Digiqole ad

Abaturage bigaragambirije kuri Ambasade y’Abongereza ku ifatwa rya Gen Karake 

 Abaturage bigaragambirije kuri Ambasade y’Abongereza ku ifatwa rya Gen Karake 

Umwe mu bigaragambya asoma ubutumwa bageneye Ubwongereza ari imbere y’umuryango wa Ambasade yabo

Kigali 24 Kamena 2015- Abantu babarirwa mu magana, muri aya masaha ya saa sita yo kuri uyu wa gatatu, bari uruvunganzoka mu myigaragambyo berekeza kuri Ambasade y’Ubwongereza bavuga amagambo yamagana kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi rw’u Rwanda yarafatiwe mu Bwongereza yagiye mu kazi.

Abigaragambyaga bavugaga ko gufata Gen Karenzi Karake ari agasuzuguro kuri Africa
Abigaragambyaga bavugaga ko gufata Gen Karenzi Karake ari agasuzuguro kuri Africa

Kugeza ubu inyubako ikoreramo iyi Ambasade yari ifunze, nta gisubizo cyavagamo imbere. Gusa hari hacungiwe umutekano na Polisi y’u Rwanda.

Abaje muri iki gikorwa cyo kwamagana itabwa muri yombi rya Gen Karenzi Karake baragenda biyongera cyane. Kugeza saa saba z’amanywa babarirwaga kuri 500.  

Mu byo bavugaga baririmbaga bati “Karake wacu nimumurekure”.

Aba baje kwamagana imbere ya Ambasade bigaragara ko baturutse mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga.  

Ibi bisa n’ibyabaye ubwo Major Rose Kabuye yatabwaga muri yombi mu Budage mu 2008, ubwo nabwo abantu bagiye mu mihanda bakamagana ifatwa rye risa ubu n’irya Gen Karenzi Karake.

Gen Karake iby’itabwa muri yombi rye byatangiye kuvugwa mu mpera z’ikki cyumweru gishize, aho yafatiwe mu Bwongereza kuri manda zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne. Ibi byamaganwe bikomeye na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda wavuze ko ari agasuzuguro k’ibihugu by’i Burayi kuri Africa.

Bagiye imbere ya Ambasade ya UK mu Rwanda, ariko yari ifunze bari inyuma yayo
Bagiye imbere ya Ambasade ya UK mu Rwanda, ariko yari ifunze bari inyuma yayo
Mu muhanda wa Kacyiru hari urujya n'uruza rw'abantu bigaragambya
Mu muhanda wa Kacyiru hari urujya n’uruza rw’abantu bigaragambya
Inyuma ya Ambasade y'Ubwongereza
Inyuma ya Ambasade y’Ubwongereza
Nyuma Amb William Gelling wa UK mu Rwanda yaje kumva ibisabwa n'abaturage (Makuruki)
Nyuma Amb William Gelling wa UK mu Rwanda yaje kumva ibisabwa n’abaturage 

 

Updates:
Kugeza ku isaha ya saa kumi abaturage bari bakiri imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru, bazanye imizindaro bakomeza gutambutsa ubutumwa bwamagana ifatwa ry’umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda.

Umwe muri bo yahagaze hejuru y’imbaho bazanye asoma ubutumwa bavuga ko bageneye Ubwongereza avuga ko baje kwamagana ifatwa rya Gen Karake kuko babibona nk’agasuzuguro ku Rwanda ndetse no gupfobya Jenoside kuko uyu musirikare ari mu bahagaritse Jenoside.

Nyuma gato y’ubu butumwa bwe abantu batangiye kugenda bataha buhoro buhoro. Gusa biteganyijwe ko ejo bashobora kuza kuri ibi biro bya Ambasade gukomeza kugaragaza ko batishimiye gufatwa kwa Karenzi Karake wari mu Bwongereza mu butumwa bw’akazi.

Umwe mu bigaragambya asoma ubutumwa bageneye Ubwongereza ari imbere y'umuryango wa Ambasade yabo
Umwe mu bigaragambya asoma ubutumwa bageneye Ubwongereza ari imbere y’umuryango wa Ambasade yabo
Bavugiraga hamwe ko bamagana agasuzuguro k'abanyamahanga kuri Africa
Bavugiraga hamwe ko bamagana agasuzuguro k’abanyamahanga kuri Africa
Kimwe mu byapa binini bari bitwaje
Kimwe mu byapa binini bari bitwaje

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

50 Comments

  • Ah bon ? Ibi kontabimenye?Yafatiwehe?

    • Seka weee wabagahe raa?namakuru amaze iminsi abivuga

    • Byaranshitse, sinigeze mbisoma muri iki kinyamakuru, barakoze kuyitugezaho

  • Umwana murizi ntakurwa urutozi.

  • Yes, very good. If you can catch their Ambassador and keep him until they release our authority. If they did a right thing why the Ambassador is hidden? Bse he recognizes that they are guilty.

    • Hi is not hidding, look at the photo he is even outside to hear what is being claimed! We don’t have to catch anyone, otherwise there would no difference between us and them.

  • bazamurekura abazungu baracyasubiranamo mubihorere gato u Rwanda igihugu Imana yatoranyije gifite amahoro azaza .

  • nibageyo bo bahembwa sha naho twe twarakubiswe ntambaraga twabona zitujyanayo

  • wongereza waache habari yao ,intore zishakira ibisubizo. Dufite high command ntahoyagiye. Afande apange nasisi tupo tayari. RPA ni ngome yetu. Kutoka 7th Bn. Reserve Force Central Region.

  • Epra ceceka wacyohe we hari ni gihugu kiba cyatatswe gira ishyaka ryi wanyu ugaruke mu butiku bwa kurenza nyuma wo gahona weee

    Imana dusenga irakeye n’ Imana itabura guseruka n’ Imana yumva asengesho iyo Man dusenga irakomeye iyo Manaaaa….

    Ejo izabikora bikemuke imfura itahe iwacu turayikumbuye kandi intwari ihora yiteguye mpamya yuko HE KK atuje.

  • nuko nuko natwe nuko turi muntara tuba turi imbere ya ambasade umuntu niyo yakwereka ko akurusha imbaraga agashaka kugukubitira ubusa ntiwabura byose ngo we nokumubwira ko arimbwa ntakindi

  • Imburamukoro ziragwira!!!!

    • imburamukoro Niwowe yududu utarwanira ishyaka bene wanyu wasanga nawe uri interahamwe.

  • afande aba ari afande!
    arabacika ndabyizeye!

  • Ariko murasetsa

  • Ako ni agasuzuguro, ese niba batarashakaga gukorana nawe kuki batamwimye visa? None se Ubwongereza nibwo bwiyemeje kuburanira Espagne? Banyarwanda tube maso, ubu abazungu batangiye kwitoratoza nk’isake zishaka kurwana! Ayo ni amayeri batangiye gukoresha kugirango batambamire icyifuzo cy’Abanyarwanda cyo gushyigikira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu nzira zo guteza U Rwanda imbere. Bongeye kubyutsa amatiku, bongeye gushaka kudukora mu jisho bafata abayobozi bacu bakuru! Dukenyere, ubu guhangana byatangiye! Humura Rwanda, agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.

  • Ese burya umuntu aratukana hama akanavuga Imana??? @ Mubaraka

  • General wacu nibamurekure abo bazungu, Ariko baradusuzugura kandi batadutunze ?, Kuki badafunga abasize baduhekuye ahubwo bafafunga intwari zu Rwanda? Ese uwongirwa mucamanza wa espagne azi Urwanda na banyarwanda uko twabayeho nuko tuzabaho ? Ese ninde umusabye ko yaducira imanza?, Ariko se kuki basuzugura harya ni uko turi aba nyafrica!, Njye namaganye ako gasuzuguro kabo bazungu, ni bamurekure atahe dukomeze twiteze Imbere! Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu gusa ndanona abamufashe badusuzuguye kandi burya abanyarwanda twanga agasuzuguro n’Imana yarakaturinze!. Ni bamurkure ariko nabamufashe ni imbura mukoro wagira ngo ntiagira icyo bakora!

    • Shema we, abazungu baradutunze nyine. Ririya kwaca ryose bashyira muri bajeti yacu niryo rituma bashobora no kuducishaho ikinyafu iyo bibaye ngombwa. Umunsi twamenye kwitamika, kwiyambika … n’ibindi kurusha kubyimba mu mamodoka n’amavira ava mu mfashanyo icyo gihe ntawe uzadukora mu jisho. Gusa kugira ngo tugere kuri iyo ntambwe, bisaba ko tubanza tukirinda ibyaha by’urukozasoni

      Komera mwana wa ma!

  • We deeply tired with abazungu people , we don’t like such character of Umuzungu, let Rwanda People work together as team and reach our goals.
    As rwandan people , We really don’t agree with that option taken by England Policies! Please we want our General soon as possible.!

    • icyi cyonjyereza nacyo ntijyisanzwe, ni icyonjyereza model ya 2015 se?. @ Shema

  • Abazungu ntibabona ko politike yabo y’ubukoroni ishaje.
    nibaturekurire intwari ikomeze gufatanya n’abanyarwanda kwesa imihigo y’iterambere.Bakunda akavuyo ko kuvangira abagerageje kugaragaza ubwenge n’iterambere nkabo.

  • Ahubwo nabandi bararye bari menge amajwi namafoto ya satelite abanyamerica babitse azarikora dore Aho nibereye.

  • Ariko njyewe nsanga aka kaga aritwe twakikururiye dusizora Ngo bbc yakoze film iyo twicecekera ntawari kuzayimenya ahubwo nitwe twatumye imenyekana

  • Izo nyangabirama z’abongereza zirabura guta muri yombi abasize bahekuye u Rwanda bari Hampshire, London, Coventry etc bagafata uwayihagaritse? Murabeshya ntacyo muzadutwara.

    Viva Rwandans, we stand together with our General

    • @Blaise, jyana ikirego cyawe maze urebe ko kitakirwa.Ariko abantu bapfiriye i Kibeho no muri Kongo bo ntanahamwe bashobora kugeza ikirego cyabo urumva hatari siyasa wowe?

  • Abo bagyinga b’abongereza nibatisubiraho ngo irekure karake turasaba police gukora umukwabu ugatoragura umwongereza wese uri mu Rwanda dore ko bamaze kuhigalurira ikabashira mabuso kugeza aho bazibwiliza.

  • IBYO YAKOZE NTAWUTABIZI NABASIGAYE BAZAFATWA
    AMARASO AMUHAME

  • kwigaragambya imbere y’icyemezo cy’ubutabera ntacyo bimaze na gato. ahubwo nibategure dosiye bajye kuburana mu rukiko. abanyafurika turacyari inyuma mu mitekerereze peeeee!! ubutabera burigenga reka rero bukore akazi kabwo nibasanga ari umwere bazamurekura nibasanga ari umunyabyaha azahanwa. Naho ubundi kuvuga ko mandat zateshejwe agaciro ni ukubeshya cyane kuko icyemezo cy’urukiko giteshwa agaciro n’ikindi cyemezo cy’urukiko si INTERPOL.
    Twivanga ifatwa ry’umuntu n’izindi mpamvu za politiki kandi tutazi ibiri muri dosiye.

    • Ngize imana abanyarwanda bose bagira ubushishozi nkubwawe aho kuba intama zibereyaho gusa.Iyo ikinyamakuru gikoze ikosa urakinyomoza byaba ngombwa ukakijyana mu bucamanza ntabwo wirirwa wisararanga mu mihanda.Ahubwo njyewe mfite ikibazo.Niba twaragiye kwamagana BBC i london kuki tudasubirayo aho kwirirwa dutisndagira kaburimbo i Kigali? Ese ko Nyirabayazana ari abasipagnolo kuki tutajya kwigaragambya iwabo cyangwa imbere yamabassade zabo muri africa no mu burayi? Wagirango abategura uku duhangana n’inzirabwenge.

  • Imana ni umucamanza mwiza!! jyewe nkurikije uburyo Imana atari umuntu ngo ibere umuntu wese w, umuhutu wibeshye agahohotera umutunsi nziko Imana akeshi idahaniraho igihe kiragera igihano kikaza, nawe mutusti wibeshye agahohotera abahutu ukamena amaraso yabo kubwumujinya cg guhora kuko ibyo bizana icyaha. murekeraho rero kuvuga byishi mureke Imana yikorere akazi kayo mutayivegeta kuko niyo izi ibiba mumitima yacu nikintu wakoze udashobora kubwira yewe numubyeyi wakwibaruste. aha mwareka Imana akaba ariyo iruca ra.

  • Bavandimwe, ntimukagire amarangamutima ku bibazo bireba abandi. Iyo umuntu afite icyo abazwa n’ubutabera, mureke yisobanure nagirwa umwere arekurwe nahamwa n’icyaha ahanwe. Naho gutukana cg kurakaranya si byiza. Biblia Yera igira iti: “Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho, ameze nkufashe imbwa amatwi!” Imigani 26:17. Kandi niba muhisemo kwigaragambya nkuko mwamenyereye aho wenda murashaka no gukuraho ururimi rw’Icyongereza. Ese noneho muzarusimbuza uruhe ra? Igishinwa? Ikijapan cg Igikoreya? Dore ko nta byo mutazazana mu Rwanda! Ejo muzindukane amasuka, amabuye n’inyundo muhirike iyo nyubako ya Ambasade y’Ubwongereza nkuko mwahiritse Centre Culturel Franco Rwandais! Nta cyo mudashoboye; nyuma ibyo byose nimubirangiza umufungwa wanyu azarekurwa. Ngiyo inama nabagira!!!!

  • Ambassade y’u Bwongereza i Kigali ikwiye guhita ifungwa. Turasaba minisitiri mushya w’uburezi guhita aca icyongereza mumashuli tukiyigira i kinyarwanda cg ikirusiya. #freeKaracyi #Sindumuja

    • @Bagbo nawe urinyeshyamba kimwe nizindi.Ibisubizo nugufunga, gutukana,Kwirukana, kurasa.Kuki mutanyomoza, ngo musobanure ukuri kwanyu?

  • Karenzi is innocent until proven guilty . However, if he is innocent , he needs to fear not but if he is guilty he will be punished !
    Those who are demanding his release have no regard to justice.
    They are just confirming what free thinking people have been saying that the Rwandan judicial system is rotten
    No one should interfere with judicial system . Lets karake proves his innocence in the court of law
    At least he is getting the chance , he has denied million of Rwandans and Congolese with 2 British , 1 Canadian and 3 Spanish nationals he murdered in a cold blood
    His arrest should be seen as a sign towards recognition of victims committed under RPF

  • Hehehe
    Ngo Lyakabamba yaba yazizeko yanze gukuraho icyongereza mu mashuli kubera ifungwa rya Karenzi! Ubwo Papias we arahita abikora nkaka kanya!

  • @Semusure: Mwasubiranyemo! Wowe na Bagbo muri ku ruhande rumwe ahubwo Bagbo yanditse aningurana naho wowe ntiwabimenya uba uramwadukiriye ngo ubwo urarwanya ushyigikiye General Karake!! Ntimukirwambaye none mwataye umutwe ariko ni hahandi n’ibi biraza kurangira isoni zibakoze!! Si kera kandi!

  • One day the things will be clear even some they can not speak out but the things will be change

  • Wowe Ramba, uvuga witwaje bibilia ngo irera, amwe mu mateka n’amahano yakorewe inzirakarengane urayazi cg urapfa kuvuga ibyo wapakiwemo ukamira bunguri ngo n’ijambo ry’imana? byahe byo kajya! twivugire ibyacu naho ibya bibilia n’agahomamunwa, ntacyo urabimenyaho sha. uzambaze nkuvungurireho kuko nkubwiye wahungabana wo gacwa we!

  • banyarwanda abishima nimwrishime namwe abababarea nimubabare ariko muri byose ntimwibagirwe amateka yu Rwanda n,Abazungu badutangiye kuva kera bataye Musinga ishyanga yari yakoziki?Bishe Rudahigwa yari yakoziki?Urwanda rwuyu munsi ruyobowe naH Paul Kagame ruraziriki?Ayamajambere nu bumwe mureba kandi mwishimiye amahanga yose atanga urugero rwiza ku Rwanda ntibibashimishije nagato|Banyarwanda ntihagire uwibeshya umwanzi wacu numwe nidushyira hamwe nizeye ko tuzamutsinda.Urugamba rurkomeje kandi tuzatsinda………

  • Ndabona hari abanyarwanda batakirwambaye bishimira ifatwa rya General KK bakanabivuga ku mugaragaro, abandi bari kwihisha inyuma yo gushyigikira ubutabera(“nagende aburane niba ntacyo yishinja”) ariko ni ukwihisha inyuma y’ubutabera nyine ntaho bataniye n’aba mbere, hari ndetse n’abazana imirongo ya Bible nka Ramba uvuga Bible agasoza aningurana avuga ngo dusenye UK embassy anavuga ngo”umufungwa wanyu.” Reka mbabwire mwese ndaciye ku ruhande: mushyigikiye aba genocidaires kuko ibi mubivuga muzi ukuri kuko muri abanyarwanda. Aba bazungu bakora ibi bashyigikiye abicanyi, ariko namwe burya barabasuzugura cyane kuko bazi ibyo bakora banazi abo bashyigikiye abo aribo. Nimwe kandi mwari mwabuze aho mukwirwa kubera ibyishimo igihe Kabuye yafatwaga. Abari bishimye cyane icyo gihe, ni nabo bishimye cyane ubu haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga:ni FDLR n’abayishyigikiye, ni abantu bagize intego y’ubuzima gupfobya Genocide yakorewe abatutsi no gushyigikira ingengabitekerezo yayo, ni abatarigera bashira ipfunwe ry’uko bashyigikiye abicanyi bakanga bagatsindwa n’Inkotanyi uruhenu.

    Muribuka uko ifatwa rya Kabuye ryarangiye. Ibikubiye muri izi mandats zitumye KK afungwa narabisomye nitonze. Ubuswa zikoranye n’amakosa arimo bituma za zindi za Brugiere ubona zo zikoranye ubuhanga butangaje kandi nazo nta cyari kirimo! Uriya mucamanza wazitanze byamaze kumenyekana ko yahawe amafaranga yo gukoresha ayahawe n’imiryango ishyigikiye FDLR ku mugaragaro kandi ibimenyetso byabyo birahari. Mwitegure iyindi deception rero: ibi nabyo bizarangira mukozwe n’isoni.

  • Lili, waciye imigani mu rurimi uzi koko ko mbona English yakugoye ? Wavuze icyo ushaka kuvuga mu Kinyarwanda ko n’inkuru ubwayo iri mu Kinyarwanda ???

  • @stan ikibazo si fdlr!!! Umuntu wese yakagombye kuba munsi yamategeko!! Nonese niba wenda iyo fdlr yaranafotowe ili gutanga ayo mahera!!! Hanyuma karake nawe agafotorwa Ali kwica abantu!!! Ubwo bihuliye he!!!??? Ntabwo azahanwa Ngo nuko umucamanza wamuleze yahawe amahera na fdlr!!!??? Ikindi kandi ayo mafaranga yatanzwe ryali!!!?? Nyuma yo gukora iyo dossier cg mbere yo kuyikola!!??? Ubwo relo urumva ko hali aho nawe uli kwishuka cyane!!! Uwakoze ibyaha wese azahanwa hatarebywe Ngo Ni inkotanyi cg fdlr!!!

  • People shouldn’t think that KK case is similar to that of kabuye. They are totally different .
    Kabuye’s case was based mainly on terrorism activities and the ring leader is HE. In addition kabuye was a junior staff in the case. Even though she was arrested , it would have counterproductive to put her on trial because her conviction would have provided impunity to big fish because they would have revealed all witnesses which would have been eliminated in a bid to shield big fish in the case
    So those who think that kabuye won the case they are wrong. It was a strategy to preserve witnesses and evidences for later use when big fish are cought like HE
    Unlike kabuye, karake is far senior in the cyama. His arrest and trial will go ahead because his case is different . KK case is built on crimes against humanity and murder of 2 Britons , 3 Spanish and 1 Canadian . It is the death of these white people that makes his case strong and different . If he goes to try , it will be difficult for him to prove his innocence when he was a chief of soldiers who murdered million . If he didn’t give direct order , he will be guilty of not stopping it when he was able but we all know that he gave direct orders it’s just a matter of proving it
    So friends, wether you support karake’ arrest or not , let him prove his innocence through the court of law .
    This is a good news to some people like me but it’s a headache to others who don’t want the truth

  • Hahahaha, ayo mafaranga yatanzwe mbere kandi hano ikivugwa si amaphotos! Sinzi n’aho wakuye ko umuntu adakwiye guhanwa kuko ari Inkotanyi, ushobora kuba wabirose kuko nta biri muri comment yanjye! Dore n’ikindi ahubwo: izi mandats High Court yo muri Spain yari yarazikuyeho hasihaye gusa ko byemezwe na Court Suprême. Ibi se wari ubizi?

    Hanyuma, iyo uvuga ko izo liens/links hagati ya FDLR n’umucamanza ntacyo zivuze biramutse aribyo ubwo uba ukomeje??? Umucamanza bimenyekanye ko yahawe amafaranga n’umuntu ufite inyungu mu rubanza mbere y’uko ruburanishwa ntacyo byaba bivuze rero??? Ngibi ibyo navugaga muri post yanjye ya mbere rero: ibi ntaho bihuriye no gushyigikira ubutabera ahubwo uri muri ba bandi bishimira gusa ko Inkotanyi yafashwe! Ariko nka manipulations zabaye mbere, iyi nayo va les éclater à la figure/ will blow in their face.

  • Colonisation ntizahera bavandimwe! ubuturimuri colonization indirect kuko umuzungu niwatega mukaragwe, akoresheje bamukaragwe nyene. ushaka kuramba, wemera kuja mukwaha kumuzungu.

  • Hahahaha, ayo mafaranga yatanzwe mbere: abayatanze barazwi, uko angana birazwi ( € 200,000), aho yavuye harazwi n’aho abayatanze bahuriye na FDLR harazwi kuko records zirahari. Ikivugwa hano si amaphotos kandi! Sinzi n’aho wakuye ko umuntu adashobora guhanwa kuko gusa ari Inkotanyi, ushobora kuba wabirose kuko nta biri muri comment yanjye!
    Dore ikindi ahubwo: Izi mandats High Court yo muri Spain yari yarazikuyeho hasihaye gusa ko byemezwa na Court Suprême. Ibi se wari ubizi ?

    Hanyuma, iyo uvuga ko izo liens/links hagati ya FDLR n’umucamanza ntacyo zivuze biramutse aribyo uba ukomeje??? Umucamanza biramutse bimenyekanye ko yahawe amafaranga n’umuntu ufite inyungu mu rubanza mbere y’uko ruburanishwa ntacyo byaba bivuze rero???? Ngibi ibyo navugaga muri post yanjye ya mbere rero: Ibi ntaho bihuriye no guharanira ubutabera ahubwo uri muri ba bandi bishimira gusa ko Inkotanyi yafashwe! Ariko nka manipulations zindi zabaye mbere, iyi nayo va les éclater à la figure/will blow in their face.

  • Bareke batugaraguze agati, ukuri kuzatinda kuboneke!

    Abavanga iby’abahutu bishwe nyuma ya genocide na genocide ubwayo, turabamaganye kuko ababishe barabihaniwe, kandi ibi byasobanuwe kera.

    Ababa bataranyuzwe, imiryango y’inkiko irafunguye, bazajye kurega cg se bajye mu ishyamba, niba bumva biyizeye, ariko bareke kutuvangira no kutubuza kubungabunga ibyo tumaze kugezwaho na Mzee wacu, Umubyeyi PK.

    Uwari urajwe ishinga no guhagarika genocide yari kwica bahutu gute? Uwari uhanganye n’abacengezi, yari kujya kwica abahutu gute?

    Abanyarwanda twese, aho turi ku isi hose, dukwiriye guhagurukira icya1, tukihesha agaciro, wenda n’ubwo bufaranga bwabo bashyira muri budget yacu, bakatureka!

    Askigari we!

  • @Tuza: First and foremost, your facts are wrong: no British national is involved in this case.
    Secondly: The indictment by this judge is so flimsy and full of disturbingly glaring inconstitencies that you wonder who drafted that rubish: they should at least have invented something that is consistent. This rubish will never resist even an elementary cross checking by a lawyer.
    Thirdly, these indictments were dropped by the Spanish High Court in March 2014.

    Fourthly, the Spanish Governement abolished prosecution under the universal jurisdiction except for very specific scenarios which do not cover the case we are discussing here.

    Fiftly, there are these connections between the NGOs behind these indictments with the FDLR…Don’t even get me started with the facts in these indictments… I could go on with countless flaws about this rubish.

    Now I understand you are dying to see people who prevented your fellow killers from “finishing the job” brought down and I hate to break this to you, but this whole manipulation will blow in your faces. Once again.

  • Ndashaka gusubiza Stan kabayiza
    Ntabwo ndasoma ibyo karake aregwa byose , ibyo nabonye nibiri muri public domain,
    Gusa ikigaragaramo nuko bamurega jenocide, ibyaha byintambara na crime against humanity
    Ibibyaha birakomeye ndumva iyo aba ariwowe ubiregwa utabyita rubbish kuko waba umeze kose ntiwabivamo utageze murukiko
    Kubyerekeye impapuro bamufatiyeho zo ntagushidikanya kugaciro kazo kuko iyo ziba imfabusa ntaba yarafashwe.
    Kubyo uvuga ngo Spain yakuyeho universal jurisdiction byo nziko byigeze kuvugwa ariko niyo byaba aribyo ntago byahanagura mandat zatanzwe mbere yiryo tegeko. Birashoboka ko Spain itazakomeza universal jurisdiction gusa impapuro zatanzwe mbere yuko iryo tegeko rijyayo zo zigumana agaciro kazo nkuko zashoboye gukoreshwa mugufata karake . Aha ho ndumva twemeranya kuberako izo mpapuro zashoboye gufatisha karake kandi no murikiko abavoka be ntacyo bazivuzeho kuko iyo aba ari imfabusa abavoka ba karake bari kuvuga ko yafatiwe kumpapuro zataye agaciro, bakerekana ko ntawe umushakisha noneho bagasaba ko afungurwa agataha mu Rwanda . Siko byagenze ahubwo abavoka be mu gusaba ko yafungurwa byagateganyo nuko bemeye koko ko ashakishwa cga se ko impapuro zimufata zifite agaciro bagahitamo gusaba ko aba afunguwe byagateganyo
    Ikindi abavoka be batatsinda nukuvuga ko afite ubudahangarwa, ibyaha aregwa ntacyo ubudahangarwa bwamumarira urugero nukuntu prezida wa Sudan yarafatiwe muri Africa yepfo kandi ari munama. Ibyaha karake aregwa nikimwe nibyo bashir wa Sudan aregwa
    Muvandimwe rero kuba bamwe twishimiye ko karake afashwe nuko inkotanyi zatwimye ubutabera

Comments are closed.

en_USEnglish