Burera: Abaturage ntibavuga rumwe n’abayobozi ku ndwara iri kumisha ibishyimbo
Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo mu karere ka Burera bo baravuga ko ari indwara ya kirabiranya imaze iminsi yumisha imyaka ubu ngo yageze no mu bishyimbo, abayobozi bo buvuga atari Kirabiranya ahubwo biri guterwa n’imvura nyinshi.
Ugeze mu mirenge ya Cyanika na Kagogo abahatuye amakuru bakubwira ni uku bishyimbo byabo biri kuma hamwe bikiri uruyange ahandi ari imiteja.
Bemeza ko iyi ndwara yateye mu bishyimbo ifitanye isano na Kirabiranya ngo yabamariye urutoki rwabaye umugani muri aka gace ndetse ikanabatera kurumbisha ibigori mu gihembwe cy’ihinga gishize.
Jean Pierre Ntezirizaza utuye mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Kagogo yagize ati:” Iyi ndwara imaze imyaka itatu kuko yahereye mu ntoki inazivanaho burundu, ubushize ibigori twahinze nabyo byabaye nk’urubingo none nimundebere n’ibishyimbo uko bibaye. Ntabwo tuzabona icyo kurya tuzabura n’imbuto mu gihembwe gitaha.”
Mukashema Clementine nawe wo mu kagari ka Kayenzi yemeza ko iyi ndwara yahereye mu ntoki igakurikizaho ibigori none ubu ikaba igeze mu bishyimbo akifuza ko babasuzumira ubutaka hagashakwa umuti.
Mukashema ati:” Ibi bishyimbo byatangiye kurwara bigeze mu gihe cyo kuyanga. Kirabiranya yatumazeho urutoki, ubushize iturumbiriza ibigori none igeze no mu bishyimbo. Nibadufashe hasuzumwe ikibazo ubutaka bwacu bufite kuko bitabaye ibyo inzara ntabwo turi buyikire”
Uretse kuba hari abafite ibibazo by’inguzanyo z’Ubudehe bari barifashishije muri ubu buhinzi,ikindi aba baturage bavuga kibakomereye ni uko n’ibishyimbo byari bimaze kuzana imiteja babiteka ntibishye ndetse n’ubyahiriye amatungo ntabirye.
Abayobozi bavuga ko ari imvura
Abayobozi bo bavuga ko ari ikibazo cy’imvura yabaye nyinshi yatumye ibishyimbo bitera neza bakanemeza ko bazifashisha igihingwa cy’ibirayi mu gukumira ingaruka zo kurumba kw’ibishyimbo kwitezwe muri iki gihembwe.
Jean Marie Vianey Nkanika Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika ati:”Ntabwo ari icyorezo kidasanzwe ni imvura yabaye nyinshi bigaragara ko izatuma umusaruro uba muke. Hakenewe guhindukana n’ibihe abantu bagashaka indi mbuto yajya ibasha guhangana n’imvura. Nta kibazo cy’inzara kizabaho kuko hano icyo duhinga cyane ari ibirayi kandi byo bimeze neza.”
Yongeraho ko abaturage bazifashisha ibi birayi mu guhaha ibyo bakeneye, akavuga ko abahawe imbuto kugirango zituburwe ntakibazo bazagira kuko ababahaye imbuto banabikurikirana umunsi ku wundi ku buryo hari ikizere ko mu gihe bipfuye nabo baba babireba bityo hakaba ntawe ukwiye kugira impungenge zo gusabwa ibyo atejeje.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano nyayo y’ubuso bufite ikibazo kuko uretse imirenge ya Cyanika na Kagogo abaturage bemeza ko n’indi mirenge yafashwe n’ubu burwayi bwibasiye ibishyimbo.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW
4 Comments
Isoni ntizica koko!!!Ariko abayobozi bazarekeraho kwisebya ryari koko? Ariko ni nde wigishije abayobozi benshi bo mu nzego z’ibanze kubonera igisubizo buri kibazo cyose abajijwe n’aho cyaba ntaho gihuriye? Ese bo ntibajya bakorwa n’isoni byibura? Wowe Jean Marie Vianey Nkanika Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, urashingira ku ki wemeza ko imvura nyinshi itera ibihingwa kuma? Mbega akumiro!!!!!!! Iyihe laboratoire wakoreyemo ubwo bushakashatsi!!!!!!!! Wagakwiye kwegura. Niba utabizi, hitamo guceceka, uvuge ko ikibazo uzagishyikiriza RAB yo ifite inzobere. Ni inama naguhaga , umunsi mwiza.
Imbuto z’indobanure z’ibishyimbo bitangwa bihabwa abahinzi zari zikwiye kujya zigenzurwa (zisuzumwa) neza hakarebwa niba nta brwayi zifite nbere yo kuziha abaturage ngo bazihinge. Ushobora gusanga ziriya mbuto abaturage bo muri Cyanika na Kagogo bahinze zishobora kuba hari uburwayi zari zifite.
Ikindi kandi, abahanga mu by’ubuhinzi b’abanyarwanda bakagombye kujya bitondera imbuto zimwe na zimwe za OGM (Organismes Génétiquement Modifiés) ku bihingwa ibyo aribyo byose, zituruka hanze y’u Rwanda bashaka kugerageza mu Rwanda, kuko zishobora kuzagira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abanyarwanda. We should be careful enough, ntidupfe kujya twemera ibyo byose abazungu batuzanira
Buriya biriya bishyimbo birwaye SIDA cyangwa EBOLA. Abaturage mubyitondere, kuko n’amatungo yabyanze.
si ibishyimbo gusa birikuma ahubwo ibirayi byo twifashe kumunwa mu murenge wa Rwerere muri Burera District.
Comments are closed.