Mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyarurema, mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Nyagatare bategereje ko Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi abagezaho imigabo n’imigambi ye, abaturage baho bahurira ku kibazo cyo kutagira amazi meza, abandi ngo azabahe amashanyarazi bahange imirimo. Umuseke waganiriye na bamwe mu baturage bizinduye mu gitondo cya kare baje […]Irambuye
Asoza ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth connect Africa Summit” ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa ruri kugwa mu nzira rujya gushaka imibereho ahandi, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu bihugu iwabo bigomba gukemuka. Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo bitera urubyiruko rwa Africa gushaka kuva ku […]Irambuye
Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze. Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu, avuga ko amakuru avuga ko ifungwa […]Irambuye
Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu. Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam uzwi nka Akon yashimiye u Rwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu gitondo kandida Perezida Philippe Mpayimana yiyamamarizaga mu bice by’iburengerazuba, mu murenge wa Nyamyumba yahageze asanga ategerejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ariko ntiyahatinda kuko hari abantu mbarwa. Yavuye aha Nyamyumba ahamaze umwanya muto, ahita yerekeza mu murenge wa Gisenyi ku kibuga cya Nengo naho ahasanga Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gusa waje kumwakira. Aha […]Irambuye
Ubujurire bwa Mwitende Ladislas, umunyemari uregwa kuriganya Leta asaga miliyoni 430, kuri uyu wa Kane bwateshejwe agaciro akatirwa gufungwa imyaka 7 n’Urukiko Rukuru. Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuyobozi mukuru wa Sosiyete icuruza inyongeramusaruro Top Services Ltd Mwitende Ladislas rutegeka ko afungwa imyaka irindwi no kwishyura MINAGRI miliyoni zisaga 430. Mwitende Ladislas yari yajuririye mu […]Irambuye
Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku mugoroba w’uyu wa kane yiyamamarije mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko ururimi rw’igifaransa rugiye kujya ku rwego rumwe n’icyongereza. Mu Murenge wa Nyarusange Habineza Frank yahageze saa kumi yibanze kuri za gahunda zitandukanye avuga ko […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Nyakanga, i Kigali mu Rwanda hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa yiswe “Youth Connekt Africa” ririmo kuba ku nshuro ya mbere, mu kurifungura ku mugaragaro Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yavuze hagomba kwigwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’imyanzuro abayobozi ba Africa bagiye bashyiraho. Minisitiri Jean Philbert Nsenyimana yavuze […]Irambuye
Dr Vincent Biruta perezida w’ishyaka Parti Social Democratique (PSD) i Rulindo amaze kugaruka ku mpamvu ishyaka ryabo ryashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ngo ni ukubera ibyo yagejeje ku Rwanda. Abatabyumva bo ngo ntibazi ubucuti aya mashyaka afitanye kuva mu myaka 25 ishize. Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga mu murenge wa Gasiza mu karere ka Rulindo uyu munsi, […]Irambuye
Umukandida wigenga Philippe Mpayimana uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rubengera no mu wa Bwishyura. Ahitwa mu Bupfune mu Bwishyura aho yari mu masaha ya saa sita yiyamamaje mu buryo bwo kuganira n’abaturage. Nyuma ya saa sita yiyamamarije ahitwa ku Mana y’abagore mu murenge wa Rubengera yifashishije indangururamajwi ndetse yakiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge. Uyu mukandida yafataga […]Irambuye