Bernard Makuza asimbuwe na Pierre Damien Habumuremyi k’umwanya wa Minisitiri w’intebe
Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo arizo iya 82, 83, 84 n’iya 85 ; ashingiye kandi ku itegeko ngenga no 02/2005 ryo kuwa 18 Gashyantare 2005 rigena imikorere ya sena cyane cyane mungingo yaryo ya 3 Perezida Paul Kagame yagize aba bakurikira abasenateri :
- Bwana Jean Damascene Ntawukiriryayo
- Bwana Bernard Makuza
- Bwana Tito Rutaremara
- Mme Penelope Kantarama
Perezida wa repubulika y’u Rwanda akaba ashyize k’umwanya wa Ministirii w’intebe Bwana Pierre Habumuremyi.
umuseke.com ukaba ukomeje kubategurira amakuru arambuye kuri irihinduka mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
28 Comments
Ihinduka se ki iri ni ihunduka?
Nanjye ntyo,mutation nkiyo muri Volley ball niko bimeze! Cyokoze duhombye Makuza na Styles ze yajyaga yiyambarira, ni umudiplomate rwose, narangire Habumuremyi aho yaguriraga amastyles y’amakote ni inkweto! Mukwambara ntajya yisondeka pe! Ari mu bayobozi ba mbere bambara neza! Nagera muri SENA azajye ababuza gusinzira, iyo abantu bakuze kuriya bakunda guhondobera(dosing), ba Mugesera ntibajyaga basinzirira muri lunettes inteko ikarinda irangira! Mbifurije imirimo myiza, Imana izabibafashemo
kugaya ibyakozwe nibyo muba ushoboye nta kindi,ubwo se uba wunva uri uwuhe wagishwa inama mbere yo gushyira abayobozi mu nzego?
kuki upinga leta?
Niwowe upinga leta utajya uyibwira ibitagenda neza ngo babikosore! Wirirwa ukoma amashyi gusaaa! Warangiza ukavugira mu matamatama! Twarabamenye, ngo bagirengo ukunda igihugu rero!
@abambuzi :
Wagirango se bagushyireho mwambuzi we ubwo kandi iyo bidakorwa bitya uba uvuga ibindi? mwaracyenyeye!!
Ibi bintu bigaragaza ubushishozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu miyoborere ye n’abo bafatayije ni byiza cyane ko Umuvunyi Tito aza gutanga ibitekerezo mu Nteko.
njyewe koko nkunda igihugu cyane kandi nkabakiri mutoya umwanya wanjye uzafungurwa maze gukura. nzaba ndi ushinzwe komission yo kugarura abigumura bakisubiraho bagasaba imabazi nabo bakazihabwa. maze urwanda rukazajya rwiberaho ntabanyatugambo twa ntakigenda rufite
Ubundi mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi hagati y’amashyaka Prezida wa Republika ntabwo agomba kuva mu ishyaka rimwe na Minister w’intebe. None se Habumuremyi yaba yarasezeye mu cyama FPR ntibimenyekane?
WABIBWIRWA N’IKISE, UJYE UKURIKIRA KAGAME N’UMUBYEYI AZI ICYO AKORA.
Ni ihinduka soma neza uraza kubyumva
biriya ni ibisanzwe mu mukino wa volley ball ari nawo bernard makuza akunda cyane babyita permutation!nta mpinduka ni continuite!naho mu mukino w’amakarita ari nawo Paul Kagame akunda tiutegereje ko leta y’u Rwanda yashyiramo “bwana” nyuma yaho abiswe ibigarasha bakiniye “seeti”!
Dufite umugabo ureba kure kweri njo staff muzuri sana.ntor’izirushintambwe komera.
Kuki mu pinga leta?ni akazi keza,n’abandi bakore!Bravo president kandi Imana ikube hafi.
Nyamara njye ndabona iri shyirwa mu mwanya rya Habumuremyi rimukwiriye ( gusa sinzi niba koko itegeko nshinga rivuga ko perezida na P.Minister batagomba kuva mu ishyaka rimwe niho haba hari ikibazo, ariko ubanza aho mbiherukira turinyuramo muri KIST 2003 mbere yo kwemerwa ubanza iyo ngingo nta yari irimo- If I am not mistaken). Naho ubundi Habumuremyi ari gukora PhD in Political Studies, ahubwo murabona atari we uri mu mwanya we neza. Ahubwo twamwifuriza kuzagira ikibuga cyiza cyo gukiniramo, kuko iyo kibaye bibi ibintu birazamba. Akazi keza ntore z`u Rwanda nanjye mu gihe cyanjye nzatera ikirenge mu cyanyu mpere aho muzaba mugejeje ( n`izibika zari amagi).
Mugire amahoro.
Ibi ni ibisanzwe, ariko nibikorwe no mu zindi nzego nk’inzego z’ubutabera, habe impinduka igaragara, kubijyanye na Perzida w’Urukiko Rwikirengana V. Perezida, Perezida w’Urukiko Rukuru we bazamureke kuko ajya asetsa abayobora, hanyuma bazakorwe n’impinduka mu bugenzuzi kuko bw’Inkiko kuko ubu aribo bica bagakiza hariya mu Rukiko Rwikirenga, Twarabimenye pee. Kagame nakomerezaho, ibitegenda agerageze kubikosora.None se Cyanzayire we umwanya we ni uwuhe? azaba amabasaderi, umuvunyi, azaba iki? Dutegereze.
ARIKO MWA MWA TWAYE CYANZAYIRE NAWE
ABAKOZI BATO BAGAHEMBWA BIJYANYE NAGAHUNDA YA LETA ESE NIGUTE
MUBUTABERA LICENCIE AHEBWA NKA A2
MURAKOZE TWA SABAKO BUSINGE YA TUYOBORA AHARI BYAHINDUKA
Turashima IMPINDUKA zigaragara muri Guverinoma zerekana ubushishozi bwa Muzee wacu ariko Turasaba ko byagera mu Rukiko rw’Ikirenga aho rwose bibabaje Iyaba ndi Opinion Leader nasaba ko CYANZAYIRE bigaragara ko ananiwe yaruhurwa cyangwa agahindurirwa imirimo agasimburwa na BUSINGYE Johnston uharanira buri gihe imibereho myiza y’abakozi.
twishimiye cyane uburyo mzee wacu agenda ahindura gouvernement ibyo bikaba byerekana urwego tugezeho, ariko twasabaga ko murukiko rwikirenga naho haboneka impinduka.
TITO BAVAYE MUBAVUNYI SE KO YARI UMUSAZA UVUGISHYA UKURI NTIBIZAZAMBA AKARENGANE KAKIHEMBERA MUZEHE AKOMEZE ACUNGIRE HAFI
tito bakuye mubavunyi arambabaje kuko yarashoboye kurwanya akarengane naho uwo bari bumusimbuze ahaaa muzehe akomeze acungire hafi.
nibyiza guhindura ubuyobozi gusa nibavana tito rutaremara kubuvunyi bukuru hazajyaho nde ko yasubizaga abaturage ubujrenganzira bwabo bamburwa
Hello Dear Brother SAYINZOGA And Others,
ndabizi ubwo murahita na njye muntera utwatsi, ariko ntabwo nshaka guceceka, sinshobora guceceka!!!
MZEE TITO RUTAREMARA. Oya ndabihakanye, ntabwo binshimishije kuba avuye hariya. Kuko jyewe nsanga RUTAREMARA yaravukanye ishyira, impano yihariye, mbese umuntu yagirango UBUVUNYI bumuri mu maraso. Ariko aha sinshaka kujya impaka nyinshi, uzamusimbura mwifurije UMUGISHA WA RUREMA….
KOMISIYO YA LETA IHORAHO. Mfite icyifuzo nihariye. Ndifuza ko “Guta umurongo” bihagurukirwa koko. Maze Rudasingwa na bagenzi be ntihazagire abandi babakurikira.
Ni cyo gituma nsanga ari ngombwa kuvugurura “Umuryango-RPF”. Ndasanga ari ngombwa ko habaho komisiyo y’igihugu, mbese icyo mu cyongereza nakwita “Internal RPF Updating Bureau”.
Muli make ni ngombwa ko twemera ibindi bitekerezo, maze umuntu utekereza ukundi ntiduhite dukeka ko ataye umurongo, mbese ko abaye umwanzi, ko agomba guhita afata inzira y’ubuhunzi…
Jyewe muri iyo Komisiyo nashyiramo abantu bakuze benshi ariko nkavangamwo n’abandi batoya, kandi bose banyuranye. Iyo komisiyo nayiha TITO RUTAREMARA akayiyobora…
Nizeye ko ndaciye inka amabere!!!Ibi nanditse byanditse natekereje, ntabwo nasinze kandi ntabwo nafashe ibiyobyabwnge!!!!
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
ni byiza ko haba impinduka ariko uhawe umwanya ajye ahabwa n’uburenganzira bwo gukura akazi ke mubwisanzure atavugirwamo cg ngo abe igikoresho cya bamwe.
Nta mahinduka yabayeho,only copy and paste+Vénantie. Ariko ngo ntawe uhindura ikipe itsinda:slogan de l’homme fort de Kigali.
Ririya hinduka niryiza,kandi turizerako aba batowe bazatugeza kuri byinshi mukerekezo2020,kd muzafashwe n’Imana mumirimo mwatorewe.
kijyana areba kure ntimigire ikibazo makuza ndamukunda numutima wanjye wose na president wa sena bizanshimisha kurusha numugabo wiyubashye ushyira mugaciro muri make conditions zose urazujuje pe biruta ashobora kuba umuvunyi cyangwa bariya bari murisena ntimugire ibibazo pe nimwizere muzehe wacu kijyana urabona sena irimo makuza tito ntawukuriryayo penelpe yabura iki koko nabandi twatoye ahubwo urwanda ruraba urwambere pe ndabyizeye aliko muzehe nabandi abahe akamanyu kumutsima hakenewe nikipe izategurwa ikazasimbura bandi nibasaza.tubifurije ubuyobozi bwiza na mahirwe imana ibibafashemo.
IBYAKOZWE BYARI NGOMBWA KUKO IYO IHINDURANYA RIBAYE NIKO HABAHO NA CHANGEMENT MUKAZI BITYO IGIHUGU KIGATER’IMBERE
Comments are closed.