeyi, inseko y’ibisekerabanzi. Kandi aho mbaherukira, na mwe, uwo murongo ubusanzwe niwo mugenderaho: „KUBA INYANGAMUGAYO MBERE Y’IBINDI BYOSE“………
Umwanzuro: Banyarubuga Bavandimwe, abazi gusenga mukomeze musenge mushishikaye. Ibi bihe turimwo birakomeye, mba mbaroga!!!….
Muhorane amahoro, kimwe n’umutima wuje impuhwe n’urukundo.
Uwanyu ubakunda, Ingabire-Ubazineza
ICYO NZI CYO UKURI KUZATSINDA IKIBI!BAMUGEREKAHO IBYAHA ATAKOZE KUGIRA NGO BAM– USEBYE KUKO YANZE KUBA IGIKORESHO CYA LETA . KINA MWANZO KINA MWISHO! MUSIJALE!
Comments are closed.