Digiqole ad

Abasirikare 300 bo mu karere bazateranira mu Rwanda

Mu mpera z’uku kwezi abasirikare bo ku rwego hejuru bazateranira mu Rwanda mu mahugurwa y’icyumweru agamije gukarishya ubumenyi mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro no guhangana n’ibiza.

Intego ni ukuzakora igisirikare gifite intego imwe "Amahoro mu karere"
Intego ni ukuzakora igisirikare gifite intego imwe "Amahoro mu karere"

Aba basirikare 300 bo ku rwego rwa Generals, na officiers bo kurwego rwo hejuru (other high ranks) baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda, bazateranira kuva tariki 17 – 28 Ukwakira, i Nyakinama mu kigo cy’amahugurwa ya Gisirikare mu Karere ka Musanze.

Muri ayo mahugurwa izi ngabo zo ku rwego rwo hejuru mu karere ngo zizaganira ku buryo ingabo zo muri aka karere zakorana ku buryo butaziguye,  zizaganira kandi n’abaturage ku bikorwa nk’Umuganda.

Uku guhura kw’izi ngabo zo mu karere kwiswe “Ushirikiano Imara” kuje gukurikira ukundi guhura nkuko kwabaye mu 2004 muri Tanzania kwiswe “Ongoza Njia” yo yari igamije ahanini kurwanya iterabwoba. Ukundi guhura kwiswe “Trend Marker” mu 2005 muri Kenya aha hari hagamijwe ahanini gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro, ndetse kandi aba bakuru b’ingabo bahuriye muri Uganda mu 2006 bagamije kwiga ku buryo ingabo zahangana n’ibiza.

Mu 2012 kandi mu Rwanda izi ngabo zizongera kuhahurira zikomeze kungurana ibitekerezo ku buryo ignabo zo muri aka karere zahuza ingabo mu mahugurwa, mu gukorana ibikorwa bitandukanye, gufashanya mu bumenyi, guhanahana ubumenyi n’amakuru n’ibindi.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Ok !! Natwe nk’u Rwanda tuzerekana uburyo ingabo zacu zifite ubunararibonye mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Byose ni baturebereho !!!

    (mukosore ahabanza – abasirikare bo ku rwego hejuru = abasirikare bo ku rwego rwo hejuru) ahabanziriza iyi nkuru. Murakoze

  • umunsi ingabo z’ibi bihugu zatangiye guhuza ibikorwa ikibazo cy’umutekano kizaba gikemutse,kuko usanga ahanini giterwa no kudahuza ingamba mu gihe habonetse imitwe yitwara gisirikare itera igihugu kimwe iturutse mu kindi,ibi rero ntibyabaho mu gihe haba hari ubufatanye ku mpande zose zirebwa n’ikibazo

  • HI nibaze turabi shimiye
    kd batwigireho kko natwe
    dukeneye gusurwa tukerekana
    ibikorwa hano iwacu murisanga
    ubwuzu mukubakira byo sinashidikanya.

Comments are closed.

en_USEnglish