Digiqole ad

Umuhinde yishe umugore we wo muri DR Congo, amukatamo ibice, aramutwika

 Umuhinde yishe umugore we wo muri DR Congo, amukatamo ibice, aramutwika

Rupesh n’umugore we bari bamaranye imyaka umunani

Mu bwicanyi buteye ubwoba, ku cyumweru umugabo w’umuhinde witwa Rupesh Kumar Mohanani yishe umugore we Cynthia Vechel ukomoka muri Congo Kinshasa arangije umubiri we awucagaguramo ibice akoresheje ishoka ubundi ibice arabijyana arabitwika. Nyuma yaje gufatwa.

Cynthia Vechel ukomoka muri Congo yari afitanye n'umuhinde umukobwa w'imyaka irindwi
Cynthia Vechel ukomoka muri Congo yari afitanye n’umuhinde umukobwa w’imyaka irindwi

Uyu mugabo w’imyaka 36 yabanaga n’umugore we mu mujyi wa Hyderabad muri Leta ya Telangana mu majyepfo y’Ubuhinde. Umugabo yakoraga nk’umucuruzi mu by’imari n’imigabane naho umugore we yari umubyinnyi muri Night Club.

Uyu mugabo yatawe muri yombi n’abaturage kuwa mbere agerageza guhunga aho yakoreye icyaha, maze bamushyikiriza Police.

Police muri aka gace ivuga ko nyuma yo kwica umugore we, Rupesh yafashe ibice by’umubiri we yatemaguye n’ishoka abishyira mu mufuka agura Petrol abijyana ahantu hiherereye atangira kubitwika.

Ibi ngo yabikoraga yasize umwana bafitanye w’imyaka irindwi mu modoka amutegereje nk’uko Police y’aha ibyemeza.

Amaze gutwika umugore we, yasabye abaturage bo hafi kuza bakamufasha kuko imodoka ye yari yanze kwaka ashaka kugenda, aba baturage bahise babona amaraso mu modoka ubundi bangira Rupesh ko ava aho bahamagara Police.

Cynthia na Rupesh Police ivuga ko bahoraga mu makimbirane akomeye ndetse Cynthia yari yaravuze ko ashaka gatanya kandi agatwara umwana babyaranye.

Rupesh ngo yahoraga akekera umugore we ubusambanyi kuko yari afite inshuti nyinshi baganira kuri Facebook.

Mu 1999, Rupesh  nibwo yagiye kuba muri Congo Kinshasa gushakayo akazi. Mu 2006 ubwo yakoraga iby’ubucuruzi nibwo yahuye na Cynthia barakundana, mu 2008 bakora ubukwe uwo mwaka bibaruka umukobwa.

Mu 2012, bombi baje gutura mu Buhinde aha mu mujyi wa Hyderabad.

IndiaTimes ivuga ko Rupesh yari amaze iminsi yarahombye cyane ari nabyo byaba byaramuteye amakimbirane n’umugore we wari umutunze.

Kuwa mbere, w’icyumweru gishize ngo bari barwanye. Ku cyumweru nibwo yaje kwica uyu mugore we mu gihe umwana wabo yari aryamye mu kindi cyumba.

Rupesh n'umugore we bari bamaranye imyaka umunani
Rupesh n’umugore we bari bamaranye imyaka umunani
Cynthia yari afite imyaka 30 gusa
Cynthia yari afite imyaka 30 gusa

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Birababaje ubwo bazamufunga igihe kigufi kandi yakoze amahano yo kwica akagerekaho gushinyagura

    • JYEWE NKUMBUYE INKURU ZIFITE AKAMARO!

  • C’est barbarie

  • Ntaho byabaye ko umuhinde arongora umwirabura ngo bababne bamarane kabiri. Ariko nanone njye abirabura buriya baranyobeye. Abirabura nibwo bwoko usanga busuzuguritse cyane kuri ino si, aho wajya hose. Nibwo bwoko kandi usanga nabwo ubwabwo bwisuzugura nta gaciro bwiha. Abirabura nibwo bwoko usanga bushamadukira byihuse cyane gusyingiranwa n’ayandi moko aba muri iyi si, nibwo bwoko usanga byoroshye kuzamo ukabwinjiramo bukakwakira ukabubamo nta kibazo….Iby’abirabura njya mbitekereza uburyo batandukanye n’abandi bantu bikanshobera, ariko nyamara tukigishwa ko umuntu wa mbere yaturutse muri Africa….Ni amayobera.

    • Nsomye ibyo wanditse ndumva abirabura bagira umutima mwiza!

    • Kuba abirabura basabana bakabanirs neza abandi ntavAngura ry’uruhu wumva ari ukwisuzugura?

      • @Mimi, reka nkubwire nshuti yange numva ari ukwisuzugura rwose, Mimi nyemerera nkubaze ijambo rimwe wari wakorana n’abazungu ngo urebe uburyo banga abirabura? aho muba mukorana mwahurira muri office mugitondo wa musuhuza akakwihorera? ikintu cyose ukoze akakubwira ko nta bwenge burimo kubera ko wagikoze uri umwirabura? ujya ubona ukuntu abirabura twisuzugura umuzungu yavuga ikintu kitanasekeje tugakoma amashyi duseka? areko umwirabura mwene wacu yavuga ibyubaka ahubwo aho kumwumva tukiva inyuma tumwamagana, mureke dukundane icyi nicyo gihe.

    • najye ibyo wibaza njya mbyibaza bikanyobera rwose ibyo uvuze nu kuru gusa gusa,

      • @Mungaruriye

  • ESPECE DE COCHON D’INDE

  • Abatarashaka mwese mwirinde gushakana n’abo mudahuje umuco n’ubweneguhugu.Ibirenze ibyo ni ukwigurisha.Nyuma yo kugurwa rero hazakurikiraho gukoreshwa icyo bashatse cyose ! Abarangije kubana nabo namwe mugire amakenga kuko mu nkingi zubaka urugo no kuba muhuje imico n’uburere ni ingenzi !

    Babashakira iwanyu hanyuma bakabajyana iwabo mukabona ko hazakurikiraho iki ! Bible iravuga ngo “Nibyiza ko abavandimwe babana bahuje”. Hari ibyo muzajya mwirengagiza mwibwira ngo murakurikiza impuguro runaka bibakoreho. No gushyira mu gaciro ukurikije ubwenge n’umutimanama ni ngombwa !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish