Kuri uyu wa gatatu taliki 3 Mata 2013 leta y’Ubugande yafashe icyemezo cyo gusubika igikorwa cyo guhiga Joseph Kony, urwanya leta iyobowe na prezida Yoweri Museveni kandi akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ngo aryozwe ibyaha by’intambara yateje. Icyo cyemezo cyo guhakarika ibikorwa byo guhiga Joseph Kony cyatangajwe kuri uyu wa gatatu na perezida Yoweri Museveni […]Irambuye
Lord Lea umugore wo munzu y’aba ‘Lords’ y’Ubwongereza mu ibaruwa yandikiye London Review of Books, yavuze ko mbere y’uko Daphne Park wakoraga muri MI6 yitaba Imana mu 2010 yari yamuhishuriye ko ariwe wateguye iyicwa rya Patrice Lumumba mu 1961 intwari ya Congo na Africa muri rusange. Mme Daphne Park yasize abwiye Lord Lea ko ubwo […]Irambuye
Koreya ya ruguru yarakaje amahanga cyane cyane Amerika (USA) nyuma yo gutangaza ko igiye gusubukura itunganywa ry’imbaraga za kirimbuzi yari yarahagaritse. Kim Jong-un uyobora iyi Koreya ya ruguru yavuze ko igihugu cye gishaka gukomeza imbaraga zayo za kirimbuzi. Igicaniro cy’izi mbaraga za kirimbuzi cy’ahitwa Yongbyon cyari cyarafunzwe mu mpeshyi ya 2007 kubera igitutu cy’amahanga n’amasezerano […]Irambuye
Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize amarira yari menshi mu Mujyi wa Dar es Salaam, nyuma y’aho igorofa yarimo kubakwa ihirimye igahitana benshi. Kuri uwo munsi imibiri yahise iboneka yageraga mu icumi, ariko kugeza ubu abamaze kuboneka baragera kuri 34 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ubwo iyi gorofa yarimo kubakwa mu gace ka Kariakoo mu […]Irambuye
kuri uyu wa gatandatu imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 wiciyemo ibice kubera ubwunvikane buke, yatumye abaturage ba Congo bongera guhungira mu Rwanda, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa leta akaba na minisitiri w’ububanye n’amahanga Louise Mushikiwabo. Mu bahunze hakaba harimo kandi abasirikare n’abayobozi b’umutwe wa M23 ku ruhande rwa Runiga Rugerero. Mu banyekongo binjiye mu Rwanda harimo […]Irambuye
Nubwo hakozwe byinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika y’Epfu, ubu biravugwa ko hari umubare munini w’abana b’abakobwa b’abanyeshuri babana n’ubwo bwandu. Imibare yashizwe ahagaraga yemeza ko 28% by’aba abakobwa b’abangavu bo hirya no hino mu gihugu bamaze kwandura; ibi ndetse byemejwe na Minisitiri w’ubuzima muri Afurika y’Epfo Dr Aaron Motsoaledi. Aganira n’ikinyamakuru cyo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2013, icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na komisiyo ihagarariwe na Perezida wa Misiri Muhammed Mursi, cyemeza ko abaturage basaga 900 bishwe na polisi mu myigaragambyo yabaye ubwo bamaganaga ubuyobozi bwa perezida Hosni Mubarak mu mwaka w’2011. Icyo cyegeranyo kikimara gutangazwa abaturage biroshye mu muhanda batwika ibikorwa remezo ndetse basenya n’amazu […]Irambuye
Aho bari biherereye muri shapeli abakaridinali 115 bamaze gutora Papa mushya, uwo ni Cardinal Jorge Bergoglio wafashe izina rya Francis, watowe ku mogoroba wo kuri uyu wa 13 Werurwe, biranzwe n’umwotsi bita ko wera uherekezwa n’inzogera ziranga mu rusisiro rw’umujyi muto wa Vaticani i Roma mu Ubutaliyani. Cardinal Jean Louis Tauran niwe wasohotse imbere y’imbaga […]Irambuye
Nibura abantu batandatu nibo baguye mu mvururu zashyamiranyije Police n’imbaga yajya ku musozi gusenga kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Abandi 35 bakomeretse, bikaba byagereye mu Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi. Athanase Mbonabuca Guverineri wa Province ya Kayanza yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko aba bantu baba bagiye gusengana n’umuhanuzi wabo witwa Zebiya. Ubwo ngo bari […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo abakaridinali 115 nibwo batangiye kugenda binjira muri Hotel Santa Martha y’i Vatican ngo biherere batore Papa mushya. Nta mwiherero uramara iminsi irenze itanu mu gutora Papa, bityo birashoboka cyane ko bitarenze ku cyumweru imbaga ya miliyari 1.2 izaba yamenye umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatorika. Abakaridinali babishoboye bumvanye misa ya […]Irambuye