Digiqole ad

Imbuto F. na Bloomberg bazanye ‘Application’ iguha ibitabo 500 ku buntu

 Imbuto F. na Bloomberg bazanye ‘Application’ iguha ibitabo 500 ku buntu

Kuva kuwa gatanu abanyarwanda bazahabwa ‘Application’ ibageza ku bitabo birenga 500 kuri telephone zabo

Imbuto Foundation ifatanyije na Bloomberg Philanthropies bazaniye, cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda, ‘application’ y’ubuntu yitwa ‘Library for All’ izajya ituma uyifite asoma ibitabo birenga 500. Ni mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abanyarwanda no kubashishikariza gukunda gusoma. Miss Rwanda 2015 avuga ko aya ari amahirwe akomeye cyane ku bakunda gusoma.

Kuva kuwa gatanu abanyarwanda bazahabwa 'Application' ibageza ku bitabo birenga 500 kuri telephone zabo
Kuva kuwa gatanu abanyarwanda bazahabwa ‘Application’ ibageza ku bitabo birenga 500 kuri telephone zabo

Iyi ‘application’ izamurikwa kuwa gatanu w’iki cyumweru ku munsi mpuzamahanga wo gusoma.

Iyi ‘application’ yatekerejwe kubera gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yazamuye umubare w’abanyarwanda babasha gusoma biciye no mu ikoranabuhanga.

Iyi ‘application’ y’ubuntu izabasha kwakirwa na telephone zikoresha ‘android’ itume abayifite babasha gusoma ibitabo byinshi birimo ibyanditswe n’abanditsi b’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ikigamijwe ahanini ni ukugeza ubumenyi ku rubyiruko mu buryo bworoshye no kugira ngo bamenye isi ibakikije kurushaho.

Doriane Kundwa Miss Rwanda 2015 yabwiye Umuseke ko aya ari amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda kuko bizarufasha gukoresha neza igihe no kugera ku bumenyi bwinshi kandi ku buntu.

Kuri Miss Rwanda abona iyi ‘application’ izazamura umuco wo gusoma mu rubyiruko kuko n’uwakundaga gusoma ariko atabona ibitabo ku buryo bumworoheye ubu agize amahirwe yo kubibona kuri telephone ye ku buntu.

Doriane Kundwa ngo azaba uwa mbere kugira iyi application kuko izamworohereza gukomeza umuco we wo gusoma kuko akanya kose azajya abona azajya abasha kwisomera ibitabo bitandukanye.

Bloomberg Philanthropies ivuga ko yatanze iyi application nk’impano ku Rwanda mu by’ubumenyi.

Kuwa kuwa gatanu tariki 26 Kamena 2015 imaze kumurikwa iyi ‘application’ izaba iboneka (for download) ku buntu kuri ‘Google play store’.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Well done

  • abashaka gusoma ntimugire ngo Jeannette Kagame hari icyo atakoze, bravoooo ku mbuto foundation

  • iyo application yitwa gute?

Comments are closed.

en_USEnglish