Digiqole ad

M23 igice cya JM Runiga cyahungiye mu Rwanda

kuri uyu wa gatandatu imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 wiciyemo ibice kubera ubwunvikane buke, yatumye abaturage ba Congo bongera guhungira mu Rwanda, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa leta akaba na minisitiri w’ububanye n’amahanga Louise Mushikiwabo. Mu bahunze hakaba harimo kandi abasirikare n’abayobozi b’umutwe wa M23 ku ruhande rwa Runiga Rugerero.

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda
Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda/Photo S. Sebuharara

Mu banyekongo binjiye mu Rwanda harimo abasirikare barenga 600, abari bafite intwaro bakaba bazambuwe, n’abakomeretse bakaba barimo kuvurwa na Croix Rouge, aho babaye bacumbikiwe. Ubutabazi n’ubuvugizi bikaba bikomeje gukorwa ngo barengere aba banyekongo.

Muri izi mpunzi z’abanyekongo harimo n’abayobozi bakomeye ba M23, nka Pasiteri Jean Marie Riniga. Runiga yajyanywe kure y’inkambi kugira ngo acungirwe umutekano, akaba yasabye ko bibaye byiza yajyanwa mu gihugu cy’Ubugande. kugeza ubu ingabo ze zikaba zakuwe mu birindiro byazo I Kibumba.

Intwaro zambuwe abarwanyi ba M23
Intwaro zambuwe abarwanyi ba M23/Photo S. Sebuharara

Gen Boduin Ngaruye wari ku ruhande rwa Runiga nawe wahungiye mu Rwanda, yavuze ko ngo banze kurwana kuko nta bikoresho bihagije bari bafite. Seraphin Mirindi wavugiraga uru ruhande rwa M23 akaba nawe ari mu bahungiye mu Rwanda, bose hamwe abasirikare n’abaturage bakaba bakiriwe nk’impunzi zihungiye mu Rwanda.

Amakuru agera k’Umuseke.com ni uko impunzi nyinshi zitarabarurwa zageze mu murenge wa Bugeshi muri iki gitondo. undi mubare munini uri ku mupaka wa Kabuhanga uherereye mu majyaruguru y’akarere ka Rubavu, umurenge wa Bushenyi.

Gen Boduin Ngaruye i bumoso
Gen Boduin Ngaruye i bumoso/Photo S. Sebuharara

Umuyobozi w’uyu murenge yavuze ko imirwano yashyamiranyije ibice byombi bya M23 hakurya hafi y’u Rwanda ntacyo yangije ku baturage b’u Rwanda.

Kuva intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yatangira, u Rwanda rwakomeje kugenda rwakira impunzi nyinshi , aho umwaka ushize wa 2012 hinjiye abarenga 25000. Kuri ubu abagera kuri 18000 baba mu nkambi ya Kigeme, naho abandi 7,766 bakaba bari mu nkambi ya Nkamira I Rubavu.

Runiga ageze mu Rwanda nyuma yo guhunga yavuganye n'abanyamakuru
Runiga ageze mu Rwanda nyuma yo guhunga yavuganye n’abanyamakuru/Photo S Sebuharara

Maisha. Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu

0 Comment

  • Runiga se ko abavugizi be bavugaga ko ari we uri kumwe n`abasirikari benshi bamubanye bwa buro bwinshi butagira umusururu? Uzi ko n`ubu kuri BBC Imvo n`imvano uwavugaga ku ruhande rwe yavugaga ngo bo bagumanye na brigades 7 naho Makenga ajyana n`ebyiri ngo nazo yajyanye abayobozi bazo gusa? Mbega ikinyoma? Ubwo se ni gute abayobozi ba brigades bashobora kugenda batari kumwe n`abasirikari bayoboraga bose bibaho? Genda Congo waragowe! Harya ngo politiki ntiyaba yo hatabayeho kubakira ku binyoma? Ariko ubu abantu abazakomeza bage bapfa ejo bongere bapfe ejobundi ni uko kubera inyungu cg inda z`abantu bake bifitiye ibindi barangaje imbere kugeza ryari? Umugabo byago ngo baramwibye agiye kurega asanga uwo aregera niko guterura ati ” Iyo ngira ububasha…”. nanjye uwampa ububasha nk`ubwa bake kuri iyi si nibura nk`igihe cy`imyaka nk`ibiri gusa wenda ahari ibyo nashyira ku murongo ubundi ngahitamo kwiberaho nk`uko umunyacyubahiro mandela yibereyeho.

    • mureke gukomeza kumena amaraso yinzirakarengane ahubwo mwicare hamwe murebe icyabateza imbere.

  • harya ubundi ngo barwaniraga iki ? Ko abo barengeraga ari bo noneho bari kubabuza amahwemo n’urupfu rurimo ! Kongo bigaragara ko yabonye ubwigenge igihe kitaragera.

  • Mukanya mu mvo n’imvano kuri BBC ntibavugaga ko Runiga ari we muyobozi wa M23 ra arayiyoborera mu Rwanda se?

  • ESE KO ABANYAMULENGE BAHURUZWAGA NGO TWIYUNGE NA M23 UBU TWARIKUBA DUHEREREYEHE KWA RUNIGA SE CYANGWE KWA MAKENGA?NTIBYOROSHE MWIGE KWITEKEREREZA NKABAGABO RIBABERE ISOMO,AHO MURI TWAHABAYE 1996 UBU TURABAGABO BITEKEREREZA.BITYO BIDUHESHE AGACIRO KATARI DEVELOPPEMENT Y’IRWANDA

  • ESE KO ABANYAMULENGE BAHURUZWAGA NGO TWIYUNGE NA M23 UBU TWARIKUBA DUHEREREYEHE KWA RUNIGA SE CYANGWE KWA MAKENGA?NTIBYOROSHE MWIGE KWITEKEREREZA NKABAGABO RIBABERE ISOMO,AHO MURI TWAHABAYE 1996 UBU TURABAGABO BITEKEREREZA.BITYO BIDUHESHE AGACIRO KATARI DEVELOPPEMENT Y’IRWANDA

    • Egoko niba n’aba basubiranyemo bari barakoze izina, naho ABANYAMU bo ni ba fake cyanee.

    • yewe babuze abo bahuruza, niba naba bashwanye barakoze izina naho ABANYAMU ntabyabo puuu.

    • Yewe baribabuze abo bahuruza niba na m23 icitse ibice yarakoze izina, naho ABANYAMU ni fake cyane.

      • ya ya ya !!!!! ariko iyi virus yaje muri M23 iragatsindwa. Njye ndasanga bituruka kukutamenya ko icyo bapfa kiruta icyo bapfana. harya ngo bapfuye amapeti n’imyanya! ubu se barabibonye? icyo barwaniraga barakizi? brothers njye mbona barutwa n’Amanyamu muvuga bigumiye kwa Kabila kuko banga kujyanwa muri M23 batazi icyo igamije. Ahubwo Makenga nagire bwangu yumvikane na Kabila areke kongera kwicisha abana asigaranye. Imana niyo yonyine niyo izi uko izatabara izi mpunzi pe!!!!!

      • ya ya ya !!!!! ariko iyi virus yaje muri M23 iragatsindwa. Njye ndasanga bituruka kukutamenya ko icyo bapfa kiruta icyo bapfana. harya ngo bapfuye amapeti n’imyanya! ubu se barabibonye? icyo barwaniraga barakizi? brothers njye mbona barutwa n’ABanyamu muvuga bigumiye kwa Kabila kuko banze kujyanwa muri M23 batazi icyo igamije none dore. Ahubwo Makenga nagire bwangu yumvikane na Kabila areke kongera kwicisha abana asigaranye.

  • mwanz gutanga igitekerezo cya yje

  • aimable jyewe nsanga ibyakongo ari agahomamunwa cyokora nibatitonda byaba bibi kurushaho gusa dukomeze kubasengera

  • Ariko mana?Tabara abaturage
    Naho ibyo bisambo bifatwe
    Bihanwe ntacyo birwanira ke
    retse inda zabyo injiji gusa
    isi yarabamenye.

  • wowe witwa jacques.agaciro k’abanyarwanda ntimwakigezaho nubwo mwakwifatanya nande.ahubwo nyoberwa ubashyigikira aho ashingira.kuko bimaze kugaragara ko mwese mudashoboye.yaba nord cg sud

    • Nyamara iki kibazo nticyoroshye! Ubu se nibavuga ko U Rwanda rufasha bazaba babeshye, dore nawe abatsinzwe bose bahungira mu Rwanda, ejo uzumva Runiga afashwe ajyanwe aho yateguriwe nka Nkunda uko yibereyeho ubu. Rwanda, Uracyasabwa kwisobanura muri byinshi kanfi n’abagukuriye iyo hakurya bamaze kubona iyo byorekera. Ubugabo butisubiraho bubyara….. Nzaba ndeba Rwanda!!!!

  • ikibabajye nikimwe gusa ,muragwanira bande? abana murabamaze mkubicyisha, amabyeyi muramaze mubicyisha amasasu, imibereho yu ubuhunzi, ubwose murumva mumariyiki abantu muvugango murarwanira? mujye mugabanya amayeri yo kwitwaza abantu kugirango mukingire ibyaha byanyu, ndebera nkurwo rubyiruko mwicyishize urundi mukarutesha amashuri, murumva koko ari ugukunda igihugu cyangwa ni ubugome nubujiji bivanze mwavukanye. ntacyo mvuze Imana irareba.

  • ntapfane mukibazo, nkuko bose ntawe ukunda igihungu uretse inyugu, ufite amahoro uyu musi na sengere congo

  • turacyabiteze amaso ariko iherezo ryabyo siryiza namba!

  • bavandimwe amaraso nimabi, ibi ningaruka zamaraso kubona abantu bavukana bicana koko? reba ibi bibondo koko bipfuye bizize ubusa

  • uwabona bagandagaje yagirango haricyo bamaze ubwoseko mwambuwe intwaro muri ingabo cg muri aba sevile.ubwo ntimwasebye nigute mwiyita umutwe wabarwanyi ntabikoresho byo kurwana mufite ubwose muzongera musubireyo?murateganya gukurahe ibirwanisho?mwabaye abaturage basanzwe mukareka kwiyemera

    • Icyo bashakaga barakibinye! kurwana nta objectif!? hababaje ababiguyemo bazira indambi za bamwe.

  • Iki kibazo cy’amayeri yica abantu kiri muri Congo kirarambiranye ! none se aba bantu barwana ubu bazagera i kinshasa? Kabila abyungukiyemo! Ariko rero u Rwanda narwo ntirworohewe !

    Urwanda rwagabye igitero muri Congo ruvuga ko rukurikiranye interahamwe zishe abantu mu Rwanda zikarimbura imbaga , noneho rugashinja Congo ko ariyo yazihaye ubuhungiro bityo ikaba igomba kwirengera ingaruka z’intambara yo guhiga izo nterahamwe !

    Ubu mu rwanda hamaze guhungira ubugira kabiri ingabo z’imitwe irwanya leta ya Congo, iba yashoje urugamba ikica abantu nyuma igahungira mu Rwanda ikakirwa neza! muribuka ubwo mu mwaka w’2003 ingabo za Colonel Mutebutsi wari waciye ibintu i Bukavu zihungira mu Rwanda, nta bwo tuzi niba u rwanda rwarahaye Congo abo barwanyi, none dore n’ubu ingabo za Runiga zihungiye mu Rwanda , none se u Rwanda ruzasubiza aba barwanyi congo? Ruzabagira rute, ejo nibavuga ko u Rwanda ruri kohereza abarwanyi muri Congo tuzatera hejuru ngo baratubeshyera ! Nyamara ngo uwububa abonwa n’uhagaze , tugomba kwitondera ikibazo cya Congo ! Ese ubu Congo ite uburenganzira bwo kugaba igitero mu rwanda ikurikiranyeyo abayitera nk’uko u rwanda rubikora?

  • Nimubareke nabo baze bunve ukuntu kuba impuzi biryana.

  • Uriya musirikare w’umuzungu mbona ku mafoto ndabona afite amapeti y’Abafaransa. Ese Abafaransa baba baragarutse mu Rwanda?

    Nzaba mbarirwa.

  • Ikigaragara cyo ni uko uriya mwana w`umuhungu witwa makenga uwamuha uburyo ashobora kuba yavamo umusirikari mwiza kandi akamenya kuyobora urugamba! Ubanza yari yaritoreje hamwe na Nkundabatware kabisa. Uzi induru abo kwa Runiga abari bavuze ngo makenga nta basirikari afite ngo 90% bose bari kumwe na Runiga? Kuri Makenga , amagambo make ubundi ibikorwa. Arabiberetse rero ko ari umusirikari koko ureke civilian Runiga!

    • Muntu, uvuze ijambo risobanutse

    • Ubwo rero ba Muntu n’abandi nkawe ngo muravuze! Ibya gisirikare ni gatebe gatoke. Makenga nta na capacity afite y’icya kabiri cya Bosco ntawe utabihamya.Ahubwo habaye akagambane! Nyuma y’ibi nuko ntabazi ibizakrikiraho nari kuzababaza icyo mubivugaho. Uko bigaragara uri umwe mu banyejomba bareba hafi bishimira ibyabaye. Uzi kurata ibigwi by’umuntu wamennye amaraso y’abana basaga 300? Waba uri muzima se? Nkunda na CNDP bihagarara haba harapfuye abana bangana batyo? Mwibuke ko muri bigwari, ntimujya mu gisirikare, mwabuzaga nabana kujya gutabara muri 90 ngo muri abakongomani. Reka turebe uko muzagumana intsinzi murimo kwiratana.

      • Mbonakure ababwije ukuri,niba muzi gusesengura murabyumva.

      • Mbonakure avuze ukuri, icyateye amakimbirane si amafaranga, ahubwo basubiranye babonye bamaze kubaka izina ngo umujomba ntiyabayobora none arabirukanye, gusa makenga nimfura kuruta ngaruye naho ntaganda ni umurwanyi utagira impuhwe, abamwumviye ngaya amaherezo yabo naho makenga reka turebe ibye

  • aka ni akaga pe!barateza ikibazo gikomeye ku RWANDA.Bashoza intambara batazi ko bazayitsinda bashakaga iki?N’ubwo baje bagafatwa nk’impunzi,u Rwanda rwakabaye ruvugana na Congo abakuru babo bakabasubizayo aho kuza kudamararira mu gihugu cyacu,bateje intambara mu baturage ba Congo,Congo n’amahanga byikoma u RWANDA,inkunga zatugenerwaga ku nyungu z’abanyarwanda zirahagarara,ubucuruzi buradindira,imisoro iragabanuka,igihombo gusaaaa!!!! Ntacyo M23 imaze niba ari ibibazo yarabiteje nirekeraho isenyuke kuko ntamusaruro beneyo n’abo yitwa ko ihagarariye bayitezeho.Muri ib’inda gusa ntakindi mushoboye uretse kwicisha abaturage banyu.Ibi koko ni ibiki murimo?Ibi birarambiranye pe!Abakuru banyu bahungiye mu Rwanda bazasubizwe muri CONGO kuko mwaradusebeje ntimwabuze byose,muduteza igihombo munatwicira izina muruhando rw’AMAHANGA!Ndababaye pe!

    • Eva wowe ntukavuge ibyo utazi,nibwo wabona abavandimwe barwana, na CAIN yishe ABEL di Yosefu agurishwa nabavandimwe be, ibi sikibazo na gato rero, niba htabayeho ubwimvikane bikaba ngombwa ko batanduka nikihe kibazo ufite, FPR yamaze imyaka ingahe kugira igere ku butegetsi, ubu se ntibayoboye ntakibazo, amazina babatutse ni make, reka rero na M23 ikore ibyayo kandi uko ibyumva. niki kikubwiye ko ubu aribwo igiye gukomera, erega mwigize banyiri kumenya ibibazo kurisha twe banyirubwite. iyo utazi ikintu uraceceka.kandi mbere yo kucira urubanza mugenzi wawe banza wirebe.

      • Ngaho mukomeze murwane mwicisha abaturage banyu niba aribwo mubona mwunguka,go ahead!

        • wa Muntu we niba ugaya Eva ibyo yavuze urumva ugana he?niba uri no mubo wita ko barimo gushaka uko bacyemura ibibazo byabo ,ndumva waratewe ahubwo ukeneye amasengesho koko ugatinyuka ngo Ghinio na Abeli none se gahini yakatiwe iki n;Imana?kwiruka isi yose yabuze n’icyamwica.ngo bene se ba yosefu ibyo bakoze se nubutwari kugurisha umuvandimwe?Imana ibasange pe niyo yonyine yo kubatabara.turabafasha gusenga ngo ahari ibagirire imbabazi ariko mu kwiye kumera nk’abaturage b’Ininewe.

  • Narababwiye ko agati kazatera umugabo amazirantoki akitumaho inkubirane;Ubwo se Kabila ntakamiye mu kitoze? oyee Makenga ni uko ntari umunyekongo nanjye nari gushyigikira Future President wa repubulika iharanira demukarasi ya KIVU.

  • Wowe wiyita kalinijabo ufite ibitekerezo nk’ibyumwana kabisa;umeze nk,utazi amateka y’intambara gusa nakwumvise si impuhwe ufitiye u Rwanda ahubwo uriruka inyuma y’ibyagusize.

  • murashaka iki

  • Ababizi mu mbwire uriya muzungu arakora iki hariya es nawe ari muri M23?

    • Kereka ubajije uwabyanditse niba nawe abizi…

      • Uriya muzungu se ni umujyanama wa Gen.Boduoin NGARUYE?! Niba ari n’umujyanama we agomba kuba yaramushukaga! Arasa na Murumuna wa Tony BLAIR!

  • Njye mbabajwe nabana babahungu baguye hakurya hariya muri iriya mirwano ya M23, amaraso yabo azabarwe kuri Runiga nawe urwanda nirumutange congo imubambe.

    • Reka mbamare amatsiko ababyibajijeho, uyu muzungu ni umubirigi, akora muri attache miltaire y ambasade mu Rwanda yari yazanye nabandi ba attaches muri za ambasade baje kureba izi ngabo, ingabo za runiga zahunze ni 718 ninkomere 150, ibyo bapfuye aba bari bashyigikiye Ntaganda makenga atabishaka, batera ibibazo bituma aba bakurikira Runiga na Ntaganda bagendeke kubwo ko bwabo kuba ari abanyamasisi nabagogwe. Abahaguye ngo bagera 150, niba mwibuka 2009 ntaganda nabwo yahiritse Nkunda kuri ubu buryo nibwo yaragiye gukora Makenga. Naho zimulinda ntari murwanda yarakomeretse ariko yakomezanyije na ntaganda masisi

  • Yego babaa!!ibya congo ntibyoroshye!!

  • Ngo agahwa karikuwundi kara
    handurika.uyu si umupira ni a
    bantu bapfa abenshi n’abana
    tureke gufana ahubwo dutan
    ge inama

  • ahaha,ntibizoroha,makenga urumugabo kweri,komereza aho,gusa ujye umenya abanyu.

    • yoooo. ubwo nawe urabona makenga na boduin barwana amaraso yabana akameneka aribwo butwari? bose ni injiji, abaswa, ….. but at least boduin nubundi narinkuziho ubugabo no kureba kure. ibyaribyo byose ni ntaganda wagushutse nngo murwane na makenga. gusa,umutimanama uragutravaille ubona ntacyo uzabona usobanurira abahogwe ki bana babo imarishije. uhitamo kumanika. akamuga karuta agaturo.sanga mutebutsi na nkunda. kdi bibabere isomo abasigaye. liberation ni wowe uyitegura ntuyitegurirwa nundi. izirinde gukora ibintu utumva neza.utu duhungu turi za gisenyi na za ruh twirirwa muri za meetings dushatse twahagarika tugakora design. mwagiye mwigira kuri rpf uburyo yarwanye igatsinda?

  • kuberiki bakoze ibintu nkabiriya bagashatse abasaza bavuka hariya kuko nabana babo basubiranyemo bakunga impande zombi bakareba ibyo bapfa byabafasha cyane ndihagume kumeneka amaraso yabavugaga rumwe

    • INGOMA, ibyuvuga nibyo, ariko byaba byiza gukemuza imbunda ibyo batumvikanaho bihagaze hanyuma bagashyira imbere ibiganiro.

  • mudukurikiranire rwose iby’uriya muzungu muze kutubwira niba nawe aba muri M23 ku ruhande rwa Runiga!cg niba ari umusirikare w’u Rwanda? kuko ari kuduteza urujijo

    • ni umusirikare wa monusco

  • umuseke.com ntiyakagombye guhitisha uyu kuko arasebanya.

    • Ikigaragara ni uko rwanira ubusa ntacyo ageraho urtse kumarisha abo ayoboye. abo basirikare bagomba kwigaya cyane cyane abo ba Officiers Superieurs, naho ubundi abitwaza ngo bahunze Ntaganda ngo yari agiye kubica ni amatakirangoyi n’ikimwaro.dusanzwe tuzi ko Umusirikari ari umuntu utandukanye n’abandi cyane cyane mu kureba kure, naho uwo Colonel uvuga ko yohejwe na Ntaganda ushakishwa n’amahanga ku byaha yakoze, kuki atagishije inama abandi ba Colonel bagenzi be niba nta ruhare yari abifitemo.
      Bareke Gen Makenga ayobore abarusha ubutwari n’ubushishozi ndetse bakwiye kumusaba imbabazi n’ababyeyi baburiye ababo muri iriya mirwano yatewe n’ubujiji.

    • Ikigaragara ni uko urwanira ukuri agera ku ntego yiyemeje. naho ubundi abitwaza ngo bahunze Gen Ntaganda ushakishwa n’amahanga ku byaha aregwa ngo yari agiye kubica ntibyoroshye kubyemera ndetse ngo yaraboheje, dusanzwe tuzi ko Umusirikari ari umuntu utandukanye n’abandi cyane cyane mu kureba kure.
      Bareke Gen Makenga ayobore afite ubutwari ubutwari n’ubushishozi ndetse nabagira inama yo kumusaba imbabazi ndetse bakanazisaba ababyeyi baburiye ababo muri iriya mirwano.

  • AMARASO Y’INZIRA KARENGANE NARABIVUZE.UMUSORE NKA MASHARIKI MWAHITANYE ARI UMUGENI IMA
    NA IZAMUBABAZA

  • Kalibu mu nkambi mwumve namwe uko ubuzima bwaho bumeze , aho guharanira inyungu zo kuducura mwashizimbere ibifu byanyu ntawucibuka impunzi muri kwirebera ahubwo libuyu na zahabu n’ibindi, kialibu sana ku kigeme

  • mes chers amies murishimye ariko njye nta victoire mbona nide utsinzwe ninde utsinze njye ndabona ari kabila kuko yatanze intwaro ngo bamarane bonyine nta victoire mbonye kwa makenga allie na fdrl akamara bene wabo nawe ntaho asigaye ari makenga boduin nabandi ariya maraso bazayaryozwa

  • weho urahera kuki ushyiraho
    gvt? Mbona ikibazo ari umutu
    ngo uri hariya kandi nabanye
    congo bashoboye bali selfish
    reba M23?

  • Intambara irasenya ntiyubaka, Bana ba Congo turabasabira ngo umwanzi mukuru ariwe Satani abavemo, mwiyubakire igihugu igihugu cyatureze igihugu gikize muri byose. Ooo Mana tabara abana bawe bongere babe urumururi rwababazunguretse.

  • Byarabayobeye nibicare bashyiren hamwe bubake igihugu cyabo kuko ntawundi uzakibubakira ataribo ubwabo nka banye congo .

  • Mwihangane bavandimwe ikiruta meshyire ibiganiro imbere.

  • songa mbele makenga na kuwua wenziako!!!!!!! sha numara gufata congo uzubakire bene wanyu urwibutso i kibumba!!!!!!!!!!!!ni wowe jeshi ereke abo baswa.

    • i like this coment .

  • ya ya ya !!!!! ariko iyi virus yaje muri M23 iragatsindwa. Njye ndasanga bituruka kukutamenya ko icyo bapfa kiruta icyo bapfana. harya ngo bapfuye amapeti n’imyanya! ubu se barabibonye? icyo barwaniraga barakizi? brothers njye mbona barutwa n’Amanyamu muvuga bigumiye kwa Kabila kuko banga kujyanwa muri M23 batazi icyo igamije. Ahubwo Makenga nagire bwangu yumvikane na Kabila areke kongera kwicisha abana asigaranye. Imana niyo yonyine niyo izi uko izatabara izi mpunzi pe!!!!!

  • Mana we ndagusabye uzandindi kuba umusirikare nka bosco kuko sinabona ijuru koko niba rihaba uzandinde kuba umunyabwoba nka budunyuri uriya boduwe kandi uzandinde nkuba nka bishop runiga nundi ntavuze nzamuvumba gusa nimuze babahana imfura ziwacu nako babamwaze kuko ntawuhana uwahanutse naho wowe mbonakure ntaho utaniye na bariya bashumba banyu nubundi murazira kwigira ibyo mudashoboye ngaho noneho nimushake undi mu bishop oya da mushake noneho musenyeri mbishop we?????????????????????????? birababaje man nukorero irahe ngo mutahe naho kabira we yabaragije Imana niyo izabacira urubanza.

  • General ahunga gutya se? Uziko ibyo wa mugabo yavugaga ejo kuri BBC ko ari Runiga warimwihereye nka cadeau aribyo koko , agahungana ingabo akajya hanze h,igihugu , akamburwa intwaro yewe ga General ,ubu rero murakomeza kumwita General ibyo ni ugusebya abajenerali rwose ,m ujye muvuga ngo uwahoze yiyita General Bodouin……

  • Nizereko bazabohereza muri Congo kuko amasezerano u Rwanda rwasinye ejobundi Adis Abeba ariko abivuga kuko bitabaye ibyo babandi batadushakira amahoro bashobora kongera kubyuririraho

  • Umuseke .com Ntimukora muri Week End inguru ziba kuri Page yanyu muri Week End ziba zisekeje!

  • Ariko umuntu wabuzi impamvu yateye kwicamo ibice kwa M23 bikabatera kwimarira kwicumu biyica kariya kageni yayimbwira pe, njye byandenze numvise abana bahasize ubuzima- Gusa menya Dayimoni zimwe yesu yohereje mu ngurube zazivuyemo zikajya muri M23.

  • Sha nkabona abazungu bavuga ko nta BWENGE TUGIRA,ikibazo kivutse ni ukugikemuza urupfu koko ! namwe nimurebe, bariya sibo bavugaga ko barwanira gucyura imiryango yabo ? None bari kuyiyicira.

  • Ariko abakurikirana ibyo muri M23 nibabitubwire neza, ngo uwitwa gen Innocent Zimurinda wa M23 ngo yararashwe maze yitaba Imana ageze kubutaka bw’u Rwanda , ngo umurambo we uri i Kigali ! Aya makuru akaba avugwa n’ibinyamakuru byo mu Bubiligi , ese twe turi mu Rwanda hari icyo tubiziho?

    Ndabona na Congo yakamejeje , ngo amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono kuwa 24/02/2013 Addis Abeba ngo asaba buri gihugu cyayashyizeho umukono gufata abarwanya ubutegetsi bitwaje intwaro baba bahungiye mu kindi gihugu kwamburwa intwaro maze bagasubizwa igihugu barwanyaga noneho abakurikiranywe n’ubutabera barimo bagashyikirizwa inkiko , igihugu kitazubahiriza ayo masezerano kikaba kigomba gufatirwa ibihano !

    None se aba basilikare ba M23 u Rwanda rurabaha Congo? Nirutabatanga bizagenda gute?

    Ibibazo biracyari birebire !

  • ngewe ndemeranya nabari barwana baharanira uburenganzira bwabo,courage pe,murwane ni munatanga ababakomokaho bazabibenefisiya,nabagira inama yo kurebera kuri RPF,babaze igihe bamaze barwna,,ntibyoroshye, but RWANDA take care of yoselfe,,izo mpunzi zabasirikare ziri kuntera urujijo…plz soyez yeux!!inkambi yo mukamirike ibaryohere ibuzima bwayo nk inkinamico twarayikinnye!!!gusa mwibuke IMANA ikunda abayo izahabavana!dedicate:MANA UTUYOBORE nk’ uko wayoboye ab isiraheri ukabambutsa ya nyanja itukura ikabageza ikananiii,,

  • Bavandimwe mwese mwumva ururimi rw’ikinyarwanda n’izindi zisa na rwo nk’ikirundi n’izindi murabona ko izi ntambara zo mu karere k’ibiyaga bigari zigamije inyungu y’uturwi tuzishoza ubundi zikica inzirakarengane zigahembera urwango n’urwikekwe mu karere. Bavandimwe mwumva ko umunwa w’imbunda wakemura ibibazo ndatekereza ko mwibeshya twese twonse rimwe. Hakwiye gushyirwa imbere inyungu z’abaturage batuye akarere k’ibiyaga bigari aho gushyigikira uturwi dushoza intambara zimara inzirakarengane.

    Mana Tabara Abadafite kivurira

  • mwaramutse mwese abasomyi bose murebe namwe ingabo zagiye ninjoro none sitashe kumanywa
    nakumiro nzabandeba abobose nimpunzi zahoze muma camp yimpunzi nabaherekeje
    komera kabila

  • makenga oyee ubatsinze nkuko aper royon yayitsinze.

  • Reka nsobanuze, aba barwanyi ba M23 bo si abanyamulenge?

  • iminsi yibisambo irageze

  • mwese muravuga ibyo mutazi,ntimuzi naho ukuri guherereye kumpamvu yo gucikamo ibice kwa M23,GUSA BIRABABAJE canee!!

  • Ibi bintu bigomba kuba bitoroshye!!!abasenga musenge Imana ikureho ibi bihe bitari byiza bitwugarije.”abarongora murongore,abiga mwige…,ariko ishyamba si ryeru!!!!

  • bazaza tu

  • None se ko mbona bari bafite smg nta mashinigani cg indi mbunda bambukanye ahaaaa nihatari izindi ko zitagaragara?

  • makenga songabele mumba mayimayi na fdlr.

  • Ariko u Rwanda ruzivuruguta mu bibazo bya Congo kugeza ryari!!Nguwo MUTEBUTSI JULES, LAURENT NKUNDA, M23,…..

  • NYAMARA NARABABWIYE NGO ABA BANTU NTIBAZI ICYO BARWANIRA MURANSEKA NONE DORE BIRABAYE.CYAKORA AMAKURU MFITE NUKO NGO HARIYA HAKURYA HAGUYE ABANA B’ABAHUNGU BAKIRI IMIGENDA BARENGA 500 CYANE KU RUHANDE RWA RUNIGA.MURUMVA KO BIBABAJE CYANE KWIBYARIRA UMWANA WARUZI KO AZAKUGIRIRA AKAMARO AGAPFA GUTYO BIRABABAJE.MAKENGA YABAKUBISE AMABOMBE BARASARA.

  • Abagabo ko bashyiriye kurugamba abakobwa bacu bazarongorwa nande?

  • Dore ukuri kubiri kubera muri aka karere ka M23 n’uku ikibazo cyatangiye :
    Icyama cya M23 cyatangiye tariki 06 May 2012, kiyobowe na Col Makenga Sultani waje kuzamurwa mu ntera akaba Brigadier General kubera akazi gakomeye yaramaze gukora, hanyuma gato nk’amezi abiri, le 09 Juillet 2012, niho General MAKENGA yashyizeho Bishop Runiga kuba Coordonateur Politique wa M23. Tuributsa yuko, Col Baudouin na Zimulinda, bose baje basanga General Makenga Runyoni n’ahandi yari amaze gufata, mu gihe bari bavuye Masisi baneshejwe n’ingabo za Kabila, baza bahunze bityo bakirwa nk’impunzi zaneshejwe, kandi ari n’abavandimwe.

    Nyuma y’aho Bishop Runiga abereye umuyobozi, yagiye yishyirira abantu mu mirimo uko yishakiye, abifashijwemo na Col Baudouin NGARUYE, bakomeza guteza akavuyo, kandi mu gihe Gen Makenga yamuhaga ubuyobozi barumvikanye yuko ntacyo azakora batacyumvikanye­ho. Bishop RUNIGA na Col Baudouin bafatanya mu gukomeza kwiba amafaranga no kuyakoresha mu gusenya Icyama aho kucyubaka, kugeza igihe M23 ifata Goma.

    Igihe Goma yafatwaga, Bwana RUNIGA yahaye promotion Col NGARUYE amugira Brigadier General mu gihe Chef d’Etat Major General akaba na Vice President wa M23 ntabyo yari azi, ndetse na High Command yose ntabyo yari izi. Ibi bikaba bigaragara yuko hari gahunda itazwi barimo gutegura, kuko na nyuma y’aho amahanga asabiye yuko M23 iva mu mugi wa Goma, RUNIGA na Col Baudouin bari banze kuvamo kugeza umunota wa nyuma, aho Gen MAKENGA agiriye gufata Bishop RUNIGA ku hoteli aho yari achumbitse.

    Nyuma y’aho, Col Baudouin yakomeje kugaragaza indiscipline cyane, we na Bishop RUNIGA, amafaranga y’icyama bakomeza kuyakoresha mukugisenya, bakishyirira abantu mu myanya uko bishakiye, bateza akavuyo gakomeye cyane. Bazanamo ivangura hagati y’abasirikare ndetse no mubacaders, biba bibi kabisa. Ibyo byatumye General Makenga akoresha iperereza, biza kugaragara yuko mu gihe M23 yavaga Goma, Bwana RUNIGA na Col Baudouin bagiranye contacts muburyo butazwi na General Bosco NTAGANDA, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Cour Penale Internationale,­ akaba afite Mandat d’arret International, kubera ibyaha aregwa by’ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu no gushyira abana bato mu gisirikari. Ibi byateje akavuyo kenshi mu cyama, NTAGANDA Bosco aba ariwe utangira kuyobora RUNIGA na Baudouin, batangira noneho gucamo ingabo ibice, amacakubiri ariyongera, abacaders bo babaraga ko atari ababo, bagafatwa nk’abanzi. Ibi byose Gen MAKENGA yarabibonaga agahita ahamagara RUNIGA na Baudouin, ariko ntibigeze bamwumva, bakomeza gucamo icyama ibice, kugeza tariki ya 27 February 2013, ubwo General MAKENGA yavanye Bwana RUNIGA kubuyobozi bw’icyama.

    Dore uko ibitendo byakurikiranye:

    Tariki 21 Fevrier 2013: Gen Sultani MAKENGA yahuye na Bishop RUNIGA, amwereka ibibazo byose bihari, ibyo amurega, n’uko byakemuka:
    1. Ubushobozi buke no kutagira umurongo ngenderwaho wa politiki
    2. Guha icyuho mu buryo butemewe abantu bamwe na bamwe batari abanyamuryango,­ nka Gen Bosco NTAGANDA, gituma bakoresha Ubuyobozi bw’Icyama mu nyungu zabo bwite;
    3. Kunyereza umutungo w’icyama kugirango ashyigikire ibikorwa bitemewe, nko kugura abasirikari n’abakada mu nyungu za Bosco NTAGANDA;
    4. Kunyereza, kwangiriza no gukoresha nabi umutungo w’icyama mu nyungu ze bwite;
    5. Kubiba amacakubiri
    6. Ivanguramoko
    7. Uburiganya
    8. Kutagira ubumenyi muri politiki n’imyifatire mibi ;

    Tariki 22 Fevrier 2013: Gen Sultani MAKENGA yahuye naba Col Baudouin, Zimulinda na KAINA Innocent, iCyanzu, yongera kubasobanurira ibibazo bihari, biga uko umuti waboneka, basaba yuko High Command na Executive Council byahura, bagakemurira hamwe ibibazo kubera emergency ihari, ndetse bamusaba yuko yajya no kubibwira Bishop RUNIGA, bikaba vuba;

    Tariki 23 Fevrier 2013: Bishop RUNIGA yashatse guhunga ava Bunagana, abaturage barabimenya, bibatera ubwoba n’abo batangira guhunga, Gen MAKENGA aramuhamagara, amusaba yuko yabireka bidateza umwuka mubi;

    Tariki 24 Fevrier 2013: Gen Sultani MAKENGA ahura na Bishop RUNIGA, bumvikana yuko bahamagaza inama yihutirwa, ihuza High Command na Executive Council, yo gukemura ibibazo;

    Tariki 25 Fevrier 2013: Bishop RUNIGA ahura na Political Caders abahumuriza ko ntaho yenda kujya, kandi yuko ibibazo biza gukemukira mu nama batumije we na General MAKENGA. Uwo munsi, afternoon, yahuye n’abaturage ba Bunagana, nabo arabahumuriza, abereka ko batagomba kugira ubwoba, ko nta kibazo gihari, aranabatemberer­a, asura n’amangazini yabo;

    Tariki 26 Fevrier 2013:
    • Gushyingura Major MUSANA wishwe na Col Baudouin iRutshuru, amuziza ko yaba atanga amakuru y’imigambi mibisha barimo bategura mu kurwanya Gen MAKENGA
    • Guhura bwa nyuma hagati ya Gen MAKENGA na Bishop bategura umu
    • Guhunga kwa Bishop RUNIGA, ava BUNAGANA ajya KIBUMBA kwa General Bosco NTAGANDA atwawe na Col Baudouin

    Tariki 27 Fevrier 2013:
    • Col Baudouin ata ibirindiro bye bya RUTSHURU avangura Ingabo zari zimukikije, zirimo iza ba LtCol MUHIRE, GAKUFE, BADEGE, bajya mu misozi ya RUNYONI, avangura na Casualities (Inkomere) bari mu bitaro muri Hopital ya Rutshuru, maze bajya kwitegura gutera no kwica Gen Sultani MAKENGA, mubirindiro bye bya CYANZU
    • General Sultani MAKENGA avana Bwana RUNIGA kubuyobozi, saa sita z’ijoro (00h)

    Tariki 01 March 2013: General Bosco NTAGANDA na Col Baudouin NGARUYE, byemejwe na Bishop RUNIGA, batera ibirindiro bya General Sultani MAKENGA iCyanzu; na mbere y’aho saa tanu z’amanywa z’uwo munsi, Col ZIMULINDA Innocent yari yateye Col MBONEZA Yussuf iKibumba gusa ntibyamuhira, nk’uko byaje kugendekera Bosco NTAGANDA n’igikundi cye cy’amabandi.

    Tariki 02 Fevrier 2013: nyuma yo kuneshwa, Bosco NTAGANDA na Baudouin bavanye igikundi cyabo RUNYONI, bagitwara KIBUMBA.

    Tariki ya 07 March 2013: Extraordinary Congress ya M23 yarateranye, ishyiraho Bwana Bertrand BISIMWA, asimbura Bishop RUNIGA ku mwanya wa Chairman w’Icyama, akaba yaratangarije abanyamuryango bari aho gahunda ye uko iteye:
    1. Kugarura umutekano, kuwushimangira no kubanisha abakongomani mu mahoro, by’umwihariko iburasirazuba bwa DRC:
    i. Gushyira hamwe, kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro iwabo(FDLR, ADF/NALU, LRA, FNL…)
    ii. Kuvanga imitwe yitwaje intwaro mu gisirikare cya Congo;
    iii. Gushyiraho igisirikare cy’igihugu gikorera abanyagihugu bose nta vangura;
    iv. Kwita kubavuye ku rugerero
    v. Gushyiraho igipolisi cyegereye kandi gikorera abaturage, by’umwihariko impunzi zizaba ziri gutahuka

    2. Gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi zitashye, no gusubiza mu buzima busanzwe abavanywe mu byabo n’intambara;
    3. Ubumwe n’ubwiyunge mu banyekongo(gush­yiraho amategeko ahana ivanguramoko n’amacakubiri, gushyiraho amategeko arengera rubanda nyamuke, gushyiraho no gushyigikira imibanire irambye hagati y’abanyekongo bose)
    4. Gushyiraho ubuyobozi bwegereye abaturage(Feder­alisme), nk’uburyo bushya bunogeye abaturage
    5. Kwinjira mu miryango mpuzaturere nka EAC, CEPGL, SADEC, COMESA…, bijyanye no gushyira imigambi ya Union Africaine mu bikorwa no kugabanya imyiryane hagati y’ibihugu
    6. Kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu
    7. Imiyoborere myiza, kwita ku buringanire, uburenganzira bw’ikiremwamunt­u no kwishyira ukizana;
    8. Kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bufitiye akamaro abaturage.

    Tariki 09 March 2013: Bosco NTAGANDA na Col Baudouin bagaba ibitero ku Camp ya Rumangabo na Rugari, bityo bateza indi ntambara; nayo ikaba irangiye uyu munsi, tariki ya 16 March 2013, Bwana RUNIGA akaba yarahungiye mu Rwanda ejo saa tanu z’ijoro (23h) hamwe n’abambari be, barimo ba Deo KAMALI, RULENGA, NGWENDE, RWABUHIHI Eugene, BUREGEYA Denis, Kevin BITABWA, Pte Seraphin MIRINDI, Ltcol BADEGE, Ltcol Ibra RWAGATI, Ltcol NYABIRUNGU, Ltcol MUHIRE, Ltcol Justin, Ltcol MUNANA, hamwe na Colonel Baudouin wari ubayoboye.

    Amakuru yandi twabashije kumenya n’uko Col Baudouin NGARUYE yasabye CICR ngo imuherekeze mbere yuko yinjira mu Rwanda, akaba yayibwiye yuko yahunze Bosco NTAGANDA ashaka kumwica, kubera yuko yaramubwiye ko ariwe wabashoye muri ziriya ntambara zidafite impamvu, none ko we agiye kugaruka agasaba General MAKENGA imbabazi. Ibi ntibyashimishij­e Bosco NTAGANDA, maze ashaka kumurasa, nibwo Col Baudouin yahise ahungira mu Rwanda, n’aho NTAGANDA na Col Zimulinda bagana inzira y’ishyamba, nanubu bakaba bataramenyekana­ aho bari.

    Ba Ltcol Douglass KIROKO, MASOZERA na ASIKI babanaga na Bosco NTAGANDA bamaze kubona ubwicanyi yakoreraga abasirikari bato n’abandi Commanders yakekaga gato, bitandukanije nawe, bahungira muri MONUSCO. Abandi basirikare benshi bitandukanije nawe ababwiye ngo bajyane mw’ishyamba bagana Masisi kuko yamaze kuvugana na FDLR ikaba yemeye kubaha inzira, barahahamuka, abagera kuri 400 bagarutse muri M23, Naho Ltcol Douglass we yasabye kuvanwa muri MONUSCO akajyanwa KINSHASA, maze KABILA ahita amwoherereza Special JET, ubu akaba abarizwa iKinshasa.

    Ingabo zose zitandukanije na NTAGANDA Bosco zirimo gushyirwa mu zindi, n’abaturage bari barafashwe nawe matekwa za Kibumba, Kabuhanga, Hehu n’ahandi zatangiye gutahuka, umutekano wagarutse.

    General MAKENGA Sultani ntiyahwemye guhamagarira abasirikare bato bagoswe na Bosco NTAGANDA n’igikundi cye cy’amabandi, kugirango bagaruke gukomeza urugamba rugamije ibyavuzwe haruguru, cyane cyane guharanira gucyura ababyeyi babo; nk’uko Gen MAKENGA yabisobanuriye Political Caders, ashimangira yuko nta vanga ry’ingabo rizabaho mu gihe ibyavuzwe haruguru bitarashyirwa mu bikorwa, kandi ko imishyikirano izakomeza Kampala nk’uko byemejjwe na CIRGL. Yarangije avuga ko ibindi byose bihwihwiswa bidakwiriye guhabwa amatwi, ko ari ibihuha gusa bidafite ishingiro.
    dore kazarama kuri profile ye ya fcbk ibayo yanditse mwan

  • M23 NIYISUBIREHO BIYUNGE KUKO UBUGABOBUTAGARUKA BUBYARA
    BUBWA CYAGWASE NA MAKENGA BAMUKUREHO BISHAMO
    UNDI UDAFITE INDANINI KUKO NTAKINDI BAPFUYE MAZE BASUBIZEYO ABAHUNZE BAKOMEZ URIMOWABO.NAHUBUNDI NTANU MWESHIMA MURI BA
    CAMANDA BOSE CYANE CYANE MAKENGA UHITAMO
    KUMARA ABAYOBORA ESE UYO URWANDA RUTABAKIRA
    MWIBAZE NAMWE?
    MWISUBIREHO MWARASEBYE NDAKEKANAMWE MWARA
    SHUTSWE.MWIHANGA ARIKO MWATU MARIYABANA.

    • Ibi ni byo navugaga.
      Jye uru rugamba rutangira nababwiye ko batazarutsinda abantu bamwe bandika bansubiza ngo ndeba hafi cyane.
      Ibintu navuze ni byo bisohoye:
      1. Nababwiye ko M23 ifite intego idasobanutse irimo kuvangura, ngo baharanira uburenganzira bw’ubwoko bumwe, batsinda bate?
      2. Igizwe n’abantu bagiye baba mu mitwe ya kera kandi bakarangiza batsinzwe. ni ukuvuga ko bafite umurage wa defaite,
      3. Bafite umuvumo Runiga yabashyizeho kuko yataye umurimo w’Imana, ubwami bw’amahoro Yesu yatanze akajya mu murimo wo kumena amaraso, yamaze kuvumwa umuvumo nka wa wundi wa Kayini, abamukurikira bose uwo muvumo uzabomaho,
      4. Ikindi ni uko havugwaga ko bafashwa na Kigali, ariko muri kamera y’umunyarwanda ntushobora kumuteza akaga ngo abyemere, iyo abonye ugiye kumusiga umugayo araguhinduka, ibyo wizeraga bikaba aga film. Voir Laurent Nkunda, Jules Mutebutsi, etc.

      Wari uzi ko abanyamulenge baje kureba bagasanga bari kunyuranya n’umugambi w’Imana bagahitamo gushinguramo akabo karenge muri izi ntambara zidafite umurongo. Ni abanyamasengesho jye ndabemera nubwo hari abajya babatuka ngo nta bwenge bagira, ahubwo bafite ubwenge bw’Imana bumwe bugaragarira ab’isi nk’ubugoryi.

      Hari impamvu nyinshi ariko izo ni iz’ingenzi.

      Pole ku miryango yabuze ababo.

  • echec ,echec,…. abafite ubwenge bumve neza ibikubiye muri M23.Niba hari umukongomani uvuga ikinyarwanda ukomoka muri KIVU. yumve kandi asobanukirwe n’amateka amwugarije n’ubwo atagiye mw’ishuri.uko Runiga bimugendekeye niko byabaye kuri NKUNDA, MUTEBUTSI.mwirinde kuzongera kwinjira muri gahunda mutabona intego yayo.BIRABABAJE k’umusirikare wabonye uburyo NKUNDA yarangiye,k’umusirkare wafashe GOMA,ubu akaba ari desarmé aryamye mu rwanda.Abapfiriye k’urizo ngamba zose imana ibahe iruhuko ridashyira.

  • J.M RUNIGA Niyihangane.None se ibya Congo byara naniranye, Naho M23 twibgira ko harico izageraho arikoinaniwe vuba, ntaco bimaze gutangira igikorwa utarangiza, RCD,CNDP,..Byarananiwe mutekerza ko arimwe mwo bishobora?Baca umugani <>
    Nimwirekere abakongomani Bavuga ikinyarwanda byaranze!!

    • Runiga jyewe mwemereye karibu mu itorero ry’abarokore ryose azaze yature ibyaha tumusengere yongere abe umuntu w’Imana ariko ntazongere kuyobya itorero ry’Imana.ziriya ni ingaruka zo kureka umusaraba.
      Ubundi abandi nabo bazagere ikirenge mu cye,ubundi yagiraga ate?
      Ubwami bw’Imana si ubw’imbunda, turwana urugamba rwo mu mwuka, na Petero yaciye umugaragu ugutwi Yesu aramubuza kandi ari kumutabara.

  • ntaho imishikirano iba bataribabanza konswa igitutu n’imbunda, mwabibonyehe?

  • Na kintu kibabaje nlko kuyoborwa n’abantu batazi ibya gisirikare, badasobanukiwe na struggle.wafata abantu bakoze igisikare ejo bundi ukabita ba colonel,ba general n’abandi bari ba soldats ukabagira ba officers ngo abo ni jeshi kweli?reka tuvuge ko babaye jeshi ariko se politiki yo bayiziho iki?igihe tugezemo gitandukanye no bihe bya 1960-1990 aho technology n’abanyabwenge byari bitarahuzwa neza.abantu bamaze gusoma rero bagomab kujya batekereza uwo bagiye inyuma afite iki?amashuri, ubushobozi,intego zihamye kandi zirambye atari guhindagura ibintu uko haje ikibazo.
    pole sana abasizwe iheruheru n’iriya ntamabara,n’aho abakomeretse bo nibaze bajye gusabiriza PAM ibiryo ntakundi.

  • aba baribakwiye gutsindwa kuko intambara zose z’akavuyo ntizihira banyirazo kandi u Rwanda rwari rukwiye kubatanga muri ICC bagahanwa by’intangarugero.

  • Ariko se Rwanda ko wishimira kwakira impunzi kandi akaba atari bibi ariko se nta ngaruka. kuki aba bantu bahungira mu Rwanda. ese???

  • Muzadusanga mu gacyijyiro ku gisozi coopacom aho bacururiza ibikoresho by ubwubasti n amashanyarazi ter 0788647156 cy 0728647156

  • Urega abataramenya igihugu cy’u Rwanda bazaze mbacire ku mayange uburyo igihugu kiryoshye.

    Muzaze.

Comments are closed.

en_USEnglish