Digiqole ad

Misiri: Urupfu rw'abasaga 900 rwateje imvururu

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2013, icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na komisiyo ihagarariwe na Perezida wa Misiri Muhammed Mursi, cyemeza ko abaturage basaga 900 bishwe na polisi mu myigaragambyo yabaye ubwo bamaganaga ubuyobozi bwa perezida Hosni Mubarak mu mwaka w’2011.

Biroshye mu mihanda bangiza ibintu bitandukanye
Biroshye mu mihanda bangiza ibintu bitandukanye

Icyo cyegeranyo kikimara gutangazwa abaturage biroshye mu muhanda batwika ibikorwa remezo ndetse basenya n’amazu amwe yo mu mujyi wa Cairo, binubira ibikorwa bigayitse byakozwe na polisi y’igihugu kuwa 25 Mutarama 2011.

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko icyo cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara cyemeza ko ubwo abaturage bajyaga mu muhanda barwanya ingoma y’igitugu ya perezida wacyuye igihe Hosni Mubarak, polisi yabahutsemo maze batangira kubica kuburyo abasaga 900 bahasize ubuzima.

Icyo cyegeranyo kinavugako abari ku isonga ry’urupfu rw’abo baturage ari akanama kari gashinzwe gucunga umutekano ku ngoma y’uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Binavugwa ko Hosni Mubarak ari we wahaye uwahoze ari ministiri Habib el-Adly n’abandi bayobozi bari bakuriye polisi bagera kuri batandatu itegeko ryo kwica abo baturage.

Kugeza ubu Hosni Mubarack wahoze ayoboye Misiri yamaze gukatirwa n’urukiko igihano cyo gufungwa burundu n’ubwo hari abakomeje kwifuza ko yakicwa kuko nawe ngo yishe abandi.

TURATSINZE Jean paul
Umuseke.com

0 Comment

  • Oh Muslim brothers, mwitonde sana. Nkuko AL CIA yabajemo ikabashuka mugahirika abayobozi banyu(nanga abanyagitugu ariko nkanga bikabije abagashakabuhake) maze mugashyiraho za Leta zidashinga zizatuma IsraHELL ibona impamvu yo kubatera yitwaje ko igeramiwe na za leta za k’islam, ninako iyo AL CIA ikomeza kubashora mubikorwa by’urugomo aho mwigaragambya musenya mwangiza ibyo mwakarengeye. Ibi bituma Zionist Media i portray Islam and muslims as devils bigatuma isi yose iba prepared n’igihe Israel izatangira kubarasa isi yose izaba yarateguwe mu mutwe ko muri intagondwa, violent …mugomba kuraswa. Be careful brothers. Egypt izaterwa mu mpande zose: from Libyan NATO, South christian Sudan and from Gaza-IsraHELL.

  • Abdallah we usigaje gato ukiruka ku musozi kabisa ubwo ibyo uvuga ubikura he?Ufite urwango rudasanzwe ku bantu batari aba Islam ariko icyo na kwizeza ni kimwe gusa!Ukomeze muri iyo nzira cyangwa wihane uyivemo si non, rira bien qui rira le dernier!Agapfa kaburiwe ni impongo.

  • Ubu bari muri “allah akbar allah akbar”Ariko munyumvire abo bayisilamu, bashenye n’ibyari bisigaye kandi ari bo bifitiye akamaro !!? Ubwo se bungutse iki ? Ayakabaye indishyi azubaka ibikorwa bashenye. Ubundi bazi icyo baharanira.ubanza abenshi ari inkundarubyino.

    • Ibyo nibyo abdullah yavuze bakagombye kwirinda. barabiterwa na al cia(selon abdullah).

  • Abdullah we burya ngo gusara nugushyiruka ubute. Umwosi ubwo uvuze wabikuye he!!! Akumiro namavuja. Cyakora Imana igufashe kuko…………..

  • We Abdullah imitekerereze yawe waracanganyikiwe wagirango Khadaffi yagukuyemo ubwonko bw’abantu babusimbuza ubw’ingurube; uzikoma Israel wese azacirwaho iteka ntamahoro azagira,azajya ahorana ibyago bidashira, nk’ibiri mu mutwe wawe,n’amafuti nk’ayimbolo aguhora mu mutwe no mubikorwa; ubwo ubona uzagarukirahe ko wabaye ikizongwe ?

    • Khadafi rero, yari afite amakosa ye ariko yari anafite ibyiza byinshi cyane yagejeje ku gihugu cye.

      Jye sinifuzaga ko yapfa nk’imbwa urebye aho yari agejeje abanyagihugu be ugereranyije n’ibindi bihugu byose by’Afrika…

      Abdulah se yamukurahe ngo anamukize ubwonko. nimumureke mujye mumufata nka social case..

Comments are closed.

en_USEnglish