Digiqole ad

Mugesera yongeye gusaba amezi abiri ariko arayimwa

Nyamirambo – Kuri uyu wa kane ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Leon Mugesera n’umwunganizi we Maitre Mutsinzi Donat bari bongeye kugera imbere y’Urukiko maze basaba andi mezi abiri yo kwiga neza dossier ya Mugesera.

Mugesera n'umwunganira imbere y'Urukiko kuri uyu wa kane mu gitondo
Mugesera n'umwunganira imbere y'Urukiko kuri uyu wa kane mu gitondo

Leon Mugesera atanga impamvu ashaka andi mezi abiri, yasobanuye ko dossier yayihawe tariki 18 Gicurasi uyu mwaka, bityo ko mu minsi itanu atabonye umwanya uhagije wo kuyisoma neza.

Kuri iki ubushinjacyaha buvugako dossier ye yari yayishyikirijwe tariki 14 akayanga avuga ko atayakira atari kumwe n’umwunganizi we.

Leon Mugesera kandi ati: “ Kuva navanwa muri Canada tariki 24 z’ukwambere sinigeze mpabwa dossier yanjye yuzuye, mugihe abanshinja bo babonye umwanya wo kuyigoronzora bitonze

Mugesera avuga ko mu kwezi gushize yahawe dossier irimo ibyaha bitatu yaregwaga, none ngo iyo yahawe tariki 18 z’uku ikubiyemo ibyaha bitanu ndetse ngo inyito yabyo si imwe.

Ikindi avuga ngo ni uko dossier ye yavanye muri Canada nayo ntayo afite, iyi nayo ngo yarimo ibyaha bigera kuri birindwi.

Ku ihinduka ry’umubare w’ibyaha Mugesera aregwa, Ubushinjacyaha buvuga ko byakwiyongera cyangwa bikagabanuka bitewe n’icyo iperereza ku byaha bye ryabonye, ndetse n’ibyo irindi ryimbitse rishobora kubona.

Nyuma y’izi mpaka, urukiko rwanzuye ko ibyo Mugesera n’umwunganira basaba byo kongererwa igihe cyo kwiga dossier nta gacuro bihawe, agomba kuburana.

Leon Mugesera ariko ahise atangaza ko ajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu Rukiko Rukuru.

Ubu hakaba hagiye gutegerezwa imyanzuro izava mu Rukiko Rukuru Mugesera yajuririyemo.

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • manawe naragenze ndabona namuha icumi akabanza akayiga niba amategeko abyemera we ndumva 1930 ntacyo imutwaye aliko mfite ikibazo nizabandi bajye bazihutisha nki zamugesera izindi zifata imyaka ni myaka kubera iki zo batazihutisha nkuru.

  • ariko se wa mugani kuki imanza zimwe zihutishwa nk’aho arizo manza zonyine hari abamaze imyaka irenga itanu muri gereza bahora babakatira 30 jours buri gihe, ese bo ni uko byibuze baba badafite dossier? ese kuki batazitikinika ariko abantu bakaburana bakareka gukatirwa 30 jours zidashira basigaye bita burundu y’umwihariko. Nzaba mnbarirwa ubutabera b’ino iwacu.

  • Sinzi impamvu twigora ayo mezi asaba bayamuhaye, ariko bakamuha gasopo ko nta rundi rwitwazo, aho kugirango abantu bumve ko arengana! Ubushinjacyaha bwo uwabuha dosiye mu minsi itanu baba bayisomye, banayize neza? Mumuhe ubutabera ndetse n’uburenganzira bwe abisome ayo mezi abiri se ubundi bitwaye iki? Muri ayo mezi mushyiremo izimdi manza nduzi ko mufite imiranzi myinshi!

  • Mugesa(amajosi) Mugesera,agomba kubanza kuzengereza ubutegetsi butareba neza nabwo akabugesa mu bitekerezo no mubikorwa
    mu magambo ho abibereka buri munsi mpaka,ubutaha azongera arware, mumwongerere igihe nigishira ajye kumiti nyuma azigire ikiragi cg umurwayi womumutwe rubure gica,urubanza rwitwe ko rwaburanishijwe adashobora kwisobanura kuko yari yasaze.Bazaburanya umusazi ? tubitege amaso,Leta nikanguke amaraso y’inzirakarengane aratabaza.

  • ese murubanze rwe hari abandi bareganwa? muzansubize murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish