Digiqole ad

FBI yahagaritse gukurikirana Clinton, amasaha macye mbere y’amatora

 FBI yahagaritse gukurikirana Clinton, amasaha macye mbere y’amatora

Hillary Clinton ubu abonye agahenge kubera ko FBI ihagaritse ibyo kumukurikirana

Mu itangazo rifatwa nk’irije ku munota wa nyuma, umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri USA (FBI) James Comey ryavuze kuri iki cyumweru ko babona bidakwiye gukurikirana umukandida w’Abademocrates Hillary Clinton kubera e mails bari baherutse kubona bakekamo ibyaha.

Hillary Clinton ubu abonye agahenge kubera ko FBI ihagaritse ibyo kumukurikirana
Hillary Clinton ubu abonye agahenge kubera ko FBI ihagaritse ibyo kumukurikirana

Mu ibaruwa yandikiwe abanyamategeko, James Comey yavuze ko FBI isubiye mwanzuro yari yarabonye mu kwa karindwi gushize wemeza ko Clinton adakwiye gukurikiranwa kubera e mails z’ibanga yakoresheje nabi ubwo yari umunyamabanga wa Leta.

Mu ibaruwa ati “ Ikipe ya FBI imaze iminsi ikora cyane ireba za e mails nyinshi cyane zari zifite amahuriro n’ibyaha n’ibyaha dukurikirana. Muri ako kazi twarebye ubutumwa bwose buva cyangwa bujya kuri Hillary Clinton mu gihe yari umunyamabanga wa Leta.

Dushingiye ku byo twabonye, twasanze tutahindura umwanzuro twari twatanze mu kwa karindi wubaha Hillary Clinton.”

Ibi byahise bishyushya cyane ukwiyamamaza kurimbanyije hagati ya Clinton na Trump mu masah macye mbere y’amatora ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ugushyingo.

Tariki 28 Ukwakira FBI yari yatangaje ko yabonye izindi e mails zashinjaga Clinton kuba afite aho ahuriye n’ibyaha biregwa umugabo we byo gusambanya bamwe mu bagore bakoranaga nawe ku ngufu.

Kwivuguruza kwa FBI ku gukurikirana Clinton, kongereye sakwe sakwe mu matora ku bashyigikiye Donald Trump n’abashyigikiye Hillary Clinton.

Trump ngo yumve iby’iyi baruwa ya FBI yahise abagaya cyane kuri iki cyumweru nijoro yariho yiyamamaza muri Michigan, avuga ko n’ubundi batari kubasha kujya muri e mails 650 000 mu minsi umunani.

Ati “Ariko ndabizi biramuhama (Clinton). Ntibyumvikana kuba adakomeje gukurikiranwa.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish