Digiqole ad

Uwinkindi yanze Abavoka bari iruhande rwe avuga ko bamwononeye urubanza

 Uwinkindi yanze Abavoka bari iruhande rwe avuga ko bamwononeye urubanza

Jean-Uwinkindi wafatiwe muri Uganda yariyise andi mazina akoherezwa Arusha nayo ikamwohereza kuburanira aho akekwa kuba yarakoreye icyaha

 “Nta mwunganizi mfite,..ntawe uhari”;

“Aba bagabo banyicaye iruhande ntabwo ari Abavoka bajye… nta n’ubwo mbazi”;

“Aho binjiriye mu rubanza rwanjye bararwononnye bikabije”;

“Ntabo nahisemo ahubwo bemejwe n’Ubushinjacyaha”;

Byatangajwe na Uwinkindi Jean ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; aho kuri uyu wa 02 Kamena yakomeje kwamagana Abunganizi yagenewe ngo kuko atabihitiyemo akavuga ko ahubwo  bemejwe n’Ubushinjacyaha bityo ko adashobora kunganirwa nabo kuko byaba bisa no kunganirwa n’abamushinja.

Jean-Uwinkindi wafatiwe muri Uganda yariyise andi mazina akoherezwa Arusha nayo ikamwohereza kuburanira aho akekwa kuba yarakoreye icyaha
Jean-Uwinkindi wafatiwe muri Uganda yariyise andi mazina akoherezwa Arusha nayo ikamwohereza kuburanira aho akekwa kuba yarakoreye icyaha

Ubwo yasuzumaga ko impande zombi (Uregwa, Abamwunganira n’Ubushinjacyaha) zitabiriye iburanisha; Umucamanza yavuze ko Uregwa yunganiwe nk’uko byagaragariraga buri wese mu cyumba cy’iburanisha dore ko yari yicaranye n’abagabo babiri.
Nta jambo ahawe, Uwinkindi yahise agira ati “ nta mwavoka mfite, ntabwo nunganiwe.”

Uwinkindi yakomeje abwira Urukiko ko yifuza ko urubanza rwe rwasubikwa akabanza akabona abamwunganira yihitiyemo kuko abo yagenewe aribo Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph ari abo konona urubanza rwe.

Yakomeje avuga ko adashobora kuburana mu gihe inteko yashyizweho n’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwamwohereje itaratangaza ibyavuye mu kazi ryahawe ko gusuzuma ihohoterwa uyu mugabo yakorewe nk’uko yari yabirusabye.

Agaragaza ihohoterwa yakorewe; Uregwa (Uwinkindi) yakomeje agira ati “ Abavoka bajye nabambuwe ku bw’amaherere; na n’ubu sindamenya impamvu nabambuwe; aba bagabo mureba banyicaye iruhande ntabwo ari abavoka banjye, ntabwo mbazi, ahubwo aho baziye mu rubanza rwajye bararwononnye.”

Umucamanza amubajije icyo abo bagabo bakoze kugira ngo abihereho avuga ko bononnye urubanza rwe; Uwinkindi yahise asubiza mu kibazo, agira ati “none se wowe urabona urubanza rwajye rugenda neza.”

Imvugo itakiriwe neza n’Umucamanza, yongera kumubaza agira ati “ urambaza?”; Uwinkindi ati “ yego.”

Umucamanza utabitenzeho cyane, abwira uregwa ko nta na rimwe yemerewe kubaza Umucamanza.

Ibi byose uregwa yita akarengane avuga ko byateguwe n’ubwo atagaragaza uwabiteguye gusa akavuga ko Abavoka yagenewe baba bakoreshwa (n’Ubushinjacyaha) bityo bakaba batatuma abona ubutabera buboneye.

Yagize ati “bampaye Abavoka bemewe n’Ubushinjacyaha; barakoreshwa; bivuze ko uwaba anyunganiye yaba ari Umushinjacyaha waba yambaye umwenda w’Abavoka; … ni gute naba ndi kuburana na Procureur (Umushinjacyaha) nkunganirwa nawe.”

N’ubwo uregwa abihakana; aba bavoka bo bavuga ko kugeza ubu bakiri abavoka be mu gihe uwo bagomba kunganira ataramenyesha inzego zibishinzwe ko yabonye abandi bamwunganira ndetse ko hagendewe ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga bakiri abavoka be.

Me Ngabonziza Joseph; umwe muri aba bavoka yagize ati “ twitabiriye iburanisha kuko twubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko aritwe bavoka bagenwe n’Urugaga rwacu, kandi tukaba twarakiriye ibaruwa yarwo (Urugaga) itumenyesha ko tugomba kwitabira iburanisha rya none.”

Gusa aba bunganizi mu mategeko batangaje ko nabo bifuza ko urubanza rwaba rusubitswe kugira ngo babanze bahabwe dosiye y’uwo bagomba kunganira kuko abunganiraga uregwa aribo Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste batarayitanga, banze kuyibaha.

Bakomeje basaba Urukiko ko mu gihe baba bamaze kwiga iyi dosiye urubanza rwatangira bundi bushya gusa Ubushinjacyaha bubitera utwatsi buvuga ko kuva urubanza rwatangira Uwinkindi yaburanaga yunganiwe.

 

Uwinkindi yavuze ko Ubushinjacyaha bushaka kumunyongesha

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko iyo umuntu aburana atishoboye agenerwa abamwunganira nk’uko byagiye bigenda kuva yatangira kuburanira mu rukiko Mpuzamahanga.

Nyuma yo kumva ibi; Uregwa yahise agira ati “ ubwo Ubushinjacyaha bushatse kuvuga ko utishoboye adakwiye guhabwa ubutabera ahubwo ko akwiye kunyongwa; ubwo ubutabera ni ubw’abakungu naho Uwinkini nyongwe kuko ntishoboye.”

Nyuma y’izi mpaka ndende Urukiko, rutarinze kwiherera, rwanzuye ko rugiye gusuzuma ubusabe bw’impande zombi rukazabutangaho umwanzuro kuwa gatanu tariki 05 Kamena 2015.

 

 

Uwinkindi ni inde?

Uyu mugabo w’imyaka 63 yahoze ari pasitoro mu itorero ry’abapenekoti ya Kayenzi mu cyahoze ari segiteri Nyamata komini Kanzenze muri perefegitura ya Kigali-rural, ubu ni mu karere ka Bugesera.

Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro.

Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya  Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010 yoherezwa mu Rwanda tariki 19 Mata 2012.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Biragoye kwemera ibyo bintu bamushinja,kuko uretse na Poster sinzi ko umuntu wumva ijambo ry,Imana akaba akora n,umurimo wayo ko yakora amahano nkayo,any way…..

    • Ni we wenyine se ahubwo wakozGenocide ko abihaye Imana benshi bayikoze yemwe hari n’abatinyutse gutemena bari muri za gereza zitandukanye. niwumva ubishaka umpe email yawe nguhe research report twakoze ku ruhare rw’amadini muri Genocide, urebe interviews twakoranye n’abari muri gereza b’aba pastors, abapadiri, ababikira bakoze genocide.

  • Ibi byose ni amatakirangoyi azi ibyo yakoze ni uburyo bwo gutinza urubanza gusa.

  • byaba biteye agahinda

  • uwakubitira imbwa gusutama yazimara hano mu rwanda hakaza izindi nshya ziturutse mumahanga zitanyweye amaraso y’abanyarwanda

  • Buriya yasanze bamuhaye abo atibonamo, bamuretse se akitoranyiriza ntibamuhe abamuneka.

Comments are closed.

en_USEnglish