Mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire, kuri uyu wa kane rwari rugeze ku munsi warwo wa 25. Kuri uyu munsi, umucamanza yavuze ko ibyaha by’amacakubiri n’ibindi Victoire aregwa bishobora gutuma afungwa burundu, ariko bamaze amezi abiri bamwumva kugira ngo barebe ko haricyo yasobanura cyamuvana muri gereza. Kuri uyu wa kane, Victoire afatanyije n’abunganizi be, yakomeje kwisobanura […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba hafashwe litiro 7000 z’ inzoga zengwa kuburyo bunyuranye n’amategeko, benshi bita ‘nyirantare’ cyangwa ‘muriture’,n’andi mazina. Kuba hagikomeje kugaragara abantu benshi benga bene izi nzoga mu karere ka Huye, ngo ni uko ntategeko ririho rihana abazenga, kuko n’amande bacibwa adakanga abazikora. Benshi mu bafashwe bemera […]Irambuye
Ministre w’Ububanyi mu Iterambere w’Ububiligi Olivier Chastel na Ministre w’Imari w’u Rwanda John Rwangombwa bagiranye ibiganiro birambuye kuri uyu wa gatatu aho ari mu ruzinduko rw’akazi. Ba Ministre bombi banzuye ko gahunda y’iterambere (2011-2014) yumvikanyweho n’ibihugu byombi mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka iri kugenda neza. Iyi gahunda ikaba igamije iterambere mu : Ubuzima, Ingufu, […]Irambuye
Nyuma y’uko imvura yaguye ari nyinshi mu bice byo mu ntara y’Amajyepfo nko muri Nyamagabe n’ahandi abahinzi bo mu bishanga bari biteze umusaruro utubutse muri ibi bihe bararira ayo kwarika. By’umwihariko abahinzi bo mu kibaya cya Rwabusoro bo bahuye n’akaga kuko mu gihe imvura yagwaga mu bindi bice amazi yose yisukaga mu Kanyaru noneho akagera […]Irambuye
Ministre w’Imari w ‘u Rwanda John Rwangombwa, kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Andris Piebalgs, Umuyobozi ushinzwe amajyambere mu muryango w’Ibihugu bigize ubumwe bw’uburayi (EU) i Bruxelles mu Bubiligi. John Rwangombwa yageze i Bruxelles kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, akaba ari mu rwego rwo kuvugana ku […]Irambuye
Impuguke za Minisitere y’ibikorwa remezo zatangaje ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu idashobora guturika ngo ibe yahitana ubuzima bw’ abantu, kuko uburemere bw’ amazi buyiri hejuru buyikubye inshuro ebyiri. Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere mu cyumweru cyo kuzirikana ikuyaga cya Kivu no guhumuriza abagituriye bakekako Gaz yo muri iki kiyaga ishobora kubagirira […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo habereye umuhango wo kwimika Mufti w’u Rwanda mushya Sheikh GAHUTU Abdul Karim, usimbuye Sheik HABIMANA Saleh. Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul KAGAME n’abandi bayobozi batandukanye. Mu guhererekanya ububasha Sheik HABIMANA Saleh yashyikirishije Sheik GAHUTU ibendera ry’umuryango w’abasilamu mu Rwanda (AMUR), igitabo cy’amategeko y’umuryango […]Irambuye
Mu gihe imirenge y’akarerka Kirehe ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania yari imaze igihe kirekire iri mu bwigunge bwo kubura bimwe mu bikorwa remezo nk’amashanyarazi, ubu muri iyo mirenge nk’uwa Nyamugali ari naho habarizwa umupaka wa Rusumo, mu gihe gito bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi ku nkunga y’igihugu cya Tunisia. Ubwo UM– USEKE.COM, wahanyarukiraga wagerageje kuganira na […]Irambuye
Umuryango ActionAid washyize u Rwanda ku rutonde rw’ ibihugu bitanu bigaragaza ubushobozi bwo guhangana n’ ingaruka eshatu z’ ibihe bidasanzwe aribyo: imihindagurikire y’ ikirere, gusarura cyane ubukungu kamere, n’ izamuka cyane ry’ ibiciro by’ ibiribwa. Umuryango ActionAid uvuga ko muri uku kwezi kwa 10 abaturage batuye isi bageze kuri miliyari 7, ibi rero bikaba bihangayikishije […]Irambuye
Jean Ndimubahire wahoze ayobora akarere ka Rutsiro , yagizwe umwere n’Urukiko rwa Karongi ku cyaha cyo guhimba ibirego byo gufata ku ngufu byashinjwaga umupolisi. Gaspard Rwegeranya, umupolisi wari mubashinzwe iperereza mu Karere ka Rutsiro, yashinjwaga ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa, ariko baza gusanga atari we nyuma y’ibizamini bya ADN. Ibi byaha ngo yaba yari […]Irambuye