Ese wowe urabona ari nde uzaba Minisitiri w’uburezi n’iyi myanya yindi isigaye?
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ashyizwe kuri uwo mwanya. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyuma yo kurahira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.
Tubibutseko Bwana Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w’Uburezi akaba yasimbuye bwana Makuza Bernard warumaze imyaka icumi kuri iyi Minisiteri, akaba yarahinduriwe imirimo aba senateri. Dore uko guverinoma nshya iteye:
- Minisitiri w’Intebe: Pierre Damien Habumuremyi
- Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi : Dr. KALIBATA M.Agnes
- Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba : MUKARULIZA Monique
- Minisitiri w’Ubuzima: Dr. BINAGWAHO Agnes
- Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu: Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA
- Minisitiri w’Ingabo: Gen. KABAREBE James
- Minisitiri w’Umutungo Kamere : Ubutaka, Amashyamba, Ibidukikije na Mine : KAMANZI Stanislas
- Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi: RWANGOMBWA John
- Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi: Gen. GATSINZI Marcel
- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: MUSONI James
- Minisitiri muri Primature ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango : INYUMBA Aloysia
- Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo: MITALI K.Protais
- Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta: KARUGARAMA Tharcisse
- Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: TUGIREYEZU Venantia
- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: MUREKEZI Anastase
- Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane: MUSHIKIWABO Louise
- Minisitiri muri Perezidanzi ya Repubulika Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi – ICT) : Dr. GATARE Ignace
- Minisitiri muri PRIMATURE ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri: MUSONI Protais
- Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda: KANIMBA Francois
- Minisitiri w’Ibikorwa Remezo: NSENGIYUMVA Albert
Abanyamabanga ba Leta:
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Nzahabwanimana Alexis.
- Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye: Dr. HAREBAMUNGU Mathias.
Muri Guverinoma yatangajwe na Minisitiri w’intebe Mushya w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, hari imyanya itatu itatangarijwe abayiyobora :
Minisitiri w’Uburezi : Uwari usanzwemo ni Pierre Damien Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’intebe
Iyi minisiteri bamwe bavugako yananiranye kuko ntawe uyirambaho ibi biravugwa nyuma y’uko uburezi n’imyigishirize yo mu Rwanda ikemangwa. Ahanini intandaro yabyo akaba ari uko abarangiza muri za Kaminuza zo mu Rwanda baba badafite ubumenyi buhagije bubafasha kuba bahangana ku isoko ry’umurimo.
Tubibutse bamwe mubayoboye iyi minisiteri nyuma ya jenoside yayobowe na Rwigema Pierre Celestin (Icyitwa Mineprisec), Col. Dr. Joseph Karemera, Joseph Murekeraho, Emmanuel Mudidi, Prof. Romain Murenzi, Dr. Daforoza Gahakwa, Dr. Jean D’Arc Mujawamariya, Dr. Charles Murigande ndetse na Pierre Damien Habumuremyi ubu ubaye Minisitiri w’Intebe.
Ibi biratuma twibaza umuntu uzayobora iyi minisiteri ndetse akanahangana n’izi mbogamizi zose zivugwa muri iyi minisiteri dore ko ari umusingi w’ejo hazaza h’igihugu.
Undi mwanya ni uw’ Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage : Uwari usanzwemo, Madamu Nyatanyi Christine aherutse kwitaba Imana, ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi : Uwari uwusanganywe ni Ingenieur Colette Ruhamya utagaragaye muri Guverinoma nshya. Wowe urabona iyi myanya izajyamo bande?
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
43 Comments
nemera ubushishozi bw’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu mu gushaka abayobozi bashoboye inshingano,iki kibazo rero ndabona cyoroshye,iyi ministeri izayoborwa n’umuntu ushishoza kandi ufite ubumenyi.
Najye nsanga MUTSINDASHYAKA ari ukwiye ministère yananiranye kariya Kageni. Usibye ibyo yarezwe akabihanirwa kandi akabiherwa imbabazi, uyu mugabo azwiho gutinyuka aho rukomeye kandi akahasiga ibikorwa bifatika. Twabonye uko yatangije impinduka mu mujyi wa KIGALI, yari yarananiye abamubanjirije, agasiga ibikorwa nk’imihanda n’isuku na nubu tukigenderaho.Yize kaminuza UNR, yabaye umwarimu mu yisumbuye Saint-André, ibirebana n’uburezi arabisobanukiwe kandi aho tumuherukira ntatinya aho rukomeye.
uwo bazashyiraho nibo bamuzi ubwo se twamumenya dute .arahari ibyo ari byo bose ni permitation des moyens et des extremes.
Ese PM Habumuremyi abarizwa murihe shyaka?
abarizwa muri RPF
Byose byicwa na policy mu burezi bwahindutse business bityo quality iba zero. Umwanya bawusubize Rwigema Pierre celestin cg Ingabire victoire urebe ko batabivugurura!
nyakubahwa perezida warepubulika mubushishozi bwe azarebe kubayobozi buturere bitwaye neza barangije manda neza abahe iyomyanya bayobora uturereneza
no comment
IMANA NIYO ITORANYA ABAYOBOZI KANDI NTABUTEGETSE NABUMWE BUTAYITURUKAHO. BITYO RERO MUTEGEREZE IZAKORESHA UBISHINZWE IDUHE MUNISITERI W’UBUREZI. GUSA TURASABA UZAHABWA UWO MWANYA KUVUGURURA IREME RY’UBUREZI BIHAGIJE CYANE CYANE KO UBU TURIMO KURERA ABAYOBOZI BEJO HAZAZA
MINEDUC ntiyarikwiye kubamo akavuyo kandi dutanga amafaranga y’uburezi bw’ibanze ndetse aho twari tuvuye naho twari tugeze nibyo kwishimirwa ariko dukwiye no gusubiza amaso inyuma tukareba aho bipfira ariko nabonye abibaza ishyaka rya Pierre HABUMUREMYI muri menye ni RPF Inkotanyi mujye mubaza mwabanje no gusoma .Urebye Igihe.Com kirabyerekana ubwo yashimiraga RPF ko yamureze neza .Suggestion mbona nshishoje MINEDUC twayiha ingabo ikayiyobora naho abasivire barayibuza hirya no hino ariko ingabo ishyiramo order .Ubwo muzee namusaba ko yazatwihera ingabo ikatuyoborera MINEDUC kugirango abana bacu bazakure bafite icyo bakuye ku ntebe y’ishuri mu Rwanda tukareka kubajyana iBugande kuko mu rwanda we can.Murakoze basomyi namwe mugiye kubishyira mubikorwa.
Bayihe Afande Ibingira
Ku bwanjye ndifuza ko bayisubiza Dr. Mujawamariya Jean d’Arc
Iriyase ko arikipe ihoraho,uvuye kubuministre agya muri senat,unandi akava kubu gouverneur akaba ministre,gutyo gutyo,ubashiraho numwe,azi uwo agiye kugororera,twe ntacyo tukivuga!
uwo bayiha wese iyi ministeri ntabwo izigera ikora neza igihe cyose tuzaba dufite abayobozi b’igihugu basuzugura abarimu bakabahemba amafranga make.
Ababishoboye ni benshi, His Excellency azihitiramo. Ariko ari jyewe Ministère w’Uburezi nayiha Prof José Kagabo, wigishaga muri Univ y’i Paris, mbere y’uko H.E amugira sénateur muri 2003, cg se nkayiha Dr Christine Gasingirwa, usanzwe ahakora!
Impamvu iriya Ministère inanirana muyishakire muri strategic plan yayo,ubanza ariyo itameze neza.Naho ubundi abayiyoboye benshi ni abahanga
sinsesengura ibyimiyoborere gusa ntekereza ko kukibaz cy’ireme ryuburezi ministere ya education nuwayiyobora wese yakwibanda mugukorana na kaminuza ndetse cyane cyane nabarimu bagafatanya kuzamura uburezi hamwe haba hari ubwumvikane buke hagati ya ma kaminuza abarilmu na ministere bigakemuka kandi ubwumvikane bwaba buhari bakicara hamwe bakiga ikibazo bagamije ejo hazaza heza hu Rwanda kuko iterambere ry’uburezi rireba buriwese muri bo; nabanyeshuri batikuyemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: MUSONI James
mubushishozi bwa nyakubahwa perezida wa repubulika azerebe abayobozi buturere tubiri twesa imihigo kandi turazwi abahe imyanya birazwi kobayobora utwoturere neza kandi begera abaturage nabaturage babihamya . erega perezida wacu arashishoza Bravo perezida wacu twitoreye Kagame paul bravo rwanda
mubushishozi bwa nyakubahwa perezida wa repubulika azahitemo aba bakurikira abashire muri Gouvenement
1 Kangwajye Justus mayor wa rulindo
2 James mvuningoma vice recteur wa KIE
Icyotuzikurababagabo bicisha bugufi nka Premier Ministre Habumuremyi Pierre Damien .
ahanagirango mbashimire nyakubahwa perezida warepubulika mwarashishoje nako Imana yarabakoresheje muziguhitamo
bravo our president Kagame Paul
Jyewe ndasanga collaboration entre ministere na abarimu irarwaye cyane,kandi niba batarazamura mwarimu ngo agire salaire ishimishije,ikemura problem familiale,iteka education izahora hasi,wese loyer y inzu,Minérval,ration,n’ibindi wabikura muri 24000frw bigashoboka?ese les Ministres bayoboye iyo Ministere ntibari bajijutse se?uzajyaho akemure salaire mbere.n’abaganga turacecetse twese iki?
perezida wacu niba mutsindashyaka yarahawe imbabazi njye numva yahabwa iriya Minisiteri yewe uburyo yayoboye nanubu nibyo amashuli agenderaho . kuyobora sugutukana ukanga abantu utanabaha agaciro.
nanjye ndabona iriya ministeri ikwiye umuntu ureba kure udahubuka kandi wabaye cyane muburezi igihe kuko uzanye umuntu uvuye nko mu mishinga runaka ntiyayishobora barebe mu barimu barahari.
Njye mbona MUTSINDASHYAKA niba yarahawe imbabazi ashobora kuyobora INEDUC kuko nawe ni umugabo uzi gufata icyemezo gihamye. Uribuka intambwe yatugejejeho mu burezi ?
Na Musindashyaka nawe sishyashya.ikibazo ni salaire y umwarimu,burya izamutse byaba byo!
KO mutavuga ko Perezida amaze gushyiraho aba Secretaires d’Etat babiri mu kanya? Na ba Visi Pereiza b’Umutwe w’Abadepite babiri bamaze kwegura
Njye ntabwo nibanda cyane k’uzayobora iyi Mineduc, ahubwo ndibanda cyane ku bibazo by’ingutu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho:
1° Kuba abarimu bahembwa intica ntikize, bityo hakigisha n’abatabishoboye kuko abakabishoboye bigira mu yindi mirimo cyangwa bakareka gukora;
2° Kuba bahora bahindura ama systèmes ya éducation. Uyu munsi igifaransa kikaba kinshi, ejo icyongereza kandi bazi neza ko abarimu dufite abenshi ari aba Francophones. Njye mbona kuri iyi ngingo, bari bakwiye kwigisha 50% mu gifaransa 50% mu cyongereza;
3° Kuvuga ngo abantu bose nibige, ni byiza rwose ariko, uwo bigaragara ko binaniye, yashakirwa ibindi yerekezwamo ashoboye, aho gusunika gusa.
Ngizo impamvu eshatu zidindiza uburezi ku bwanjye mu Rwanda. Ababishinzwe, bakwiriye kubikosora.
ndabona ikibazo cy,uburezi gishingiye kumishahara mito abarezi bazi kwigisha ariko ntibishimye kandi leta ibishatse yagikemura. nigute itangaho umwana 7500 ku mwaka yo kugura ibitabo adashoboye no gusoma atabifashijwemo na mwarimu tugiye mu mibare ishuri rimwe ririmo abana 40*7500 biba300000 uyagabanyije 12(amezi)twabona 25000 uwayongera kumushahara wa mwarimu wa 24000 byaba 49000 nubwo arimake ariko byaruta aho kubashinyagurira ngo barahembwa kandi ntacyo babona.ese leta ntibona ko ntabanyeshuri bagisaba kwiga uburezi nabarangiza kwiga uburezi bakigira mubindi bitajyanye nabwo nibatabare tutazibuka twarabuze abarimu mu myaka icumi irimbere tukazajya kubashaka mubihugu byo hanze kandi baduhenze bitewe nuko uyu munsi tubasuzuguye ngo nibo benshi mu Rwanda.ndabibutsa ko ntari umurezi ariko ikikibazo kirambabaza kubera ko nzi ko aribo badufatiye runini nimutabitaho si uburezi busenyutse gusa namajyambere yacu asubiye inyuma murakoze
Hari umugabo witwa JMV Mugemana, abamuzi muzi ukuntu azi kuyoborana ubwenge, kandi afite experience ihagije, iyi minisiteri bayimuhaye, ibibazo byabonerwa umuti vuba na bwangu.
kuba ntawe bahise bayiha, ni uko hari ibyo bagomba kwigaho? ndizera ko izahabwa umuntu ubasha kugaragaza ibibazo akanatanga suggestion. sawa reka ntegereze ndebe. rwanda, twakoze byinshi ariko Education icyeneye change. ariko buriya ikibazo ni uko education buri wese yiyita technicien kuko ntawamunyomoza kandi domaine ya education ntawuyitayeho kubera cash nke.
Nanjye numva rwose umugabo witwa MUTSINDASHYAKA Theoneste yashobora iriya minisiteri kandi akayigeza ku ntambwe ishimishije ndetse yakemura n’ibibazo bya mwarimu!
Uriya Mubyeyi Inyumba Aloysia
avugisha ukuri, yicisha bugufi,ashyira mugaciro, n’inararibonye, muyimuhe ayiyobore.
Bonjour à toutes et à tous,
nzirikanye ibitekerezo byatanzwe hano ndasanga ikibazo cy’uburezi gishishikaje benshi. Ndabashima kandi mbashimira mwese…
Ariko ndagirango ngire icyo mbisabira. Mwaretse tugateka umutwe koko, maze tugashyiramwo ubwonko buhagije, maze tugasesengura imizi n’imihamuro ya kiriya kibazo, kandi buri muntu agatanga umuti uko abyumva kandi abibona. Abenshi muri mwe mwatanze umuti, ariko jyewe nsanga muhinira bugufi cyane. Yego ntabwo ari byiza kuvugavuga, ariko jyewe nsanga umuntu akwiye kwandika inyandiko ifite umutwe ikagira ikibuno ikagira amaguru!!!
1. Education ou le pourquoi du comment
2. La famille en tant que base
3. L’école, formation et compétence
4. Les éducateurs, rôle, rémunération, productivité et rayonnement
5. Mission des écoles supérieures et des universités
6. Ministère de l’éducation, infrastructure et manpower
7. Conclusion
_________________________________________
Kera niga muri “Collège Saint André” iteka twakoraga ibyo bitaga “Dissertation”. Mwarimu yaduhaga “Sujet” maze tukayisesengura birambuye. Twabaga dufite igihe gihagije cyo kuyitegura, kuko iwacu guhubuka byari kirazira!!!
Ndabarahiye iyo yamaraga gukosora hanyuma tukabiganiraho, umuntu yasangaga nubwo twari batoya, twari tuzi gutekereza kabisa….
Iteka duhora turata ABAYOBOZI byacu, jyewe rero ndasanga natwe ABAYOBORWA twari dukwiye kwinyara mw’isunzu, maze tugakora iyo bwabaga, maze tukabunganira…
Ibintu mbasaba ntabwo ari amakabyo, sinshaka ko mwirirwa kuri interneti.
Je voudrais seulement voir de la causalité dans votre raisonnement. Je voudrais voir que vous réflechissez profondément. Je voudrais voir que vous reconnaissez les raisons multifactorielles d’un problème. Je voudrais avoir des solutions holistiques…
Et je tiendrai ma promesse. Je vais vous accompagner et y mettre moi-même un peu de matière grise …..d’accord!!!
ALLEZ-Y JEUNESSE, ALLEZ-Y TOUTES ET TOUS. BON COURAGE ET BONNE CHANCE.
Toujours à vous, Ingabire-Ubazineza
Bazayihe Mukantaganzwa nabonaga ari umudamu ufite ibitekerezo muli gacaca bazarebe niba hari icyo azayimarira
mutsindashyaka nu mugabo twese turamwemera agomba kuyobora mineduc
Ntago nzi neza uko mu myanya ya politique bigenda, ariko njye numva nagira inama Leta yo guyhiraho Ministere yihariye cyangwa Se ikigo gikomeye gishinzwe gukurikirana imyigishirize ya za Kaminuza. Sinzi niba icyo kigo kitabaho, ariko bigaragara ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi kigaragara ahanini ku mashuri makuru.
Rero numva hagombye kujyaho ministere ishinzwe amashuli makuru(Universities, Colleges and Institutes) n’ubushakashatsi cyangwa se Authority yindi ifite imbaraga ibishinzwe.
Ntago narondora ibibazo bigaragara mu mashuri makuru, kandi ibyinshi bihora bigaragazwa. Ibibazo biri ku mpande zose, zaba kuri systemes zihora ihinduka kandi ntizikurikiranwe neza, haba ku barimu batari qualifie, abanyamahanga/experts badashobotse kandi bahembwa ibya mirenge, abanyeshuri batagira umurava cyane byose bituma uburezi bucumbagira.
Njyewe simparanira kuvuga ngo ministeri yayoborwa na runaka cyangwa se runaka kuko umuntu umwe atari we wakemura ibibazo byose bigaragara, ahubwo Leta igomba kuba mature ikagira gahunda/planification irambye. Ikindi ndasaba Leta kugira standards z’igihe kirekire zidapfa guhinduka, kuko burya iyo uhinduye systemes/standards hangirika byinshi.
Mwese muvuga Mutsindashyaka ariko ntacyo yakora kurusha abandi usibye slogans politiques gusa zitajyanye n`ibikorwa ( I mean amagambo gusa). Ubwo se muyobewe aho yari ageze abarimu ngo bagomba kuba smart ( nibyo ariko se babifitye ubushobozi) ngo bajye bambara karuvati za buri munsi, pantalons en tissues, etc kandi nta gitekerezo cyo kubongerera umushahara yagiraga! Nimwicececekere uwo bazayiha wese azayiyobore uko azabishobozwa nta kundi. Kandi dukwiye kurenga ikintu cya cercle vicieux cy kumva ko kanaka wakoze aha ari we kamara bigahora bihinduka ava aha ajaya hariyaaaa gutyo gutyo. Hanze aha hari n`abandi bashobora gukora. Dufite abaspecialistes benshi mu burezi b`abahanga kandi bafite inararibonye kandi bamenyereye n`ibyo by`ubuyobozi nabo uwabaha rugari bakora.
Mutsindashyaka koko shahu yayiyobora.ariko akagabanya ibikabyo n’akaboko karekare . Ubundi agashyira abayobozi b’amashuri yose yaba ibiburamwaka, abanza ,ayisumbuye,kaminuza,.. ku murongo. Abarimu bagahembwa neza bakaba smart .Ariko ntibitangaje barebye no mu yandi maraso mashya ! hari abantu bize uburezi kandi ari abahanga muri za Kaminuza ubu bakora hirya no hino mu nzego za Leta mu myanya y’ubuyobozi bamaze kumenyera kuyobora ku buryo bazahura buriya burezi.Stabiliyé irakenewe muri MINEDUC.
Bonjour à Toutes et à Tous,
nimukomere mweseeeeee. C’est bien, c’est vraiment formidable. Iki kiganiro kiraryoshye kabisa. Ubu nta gihe gihagije mfite ariko ndabarahiye: „J’aime absolument une telle approche. C’est de la véritable démocratie participative. Bien, très bien“….
MINISTIRI
Ntabwo nanze Dr. Jeanne d’Arc MUJAMAMARIYA. Ndamukunda cyane kandi ndamushyigikiye. Ariko aho ari ubu muli KIST arakenewe cyane. Ndamwifuriza ko azavugurura koko imikorere ya KIST. Cyane cyane „The strategy of financial Self-Reliance“ yafashe ndamwifuriza ko azayitunganya neza, maze agasohoza ikivi….
Kandi muri rusange, nsanga atari byiza guhora bahindagura umuyobozi….
Madamu Domitilla MUKANTANGANZWA, jyewe mwita LADY GACACA!!! Mbega umutegarugori uzi gukora, kandi akamenya kuyobora mama weeee. Niba asoma ibi, ndamumenyesha ko ntamuzi imbonankubone, ariko ndamwikundira bihebuje. Kera niduhura, nubwo inka zajyanye na benezo, hakaba hasigaye nkeya, nzamugabira umunani. Maze buri wese abyibonere, ndamukunda ni impamo….
Kandi yahawe imiringa myinshi k’urwego rw’amahanga. Nahumure rero yokavugwa . A BON VIN POINT D’ENSEIGNE…
MUTSINDASHYAKA na we ni ubuhoro. Jyewe kuva na kera, ndamwemera. Ariko ndamusabye ajye agisha inama abantu ayobora….
Muli make, ministiri ntabwo ari cyo kibazo cya mukuru. Aba mwavuze bose, kimwe n’abandi mutazi, akazi bagakora, kandi bakagakora neza….
STRATEGY IS THE ISSUE
Ibi nzabigarukaho, uyu munsi igihe kiranshiranye. Ariko nkuko undi munyarubuga yabyanditse, tugomba kureba impande zose z’ikibazo. Stability and Sustainability first….
Koko na mwe nimumbwire ikintu umuntu yakora mu myaka ibiri gusa. Jyewe nsanga Pierre Damien HABUMUREMYI yaratangiye gukora neza kabisa. Urugero: Yari yaratangiye kugenderera ibigo by’amashuri. Kubigenderera ndetse rimwe na rimwe abitunguye…..
Mission of the university. Kugeza magingo aya, tugendera ku bitekerezo bishaje. WE NEED AN UP-DATING. Kandi nyine tukazirikana uko Igihugu cyacu giteye, tukazirikana ubukene…
Aha nsanga tugomba kujya impaka zikomeye cyane. Kuko baba abanyeshuri baba abarimu, jyewe nsanga nta akajyamo. Nibashaka bahite bandakarira, jyewe Ingabire-Ubazineza ndabivuga uko mbitekereza. Buri ruhande rufite amakosa 50:50%……
NATIONAL THINK TANK
Jyewe mbere na mbere, nabaza abantu bakora muri Mineduc ibitekerezo byabo. Ndetse byaba ngombwa bakaba aribo bitoranyiriza umuyobozi bashaka…..
Mu rwego rw’Igihugu nashyiraho „Permanent Think Tank“. Nahera nyine kuri Mujawamariya, Makuza, Ntawukuriryayo, Bajyana, Domitilla n’abandi n’abandi maze ibitekerezo tukabishyira hamwe. Kuri Website ya Mineduc naho nahasyhira linki, kugirango abantu bali muli DIASPORA bagire icyo bavuga. Abo bose birirwa bavuga ngo nta kijyenda i Rwanda, nabasaba gutanga ibitekerezo byabo byubaka!!! Sinakwibagirwa kandi kubaza abanyeshuri uko babibona……
CONCLUSION
Mumbabalire ndekeye aha, ariko nzabigarukaho nimuhumure. CONTINUITY IS PARAMOUNT….
Mugire umunsi mwiza. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
iyi MINEDUC bayiha PROF Wenceslas NZABARIRWA. AZI IBINTU PE!
prof WENCESLAS NZABARIRWA YAYISHOBORA
Mwivunika MINEDUC igiye guhabwa uwitwa SHARON HABA! Amaze iminsi muri Mineduc ntimuzatungurwe rero!
Iyi goverment Imana izabafashe kwesa imihigo
Comments are closed.