Digiqole ad

Papa mushya utowe yiswe FRANCIS

Aho bari biherereye muri shapeli abakaridinali 115 bamaze gutora Papa mushya, uwo ni Cardinal Jorge Bergoglio wafashe izina rya Francis, watowe ku mogoroba wo kuri uyu wa 13 Werurwe, biranzwe n’umwotsi bita ko wera uherekezwa n’inzogera ziranga mu rusisiro rw’umujyi muto wa Vaticani i Roma mu Ubutaliyani.

Cardinal Jorge Mario Bergoglio niwe Papa mushya uzamenyekana cyane nka Francis I aha yavugaga ijambo rya mbere
Cardinal Jorge Mario Bergoglio niwe Papa mushya uzamenyekana cyane nka Francis aha yavugaga ijambo rya mbere

Cardinal Jean Louis Tauran niwe wasohotse imbere y’imbaga ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican atangaza ko Papa watowe yitwa Francis .

Ijambo rya mbere avuga Cardinal Jean Louis Tauran yagize ati “ Habemus Papam” mu kilatini bivuga ngo “ Dufite Papa”.

Papa yigiye imbere, avuga ijambo rya mbere nka Papa mushya mu kiratini ati “Urbi et orbi,” (ku bari mu mujyi no ku Isi). Andi magambo yayavuze mu gitaliyani avuga ameze nk’uvuga igisipanyoli (ururimi rwe)

Ati ” Murakoze kunyakira.

Ndabanza gusabira umuyobozi wacu Emeritus B16, ko Imana imuha umugisha.

Ndabasaba ikintu kimwe, mbere y’uko umushumba aha umugisha abantu, ndabasaba ko mubanza mukamuha umugisha.”

Amaze kuvuga atyo habayeho gucece no gusenga by’akanya gato.

Umwotsi wacumbutse hejuru ya shapeli barimo
Umwotsi wacumbutse hejuru ya shapeli Sistine batoreragamo

Maze arakomeza ati “ Murakoze ku bw’ikaze mumpaye. Tuzabonane ejo mu misa. Ijoro ryiza muruhuke neza.”

Imbaga y’Abataliyani n’abandi baturutse mu bihugu by’uburayi bari buzuye ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican bategereje ko abari mu mwiherero babereka Papa mushya no kumuha ikaze.

Papa mushya ni uwa 266 mu mateka y’imyaka 2000 ya Kiliziya, atowe nyuma y’iminsi ibiri abacardinali biherereye batora. Uwatowe yagombaga kugeza nibura ku majwi 77 kuri 115 y’abari bateraniye mu mwiherero.

Abayoboke ba Kiliziya gatorika basaga miliyari imwe irenga bari bategerezanyije amatsiko inkuru ya Papa mushya wa Kiliziya Gatolika.

Imbaga y'abantu ku rubuga rwa St Pierre ruhobora kwakira abantu 100 000 mu byishimo bya Papa mushya
Imbaga y’abantu ku rubuga rwa St Pierre ruhobora kwakira abantu 100 000 mu byishimo bya Papa mushya

Francis akomeye ku mahame ya cyera

Jorge Mario Bergoglio w’imyaka 76, yari Archbishop i Buenos Aires, ari naho yavukiye, kuva mu 1998, yagizwe cardinali na Papa Jean Paul II mu 2001.

Uyu musaza yahamagariye abakilisitu yari ayoboye kwamagana ibijyanye no gukuramo inda ndetse no kwica umuntu uri mu bubabare (euthanasie).

Ntabwo yigeze yemeranya na Leta ya Argentine ubwo mu 2010 yazanaga itegeko ryo kwemerera kubana abahuje ibitsina. We ahamyako nubwo abantu baryamana bahuje ibitsina bakwiye kubahwa nk’abandi bantu ariko kwemeza ko bashyingirwa ari ukunyuranya n’umugambi w’Imana.

Ibi yabipfuye cyane na President Cristina de Kirchner wa Argentine wavuze ko Kiliziya yavuze nk’aho ari iyo mu gihe cy’imyaka ibihumbi ishize.

Uyu musaza ntakozwa ibyo gushyingirwa kw’abihaye Imana nka kimwe mu bibazo bivugwa ko azahangana nabyo mu bo azayobora barimo ababyifuza, ndetse n’ababikora rwihishwa.

Ni iinzobere muri filozofiya na tewolojiya, ariko kandi yize cyane ubutabire. Mu buzima bwe bivugwa ko aciye bugufi cyane, nta modoka ye yiharite agira ndetse ngo mujyi wa Buenos Aires iyo ntakihutirwa atega bisi kimwe n’abandi. Uyu musaza kandi ngo yanze kuba munzu y’agatangaza yari agenewe nka Archibishop wa Argentine ahitamo kwigumira mu nzu isanzwe yabagamo ari musenyeri usanzwe.

Aha umugisha abari bamutegereje/photo Gettyimages
Aha umugisha abari bamutegereje/photo Gettyimages

Wari uzi ko?

Mu 2005 Cardinal Jorge Bergoglio niwe wari waguye mu ntege Cardinal Joseph Ratzinger ubwo yatorerwaga kuba Papa akitwa Benoit XVI. National Catholic Reporter ikinyamakuru gicukumbura kuri Kiliziya Gatolika kivuga ko ku nshuro ya gatatu Cardinal Bergoglio yagize amajwi 40 akaza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ratzinger.

Ibyishimo ku bakilisitu bari bakoranye
Ibyishimo ku bakilisitu bari bakoranye
Ku rubuga rwa Mutagatifu Petero bari bategereje inkuru iva mu kadirishya kari hirya
Ku rubuga rwa Mutagatifu Petero bari bategereje inkuru iva mu kadirishya gatukura

Agashya!

Dennis Rpdman wamenyakanye cyane muri NBA basketball yo muri Amerika, yafotowe kare i Roma ngo yaje i Vatican gushyigikira ko hatorwa Papa w'umwirabura/photo AP
Dennis Rpdman wamenyakanye cyane muri NBA basketball yo muri Amerika, yafotowe kare i Roma ngo yaje i Vatican gushyigikira ko hatorwa Papa w’umwirabura/photo AP

TURATSINZE Jean Paul
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nuntio vobis gaudium magnum, HABEMUS PAPAM!
    Os anuncio a vosotros una gran motivo de alegría, TENEMOS PAPA!

  • Uyu ni uwa kabiri utowe Arsenal nta gikombe iduha! Ibaze pe

    • NTUKAVANGE AMASAKA N’AMASAKARAMENTU WANGU ! TURAVUGA IBYA PAPA NAWE UTI ARSENAL UBWO SE URUMVA BIHURIYE HE KOKO??

  • Tunezerewe Papa mushya!

  • Immana yakoze ibikomeye natwe turayishimye.

    AMENNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNN

  • umupapa mushya uyu munsi arava muri amerca du sud

  • BRAVO PAPA MUSHYA, NGWINO ABAKRISTU TUGUHANZE AMASO KANDI TWIZEYE KO UZARAGIRAN UBUSHISHOZI INTAMA ZAWE URAGIJWE MU GIHE USIGAJE MU BUZIMA BWAWE NURAMUKA UTEGUYE NK’UWO USIMBUYE.

  • Papa wacu watowe turamushyigikiye akomereze aho benedigito yagereje kandi imana imifashe mubyo agiye gukora amen

  • Nuwa 10 azaza arsenal ntagikombe ibonye.

  • Vraiment merci. Kuri iyi nkuru musobanuye irimo guhita en directe kuri chaine zo hanze.

  • Bem vindo papa Francis 1 que Deus ti ajudar no teu novo pesado responsabilidade.

  • Ni François Ier

    • Ngirango nta tandukanirizo riri hagati ya François, Francisco cg Francis sinzi impamvu ukosora?!

  • We’a very happy all dear guys!Yes.PAPA mushya!!….byiza kdi Urukundo rw’Imana mwifuriza.blsd all catholic christians.

  • Kaze neza mubyeyi mwiza “Papa Francis1″wowe muhamya w’Inkuru nziza “Ambasaderi w’isi n’Ijuru”.Ndasaba Imana ngo papa azatere ikirenge mu cya Yohani Paul2 azasure u Rda.Iyo ndirimbo nanditse hejuru niyo namuririmbiye (Yohani P.2)i Nyandungu le1.9.1990.Akazi keza no kuyoborwa na Roho w’Imana Nyirubutungane.

    • Ese burya ni iyawe? burya uri umuhanga… uzatugezeho n’izindi zihimbitse nk iyo, nubwo ntakiyumva… ubanza nayo yararangiranye n’ibihe byayo!

  • Muri aba 1 nimwe mwayitangaje mbere,Dufite Papa !

  • Imana irigaragaje,umushumba arabonetse, turasaba Imana izamuhe ubwenge n’imbaraga zo kuyobora, ibitndukanye n’amahame ya kimuntu azabirwanye

    • Kabisa. Mumusengere cyane ariko munasome revelation 17 kandi Roho Mutagatifu adufashe kuyumva. Turebe aho tugana da

  • Yezu akuzwe bavandimwe ubu twese turishimye uyu mupapa ntazatatira igihango yagiranye n,uhoraho ni,uko maracy yabihanuye uyu n,uwo nyagasani atwihereye,murakoze nyagasani akomeze kubarinda mwese, kdi paska nziza!

  • glory be to God. IMANA IHABWE IKUZO AMNE AMEN AMEN !!!!!

  • Merci seigneur kubyo ukoreye Kiliziya.Papa wacu Imana imuhe Roho Mtg agire imbaraga zo kuragira intama ashinzwe. amen

    • Shimirwa Nyagasani kubera ibyo udukoreye.Uyu mubyeyi uduhaye umuhe imbaraga zawe ayobore ubushyo bwawe mu rwuri rutoshye!!!

  • Imana Uhoraho ashimwe .yezu yavuze ko petero yagombaga kuba urutare rwubakwaho kiliziya kandi niko biri kugeza ubu.twari tugutegerje .amen

  • Twishimiye Papa wacu Francois 1er

  • Ubanza ari nawe Papa wa mbere utowe Kiliziya iri mu gisibo cya Paska, akaba atowe mu cyumweru cya kane cy’igisibo kyerekeza kuri Paska. Aje mu gihe kw’isi havugwa igabanuka ry’ubukungu no mu gihe havugwa intege nke mu bakristu no mu bihayimana muri rusange. Imana imwohereje nka Musa rero, ntimuzatangazwe nuko tugiye gusubira kuri Manu abantu ntibazongere kwicwa n’inzara. Ni igitangaza kandi kuko noneho Imana yerekeje amaso muri Amerika ubwo cya cyuka kibi cya Illuminati kigiye kubona urumuri gicubire ubutazongera kubura umutwe. Haragasingizwa Yezu!!!!

  • Uravanze Papa n’Arsenal ntanaho bihuriye gusa Imana iguhe umugisha usobanukirwe ibyayo.

  • IMANA YIHESHEJE IKUZO RYAYO AMEN. TUKURAGIJE NYAGASANI AZAKUGENDE IRUHANDE ISI ITAZAKWANDUZA. DUSABYE NYAGASANI GUHINDURA IMITIMA Y’ABASHAKA GUHINDURA IBYO IMANA YATEGETSE.EREGA IMIGAMBI Y’IMANA NTAKIBASHA KUYIHINDURA. AMEN.PAPA FRANCIS I KOMERA TUKURI INYUMA

  • Singizwa Nyagasani Yezu.Habwa Ikuzo!Bakirisitu mwese mureke dukomeze dusenge,maze amasengesho azamufashe gukora ugushaka kw’Imana.Nyagasani azamuhe ubushishozi bwo Kuyobora Kiliziya muri ibi bihe bitoroshye Umwanzi Sekibi ahorta ayihigira ngo isenyuke.ARIKO Bavandimwe ndabibutsa ko Kiliziya yubakiye ku Rutare ububasha bw’i kuzimu ntibuzayishobora.B.K.Mariya Mubyeyi wa Kiliziya.Udusabire.

  • Aba PAPA b’abazungu gusa? nawe ndabona ngo yaba ariumutaliana wavukiye amerike latine. Abirabura tuzagerwaho ryari? ivangura.com

  • I just hope this guy doesn’t kiss up to Israel like the lastPope did, that’s why Israel loved that guy. I’ll take a wait and see attitude on this guy, I’m hopefulhe’ll be fair and stick up for the rights of the disenfranchised like a good Catholic always should. Being he’s from Argentina I have hopes he may.

    • Nta muyobozi ukomeye nka Papa wakwihenura kubwoko bw’Imana ngo azarame.

  • We all know that this man was chosen by the super masters CIA mossad the Italian Mafioso family. He is just a figure head to keep 1.2 billions away from reality and to be more brainwashed. Pope benedict accuse Islam 8 years ago and God pinushed him, he left the job becus he was guilty of himself. No one abuse a prophet of God and live happy ever after. May God forgive us.

  • Another feeble and elderly Pope to lead an outdated, out of touch, and greatly troubled Roman Catholic Church.

  • Bravo kuri kiliziya Gatulika, nizere ko uyu mu padiri azaha Padiri wa Paroisse ya Karambi mu Ruhango uburenganzira bwo kurongora, kuko yabikoraga mu ibanga!! Ndebera namwe : kuri kigalitoday.com; http://kigalitoday.com/spip.php?article9046, ihere ijisho ku museke.com; http://umuseke.com/gitwe-arashinja-padiri-kumutera-inda-ntagire-icyo-amufasha/ ibi bintu birakaze rwose, Papa afite ihurizo rikomeye cyane, rwo kwemerera abihayimana kurongora, uhereye kuri Padiri w’i Karambi mu Ruhango!!!

  • Ndahamya ko haramutse hatowe umwirabura byagorana kubazungu kuguma muri kiliziya ntagatifu. Ariko abirabura bo turi abana beza, uwatuyobora wese twakurikira.

    • ko bitagoye abanyamerika kuguma muri USA se?

  • Regardless of race or color you can not get into such position without supporting the Zionist Agenda. Do you see the Black President OBAMA of USA? Anglo European Templar Zionist’s Converted to Judaism as a Screen to Claim Jerusalem to Bring Dajjal, Do they have anything to do with the land? Just because they Converted to a religion gives them right? Pope Should be native to the land and a Devout Christian. Were any of our prophets Black or African? Have Africans EVER contributed ANYTHING, similar to their Anglo Parasite Counterparts? Africa has always served as free wealth for Zionist Europe. They are useless sellouts and ignorant traitors like Turks. Egypt’s Ruling Class were of Persian Heritage yet many Jews and Blacks Lived there. World has always been ruled by Persia, Egypt, Greece, Rome, Arab, and later India, China, Spain, Russia etc. We are one and the World is ours to be ruled justly. Africa, America or Europe has no business in World Affairs or trying to mix with us.

  • Imana ihabwe icyubahiro. Uko yigaragaje mu matora ikaGARAGAZA UWO YASIZE, Iramuhundagazeho roho waho amuhe kuyoborana ubwenge n’ubushishozi, Atsimbure ikibi mu mitima y’abamenewe amaraso na nyiringoma. Papa wacu tukuri inyuma tuzahora tugusengera.Amina Alleluia

  • uriya mugabo wakinaga baskeball murebe kumunwa we no kumazuru no kuntoki ze maze munsobanurire ibye rwose murabona ari muwuhe muryango ra.????????????????!!!!!!!!!!!!!!

    • illuminate this meas an other thing even pope

      • Bitangire facts

  • Nkuragije umubyeyi Mama Maria,kandi roho mutagatifu agufashe kuyobora intama uragijwe nyagasani abigufashemo.

  • NDAMUKUNZE cyane kuko afite amateka meza nabandi bamwigireho kwicisha bugufi kiliziya erega yubatse kurutare kdi uretse abantu nububasha bwikuzimu ntibuzayisenya
    YEZU NIMUZIMA

  • HABEMUS PAPAM!!! WELLCOME FRANCIS I TURAGUSHIGIKIYE

    • NYAGASANI AHABWE ICYUBAHIRO

  • Biramubereye kuba papa .

  • I praise you my Lord:MY prayer to Pope Mana Data ushobora byose ngushimiye ko wahigitse amarangamutima y’abantu ukaduha Papa ubikwiye ndagusabye ngo umuhe Roho wawe ahigike amarangamutima ye bwite maze amukoreshe yiyoborere Kiriziya ye Amen.

  • Turakwishimiye PAPA Francis twe intama Nyagasani akuragije tugusabiye kandi kuyoborwa na Nyagasani iminsi yose. IMANA IHABWE ICYUBAHIRO YO MUGENGA WA TWESE AMEN AMEN AMEN

  • Urakoze YEZU werekanye ko udatererana KILIZIYA yawe koko uracyari umutwe wayo.uduhaye umushumba twari dutegereje.

  • UYU MU PAPA KANDI NGO NI UMUJESUIT
    ASHOBORA KUBA ARI BIEN ORDONNE KUKO CONGREGATION Y’ABA JESUIT IZWIHO KUGIRA GAHUNDA ITAJEGAJEGA ……

    • ahubwo ngo abo baba ari nabo batangije eliminat
      gusa mpamya ko ari impimbano twizeye ko kiliziya yubatswe n’IMANA kdi ko igihe nikigera ngo iyihirike izatwimurira ahandi.abumva ko kiliziya yaba igiye kuvaho barababeshya ntimubatege n’amatwi.MURAKOZE

  • Uyu niwe papa uzaheruka kiliziya gaturika kwisi. Mu byitege.

    • hey guy what do yu mean ngewe ndibaza niba azaba serious if not, catholic church will face a chaos!

    • Drogba we uribeshye cyane !Kiliziya ni 1 itunganye Gatolika kandi ikomoka ku ntumwa .

    • Drogba, ibyo wabikuyehe? Uzabanze usobanuze uburyo Kiliziya yabayeho, na nyirayo.

    • Ajya hehe

    • Issa, Ajya hehe? Uravuga nk’aho bitaraba, kandi nkurikije isaha wandikiyeho, yari yamaze gutorwa.

  • IMANA NISINGINZWE, NIHABWE IKUZO KUKO YADUHAYE PAPA,REKA PAPA WACU MUSABIRE KU IMANA KUZAYOBORWA NA ROHO WE, KANDI UMUBYEYI BIKIRAMARIYA AZAKORE AMUFATIYE IRYIBURYO KUKO AGIYE GUHANGANA NIBIBAZO BIKOMEYE.

  • Kuki mumwita Francis? Ni Fransisiko wa mbere kuko mu Gatorika niko tuvuga naho ibyo kumwita Francis cg Francois nta shingiro bifite

  • habemus papam njye mbona uyu akomeje kugendera ku mahame ya kiliiziya byatuma kiliziya irishaho gukomera no gushimga imizi, anyway reka dutegereze ntawamenya!!!!!!!!!!

  • NTANGAZWA CYANE N’ABANTU NK’UWIYISE DROGBA
    UVUGA NGO NIWE PAPA WA NYUMA KU ISI….
    UBWO SE URASHAKA KUVUGA KO ISI IGIYE KURANGIRA CYANGWA KILIZIYA ISHINGIYE KU NTUMWA IGIYE KURANGIRA? IYO NDIRIMBO NGO NI PAPA WA NYUMA NDUMVA ARI KARAHANYUZE NAYIGERERANYA NA BABANDI BAHORA BAVUGA NGO ISI IZARANGIRA IGIHE IKI N’IKI.
    INAMA NAKUGIRA REBA INZIRA WIYEMEJE UREKE GUTESHA ABANTU UMWANYA MURI ZA SPECULATIONS ZIDAFITE ICYO ZUNGURA ABANTU !!

  • KOMEZA INZIRA WATANGIYE, WICIKA INTEGE, WAHISEMO NEZA, NYAGASANI MURI KUMWE

  • Shimirwa Nyagasani, dushimire Imana yaduhaye umupapa twari dukeneye. Nasomye amatwara ye n’ibitekerezo bye nsanga ayoborwa na Roho mutagatifu.Papa wacu Franscis komeza ushimangire ibyo bitekerezo byawe tukuri inyuma. Amen

  • hahahaaa! mbega ubuhanuzi bupfubye! umwirabura arihe kdi ukiri muto? ni mureke dukore ibyiza kuko ntawuzi isaha ni gihe. naho ibyabadushuka tubirengagize pe! MURAKOZE.

  • IMANA ISHIMWE CYANE KUKO ARIYO IGENA BYOSE KANDI IKABA RUGIRA BBYOSE.

  • kiliziya gatulika yubatse ku rutare!! rutameneka abazana ibya anti christ babisubizeyo kuko ni abatemera bashaka no kuyobya abakristu banitwaje ko basangiye ukwemera !!

  • Imana ishimwe cyane.Kiriziya ibonye uwo yari itegereje kandi utajegajega.Roho mutagatifu akomeze amuyobore kandi amufashe guhangana n’abashaka gukora ibinyuranyije n’amahame ya Kiliziya,abashyire ku murongo.

  • twishimiye umushumbamusha wa kiliziya gatulika,francis I,tumwifuriza kugeraikirenge muca ba petero nabandibosebamubanjirije

  • “Add majorem Dei gloriam”Amen!!ariko uno mu Papa ndabona ari Sympathique!Azasure rda ndamutumiye

    • oya nta papa dushaka ko asura u rwanda, ntawushaka indi ntambara, uzi ko wa mupapa wambere waje murwanda yahise azana nintambara. ni za Illuminati ziba zigendera ngo ni abapapa, ntakiza ke mbona. ahubwo mwitege ishyano rigiye kugwira isi.

      • Gaga, ujye uvuga ibyo uzi, kandi ufitiye gihamya, ujye ugira n’ubupfura ntugatukane. Ngo ni iki?

      • ndemeranya nawe sha “gaga” kuko akatarabaye kagiye kuba , gusenga ntibizorohera bamwe urumvarero nawe niba aribyobita ibyiza ntawamenya

  • Wow Papa wacu turamushyigikiye Imana ihabwe icyubahiro kdi imwongerere imbaraga

  • Imana nisingizwe mu Ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro, …..
    Twishimiye umushumba waduhaye Mana, Tuzamwubaha kandi tuzamwumvira, ..
    Naho abavuga ko ariwe wa nyuma bazategereza bahebe, Kiliziya izakomeza urugendo kugeza igihe Yezu azagarukira, kandi nta we uzi umunsi n’igihe bizabera. Njye ntangazwa n’uko abagendera mu binyoma, iyo babonye ibyo babahanuriye bitabaye bakomeza gukurikira abo bahanuzi b’ibinyoma twumva mu madini hirya no hino. Ese koko umuntu akwiye kuba mu idini rigendera ku kinyoma? Nimwigarukire tuzabakira mu muryango mugali w’abana b’Imana.

    • Nyagasani akomeze amufashe kuyobora Kiliziya,turamwishimiye cyaneee.

  • Dennis Rodman se we, aravangavanga ibintu, ubu se arumva ibara ariryo riyobora koko cyangwa hayobora roho mutagatifu. amaturufu y’impu, indimi, uturere amoko n’ibidi nta sura na mba.

  • I agree with moris.catholic nimwe ikomoka kuntumwa kdi ntizigera irangira.welcome pope turagushyigikiye

  • Imana nisingizwe munsi no mu ijuru kuko abantu ikunda nahorana amahoro.
    Twishimiye Papa mushya kuko amatware ye bigaragara ko ariyo kiriziya ntagatifu ikeneye. Yezu ati<>.

    THANKS God!

  • Imana nisingizwe kubwumushumba mushya tubonye
    tuzirikana ko Imana ariyo yamuduhaye bityo rero tumwubahe kandi dusenge ubutitsa tuzirikana ko ari nabyo Yezu adushishikariza gukora

    Kiriziya yacu ndetse nisi muri rusange byugarijwe n’ ibibazo bikomeye dufatanye numushumba wacu dusenge dusaba kugira ngo amabi abakomeye bo kwisi badutegeka atazaba bityo Nyagasani Yezu Kristu asingizwe ubu n’ iteka ryose

  • Yitwa FRANSISKO wa 1, ntabwo ari FRANCIS; mukosore inkuru yanyu

  • Shimwa Nyagasani kuko uri umushumba utazimiza ubushyo ushinzwe.Ibidashobokera abana b’abantu imbere yawe byose birashoboka.Amen

  • ubundi ko numva mwakamejeje papa bivuziki? Adahari c ntitwabaho?kuba arihose bikumariyiki? Yatumase umugambi Imana idufiteho uhinduka? Ntimukizere ibigirwamana.atangumugisha se n’Imana ntumuntu numwe utanga umugisha umuntu asabira undi umugisha kumana.mujye rero mwizera nkimuvangemo kutareba kure.

    • Watangiye neza ubaza ni byo koko kubaza bitera kumenya ariko iyo utegereza ukabanza ugahabwa ibisubizo aho kunenga ibyo utazi nyine. PAPA ni umusimbura wa PETERO uribuka YEZU abwira PETERO ati ” Ragira intama zanjye ” izo ntama ni twebwe nawe urimo yarongeye ati ” uri urutare kandi urwo rutare nirwo nzubakaho kiliziya yanjye” none se twabuza n’iki kwishima kanditwabonye umushumba kandi utuma tudatwarwa n’imiyaga n’imivu iturutse ahabonetse hose?ahubwo nawe kameze wivuye inyuma.

    • uretse na Paâpa njye na Papa ampa umugisha ndetse na mama. Iyo mana yawe yikubira umugisha sinyemera, uzage utanga umugisha nshuti yanjye kandi wabishobora sibyo?

      • Uracyari kure shenge ntibakurenganye! Umubyeyi wese aha abana be umugisha!detse na buri wese agomba gutanga umugisha ku bana b’Imana!Ariko Paapa wacu Francis yahawe noneho imbaraga n’ububasha bwa Yezu Kristu ubwe, bwo kuduha twese umugisha wa Kristu, WA KRISTU S’IL VOUS PLAIT! Ni umugisha w’imana ntabwo ari uw’abantu nkawe cg ka njye, nka So Cg nka Data! Non! Vive Jesus Christ, Vive le Paape Francis 1er!

  • Urakoze mana!kudushyiriraho umu papa udashyigikiye ibyo!

  • It is Ok.

  • papa wacu turamwishimiye tumusabiye ku Imana nawe adusabire ku Imana.IMANA IZAMUHE kuyoborana ubushishozi.jye mutuye isengesho Dawe uri mu ijuru.

  • Imana izamufashe kuyoborana ubushishozi, abo ashinzwe!
    tumusabire cyane!

  • Nta muntu uba umushumba Imana itamutunze inkoni yubushumba, ubwo rero yayitunzwe na Rugira gusa ibyo yasezeranye na Rugira azabyubahirize kandi bizamuhire, nkuko ari Papa kandi azabe na papa(father) wurubyiruko arusabira kuko muri iki gihe urubyiruko rurugarijwe muri iki gihe.Nyagasani azabimufashemo!

  • Bakristu Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe! Ubu mfite ibyishimo byinshi natewe n’umushumba twahawe, nkanezezwa cyane namwe kubitekerezo mwatanze byuzuyemo ishimwe twahaye Imana yacu, ariyo mushumba mukuru wacu. N’abandi bavandimwe bagaragaye hano kurubuga, bifatanya natwe muminsi ishize dutegereje umushumba, bishimiye cg bababajwe n’ibihe twarimo. Imana itubabarire, muburyo bwose butayishimishije twaba twarakoresheje butayishimishije. Umusanzu wacu nasabaga, tuzabe ubushyo bufite imyumvire ikwiriye. Murakoze!

  • nawe imana iza mufashe

Comments are closed.

en_USEnglish