Digiqole ad

Ubushakashatsi bwa Senat ku ‘guha amahirwe angana abaturage’ bwamuritswe

Kuri uyu wa kane mu cyumba cy’Inteko ya Senat, herekanywe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2009, ku ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

President wa w'Umutwe wa Senat mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi
President wa w'Umutwe wa Senat mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi

Imwe mu ntego y’ubu bushakashatsi, yari iyo kugaragaza imyazuro ikwiye gushikirizawa Guverinoma, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kugira imikorere n’ibikorwa bigamije kubaka leta iharanira imibereho myiza y’abaturage, no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje inzitizi zigaragara muri iyi nzira yo kubaka leta iha amahirwe angana abanyarwanda.

Iyi  ni imyanzuro umunani y’ubu bushakashatsi y’uburyo hakorwa iyo Leta:

1.Kugira igenamigambi rinoze, gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no gusuzuma uko gahunda zirebana no guha abaturage amahirwe anagana n’imibereho myiza zishyirwa mu bikorwa.

2.Hakwiye  kujya hizihizwa umunsi ngaruka mwaka uharanira amahirwe angana n’imibereho  myiza nk’uko washyizweho n’umuryango w’abibumbye ku wa 20/2/2009. Kuri uwo munsi hajya hazirikanwa insanganyamatsiko zijyanye no kureshya imbere y’amategeko, kubona umurimo bishingiye ku bushobozi kandi binyuze mu ipiganwa, kugira amahirwe angana ku byiza by’igihugu, kubona service nta guhezwa. Abaturage bakarushaho gukangurirwa kugira uruhare muri gahunda za Leta ziteza imbere imibereho myiza yabo, bakazigira izabo kandi umuryango ukaba ishingiro ry’impinduka hagamije imibereho myiza yawo.

3. Gutahura no kurwanya hakiri kare ibishobora kuba intandaro y’amakimbirane mu muryango nyarwanda. Bitewe n’uko ivangura rishingiye  ku bwoko ari intandaro yo kubura amahirwe angana gahunda zose zigamije imibereho myiza zikwiye kurangwa no kutabogama bityo hakirindwa imyitwarire ishingiye ku ivangura n’urwikekwe.

4.Gushiraho uburyo bwo gufasha abatishoboye kugira ngo babashe kwifasha mu buryo burambye. Kongerera ubumenyi n’ubushobozi abaturage babarirwa mu byiciro by’abatishoboye kugira ngo nabo bashobore kwibeshaho no gushyiraho inzira zibavana mu cyiciro cy’abatishoboye.

Abagize umutwe wa Senat muri uyu muhango
Abagize umutwe wa Senat muri uyu muhango

5.Kugabanya ubusumbane bugaragara mu iterambere ry’Intara. Hashingiwe ku byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, ko Intara zitari ku rwego rumwe mu bijyanye n’uko abaturage bafite amahirwe angana mu mibereho myiza, guverinoma ikwiye kumenya impanvu zituma ubwo busumbane bubaho hagafatwa ingamba zo gukemura icyo kibazo.

6.Kurushaho kunoza serivisi zitangwa mu nzego z’imirimo ya Leta. Hashingiwe ko abanyarwanda babona ko kugira amahirwe angana ari uguhabwa serivisi mu buryo bungana. Guverinoma ikwiye kurushaho kunoza imitangire  ya serivisi mu nzego z’imirimo ya leta, gukorera mu mucyo no kwihutisha servisi zihabwa abaturage.

7.Gushyiraho uburyo bwo guhanga imirimo. Hashingiwe ku nzitizi zirimo mu rwego guhanga imirimo itari ubuhinzi gusa, hashingiwe no ku ngero zo mu bindi bihugu byashoboye gushyiraho uburyo butuma abaturage bihangira imirimo. Guverinoma ikwiye gushyiraho uburyo butuma hamenyekana inzego z’ubukungu na serivisi zitanga imirimo mu gihe gito, igiciriritse n’ikirekire.

Kugira igenamigambi rihamye mu rwego rw’uburezi hagamijwe kugera ku burezi bufite ireme, busubiza ibibazo bigaragara ku isoko ry’umurimo. Gushyiraho uburyo bwo kumenya uko ibigo byabikorera bivuka, bitanga imirimo, n’uko bikomeza gukora ku buryo kurambye. Kwita by’umwihariko ku mahugurwa y’urubyiruko ajyanye n’imyuga kugira ngo rugire ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

8.Kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera. Hashingiye ku byatagarajwe n’ubushakashatsi ko abanyarwanda babona ko kugira amahirwe angana ari ukureshya imbere y’amategeko. Guverinoma ikwiye gushyiraho uburyo bwo:

– Gukumira ifata n’funga ridakurikija amategeko

– Kwihutisha icibwa ryimanza n’irangizwa ryazo.

Mu cyumba cy'abagize Senat mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi
Mu cyumba cy'abagize Senat mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi

Photos Daddy Sadiki

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • mwagize mukavaho abatowe bakabasimbura mukajya kunyurwa ni miryango yanyu ko mwamenyereye kunyurwa n’ibibonetse byose n’iyo byaba bitanogeye abaturage, yayayayayay. muri intumwa za rubanda cyangwa muri ba researchers, mutajay muvanga ibintu

  • Hello my dear TITI,

    habari gani ndugu yangu!!!

    Bite se ko mbona uyu munsi nta akajyamo iwawe?! Umbabalire ubinsobanulire muli make ndagutega matwi, kuko ndashidikanya ko undusha kumenya uko ba Senateri bakora….

    Jyewe rero iriya research, cyane cyane imyanzuro yayo nasanze ari ingirakamaro. Nayisomye ndongera ndayisoma, maze iranyura. Ndetse ndifuza kuzatumira document yose muli format pdf kuri interneti….

    THE ISSUE OF SOCIAL EQUITY IS A BASIC ONE…..OKAY!!!

    Ikindi kandi, humura ntabwo nibagiwe bwa butumire bwanjye. Kuri uyu murongo ngiye kuguha umwitangirizwa, maze uzakomereze aho ndangiriza….JUST FOR FUN!!!

    ——————————————

    URAHO RWANDA RW’ABANYARWANDA

    Uraho murage w’Abakurambere
    Uraho shema rya buri Muvukarwanda
    Uraho simbi risumba ayandi
    Uraho saro ribengeranaaa….

    TWESE HAMWE TURAGUPFUMBATIYE

    Uraho Mugabo-Mwugaliro kw’itabaro
    Uraho Mugore-Mubyeyi ku kiriri
    Uraho Mukobwa-Mwangavu mu rubohero
    Uraho Musore-Ntarumikwa mw’itorero.

    URAHO RWANDA RW’ABANYARWANDA
    TWESE HAMWE TURAGUPFUMBATIYEEEE….

    With infinite tenderness, full respect and deep spiritual love.

    Sincerely yours Ingabire-Ubazineza

  • guha abanyarwanda bose amahirwe anagana bimaze hari aho byavuye kandi hari aho bimaze kugera hashimishije n’ubwo ibibazo bitabura,aho ni nko kubona amahirwe yo kwiga,aho harebwa amanota,ibindi no nko mu mirimo,hakorwa ipiganwa ku myanya,n’ubwo bitaragera ku % ariko uko bimeze birshimishije urebye aho byavuye.

  • making research is good but implementing its recommendation is another issue. social equity has still a long way to go in poor countries where opportunities are limited. ikimenyane ninyoroshyo biracyafite intebe.

  • gusumbanya abanyarwanda byari byarahawe intebe n’abanyapolitiki boretse urwanda,byari byaragizwe nk’umuco,abanyarwanda bamwe babyemera nk’ivanjiri ko hari abanyarwanda basumba abandi mu bijyanye no kugira amahirwe ku butunzi bw’igihugu,kuri iki gihe n’ubwo byaciwe,hari abatarabyunva neza bacyunva ko ubusumbane bukiri muri gahunda za leta! bage bashishoza bazasanga byarahindutse umugani,kuko n’umuyobozi ubigerageje yitwaje umwanya afite,bimugwa nabi,ingero zirahari.

  • Ndashima cyane comments zaburi wese,icyo ntekereza ahanini nanagizeho doute kare kuvana Umuvunyi Tito Rutaremara byantangaje,kandi se problems zabaturage bo hasi sirtout zizacirwa nande?ariko mbere Imana,kandi na president wacu afite impamvu n Imana imufashe.

  • murakoze kurangiza manda zanyu neza aliko mukoze cyane kumunota wanyuma turabashimira quand meme aho mwari mugejeje,reka muhe makuza report ndizera ko ibisigaye bazabikora ikinsekeje ejo bundi yariho alipotinga ukuntu farge bayibye f none niwe ugiye kuyobora sena azabituganya noneho ibyo bamubazaga muramva se atari good avuye muri gvm azi ibibazo biriyo none agiye gucontroala gvm azajya nawe abireba kuko yabikoze mo kandi ministre uzakora nabi azaba amuzi muzehe ndakwemera pe ureba kure.nimubona biruta atabaye umuvunyi muzangaye.

Comments are closed.

en_USEnglish