Digiqole ad

YES RWANDA na EDUCAT mu kurwanya ubushomeri

Umushinga wa YES RWANDA kuri uyu wa kane wahaye yatanze impamyabumenyi ku rubyiruko 50, rwahuguwe ku kwihangira imirimo iciriritse mu gihe cy’amezi atatu.

Uru rubyiruko rukaba rwarahuguwe mu bijyanye no; Kwakira abantu neza, Gucunga umutungo, Kwiga imishinga n’ibindi.

Abahuguwe n'impamyabumenyi zabo
Abahuguwe n'impamyabumenyi zabo

YES RWANDA ifatanyije na EDUCAT, iyi mishinga yombi yari imaze kubona ko kutagira ubumenyi ku rubyiruko rumwe na rumwe, biri mu bituma batabasha kwiteza imbere, bityo bahitamo kubahugura.

Andreas Norlem Christensen, Umuyobozi wa YES RWANDA  yagize ati: “Ndi umushyitsi mu Rwanda, ariko ndifuza gufasha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwiteza imbere. Icyambere ni uko mbona bafite ubushake, YES RWANDA izabafasha mu kubaka ubumenyi buzabageza ku bushobozi

Uyu muyobozi yavuze ko YES RWANDA ishaka gufatanya na Leta y’u Rwanda kugirango haremwe impinduka mu iterambere ry’u Rwanda, ihereye mu rubyiruko.

Umwe mu bahuguwe yakira impamyabumenyi ye
Umwe mu bahuguwe yakira impamyabumenyi ye

TUSHABE Aimable ushinzwe iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse muri MINICOM, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rufite abafatanyabikorwa bashaka guteza imbere abanyarwanda. Asezeranya ko MINICOM nayo izajya ibafasha muri gahunda zabo.

TUSHABE yibukije aba bahawe impamyabumenyi ko MINICOM ifasha abashyizehamwe mu makoperative, ikabigira imishinga ndetse ikabafasha kugera kuri Bank mu kuba babona inguzanyo.

NSHIZURUNGU Vincent, umwe mu bahuguwe, ati: “YES-RWANDA izagaruke irebe, mu gihe gito turaba dukirigita ifaranga, kubera ubumenyi baduhaye.

YES-RWANDA ifatanyije na EDUCAT ni imishinga igamije kuzamura abanyarwanda bakennye mu mirimo iciciritse.

Ayamahugurwa yari ku nshuro ya kabiri, ayambere yabaye muri Mata uyu mwaka, barateganya kongera guhugura abandi mupera  z’Ukuboza uyu mwaka.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM 

3 Comments

  • KUKI BIBANDA I KIGALI NTIBAGERE NO MU NTARA KANDI NAHO HAKENEWE AMAHUGURWA
    TURABASABA KWIBANDA MUBYARO NIBA BASHAKA KUDUTEZA IMBERE

    • ese ubwo iyo ushyiraho umuntu itegeko ngo aguteze imbere uba wunva wowe wimariye iki?ko byose biva ku bushake bw’umuterankunga. akumiro ni amavunja!!birababaje kubona wicara ugategeka ngo baguteze imbere!niyo babikora ntacyo byakumarira,ufite imyunvire idashaka gutera imbere.

      • uwo muntu ubwo umuhoye iki. Ngo bagirengo wowe uri miseke igoroye.

Comments are closed.

en_USEnglish