Tanzania: Abahitanywe n’igorofa bamaze kugera kuri 34
Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize amarira yari menshi mu Mujyi wa Dar es Salaam, nyuma y’aho igorofa yarimo kubakwa ihirimye igahitana benshi.
Kuri uwo munsi imibiri yahise iboneka yageraga mu icumi, ariko kugeza ubu abamaze kuboneka baragera kuri 34 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ubwo iyi gorofa yarimo kubakwa mu gace ka Kariakoo mu Mujyi wa yagwaga Dar es Salaam, yarahirimye igwira imodoka nyinshi zari munsi yayo ndetse ngo n’abakozi benshi barimo kuyubaka baba barahasize ubuzima.
Kugeza ubu icyatumye iyi nyubako ihirima ngo ntikirajya ahagaragara ariko hari abavuga ko itari yujuje ibisabwa.
Uretse bamwe mu barimo kuyubaka bahasize ubuzima ngo hari n’abana bakiniraga hafi yayo yagwiriye bagahita bitaba Imana, nk’uko bivugwa n’abari baturiye iyo nyubako.
Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yageze ahabereye iyi mpanuka ndetse ategekako abateye iyi mpanuka babiryozwa.
Uyu mubare w’abantu bagera kuri 34 wemejwe n’umuyobozi wa Polisi yo muri Dar es Salaam, Saidi Mecky Sadicky wavuze ko kugera kuwa gatandatu hari hamaze kuboneka imibiri 24 ariko ngo kuva mu ijoro ryakeye kuza uyu munsi hamaze kuboneka abandi icumi; kuburyo bashobora no kuza kwiyongera.
Abwira AFP uko igikorwa cy’ubutabazi cyifashe kugeza ubu Saidi Mecky Sadicky, yagize ati “Turakomeza gushakira ko twabona indi mibiri wenda hari abo dushobora kubona. Turakomeza tugera hasi cyane kugira ngo hatagira n’umwe uzasigaramo.”
Gusa ngo amahirwe ni make cyane yo kubona umuntu ugihumeka umwuka kuko iyi gorofa y’amazu 12 yaguye nabi cyane, ndetse ngo yaguye ahantu hasanzwe amazu yo guturamo, amazu y’ubucuruzi, n’umusigiti.
Photos: BBC
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
AYIWEEEEEEEE
UKU NIKO ABASIRIKARE BAZOHEREZA MURI KONGO BAZAHASHIRIRA NGO BAGIYE KURWANA NIMITWE YITWAJE INTWARO
GUSA NIBIHANGANE
ABARIYE ISIMA NA ZA FERABETO BO BAZABAZWE ABYANGIRITSE BYOSE
Man uransekeje kabisa ubwo se kongo na etaje bihuriye he? hahahahahaha…….
Izina rishobora kuba ariryo muntu kuwatanze comment ya mbere!!!!! Abagize ibyago bihangane.
nshimishijwe ko nawe wiyise imbwa muzindi koko. gusa ntugira n’umurizo
nawe siwowe nikibigutera urumuntu wimbwa sana namutima ugira uteye nabi gusa ahurihose umenye udakwiye kuba mubantu
kiriya kibwa nkuko kiyise, cyavumbuye izina rigikwiye kabisa, bene bariya nibo usanga no kwica kuribo ari nkubufindo, kiriya ugize ibyago muri kumwe ntacyo cyakumarira, gusa kimenye ko isi ntanshuti igira, ubu nibo, ejo nicyo!
Uri imbwa koko ahubwo uzongereho imbwa yumusega kuko nturi umuntu
Comments are closed.