Umuyobozi wa CID yaganirije ab’i Nyakariro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana – ACP Theos Badege Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) kuri uyu wa 03 Kamena yasuye abaturage bo mu murenge wa Nyakariro Akagari ka Gishore abaganiriza ku bibi by’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n’abana n’uburyo bakwiye kuryirinda.
Iri shami rya Police riri muri gahunda yo kwegera abaturage ngo ribakemurire ibibazo ariko rinabaganirize ku bijyanye no kwirinda ibyaha nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda.
ACP Theos Badege yasabye aba baturage kwitabira gahunda zitwa ‘Umugoroba w’Ababyeyi’ zitangirwamo inama nk’izi ndetse n’izindi zigendanye n’imibereho mu muryango.
Badege yasabye abaturage gufatanya na Police mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, cyane irishingiye ku gitsina, bihutira gutanga amakuru y’abakekwaho ibyi bikorwa bibi kugira ngo bakurikiranwe.
Yibukije aba baturage ko ihohotera rihungabanya uwarikorewe mu buzima bwe mu gihe kiri imbere bigahungabanya kandi umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange ukaba uziririza ihohotera cyane cyane irishingiye ku gitsina.
Alphonse Niyonzima umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro yashimiye Police ku kuba idakora akazi kayo ko gucunga umutekano no gukurikirana abanyabyaha gusa, ahubwo inarenzaho ikanafasha abaturage mu kunoza imibanire, kwirinda ibyaha no kwiteza imbere.
Ati” Kuba baje kudufasha no kuganiriza abaturage bizatuma ibibazo bitandukanye nk’ubusinzi, urugomo, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ihohoterwa bigabanuka”.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Eh nyakariro uziko ntarinziko habaho, police nayo iragenda nako itanga ubumenyi bazajye guhugura nab’i Buzinganjwiri na Mushubati