Digiqole ad

Mu 2015 u Burundi ngo bwacuruje toni 3 za zahabu i Dubai

 Mu 2015 u Burundi ngo bwacuruje toni 3 za zahabu i Dubai

2015, Burundi ngo yacuruje toni 3 za zahabu i Dubai

Mu gihe igihugu cyari mu mpagarara mu 2015, mu Burundi nibwo havuye zahabu nyinshi yagiye gucururizwa i Dubai. Leta yo yameza ko icyo gihe yacuruje ibiro 411 bya zahabu ariko abakoze igenzura bakavuga ko ari toni eshatu zirenga. Nyinshi ngo ni zahabu iva muri Congo bagura n’inyeshyamba nka FDLR n’ingabo za Congo ubwazo nk’uko bivugwa na RFI.

2015, Burundi ngo yacuruje toni 3 za zahabu i Dubai
2015, Burundi ngo yacuruje toni 3 za zahabu i Dubai

Minisitiri w’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Burundi yabwiye impuguke za UN kuri Congo ko igihugu cye cyacuruje i Dubai 411Kg za zahabu gusa mu 2015.

Izi mpuguke ariko zagiye kugenzura i Dubai zisanga zahabu yavuye i Burundi iza gucururizwa i Dubai mu mwaka ushize irarenga toni eshatu.

Abayobozi b’i Burundi ntibashubije ikibazo cy’aho iyi zahabu iva n’abayicuruza nk’uko biri muri raporo y’impuguke za UN.

Gusa igenzura ryabo ngo ryasanze uretse zahabu nke cyane bacukura i Burundi, igice kinini cy’iyo bacuruza iva muri Kivu y’Epfo igacishwa i Bukavu na Goma, harimo na zahabu bagura n’imitwe yitwaje intwaro, n’ingabo za Congo ubwazo, n’icuruzwa n’inyeshyamba za FDLR.

Raporo y’izi mpuguke ivuga ko ari ibihugu bitatu bikora ubu bucuruzi; Uganda ikoreshwa nk’inzira ya zahabu iva mu gace ka Ituri na Kivu ya ruguru, u Burundi burucuza iva muri Kivu y’Epfo n’amajyaruguru ya Katanga, na Tanzania ivugwa kuba inzira y’ubucuruzi bwa zahabu iva Katanga.

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rutagaragara cyane muri ubu bucuruzi bwa zahabu kuko rwo ngo rucuruza amabuye y’agaciro ya Etain, Coltan na Tungsten.

Iyo abacuruzi ba zahabu bageze i Burundi ngo bumva batekanye. Imitwaro yabo icungirwa umutekano n’abapolisi n’inzego z’ubutasi kugera ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Inzego zibarinda zahoze ziyoborwa na Gen Adolphe Nshimirimana wishwe arashwe umwaka ushize, akaba ari we ngo wari umuyobozi muri ubu bucuruzi buciye i Burundi.

 UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mbega business we !!!

  • urwanda ntirurimo !!!!!

    • @ kaka

      None se ikibzo cyawe ni ikihe ko iyi nkuru ivuga ibikubiye muri raporo ya UN? Keretse niba wifuza ko u Rwanda rujyamo byanze bikunze!

  • Ah bon l.argent n.a pas d.odeur alors

Comments are closed.

en_USEnglish