Digiqole ad

Ubu 10% by’ava mu bucukuzi azajya ateza imbere abaturiye ibirombe

 Ubu 10% by’ava mu bucukuzi azajya ateza imbere abaturiye ibirombe

Evode Imena yavuzeko nubwo inzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabo bagomba kugira uruhare mu mishinga iteza imbere abaturage

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye aho acukurwa. Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) yatangaje kuri uyu wa gatatu ko bahereye ku 10% by’azajya ava muri ubu bucukuzi.

Evode Imena yavuzeko nubwo inzego z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nabo bagomba kugira uruhare mu mishinga iteza imbere abaturage
Evode Imena avuga ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rugomba kugira uruhare mu mishinga iteza imbere abaturage by’umwihariko abatuye aho acukurwa

Hamenyerewe 5% by’ava mu bukererugendo ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye za pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga, aya ashyirwa mu kubaka amashuri no guteza imbere imishinga y’abahaturiye kuko bagira uruhare mu kubungabunga ubukerarugendo.

10% by’umusaruro uva mu bucukuzi  ngo azajya ashyirwa mu kubaka imihanda, amashanyarazi, amazi, ikoranabuhanga n’indi mishinga y’imibereho myiza nk’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ibindi.

Ngo abaturiye aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri nibo bazajya bihitiramo icyo bakeneye cyihutirwa kurusha ibindi.

Evode Imena umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA ushinzwe iby’ubucukuzi yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwasubiye inyuma kubera ibiciro mpuzamahanga.

Umwaka ushize ubu bucukuzi bwinjirije u Rwanda miliyari eshatu z’amadorari y’Amerika, ubu ngo ni igihe cyiza cyo kwiyemeza ko uyu musaruro uzajya ukorwaho maze 10% yawo akajya mu guteza imbere abaturiye aho uturuka by’umwihariko.

Evode Imena ati “Leta isanzwe igomba guteza imbere aho hantu kimwe n’ahandi, ariko by’umwihariko turagirango abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro nabo abashe kubagirira akamaro nk’abafite ubwo bukungu iwabo.”

Ibi ngo bizakorwa mu mirenge 87 inyuranye mu Rwanda irimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imena avuga ko hari ikizere ko ibiciro mpuzamahanga by’amabuye y’agaciro bizongera gusubira ku rwego rwiza n’umuturage uturiye ayo mabuye bikamugeraho.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku myanzuro yaraye ifashwe n'inama y'Abaminisitiri
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro yaraye ifashwe n’inama y’Abaminisitiri

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bishobora kuba biterwa nuko nubundi nta mafaranga akirimo.Abasenyewe nimitingito yibyo birombe Muhanga, abakubiswe bazira kwanga kwimyaka yabo yangizwa basaba ikintu kimwe, kubareka bakeza bagasarura.Mubibubutse muri 2016?

Comments are closed.

en_USEnglish