Digiqole ad

Mugesera uyu munsi yaburanye avuga ko mbere ya Jenoside atari azwi

 Mugesera uyu munsi yaburanye avuga ko mbere ya Jenoside atari azwi

Leon Mugesera uyu munsi yaburanye agaragaza ko mbere ya Jenoside ngo atari umuntu uzwi

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha birimo ibya jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya aregwa ko ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi; kuri uyu wa 23 Kamena uregwa yabwiye Urukiko ko kumenyekana kwe atari ibya kera nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ahubwo ngo byaje nyuma aho atangiye gukurikiranwa mu nkiko maze akavugwa cyane na za Radio na Televiziyo.

Leon Mugesera uyu munsi yaburanye agaragaza ko mbere ya Jenoside ngo atari umuntu uzwi
Leon Mugesera uyu munsi yaburanye agaragaza ko mbere ya Jenoside ngo atari umuntu uzwi

Yanengaga ubuhamya bwatanzwe n’Umutangabuhamya wahawe izina PMC, aho yavuze ko uyu mutangabuhamya yigishijwe ubuhamya; ko mu byo yavuze yagiye yivuguruza akanavuguruza Ubushinjacyaha bityo ubuhamya bwe bukaba budakwiye guhabwa agaciro.

Uregwa (Mugesera) yavuze ko kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko yamenyeye Mugesera muri “meeting” yo ku Kabaya ndetse hakaba hari abandi batangabuhamya babihurijeho ari ikimenyetso cy’uko Mugesera atari igikomerezwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Yagize ati “ …kuba atari azi Dr Leon Mugesera bigaragaza ko Uburangirire Ubushinjacyaha butwerera Mugesera ntabwo yari afite, ntabwo rwose,…ubu burangirire bwaje nyuma aho Mugesera atangiye kuvugwa mu maradiyo n’amateleviziyo, ntabwo Mugesera yari asanzwe azwi rwose.”

Mugesera yahise avuga ko ishusho ye ya none idakwiye kugenderwaho ngo hakekwe ko ariko yari ameze na mbere ndetse ko kuba bigaragara ko nta bantu bari bamuzi bikwiye no gukuraho ibyo akurikiranyweho.

Ati “…ntabwo ariko nari meze rwose. N’ibyo byo gucurana umugambi ni ibihimbano, nari gucurana umugambi n’abantu tutaziranye.”

Mu buhamya bwe; PMC yavuze ko iyicwa ry’Abagogwe ryaturutse ku ijambo Mugesera yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya.

Uregwa yavuze ko ibi byatangajwe n’umutangabuhamya nta shingiro bifite ahubwo ko ari ukubimugerekaho kugira ngo ajishwe kuko atigeze atanga amategeko yo kwica Abagogwe ahubwo ko iyicwa ryabo ryaturutse ku ntambara yari yugarije igihugu ubwo Ubuganda bwaterga u Rwanda.

Ku bijyanye n’ijambo risa nk’ipfundo ry’ibyo akuriranyweho; uregwa (Mugesera) yavuze  ko kuba Umutangabuhamya PMC yarazanyemo ibintu bitari mu ryo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko bikwiye gutuma iri jambo ridakomeza gufatwa nk’ikimenyetso.

Ati “ yavuze ko muri iyi meeting; Mugesera yavuze ko igihugu cyatewe n’Abatutsi baturutse ibuganda, ndetse ko hari Abatutsi b’ibyitso, ibi ntaho biri mu jambo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko.”

Mugesera udahakana ko yavugiye ijambo muri “meeting” yo ku Kabaya gusa akavuga ko ryateshejwe umwimerere; ku bijyanye n’ibyitso nubwo ateruye ko yabigarutseho mu ijambo rye yavuze ko leta zose yaba iya none ndetse n’iy’icyo gihe zifite amategeko yamagana akanahana ibyitso.

Mugesera wakunze ku garuka ku bivugwa ko ari ingaruka zatejwe n’ijambo yavugiye ku Kabaya; yabwiye Urukiko ko ibyitirirwa ingaruka z’ijambo rye ari ukubimugerekaho kuko uretse kuba hari ibyatewe n’intambara ya Uganda hari n’ibyatewe n’imyigaragambyo yo kwamagana amsezerano ya Arusha.

Uregwa yavuze kandi ko umutangabuhamya PMC yagiye yivuguruza ku bijyanye n’igihe ingaruka zagiye zibera aho yagaragaje ko hari aho PMC yaravuze ko ingaruka zabaye muri Mutarama 1993 ahandi akavuga ko zabaye nyuma y’amezi atatu ijambo rivuzwe.

Mugesera ati “… yabonye ko muri 93 ari kera asa nk’ubigarura imbere avuga ko ari nyuma y’amezi atatu kugira ngo bigirane isano n’iri jambo, ntabwo ibyabaye nyuma y’iri jambo bikwiye kugerekwa kuri Mugesera.”

Uregwa yavuze kandi ko kuba uyu mutangabuhamya yarateshutse ku nshingano z’ubuvugabutumwa dore ko ari umushumba mu idini rya ADEPR akabivanga na politiki aho yivugiye ko yari interahamwe ndetse ko yari umurwanashyaka wa MRND adakwiye kwizerwa kuko ngo bigaragaza ko atifitemo gushikama.

Iburanisha ryimuriwe kuwa Kane tariki 25, uregwa akomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • .

  • uyu mugabo araruhanya ku busa gusa, azi kuburana amahugu akamenya kuryongora ubutabera burebe hafi maze bumukanire urumukwiye

  • Bwana steven urucira mukaso rugatwara nyoko wowe na Mugesera ubabaye ninde ? Ntamahugu azana ahubwo arimo gufasha urukiko kugirango nejo bahuye ni ikibazo cyabatanga buhamya bibinyoma ubutabera bwamenya uko bubyifatamo kandi ariya makosa yabatanga buhamya bibinyoma babonetse henshi nu duce twu Rwanda cyane cyane muli za Gacaca

    • None se Kabayiza, niba ku bwawe ubuhamya bwatanzwe muri gacaca ari ibinyoma, abatutsi bari batuye ku misozi bishwe na nde? Bararigise, bariyahuye, bazize inzara? Tubwire.

      Ntekereza ko ku misozi yo mu Rwanda hari abantu bishwe hakaba abarokotse hakaba nabandi bari bawutuyeho batahigwaga. Dore rero ihurizo rya gacaca: Abishwe ntibavuga, ibyo abarokotse bavuga mubyita ibinyoma, abari abaturanyi batahigwaga baricecekera ntibavuge uko byagenze. ????????????? Birababaje

  • KABAYIZA azaze avuge ukuri, buriya we wasanga yaba afite andi makuru.

    KABAYIZA ninde wishe abatutsi ?

Comments are closed.

en_USEnglish